Byanditswe na BUREGEYA Benjamin
Mu gihe Leta z’isi yose zirimo zikora ibishoboka byose ngo zunganire abaturage b’ibihugu byabo,Leta ya Kagame yo ikomeje kunanirwa kurangiza inshingano zayo ikajya gusonga abaturage mu gihe icyorezo cya Covid-19 na Corona virusi yayo nabyo bitaboroheye. Rwamagana abanyerondo bari gutangirira abaturage ku marembo y’isoko, waba udatanze umusanzu w’irondo ukarihamamo paka uyatanze.
Icyo kibazo cyo gusonga abaturage mu gihe nk’iki si mu Karere ka Rwamagana kiri gusa ahubwo ni hirya no hino mu gihugu. By’umwihariko mu Karere ka Rwamagana Umurenge wa Muhazi, Akagari ka Kabare mu isoko riri mu Mudugudu w’Ubwiza, kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, Abanyerondo batangiye guheza abaturage mu isoko igihe cyose udatanze amafaranga y’irondo cyangwa ntiwerekane gitansi ko wamaze gutanga ayo mafaranga! IKibabaje ntibakubwira mbere y’uko winjira, barakureka ukinjira wajya gusohoka utashye ikibazo kikavuka.
Abaturage bo mu murenge wa Muhazi, bakaba bibwiraga ko Leta yagombaga kubahuhiramo mu gihe nk’iki cya Corona virusi, nk’uko andi maleta arimo kubikorera abaturage babo ariko batungurwa no kubona bakwa amafaranga y’irondo. Si ibyo gusa kuko ahubwo na gahunda ya “Guma mu rugo” nayo iri kwicwa n’abo banyerondo, kuko n’utagiye mu isoko,ari kujya kubona, akabona umunyerondo aje iwe ngo aje kwishyuza amafaranga y’irondo. Aha abaturage baribaza niba badashobora kwihamira mu rugo, ariko abanyerondo bakazabazanira cya cyorezo!
Ubusanzwe, mu Murenge wa Muhazi Abanyerondo batangiraga kuzenguruka mu baturage baka amafaranga y’irondo ku italiki ya 3 bakageza kuya 15 za buri kwezi bose bamaze kuyatanga maze ba banyerondo bagahembwa. Ariko kubera iki cyorezo abaturage batari gusohoka ngo bajye gukora bari bizeye ko Leta itazongera kubateza abo banyerondo dore ko banatangiye kwishyuza bakerewe cyane.
Abaturage bavuganye n’Ijisho ry’Abaryankuna mu Burasirazuba, bavuze ko ntacyo bagiteze ku butegetsi bwa FPR-Inkotanyi, amamiliyoni Leta irimo ihabwa muri iki gihe ntibumva icyo arimo gukoreshwa niba Leta itari no kugira icyo ipangira abanyerondo! Kugeza ubu icyo abaturage bifuza ni uwayibakura hejuru nta kindi!
BUREGEYA Benjamin
Rwamagana-Intara y’Uburasirazuba.