RUHANGO : RIB N’UBUYOBOZI MU MATIRIGANYA YO GUKINGIRA IKIBABA SIMONI MAJYAMBERE WISHE UMUTURAGE





Yanditswe na Nema Ange

Kudakora iperereza, kubeshya abaturage babareshyeshya ruswa, kudakurikirana umucuruzi ukomeye wakoreye iyica rubozo umuturage bikamuviramo gupfa, guhindukira hakavugwa ko ari amakosa y’umuryango, ngibyo ibitangazwa ku karengane kakorewe nyakwigendera Nzayisenga Yohani.

Kuwa 28 Gashyantare 2020, Majyambere Yohani n’umukozi we Nyandwi Innocent basanze nyakwigendera Nzayisenga Yohani mu ishyamba aho yaasaga inkwi, bamubwira kwikorera izo nkwi, baramushorera, bamupfuka amaso n’umunwa ngo adataka baramukubita. Nyuma y’iryo hohoterwa, Nzayisenga yakomeje kugenda acumbagira, ataka kurwara umutwe no kunyaragura, ntiyajya kwivuza kubera kubura ubushobozi, bigera aho byamuvuriyemo gupfa ku i tariki ya 12 Mata 2020.

Iyi nkuru itangajwe muri uku kwezi kwa Nyakanga 2020 n’ibinyamakuru byinshi byo mu Rwanda nyuma yuko umugore wa nyakwigendera Uwimbabazi abitangarije ataka avuga ko arega Majyambere Yohani n’umukozi we Nyandwi Innocent ndetse akanongeraho RIB yashyigikiye uwo mucuruzi ukomeye aho kurenganura umuryango. Uwo mugore yatangarije TV1 ko bahamagaye RIB nyuma y’urupfu rwa Nyakwigendera, ihageze abaturage bayiha amakuru, gusa RIB ihitamo kubumva imonota mirongo itatu gusa. RIB ibwira umuryango gutunganya umurambo ko igiye gushaka imodoka yo kuza kuwujyana kuwusuzumisha. Nyuma RIB n’umukuru w’umudugudu bagiye mu mwiherero mu ishyamba, umwiherero bamazemo amasaha atatu, bazamuka babwira umuryango ko imodoka nitaza nimugoroba iza kuza mu gitondo, barategereza kugeza igihe batayiboneye na mugitondo biba uko, ahubwo umukuru w’umudugudu Felesiyani Uzabakiriho azindukira mu rugo rwa Nyakwigendera kubabwira ko bagomba guhamba nyakwigendera kubera umubiri we wari utangiye kwangirika.

Umugore wa Nyakwigendera

Hashize iminsi, madamu Uwimbabazi, abonye nta makuru ajya gukurikirana aho ibintu bigeze mu biro bya RIB mu Ruhango. Umukozi wa RIB Musangirumutima Gaspard yamubwiye amagambo akomeye yuzuye agasuzuguro n’agashinyaguro aho yagize ati : “Mada iwawe narahageze n’abana wasigaranye narababonye, ubundi wemera ko abagabo barutanwa? Jyenda wimyire usige hasi, ucire abana inshuro ubundi

Nyamara ku rundi ruhande, RIB ya Ruhango yabwiye abanyamakuru ko igiye gutangira iperereza ariko ko ikosa ari iry’umuryango utaratangaje ibintu hakiri kare! Aho abakozi ba RIB berekanye urupapuro bavuga ko ngo rwanditswe n’umuryango uvuga ko badakeneye ko iperereza rikorwa.

Nyamara nkuko abagize umuryango babivuga ngo urwo rupapuro barukoze babisabwe n’umukuru w’umudugugu wabijeje kubaha amafaranga yo kubafasha gushyingura nyakwigendera ariko agasaba umuryango kwemera kutazakurikirirana iby’ako karengane mu nkiko!

Nyakwigendera Nzayisenga asize abana bane n’umwuzukuru.

Birasa nk’aho bimaze kumenyerwa ko u Rwanda ruyobowe na FPR ari igihugu umuturage ayoboreshejwe igitugu kirenze. Paul kagame n’agatsiko ke bakomeje kwakiira amafaranga y’imyenda cyangwa inkunga mu izina ry’Abanyarwanda. Ayo mafaranga akoreshwa cyane cyane mu kurenganya no guhemukira Abanyarwanda andi agakoreshwa nabi no munyungu z’abagize ako gatsiko k’uburyo umuturage yabaye umukene upfa azize kubura amafaranga yo kujya kwivuza nk’uko byabaye kuri Nzayisenga nyuma yo guhohoterwa.

Nkuko bigaragara muri iyi nkuru, biragaragara ko mu Rwanda hari abakire bafite ijambo n’ububasha ku bantu n’ibintu mu gihugu hakaba n’abandi ba nyagucwa k’uburyo umuyobozi aterura amagambo y’agashinyaguro akabwira uwo ahagarariye ngo “umugabo aruta undi.”

Hari uwagirango ni ikibazo cyo mu karere ka Ruhango gusa, ariko ni ikibazo rusange kandi gituruka k’ubuyobozi bukuru. Ese abantu babona Kagame atuka, agakubita agasuzugura abamwungirije ntibaba bibwira ko aribwo buryo bwo kuyobora? Aho FPR yica igakiza, ni naho umukire agiye kujya yica akanikiza umuturage! Abanyarwanda bagomba kutemera ibyo bintu bagahaguruka bagaharanira kwishyiriraho ubuyobozi buzabubaha, bukanubahiriza uburenganzira bwabo. Igihe bazemera gukomeza kuyoborwa n’abayoboozi batoranyirijwe na FPR ibintu ntibizahinduka.

Nema Ange

One Reply to “RUHANGO : RIB N’UBUYOBOZI MU MATIRIGANYA YO GUKINGIRA IKIBABA SIMONI MAJYAMBERE WISHE UMUTURAGE”

Comments are closed.