Rurageretse hagati ya Kiliziya Gatulika y’u Rwanda n’Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi!

Kiliziya Gaturika imaze iminsi ihagurukiye kwisubiza ijambo nyuma y’aho ubutegetsi bwa FPR butangiriye kubuza epfo na ruguru amadini n’amatorero. Mu minsi mike ishize yabujije abaganga bose bakorera mu mavuriro yayo yose mu Rwanda guhagarika gutanga serivisi zijyanye no kuboneza imbyaro, ndetse no gusubiza ibikoresho n’izindi nkunga zijyanye n’iyo gahunda bahawe na Leta y’u Rwanda!… Ubundi “Kutubahiriza gahunda za Leta ni icyaha cyaregwa umuntu wese Leta ya Kagame yaburiraga icyaha…Kiliziya yo izanze ku mugaragaro bose babireba…Haraca uwambaye!” Kiliziya Gatulika ifite ibigonderabuzima 109, Ibitaro by’Uturere 7 n’Ibitaro byihariye (Specialized Hospitals) 2: Ibivura indwara zo mu mutwe n’ibivura ubumuga.

Nyuma y’ibikorwa byinshi byo kwiyenza no kwishongora ku banyamadini, nko kubuza abanyamadini gusenga mbere yo gutangira akazi, kubababuza gusenga mu bikorwa bitandukanye bya Leta n’imihango itandukanye, mu minsi ishize ubutegetsi bwa FPR buherutse gusohora itegeko ribuza abanyamadini kugaragara mu bikorwa bya politiki n’imiyoborere y’igihugu. Iki ni icyemezo cyakiriwe nabi n’abanyamadini, cyabibukije akarengane ubutegetsi bwa FPR bukomeje kubakorera.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 nibwo ubutegetsi bwa FPR bwafashe icyemezo cyo gufunga insengero, ibiriziya n’imisigiti hano mu Rwanda, buvuga ko bitujuje ibyangombwa, bucyeye bunatanga amabwiriza ko ntawemerewe gutangiza idini atabanje kubaka inyubako zose zo gukoreramo imirimo y’idini kugura ibyo rizacyenera byose kandi akabanza kujya kwiga ibya teworojiya benshi babona nk’uburyo bwo kubabibamo amatwara ubutegetsi bushaka (propaganda). Ibyo byakurikiwe no gufunga bamwe muri ba nyiri amadini nka Bishop Rugagi, Apostle Rwandamura, n’abandi bagerageje kubaza impamvu y’iyomyanzuro.

Ibi byatumye abanyamadini bose bibaza igitumye bakorerwa ibyobise akarengane, birabayobera, ndetse n’Abanyarwanda benshi bababajwe n’uwo mwanzuro, ariko kuko mu Rwanda ntawuvuga ikinyuranye n’icyo ubutegetsi bwa KAGAME bwafashe, bararuciye bararumira.

Kiriziya Gatolika imaze kubona ako karengane kose igirirwa n’ubutegetsi, yibutse uruhare rwayo mu mibereho myiza y’igihugu no mu bikorwa biteza imbere igihugu, yashatse kwihimura kuri ubwo butegetsi ikoresheje amavuriro yayo yose: yakuye akarenge kayo muri gahunda zo kuboneza urubyaro, no kurwanya imirire mibi aho yabujije abakozi bayo kwirinda uburyo bwo kuringaniza urubyaro, ndetse inategeka abayobozi bayo mavuriro gusubiza ibikoresho n’inkunga zose bahawe zigenewe kuboneza urubyaro, inabuza abakozi bayo kujya gutanga izo serivise mu bitaro.

Ibitaro by a Ruli ni bimwe mu bitaro bikomeye bya Kiliziya Gatulika,

Mu mabaruwa yaturutse mu ma diyoseze ya Kiliziya Gatorika aherutse kwandikirwa ibitaro n’ibigo nderabuzima bya Kiliziya, bategetswe ko bitarenze kuwa 30 Kamena 2019 bagomba kuba bamaze gusubiza inkunga zose bahawe muri gahunda yo kuboneza urubyaro.

Zimwe muri gahunda zizahagarara kubera iyo nkubiri ni; gukusanya imibare y’abajyanama b’ubuzima n’ibigo nderabuzima n’ibitaro bakorana ibijyanye no kuboneza urubyaro, ikindi usibye ko ibikoresho n’inkunga bakiriye bazabisubiza, ngo nta n’ibindi bizongera kwakirwa muri ibyo bitaro n’ibigo nderabuzima. Bivuze ko gahunda zo gupima abagore virusi itera SIDA, gupima abagore batwite n’ibijyanye no kurwanya imirire mibi, inkunga zabyo zose zizasubizwa abaterankunga.

Umwe mu baganga twabajije kuri ayo makimbirane yadusubije muri aya magambo: “ Imiti n’ibikoresho bikoreshwa mu kuringaniza imbyaro,usanga ibyinshi biba byatanzwe n’imiryango nterankunga (NGOs) ndetse n’ibihugu byateye imbere,ariko akenshi usanga ari ibintu bazanye mu rwego rw’igerageza, aba atari ibintu bisanzwe bifitiwe ikizere! Kuba Kiliziya yafata icyemezo cyo kubica mu mavuriro yayo si n’impamvu zo kwemera gusa,kuko akenshi na kenshi usanga ahubwo bihitina abantu abandi bikabagiraho ingaruka zinyuranye!”

