RWAMAGANA :  UMUTURAGE YIRWANYEHO YANGA GUKINGIRWA COVID 19 KU NGUFU.

Yanditswe na Irakoze Sophia

Mu mudugudu  wa Mugisha , akagari ka Bwisanga , umurenge wa Gishari  akarere ka Rwamagana , ubuyobozi bwagiye mu rugo rw’abaturage barenga icumi  kubategeka   kwikiza corovirus  ku ngufu ,abaturage ntibabyakira neza ahubwo birwanyeho mu rwego rwo kurwanya igitutu   bari gushyirwaho  , nyirurugo yeguye inyundo ayikubita mu mutwe wa DASSO wari kumwe n’abayobozi  kuko yari amaze gufata ibikoresho agiye kumukingira ku ngufu kandi nta bumenyi buhagije abifitiye .

 Abagize uru rugo bose nta n’umwe urakingirwa bitewe n’imyerere y’idini yabo  ritabemerera kwikingiza kuko bumva ari uburenganzira bwabo ndetse ko nta n’ukwiye kubategeka kwikingiza kandi bihabanye cyane n’imyimvure yabo. Nkuko radio 10 dukesha iyi nkuru ibisobanura , ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana n’inzego bafatanya bamaze iminsi mu gikorwa cyo guhiga abaturage bose batarikingiza kugirango bakirwe .

Muhinda   Augustin , umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa gishari  yiyemerera ko mu gihe bari bamaze kubwira abagize uru rugo ko nta burenganzira na bumwe bazongera guhabwa mu gihe batarikingiza  ndetse ko nibiba na ngombwa bari bukingirwe ku ngufu , umugabo nyir’ urugo yahise afata inyundo ayikubita DASSO mu mutwe.

Gitifu akomeza avuga ko nyuma y’uko uyu  mugabo nyiri urugo  akubise Dasso inyundo mu mutwe  akarere kahise kohereza izindi nzego zishwinze umutekano kugirango bafate abandi bose basigaye murii urwo rugo kuko bigaragara ko babanga mira gahunda za leta zo gukingira abaturage bose ,  ariko abagize urwo rugo ntibemeye gufatwa buhigo ahubwo birwanyeho  bafata  amasuka n’ibiti barwanya  inzego zari zije kubafata.

Ariko ntibyabahiriye kuko izo nzego zari zije kubafata zari zifite intwaro zikomeye ku buryo bitari gushoboka ko bahangana  , ubu umugabo nyir’urugo yafashwe ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha RIB  rukorera mu kwaha kwa FPR

Irakoze Sophia