RUSESABAGINA : AMERICA YEMEJE KO AFUNZE MU BURYO BUTEMEWE N’AMATEGEKO





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Nkuko tubikesha  West Wing Playbook  umukozi wa Leta zunze Ubumwe z’ America yayemereye ko mu ntangiriro zuku kwezi, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yamenyesheje umuryango wa PAUL RUSESABAGINA ko yahinduye icyiciro cy’urubanza rwa Paul Rusesabina. Ikaba rero yamushyize mu cyiciro y’abafunzwe mu b’uburyo butemewe n’amategeko kandi akaba afunzwe n’u Rwanda.

Ibyo bikaba byashyize dossier ye mu ntumwa ya Perezida w’Amerika udasanzwe ushinzwe ingwate ROGER CARSTENS. Muri rusange ngo bikaba ari nk’igikwasi America yajombye Leta y’u Rwanda kubera itishimiye uburyo yitwaye m’urubanza rwa Rusesabagina.

Rusesabagina yabaye umuntu uzwi ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gushimirwa ko yakijije abantu barenga igihumbi mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda yo mu 1994. Ariko yagiye arushaho kutumvikana na Perezida w’u Rwanda PAUL KAGAME. Yari atuye muri Texas ariko yashimuswe ubwo yajyaga mu mahanga mu 2020 agasubira mu Rwanda.

Ikinyamakuru Politico cyanditse ko, muri iyi gahunda yo gukurikirana ubutabera bwahawe abaturage b’Amerika, Joe Biden yiteguye gukora ibishoboka byose bagahabwa ubutabera, kabone n’ubwo byaba biri butere umwuka mubi mu mibanire y’ibihugu byombi.

Constance Mutimukeye