RUSESABAGINA : IZINA NIRYO MUNTU !

Yanditswe na Emmanuel Nyemazi

Ku i tariki 7 Kamena 2021, umuryango witwa  « Fondation Lantos » uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu watangaje ko wasabye ubuyobozi bwo muri Leta Zunze Ubumwe  z’ Amerika gushyiriraho  ibihano byitwa Magnitsky abambari ba Kagame aribo Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye n’umuyobozi wa RIB ya Kagame colonel Jeannot Ruhunga biturutse  k’ uruhare rwabo mu gufata mu buryo bunyuranyije  n’amategeko mpuzamahanga n’ishumutwa rya Bwana Paul Rusesabagina mu kwezi kwa kanama 2020. Ibyo bihano bitenganya ko uwo bifatiwe afatairwa ibihano k’ umutungo we ndetse  ntahabwe n’ uburenganzira bwo kujya mu mahanga (ntahabwe visas).

Ikindi mu kwezi kwa Gicurasi ku i tariki ya 4, Urugaga rw’abunganizi mu mategeko b’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi bugizwe n’abunganizi 225 bahagarariye abavoka  barenze miliyoni rwatangaje ko rufashe mu mugongo umuryango wa Paul Rusesabagina ndetse rusaba k’uburengenzira bwe bwakubahirizwa, rwavuze ko Bwana Rusesabagina afite uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganirije mu mategeko, rurangiza rusaba ko yarekurwa mu buryo bwihutirwa ubudi agasanga umuryango we.

Ku i tariki ya 8 kamena 2021, inteko y’ububiligi yasabye guverinoma y’ububiligi kujya mu mishyikirano n’ u Rwanda ngo baganire uko Bwana Rusesabagina yataha akava mu Rwanda. Ibyo byose biri mu byerekana ko izina ariryo muntu. Reka uyu munsi turebere hamwe izina Rusesabagina.

Mu kinyarwanda bavuga ko ko « izina ari ryo muntu » iyo babonye umuntu ufite imico kandi agakora ibisa nk’igisobanuro cy’izina rye. Ugasanga nka Rugamba ni ingabo y’umukogoto, Muhoracyeye ahorana umucyo mu maso no ku mutima, Rugabishabirenge akagira ubuntu butiza urugi, Kagarara akaba yarananiranye, Mugabo agahorana ijabo n’ijambo, Bazirunge icyo wamukorera cyose ntanyurwa, Nyiragahinda ntarigera yishima na rimwe n’ayandi n’ayandi.

Gusa hari igihe izina ritaba nka nyiraryo iyo usanze umuntu yitwa Ntwali ariko urukoma rwagwa ku nsina agasesera mu nsi y’igitanda, Kalisa atagira n’impomarutaro, Munyamahoro ahora mu matiku adashira, Mbaduko arenduka kurusha umuziha, Umubyeyi yarabuze urubyaro n’ayandi n’ayandi.

Mu mateka ya vuba tumaze igihe twumva inkuru ya Paul Rusesabagina, umugabo wabashije gukiza abarenga 1200 muri Hoteli  yayoboraga mu gihe cya Jenoside yo mu 1994, akaza no kubihererwa imidari myinshi, bigatuma abipfa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari nayo ntandaro yo kumuhigira  hasi no  hejuru, kugeza ubwo amushimuse. Nyuma yo kumukorera iyicarubozo, akajugunywa m’uburoko, aho arimo aborera no gupfa yumva, nyamara ntacyo amahanga atakoze ngo amurwaneho biba iby’ubusa.

Ku itariki ya 27 Kanama 2020 nibwo uyu mugabo Paul Rusesabagina yari yahagurutse San Antonio muri Texas agiye i Dubai, nyuma yaje gushimutirwayo abeshywa ko ajyanywe i Bujumbura nyamara bucyeye yisanze i Kigali, mu rw’imisozi igihumbi.

Mu ishimutwa rye yivugiye ko yazanywe n’uwitwa Bishop Niyomwungeri Constantin, amubeshya ko amujyanye i Burundi. Muri iyo ndege yihariye kandi, Rusesabagina yagerageje kubaza umu pilote wayo witwa Alexandre aho bagiye nawe amuhamiriza ko bagiye i Bujumbura. Ntiyanyuzwe yabajije na Hôtesse de l’air witwa Alice amuhamiriza ko bagiye mu Burundi. Byahe byo kajya ko yari yageze mu menyo ya rubamba !

Nyuma rero baje kumuha ibimusinziriza, nk’uko yabyivugiye, akanguka ageze i Kigali, ajyanwa mu nzu itazwi, we ubwe yise ibagiro, kuko yahageze akakirwa n’imiborogo y’ababaga bakorerwa iyicarubozo, barimo abagore n’abagabo.

Akomeza avuga ko yakorewe iyicarubozo kuva kuri iyo tariki ya 28/08/2020 kugeza kuri 31/08/2020. Muri iyo nzu niho yahuriye na Col. Jeannot Ruhunga, uyobora RIB na Aimable, Umushinjacyaha Mukuru, maze bamuhatira gusinya impapuro zemeza  ko Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yafashaga FLN, arabyanga bucya bajya kumwereka itangazamakuru, nyuma yo guhatwa ibibazo n’uwitwa CP John Bosco Kabera.

