RWANDA: AMAFARANGA YA RUBANDA YAKORESHEJWE NABI AKOMEJE KWIKUBA KENSHI

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Bimaze gufata intera ikomeye iyo ubonye ikinamico ikinirwa mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, azinduka akambara ikote akajya kubeshya Abanyarwanda, ku buryo kuwa Kabiri, tariki ya 02/05/2023, twabonye ibitaraboneka mu Rwanda.

Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (Office of the Auditor General-OAG ) rwatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2022, Miliyari 6.4 FRW zakoreshejwe mu buryo budakurikije amategeko. Ni mu gihe ayari yakoreshejwe nabi umwaka ushize yari Miliyari 3.2 FRW. Ibi rero byo gukuba kabiri ayakoreshweje nabi nta wabirebera kuko, twebwe nk’Abaryankuna biyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye, twahisemo gufasha Abanyarwanda kumenya aho imisoro yabo yarengeye muri 2022.

Mu kiganiro cyatunguye abantu benshi cyaciye kuri Radio Rwanda na Radio Inteko twamenye ko hari amafaranga ya Leta yakoreshejwe bitari ngombwa cyangwa bidakurikije amategeko ndetse no kuba harabaye inyerezwa cyangwa isesagura ry’umutungo rusange. Ibi se ni iki tutari twiteze mu gihe hari intambara u Rwanda rwishoyemo ngo rurafasha M23 nyamara nta kindi kigamijwe uretse gusahura umutungo kamere.

Iyi raporo ya Kamuhire Alexis yatangaje benshi kuko itagaragaje amafaranga yasohotse nta nyandiko ziyasobanura nk’uko byakunze kugaragara mu myaka yashize, ubwo hari hakiri Obadia Biraro, uzahora yibukirwa kuri raporo zidafite icyo zitanga, niba abanyereje amafaranga y’abaturage bagirwa inama gusa, ariko ntihagire uwitaba ubutabera. Gusa hari ayasohotse inyandiko ziyasobanura zidahagije, asaga miliyoni 644.4FRW. Nyamara aya yose aba yavuye mu misoro y’Abanyarwanda cyangwa yavuye mu madeni azishyurwa abana b’u Rwanda biyushye akuya. Ibi se bizarangira ryari? Ni ugutegereza mpaka na mpera?

Si aya mafaranga yonyine yiswe ko yaburiwe irengero kuko arenga Miliyari 2.4 FRW yasesaguwe; ayishyuwe by’umurengera akaba Miliyari 3 FRW naho ayanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya ari miliyoni 169 FRW. Aya yose Inteko itavugira abaturage ikibagirwa ko ari imitsi y’Abanyarwanda barimo gukiramo.

Ibikubiye muri iyi raporo ku mikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta byashyikirijwe Inteko ishinga Amategeko, imitwe yombi, yuzuyemo abaminuje mu bintu bitandukanye, ariko washaka icyo bamaze ukakibura, kuko bose bararuciye bararumira kuri uyu wa Kabiri, tariki 2 Gicurasi 2023. Mbega akaga? Uyu mwaka hakozwe igenzura mu nzego za Leta 221, ahakozwe ubugenzuzi ku mikoreshereze y’imari n’ubw’iyubahirizwa ry’amategeko. Hakozwe kandi ubugenzuzi 14 bwimbitse, ubugenzuzi 6 ku ikoranabuhanga n’ubugenzuzi 12 bwihariye. Nyamara se byatanze iki ko umutungo wa rubanda wanyerejwe bigaciraho?

Mu kinyoma gihambaye abadepite babeshywe ko gutoranya ibikorwa bikorerwa igenzura byagiye bishingira kuri gahunda zigamije kuzamura iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage zirimo ubuhinzi, ubuzima, gutwara abantu n’ibintu, uburezi, ibikorwaremezo n’imibereho myiza y’abaturage, nyamara se byatanze iki ko abanyereje ibya rubanda bakidegembya, bagakeka ko Abanyarwanda babaye impumyi!

Abasesenguzi batandukanye bari bishimiye ko uyu mwaka igipimo cy’amafaranga yakoreshejwe na Leta yagenzuwe cyarazamutse, kiva kuri 91.1% mu mwaka ushize kigera kuri 95%. Nyamara se byatanze iki ko abajura bakomeza kwiba ibya rubanda babiryozwa na nde?Bivuze se ko abaturage batabibona?

Amakuru yizewe avuga ko amafaranga yose Leta yakoresheje ni Miliyari 4,604. Ni mu gihe ayo OAG yakoreye igenzura imikoreshereze y’amafaranga Miliyari 4,368. Ibi biba byumvikana kuko uru rwego hari aho rutemerewe kugera, harimo inzego za gisirikare, abapolisi, NISS n’izindi zitwa inzego z’umutekano.

