Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice
Mu gihe bamwe mu baturage batazi igipfa n’igikira, abandi bakaba bakomeje kwibaza ikijya mbere, ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Kagame bukomeje kubura ayo bucira n’ayo bumira kuko bukomeje kotswa igitutu n’amahanga ngo rukure ingabo zarwo muri RDC zireke gukomeza guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ariko u Rwanda rwo ntirubikozwa, ahubwo rukomeza guhakana ko nta ngabo zarwo ziriyo, ariko ibi byabaye iby’ubusa kuko amahanga yose yahumutse amenya ko impamvu yo guhora rwijandika mu bibazo bya RDC ari ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere, none birushijeho kuba bibi cyane aho Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zongeye kurutegeka kuvana ingabo zarwo muri kariya gace.
Ni muri urwo rwego Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko zihangayikishijwe cyane na raporo zo kurenga ku ihagarikwa ry’imiryango mu burasirazuba bwa RDC, ihita ihamagarira u Rwanda gukurayo abakozi n’ibikoresho byose by’ingabo z’u Rwanda, harimo na sisitemu za misile ziraswa mu kirere ziva ku butaka. Ibi rero byatangajwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 8 Ugushyingo 2024, ubwo ibiro by’Amerika bishinzwe ibibazo by’Afurika byongeye gushimangira ko u Rwanda rugomba ‘‘guhagarika guhungabanya GPS’’ muri aka karere, kuko bigira ingaruka ku bikorwa bya gisirikare ndetse na gisivile muri RDC.
Mu gihe rero iyi ntambara ikomeje guteza ubushwanyi n’amahanga, urwikekwe narwo rukomeje kuba rwose imbere mu gihugu. Perezida Kagame akomeje kugenda yirukana mu myanya y’akazi abahoze ari inkoramutima ze, akinjiza abo yibwira ko batazamuteza ikibazo, mbese abo azaha amabwiriza yo kwikiza uwo adashaka bagakurikira buhumyi, kandi ahanini hakomeje kugaragaza ikinyuranyo kinini hagati y’abinjizwa n’abirukanwa. Mu mirongo ikurikira tugiye kwifashisha ingero nkeya z’abirukanywe muri aya mezi ashize ku nzego zose.
Kuri icyi cyumweru, tariki ya 10 Ugushyingo 2024, imizinga yongeye kuvamo imyibano ubwo Polisi y’u Rwanda yatangazaga ko abapolisi 154 barimo barindwi bo ku rwego rwa ba Komiseri (Commissioners) bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Nk’uko rero bisanzwe bizwi ntabwo Polisi ubwayo yakwibwiriza igikorwa giteye ubwoba nk’iki ahubwo ni amabwiriza aba yatanzwe na Perezida Kagame, yirengagije ko Itegeko rishyiraho Polisi rigena ko umupolisi ku giti cye, bitewe n’imyaka ye, ashobora gusaba ikiruhuko cy’izabukuru cyangwa akagisabirwa na muganga. Muri aba barindwi bakuru birukanywe harimo CP Denis Basabose wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo n’ibigo bicunga umutekano (private security companies), ACP Célestin Twahirwa wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi, ACP Elias Mwesigye wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi na ACP Eugène wari Umuyobozi w’ikigo cy’Amahugurwa cya Gishari. Barimo kandi ACP Tom Rurangira, ACP David Rukika na ACP Michel Bayingana bitavugwa icyo bari bashinzwe. Uretse aba kandi hirukanywe abandi ba Ofisiye ba Polisi bakuru 15, ba Ofisiye bato 22 n’abapolisi bato 96 naho 13 bivugwa basezerewe kubera uburwayi, undi umwe asezererwa kubera izindi mpamvu zitatangajwe.