Diane GASHUMBA minisitiri w’ubuzima yatangaje ko icyo cyemezo cya Kiliziya ari agahimano kandi ko kibangamiye Leta yabo. Yagize ati: “Ibikubiye muri ayomabaruwa njyewe binteye impungenge nka minisitiri w’ubuzima”.

Gashumba agaragaza ko bari barabyumvikanye mbere Kiliziya ikaborohereza, ariko ko batewe ubwoba n’icyo cyemezo yafashe ikabisubirana ati: “Twari twumvikanye mu bworoherane ko postes de santé arizo zigiye gukora iyo gahunda none nazo bavuze ko nta mukozi wabo ugomba kubijyamo” akomeza agira ati: “Ni ukuvuga ko gahunda twashyizeho nka Leta bavuze ngo twoye kuzikora”.

Nubwo Kiliziya Gatolika yanze kuvuga akari kumutima, ikavuga ko ari ibisanzwe nta gikuba cyacitse, umuntu wese usesengura ntiyabura kubona ko Kiliziya yashatse kwihimura ku butegetsi bwa FPR kuko n’ibyo yari yaremeye gufatanya na bwo ndetse n’inkunga yari yakiriye byose yabiseshe. Ibi yabitewe n’imyanzuro ibangamiye ubwisaanzure bw’Abamyarwanda by’umwihariko abanyamadini ikomeje gufatirwa n’ubutegetsi bityo na yo yahisemo kubufatira umwanzuro uyereka ko akebo kajya iwa Mugarura.

Mu nkuru twabagejejeho kuwa 12 Kamena 2019, twabagaragarije iby’itegeko rishya no72/2018 ryo kuwa 31/08/2018, rigenga imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye kumyemerere, ubutegetsi bwa FPR bwasohoye ribuza kandi rikumira abanyamadini kugaragaza uruhare rwabo muri politiki n’imitegekere y’igihugu, tunagaragaza ikiryihishe inyuma.

Iyo nkuru yagaragazaga ko FPR ibicishije mu cyo yise komisiyo y’igihugu ishinzwe ivugurura ry’amategeko, yabujije abanyamadini kuvanga politiki n’iyobokamana. Nubwo tutabitinzeho cyane, ariko ntibyumvikana ukuntu abanyagihugu babuzwa uburenganzira n’ubwisanzure byabo bemererwa n’amategeko mpuzamahanga ndetse n’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho ubu bakabuzwa kugira uruhare mu miyoborere (politiki) y’igihugu cyabo ngo ni uko ari abanyamadini. Impamvu urwo rwego rwatanze ngo ni uko abanyamadini ari abantu bumvwa cyane kandi bakizerwa, bityo ko ibyo babwira abayoboke b’amadini yabo babyakira vuba.

Dr Diane Gashumba ashobora kuba yicuza icyatumye ajya muri Guverinoma ya Kagame! Abasenyeri nabo ntibatsimbuka!

Nkuko twabigaragaje muri iyo nkuru twaberetse ko ibyo ubutegetsi bwa FPR bugeze kugacuri, buri mu mwuka w’ubwoba, unshingiye ku mabi menshi ikorera Abanyarwanda, ariko by’umwihariko ikaba yararebye uruhare abanyamadini bo muri Congo bagize mu guharanira ko Kabila ava ku butegetsi, bityo nabo bumva abanyamadini bashobora kugira uruhare mu kubatamaza no kubahirika ku butegtsi.

Kiliziya Gatulika ifite ibigonderabuzima 109, Ibitaro by’Uturere 7 n’Ibitaro byihariye (Specialized Hospitals) 2: Ibivura indwara zo mu mutwe n’ibivura ubumuga ( Psychiatric Hospital and Paediatric Orthopaedic Surgery and Rehabilitation Hospital ). Tujanishije ni hafi 40% y’ibiri mu gihugu byose. Ibizwi cyane ni Ibitaro bya Nemba n’ibitaro bya Ruli biri mu ntara y’amajyaruguru, ibitaro bya Gihundwe biri mu ntara y’Uburengerazuba, ibitaro bya Kabgayi mu ntara y’Amajyepfo, ibya Kiziguro mu Ntara y’Uburasirazuba n’ibindi!

None Kiliziya ifashe ingamba ku bitaro n’ibindonderabuzima byayo,ubu iramutse ibigenje ityo no ku mashuri yayo byacura iki? Ni gute ushobora kugira uruhare ku buzima n’uburezi bw’abanyagihu ntugire uruhare mu buzima bwabo bwa Politike!

FPR mwayirekura yagwa!

Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira kuri email yacu: abaryankuna.info@gmail.com. Ushobora kandi no kudukurikira kuri Facebook: RANP-Abaryankuna, kuri Tweeter ni @abaryankuna naho kuri You Tube ni : Ku mugaragaro info.

Remezo Rodriguez

Umujyi wa Kigali.