Ku itariki ya 01/09/2020 nibwo yeretswe itangazamakuru. Yari yavanywe muri rya bagiro         ashyirwa muri Station ya Polisi i Remera, aho yari ategereje inzira y’umusaraba agiye kunyuramo, nta cyizere na gito cyo kuzayisohokamo, agihumeka umwuka w’abazima.

Nyuma yaho yatangiye kuburana ariko yangirwa kunganirwa n’abanyamategeko yihitiyemo ahubwo ahatirwa kwemera abo Leta imuhaye. Kuri we ntibyumvikanaga kuko  yasangaga agiye kurega uwo aregera akunganirwa bya nyirarureshwa, ntabone ubutabera busesuye, nk’uko abifitiye uburenganzira busesuye.

Mu rukiko yakomeje kuvuga ko uburenganzira bwe butubahirizwa  ariko abakozi ba Kagame bavunira ibiti mu matwi  kugeza ubwo ku  wa    12/03/2021 yivanye mu rubanza rwe, ariko rurakomeza, ntacyo Leta yitayeho.

Nyuma rero amahanga n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yarahagurutse yemeza ko Rusesabagina arekurwa, ariko Leta y’u Rwanda ivunira ibiti mu matwi ndetse  Paul Kagame yagiye yumvikana ku binyamakuru, byaba ibyo mu gihugu no mu mahanga, amwita umunyabyaha, ku buryo ubona ko kuri we urubanza rwarangije gukatwa, hakaba hasigaye gusa ikinamico riri mu nkiko, ariko ikizavamo kirigaragaza !?

Iri zina se rikomeje kuvugisha abatari bake, kugera aho abantu bavuga ngo izina niryo muntu,  risobanura iki ? Rihuriye he n’amateka Rusesabagina yabayemo ? Mur’iyi nyandiko tugiye kurebera hamwe igisobanuro cy’izina « Rusesabagina », turihuze n’aho rigeze Leta mpotozi, kugira ngo turebe niba koko izina ari ryo muntu.

Izina « Rusesabagina » risobanura iki ?

Kugira ngo tumenye igisobanuro cy’izina « Rusesabagina », tugiye kwifashisha igisigo  cyitwa « Naje kubika u Burundi , cyahimbwe na Sekarama ka Mpumba, mu mwaka w’1872.

Iki gisigo cyo mu bwoko bw’ « Ikobyo » gifite imvano ku mateka y’ “Igitero cyo mu Lito”. Iki gitero cyatewe n’Abarundi ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugiri, ni nacyo Mpumba se wa Sekarama yaje kugwamo.

Mu gisigo cyuzuyemo ” Ubuse” bwinshi cyane, Sekarama ka Mpumba yasanze Umwami Rwabugili aho yaratuye i Rusagara, ho mu Mvejuru, maze amutura iki gisigo aburira ingoma y’u Burundi yitwaga “Karyenda”, ayibwira ko igiye gufatwa mpiri n’iyo mu Rwanda, ariyo “Kalinga”.

Sekarama ka Mpumba atangira igisigo cye abwira Rwabugili ati « Naje kubika U  Burundi bwa Rubarira-joro rwa Bigashya, Nasize ibyago iwa Cyububira-tamu

». Muri iyi ntangiriro umusizi avugamo amagambo atatu (3) akomeye: Rubarira-joro, Bigashya na Cyububira-tamu.

  • Rubarira-joro : Umusizi yita umwami w’u Burundi, Ntare, iri zina kuko n’ubundi

intare idahiga ku manywa, ahubwo yitwikira ijoro.

  • Bigashya : Aha yavuga Mwambutsa, Se wa Ntare, kuko kwambutsa abantu mu bwato bisaba kugashya.
  • Cyububira-tamu : Na none yavugaga Ntare, kuko intare yubikira za mutamu. Banamwitaga Rugarika-ndonyi.

Iki gisigo kigizwe n’imikarago 175 kirakomeza maze cyagera ku mukarago wa 30 akagira ati « Rugaza ukambika Rugina. Ye Bagina bagendanaga iyi Ngina, ngo  igine abayigina, ikabahindura imigina !»

Muri iyi mikarago hagaragaramo amagambo menshi ahingiye ku nshinga «kugina».