Aba bapolisi rero birukanywe nyuma y’aho Perezida Kagame, mu mpera za Kanama 2024, yari yirukanye abasirikare bakuru barimo Maj Gen Martin Nzaramba, wari ukubutse mu butumwa bw’Ingabo z’Ubumwe bw’Afurika muri Sudani, Col Dr Etienne Uwimana, inzobere mu buganga ndetse akaba yari akuriye ishami rya Radiologie mu Bitaro bya Kanombe kuva mu 2020, hamwe n’abandi ba Ofisiye 19 bakuru n’abato ariko ntihatangazwa icyo birukaniwe ndetse n’abandi basirikare 195 b’andi mapeti atandukanye amasezerano yabo araseswa. Ibi byateye urujijo kuko mu mwaka ushize uyu Maj Gen Nzaramba yari yasohotse ku rutonde rw’abasirikare bakuru, barimo na Gen James Kabarebe, bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, hakibazwa rero ukuntu yirukanywe kandi ari mu kiruhuko cy’izabukuru. Iki cyemezo cya Perezida Kagame yagifashe nyuma y’uko ku wa 29 Kanama 2024 agiranye inama n’abajenerali ba RDF n’abandi basirikare bakuru. Ni icyemezo kandi cyaje gikurikira icy’umwaka ushize aho Kagame yari yirukanye abasirikare barenga 200 barimo Maj Gen Aloys Muganga bivugwa ko yazize ubusinzi bukabije na Brig Gen Francis Mutiganda wazize gusuzugura inzego za gisirikare hamwe n’abandi 14 bo ku rwego rwo hejuru. Icyo gihe abasirikare 116 barirukanywe abandi 112 amasezerano yabo araseswa. Undi musirikare mukuru, Col (Rtd) Richard Karasira, ku wa 7 Ugushyingo 2024, yirukanwe ku buyobozi bwa APR FC yari amazeho amezi 17. Ababirebera hafi rero bavuga ko bamwe muri aba basirikare n’abapolisi birukanwa na Kagame, aba ashaka kubohereza mu burasirazuba bwa Congo, bakagenda bitwa abasivili na cyane ko hari ibihumbi by’abasirikare bari barirukanywe bagaruwe mu gisirikare ku bwinshi, kugira ngo Kagame abone abo yohereza mu burasirazuba bwa Congo, muri Mozambique n’ahandi muri Afurika ingabo ze zigenda zoherezwa mu buryo buzwi cyangwa butazwi.
Si mu gisirikare no mu gipolisi gusa zikomeje kugenda zita urunyana kuko n’abategetsi bahoze ari abizerwa kuri Kagame agenda abatera ishoti buhoro buhoro. Dufashe ingero za vuba, ku wa Gatanu, tariki ya 23 Kamena 2024, Perezida Kagame yirukanye ku mirimo Zéphanie Niyonkuru wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, wari warigeze kwirukanwa na none muri RDB, mu mpera z’Ukwakira 2022, aho yari Umuyobozi wungirije w’uru rwego. Ku wa 25 Nyakanga 2024, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), umwanya yari amazeho iminsi 42, yari yaragezeho amaze kuzenguruka indi myanya myinshi kandi yo ku rwego rwo hejuru irimo kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye (2003-2005), kuyobora minisiteri enye zirimo iy’Uburezi (2006-2008), iy’Umuryango (2008-2011), iy’Ibidukikije (2019-2024) n’iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamazeho iminsi 42 (12/06-25/07/2024), akaba yaranayoboye icyahoze ari KIST hagati ya 2011 na 2013, anaba ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya na Belarusi (2013-2019).
