Yanditswe na Emmanuel Nyemazi
Gukubitwa agatabwa mu mazi, gutemerwa imyaka no guterwa ubwoba bikabije nibyo bikomeje gukorerwa umugore wa Nyakwigendera Nzayisenga John witwa Uwimbabazi Irene nyuma y’urupfu rw’umugabo we wakubiswe na Majyambere Simon na Nyandwi Innocent bikamuviramo gupfa.
Amakuru yizewe agera ku Ijisho ry’Abaryankuna mu Ruhango aremeza ko kuwa 26 Nyakanga 2020 abantu bataramenyekana baje mu rugo rwa Irene Uwimbabazi birara mu rutoki rwe ruhereye mu Mudugudu wa Muhororo ya I akagali ka Buhoro, umurenge wa Ruhango Akarere ka Ruhango bararutemagura mugitondo asanga insina zatemaguwe zirambitse hasi, abyereka abaturage yitabaza n’inzego z’umutekano ntibyagira icyo bitanga.
Si ibyo gusa kuko mu ijoro ry’umunsi wakurikiyeho kuwa 27 Nyakanga 2020 abantu bataramenyekana bateye urugo rw’uyu mudamu Uwimbabazi Irene ruherereye muri uwo Mudugudu baramukubita, baramunigagura aratabaza ariko abura umuntu wamutabara, birangira bamukuye mu rugo rwe aho yakubitiwe baramujyana bamujugunya mu mugezi uherereye hepfo y’urugo rwe Imana ikinga akaboko ntiyashiramo umwuka, icyakora mu gitondo yaje gutabarwa n’umuturage wahanyuze akamubona ari hafi y’inkombe aramurohora bagerageza kumurutsa amazi kuko yari yasomye amazi menshi. Kuri ubu Madame Uwimbabazi Irene arwariye mu bitaro bya Gitwe ho mu Karere ka Ruhango.
Kuwa 28 Nyakanga 2020 urwego rw’ubushinjacyaha RIB rwagaragaye mu Kagali ka Buhoro muri uyu Mudugudu wa Muhororo I, mu kiswe iperereza kuri aka karengane n’urugomo byakorewe umudamu wa Nyakwigendera Nzayisenga John ariko ntacyo biratanga kugeza ubu kuko bari gukora iperereza bya nyirarureshwa.
Ibyo kandi byahuriranye n’uko kuri uwo wa 28 Nyakanga aribwo Majyambere Simon yitabye urukiko ku byaha aregwa birimo ubwicanyi yakoreye Nzayisenga John ariko mu kwitaba uru rukiko biragaragara neza ko ari ugukinga ibipfuko ku maso ya rubanda kuko uyu Simon ari umwe mubakoreshwa n’agatsiko ka Kagame mu kugirira nabi abaturage bikaba ari nabyo byateye uru rukiko kumurekura rubitegetswe n’agatsiko ngo atahe iwe na mugenzi we Nyandwi Innocent kandi baramaze kwivugana Nyakwigendera Nzayisenga John.
Ibi byose bibaye nyuma y’uko kuwa 28 Gashyantare 2020, Majyambere Simon n’umukozi we Nyandwi Innocent bakubise bikabije Nzayisenga John bikamuviramo gushiramo umwuka nyuma y’igihe kirekire yari amaze yivuza izo nkoni bikanga bikaba iby’ubusa. Umupfakazi wa Nzayisenga akurikiranye ikibazo biba ngombwa ko RIB ya Kigali imanuka ifunga abo bagabo bombi kuwa 12 Nyakanga 2020, kuko RIB ya Ruhango yo yabaye igikoresho cye, yaje kugezwa imbere y’urukiko kuwa 16 Nyakanga aho yaburanye ahakana ibyaha byose, nanone nyuma y’igifurumba cy’amafaranga yamennyemo aza kurekurwa kuwa 23 Nyakanga 2020 ubu akaba yidegembya.
Nyuma y’ibyo Uwimbabazi Irene azira ko yanze gucecekeshwa n’agatsiko nyuma yuko abwiwe n’umuyobozi wa RIB ya Ruhango ngo abagabo bararutanwa nagende arere imfubyi yasigaranye ntakindi bakora. Irene guceceka byaramunaniye ahubwo yiyemeza gukurikirana aba bagabo bamugize umupfakazi kugeza ubwo atunguwe nuko urukiko rubarekuye. Yakomeje kujya kubaza impamvu barekuwe ntahabwe igisubizo gifatika n’uru rukiko ahubwo yaje guhagurukirwa aratotezwa nkuko twabigarutseho hejuru.
Kuri ubu Uwimbabazi Irene ari mukaga kuburyo ashobora no kuba yakwicirwa muri ibi bitaro bya Gitwe kuko aba bagizi banabi bashatse kumwivugana batigeze bamenyekana kugeza ubu.
Abaturanyi be baribaza niba ubu butegetsi bufatanije n’umwambari wabwo Majyambere Simoni atari bugambanirwe bityo akaba yaterwa urwingusho bikaba byamuviramo kugwa muri ibi bitaro bya Gitwe!
Emmanuel Nyemazi
Akarere ka Ruhango.