Hari abasesenguzi babona ko ubu bugenzuzi budafatika kuko hatajya harebwa amafaranga ku ma konti, ahubwo hakorwa ubugenzuzi bw’ibitabo by’ibaruramari, iyubahirizwa ry’amategeko, ikoranabuhanga n’ubugenzuzi bwihariye. Nyamara se ibivamo ni ibiki ko imibare itangwa iba yahimbahimbwe mu itekinika?

Ni iki imibare yatangajwe isobanuye? Ubuziranenge bwayo ni ubuhe ?

Kamuhire Alexis yatangaje ko uu nzego zakorewe ubugenzuzi, 68% zabonye raporo ya ‘‘nta makemwa’’ mu byerekeye imikoreshereze y’imari, izindi 61% zibona nta makemwa mu iyubahirizwa ry’amategeko. Ni mu gihe 53% zabonye ‘‘nta makemwa’’ mu ku byaza umusaruro amafaranga yashowe. Ishyirwa mu bikorwa ry’inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ryarazamutse rigera kuri 57% rivuye kuri 48% mu mwaka ushize.

Aha rero niho hibazwa ukuntu igenzura ryavuwe kuri 48%, ritageze no ku cya kabi, uyu munsi hakaba harimo kwishimirwa ko ritaragera nibuze kuri 70%. Ubwo se iyo micungire y’imari iteye ite, mu gihe ibipimo mpuzamahanga biteganya ko igenzura riri munsi ya 85 % riba ntacyo bivuze? Ubwo FPR izi ko ari ibanga!

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis yasabye abafite inshingano zo gucunga imari ya Leta kugerageza kubahiriza amategeko no kuyikoresha neza muri rusange. Yagize ati: «Abafite imicungire y’imari mu nshingano barasabwa gushyiraho ingamba zose zishoboka hagakumirwa amakosa nk’ayo.» Ese Kamuhire aba yumva Abanyarwanda ari abana bingana iki ku buryo yabeshya bigeze aha?

Kamuhire avuga ko intege nke mu micungire y’imari ya Leta ishobora gutuma guverinoma itagera ku ntego yiyemeje muri gahunda y’iterambere rirambye kandi ryihuse, icyiciro cya Mbere (NST1). Ni gahunda FPR ivuga ko zirimo uburezi bufite ireme kuri bose, kwivana mu bukene, no kongera ubwiza bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Nyamara ikibagirwa ko imigambi yayo yamaze kuvumburwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda zaburiwe irengero!

Kamuhire yavuze ko ubugenzuzi bw’uyu mwaka bwashyize ingufu mu kugenzura amasezerano mbere y’uko imirimo itangira cyangwa se mu gihe ari gushyirwa mu bikorwa, ariko ntibyabujije ko arenga Miliyari 10 FRW zaburiwe irengero. Yagize ati: «Iyi mikorere yatumye tubasha kubuza cyangwa kwerekana amafaranga Leta ishobora guhomba ariko bikaba bigishoboka ko Leta itayahomba biramutse bikosowe.» Nyamare se ibyo bagenzura bagasanga byaribwe bibazwa nde ?

Si n’aha honyine habera ubujura kuko mu kigo RTDA, imirimo yo kubaka umuhanda wa Huye-Kibeho-Munini yabazwe inshuro ebyiri ku rutonde rw’ibyagombaga gukorwa. Leta yahombye Miliyari 1.3 FRW, ariko uyu munsi abari babishinzwe, basinyaga, barumva nta cyabaye. N’Abaryankuna se twarabyibagiwe ? Ntibibaho !

Muri RURA, Leta yahombye agera kuri Miliyari 2.6 FRW, mu gihe RAB yahombeje Leta agera kuri Miliyari

1.1 FRW biturutse ku iyubakwa ry’inzu z’abakozi ryabazwe kabiri. Ibyo byose bigafatwa nk’aho umuturage atabibona, nyamara tukabona Madamu Idamange ngo yavuze arafungwa, aba bajura bidegembya.

 Muri RAB kandi havuzwemo ibiciro by’umurengera byakoreshejwe ugereranyije n’ibiri mu yandi masezerano bisa ku mihanda yubatswe mu kigo cy’icyitegererezo mu buhinzi bwa kijyambere. Aha Leta yahombye Miliyari 1.7 FRW. Aya yose akagenda tukumva nk’Abaryankuna twabiceceka ? Oya ntibikabe habe na rimwe !

Aya mafaranga ya rubanda akoreshwa nabi agenda yikuba uko bwije n’uko bukeye, nyamara nta kindi kibiri inyuma uretse kwishora mu ntambara za hato na hato, zitwara abana b’Abanyarwanda, abazishoje bigaramiye, abana babo bari mu Burayi cyangwa muri Amerika, ibyo byose biri mu nyungu za FPR n’agatsiko kayo gato bafatanya kunyunyuza abaturarwanda. Birakwiye ngo bihagarare !

Remezo Rodriguez