Kugina mu Kinyarwanda cyumvikana bisobanura « gutsinda umuntu ukamwica ». Reka turebe icyo ayo magambo asobanura :

  • Rugaza : Umusizi avuga Rugaza ashaka kuvuga Rwabugili watsinze ibihugu byinshi;
  • Rugina: Iyi Rugina avuga ni Kalinga kuko iyo bicaga Abami b’amahanga, babashahuraga, maze ibishahu byabo bakabyambika Kalinga, ni nayo mpamvu bayitaga “Inyambarabishahu”;
  • Ye Bagina : Abagina umusizi avuga aha ni Abambari, ingabo zarwaniraga Kalinga, zikica ababisha;
  • Ingina : Umusizi yita Ingina Kalinga kuko ingoma y’ingabe niyo yatsindaga amahanga. Bayitaga na none Rutuku, Ntuku, Mutukura, Nyamiringa, Muteri, n’andi mazina menshi ashingiye ku bishahu bayambikaga;
  • Igine, biva ku nshinga Kugina: Yashakaga kuvuga kwica;
  • Abayigina : Sekarama yashakaga kuvuga abanzi b’u Rwanda         barurwanya;
  • Imigina : Umusizi yavugaga imva, ibituro, aho bashyingura abaginwe.

Dushingiye kuri ibi bisobanuro Abanyarwanda bahaga inshinga “kugina”, inaboneka mu izina rya” Rusesabagina “, dusanga igisobanuro cy’iri zina gikubiye mu magambo abiri (2): Gusesa n’Abagina.

  • Gusesa: bisobanura Gutatanya cyangwa Kunyanyagiza;
  • Abagina: nk’uko twabibonye mu gisigo cya Sekarama ka Mpumba, Abagina ni

Abahanganye n’umwami.

Bityo rero “Rusesabagina” bisobanura “Uwabashishe guhangana n’Abagina kugira ngo batabasha kugina abo yari ashinzwe kurinda”.

Niyo mpamvu rero twavuga ko “izina ari ryo muntu”, kuko ubwo Rusesabagina yisangaga ayoboye Hoteli des Milles Collines, Mu 1994, yabashije guhisha no kurwana ku bantu barenga 1200, haba abo mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu cyangwa ubw’Abatutsi, bari bamuhungiyeho, maze akabarinda Abagina, ari bo Nterahamwe zabahigaga.

Umusizi Sekarama ka Mpumba yanzura igisigo cye agira ati « Burarumbye nk’ibirumba, Nasize irungu i Buguru. Rero Kigeli urakaganza amahari, wivuge ibihugu. Ndahirwa wowe wahawe ingoma, ngahabwa inganzo ».

Mu by’ukuri, iyo urebye u Rwanda rw’uyu munsi, usanga ariko Sekarama ka Mpumba yavugaga u Burundi mu 1872. Nyamara nta n’umwe utazi ikibazo uko giteye, ariko akenshi habaho kwirengagiza, bitewe n’uko bamwe baba barwanira inyungu zabo bwite, abandi bashamikiye ku gatsiko ku buryo kubarwanya bitakunda. Nyamara icyizere kirahari ndetse hari amarenga agaragaza ko hari udushashi tw’urumuri twatangiye kurasira u Rwanda. Bitinde bitebuke, icumu rizunamuka.

Ubwo tumaze rero kubona ko, kuri Rusesabagina, izina ari ryo muntu, birashoboka cyane ko ryakomeza rikaba iryo  umuntu maze akabasha gutatanya Abagina b’uyu munsi, bibumbiye  mu gatsiko ka Paul Kagame, kiyemeje kumarira ku icumu Abanyarwanda. Byaba ari byiza rwose Rusesabagina abashije kugina abamugina akabahindura imigina. Icyo gihe Abanyarwanda bose bashimira Imana y’u Rwanda yaremye Rusesabagina.

Nubwo agatsiko  kamaze kugwiza intwaro, iminyago, kwigarurira umutungo w’igihugu  ndetse ka kanabasha kwigarurira amahanga gakoresheje ikinyoma karibeshya ba Rusesabagina ni benshi tuzagasanza kandi Abanyarwanda, uko bwije uko bucyeye, baragenda bahumuka, bakavumbura ikinyoma cya FPR-Inkotanyi na Kagame, ku buryo umunsi umwe, igitondo  kimwe, tuzakagina tukakereka  amarembo duhereye kuri Shitani iri  mu Rugwiro nk’uko Abafaransa babikoze mu 1789 cyangwa Abanya Cuba mu 1959, n’ahandi henshi ku isi.

Umunyagitugu iyo ava akagera ntaba ashobora kumara imyaka 100. Igihe kiragera umugezi w’isuri ukisiba, dore ko n’Amahanga amaze kurambirwa amabi ya Kagame n’agatsiko ke. .

Banyarwanda tugire ubutwari kuri ur’ urugamba . Ibitambo bizaboneka ku bwinshi, byicwe ibindi bikomeze kuborera mu buroko, ariko amaherezo y’inzira ni mu nzu kandi bidatinze igihe kizagera, tugire igihugu cyiza, kitarangwamo inzangano, amacakubiri, kuburirwa irengero, gufungirwa ubusa n’ubwicanyi bwa hato na hato.

Imana y’u Rwanda iruhora iruhande ntizemera ko ruhona irebera. Igitondo kimwe izuba rizarasa, umucyo ukwire mu Rwanda.

YE BAGINA BA FPR, MWAKUNAMUYE ICUMU??MURUMVA SE!! NONE TWAZA, MWAJYA HE ?

Emmanuel Nyemazi

Akarere ka Ruhango.