Byaje kuba akaminuramuhini ubwo abakozi 12 b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) berekwaga imiryango. Aba barimo Gakuru Sammy wari uyoboye Ishami ry’Imari muri RBA, Ndahiro Uwase Liliane wari ukuriye Ishami rishinzwe Ubucuruzi no Kwamamaza, Asiimwe Nkunda Abel wari Umunyamabanga w’Ikigo, Imananimwe Marie Chantal wari umukozi ushinzwe Amategeko, Tuyisenge Révocat wari ushinzwe Porogaramu za Televiziyo Rwanda, Ntidendereza Theoneste wari umusesenguzi w’Ibikorwa byo Kwamamaza, Karemera Sylvanus wari Umwanditsi Mukuru, Gashagaza Rose wari ushinzwe Iyamamazabikorwa, Hakizimana Sadah wari Umuyobozi wa RC Musanze, Nkundineza Lambert wari Umuyobozi wa RC Rusizi, Aldo Havugimana wari Umuyobozi wa Radio Rwanda na Radiyo z’Abaturage ndetse na Domina Kaniziyo wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Abakozi n’Imiyoborere. Aba basimbujwe abagera kuri batandatu barimo Uwayo Divin wagizwe Umuyobozi wa Radiyo za RBA, yungirijwe na Nyinawumuntu Inès Ghislaine, mu gihe Munyarukumbuzi Emmanuel yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo y’u Rwanda, yungirijwe na Ufitinema Remy Maurice. Rutikanga Paul wari usanzwe atangaza amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda yagizwe Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n’Abafatanyabikorwa, mu gihe Uwera Clarisse yagizwe Umuyobozi ushinzwe Abakozi. Biza gutangaza ababibonye kuko imwe mu myanya yahawe aba bashya itari ku mbonerahamwe y’imirimo muri iki kigo. Ibi kandi bikibutsa undi mwanya wahawe Ntirenganya Emma Claudine, uherutse kugirwa Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe Itumanaho n’Uburezi, nyamara uyu mwanya utari usanzwe. Icyo gihe Umujyi wa Kigali wabajije Minisiteri y’Abakozi ba Leta (MIFOTRA) uko uyu muyobozi azahembwa umwanya yahawe na Perezida Kagame utari ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo (structure organisationnelle), maze babwirwa ko ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri biba ari itegeko, bityo bakaba bagomba kongeramo uwo mwanya. Ibi kandi abasesenguzi babihuza n’umwuka mubi w’intambara ukomeza gututumba hagati y’u Rwanda na RDC.
Mu nzego z’ibanze naho Perezida Kagame akomeje kubakoramo. Abakozi hafi ya bose b’Umurenge wa Murundi mu Karere ka Karongi birukanwe ku mirimo yabo, barimo Gitifu w’uwo Murenge, Ntakirutimana Gaspard ndetse n’ab’Utugari batatu muri dutandatu tuwugize, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’aka Karere, Mukase Valentine, bigahwihwiswa ko bazize ihohoterwa rikorerwa abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba hari n’uherutse kwicwa. Ibi kandi byagaragaye mu Karere ka Gatsibo aho ba Gitifu umunani na ba Sedo bo mu Mirenge ya Kiziguro, Muhura, Kageyo, Gitoki, Nyagihanga na Remera, birukanwe ku matariki ya 06-08 Ugushyingo 2024, bamwe bakaba barahise banafungwa bashinjwa kwiba amafaranga ya mituweli, Ejo Heza, hakaba n’abagurishije inka za Girinka bakagurira abaturage utunyana. Ni mu gihe kandi mu mpera za Kamena 2024 hari hirukanywe Ndagijimana Frodouard, Gitifu w’Umurenge wa Mbogo ukomeje kuzutagizwa na Nzeyimana Jean Vedaste w’Umurenge wa Cyinzuzi. Hirukanywe kandi Nsengiyumva Samuel w’Akagari ka Muvumo mu Murenge wa Shyorongi na Biringiramahoro Efasto w’Akagari ka Taba mu Murenge wa Rusiga.
Mu rwego rwo kurangaza no kujijisha abaturage, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2024, Perezida Kagame yagize Dr. Pierre Damien Habumuremyi, umwe mu bagize Inama y’Inararibonye mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda. Iki gisambo ruharwa cyigeze kuba Minisitiri w’Uburezi, kinaba Minisitiri w’Intebe ndetse kiyobora Urwego rushinzwe Impeta n’Imidari by’Ishimwe (CHENO). Nyuma iki gisambo cyaje kuyogoza abaturage kikabaka amafaranga kibashukisha chèques zitazigamiye. Haje kuba urubanza rwa nyirarureshwa rwabaye mu ikinamico ikomeye cyane, maze iki gisambo gikatirwa gufungwa imyaka itatu ariko bidateye kabiri gifungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame, maze abo cyariganyije bose bataha amara masa, bimyiza imoso na magingo aya, none bongeye gukomeretswa mu gisebe bumvise ko iki gisambo kigarutse kunyunyuza imisoro y’abaturage aho kigiye kujya gihembeshwa igitiyo. Byose nta kindi kibiri inyuma uretse ubutegetsi bubi bwa FPR bwiyemeje gutsikamira Abanyarwanda no kubashyira ku ngoyi.
Manzi Uwayo Fabrice