RWANDA: IMYAKA 30 Y’UBUTEGETSI BWA FPR ISIGIYE IKI ABANYARWANDA?

Spread the love

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

 1994 – 2024, imyaka 30 irashize, ubaze umunsi ku wundi, FPR-Inkotanyi ifashe ubutegetsi bw’u Rwanda, ibuvanye ku munwa w’imbunda no mu mivu y’amaraso atagira ingano. Mu gihe nk’iki cyo kwibuka ababuriye ubuzima mu mahano yahekuye u Rwanda nta wabura kwibaza icyo ubu butegetsi bw’igitugu bwa FPR bwazaniye Abanyarwanda ndetse no kuvangura abibukwa aho bamwe baba bemerewe kwibuka ababo abandi bagahorana ipfunwe no kugenda bubitse umutwe kuko batemerewe kwibuka ababo byageza ku Rwanda, cyane cyane ko usanga ubutegetsi buriho ari bwo bwonyine buvana inyungu muri uko kwibuka igice, hakiyongeraho gukingirwa ikibaba abategetsi ba FPR ndetse bagize uruhare rutaziguye muri aya mahano.

Muri iyi myaka 30 FPR imaze ku butegetsi usanga nta kindi yubatse mu Rwanda uretse agahinda gakabije n’umubabaro udashira. Kuva tariki ya 06 Mata 1994 hahanuwe indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira, ndetse n’abo bari kumwe bose, usanga nta kindi FPR yubatse mu Banyarwanda n’abanyamahanga uretse kurisha ikinyoma cy’uko yahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, nyamara ikirengagiza amamiliyoni y’abantu yatikiye kandi ugasanga imfu zabo ziri ku mutwe w’aba bategetsi na n’ubu zigikomeza kuko aka gatsiko k’abanyagitugu katiteguye kunamura icumu, ahubwo usanga intego yako ari uguhoza mu myiryane Abanyarwanda ndetse no mu icuraburindi.

Ihanurwa ry’iriya ndege ryaje mu gihe hari icyizere cy’uko Abanyarwanda bagiye kubana mu mahoro, kuko hari hamaze gusinywa amasezerano y’amahoro yaberaga Arusha muri Tanzaniya yari yarasinywe ku wa 04 Kanama 1993, nyamara iki cyizere cyahise kiraza amasinde kuko FPR itakozwaga ibyo kugabana ubutegetsi ahubwo igihe cyose yashakaga gufata ubutegetsi bwose kugira ngo ibone uko yica igakiza. Nta kindi cyabaye uretse kuba indege yarabaye imbarutso FPR ibona uko yubura imirwano, igenda yararika imbaga aho yanyuraga hose, ndetse na nyuma yo gufata ubutegetsi ubwicanyi burakomeza kugeza na n’ubu aho Abanyarwanda bacyicwa, abandi bagafungirwa ubusa, abandi bakaburirwa irengero, abahonotse bagahunga.

Ni ikintu rero kigaragarira buri wese ko muri iyi myaka 30 ishize nta kindi FPR yazaniye u Rwanda uretse akababaro no kwikungahaza mu mitungo, mu gihe abaturage benshi banyagwa ibyabo bakagenda bubitse umutwe bicira isazi mu jisho ndetse igice kinini kitemerewe no kuba cyahirahira ngo cyibuke abacyo, ku buryo wavuga ko ku ruhande rumwe iyi myaka 30 yabaye imyaka y’incamugongo n’imiborogo ku mbaga itagira uko ingana kuko icyizere cyose cyatakaye umunsi indege y’Umukuru w’Igihugu yahanurwaga hagacura imiborogo.

Mu myaka 30 Abanyarwanda babaye ibipfobagane!

Ku rundi ruhande, iyi myaka 30 yabaye iy’igihombo gikabije kuko u Rwanda rutigeze ruhwema gucura imiborogo no gutakaza amaboko yakabaye arukorera nyamara nta wundi uri inyuma y’ubu bwicanyi ndengakamere bwibasiye ibyiswe amoko byose uretse FPR yaboshye Abanyarwanda. Izi ni imbaraga zashoboraga guteza imbere igihugu no kucyubaka bihamye, ikibabaje ni uko abari ku isonga y’ubu bwicanyi batamaze gufata ubutegetsi ngo bunamure icumu, ahubwo bakomeje kumena amaraso y’Abanyarwanda ku buryo usanga no kuva mu cyunamo bidashoboka mu gihe abaturage batagira ingano bakomeje kwicwa no kubuzwa uburyo, aho usanga kandi wagira ngo ingabo zakabaye zishinzwe kurengera ubusugire bw’igihugu ahubwo zihora zihanganye n’abaturage, bagacurwa bufuni na buhoro, ikibazo gikomeye kikaba ko kwibuka FPR yabigize igikorwa cya politiki, ikirirwa irisha ikinyoma cy’uko yahagaritse jenoside nyamara ikirengagiza uruhare rwayo muri aya mahano, bityo rero igahora iteranya Abanyarwanda iha bamwe uburenganzira bwo kwibuka ababo, abandi ntibabyemererwe, ahubwo FPR igahora ivangura abakwiye kwibuka n’abatabikwiye ku buryo ntaho byageza u Rwanda, ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge bihora biririmbwa bikazahora kure nk’ukwezi. Nyuma y’ubutegetsi bwa FPR hagakwiye gutekerezwa uko hakwibukwa inzirakarengane zose, kuko mu gihe cyose FPR izaba ikiri ku butegetsi itazigera yemera ko buri wese yakwibuka uwe, kuko itinya ko Abanyarwanda baramutse bashyize hamwe ibyayo byaba birangiye, amayeri yayo yaba ayishiranye. Birakwiye ko nta n’umwe ukwiye kubuzwa kuririra uwe, ni nabwo ya “never again” yirirwa iririmbwa yagira agaciro, kuko nta n’umwe waba akigenda yubitse umutwe kuko atemerewe kwibuka abe. Ibi bikandi bijyana n’ibindi bibazo by’ubukungu kuko imfashanyo zihabwa bamwe, amashuri, amacumbi, akazi n’andi mahirwe bikagenerwa bamwe, abandi bagasa n’abatemewe mu gihugu cyabo, ndetse ku buryo utatinya no kubita “les citoyens de seconde zone” kuko bamwe baba barabaye abacakara b’abandi, ugasanga inyungu z’ako kanya zigaragara ku ruhande rw’abategetsi birebaho gusa ariko ntibatekereze ahazaza h’u Rwanda, kuko hazakomeza kuba ntaho mu gihe abategetsi bakibara inyungu bakura muri uku kwibuka igice kimwe cy’Abanyarwanda, ikindi kikazinzikwa.

Twe rero dusanga icyakabaye gikorwa ari ukureka gusumbanya Abanyarwanda, dusanga kandi mu gihe ubu butegetsi buzaba budaha ijambo umuturage nta na rimwe hazigera haba ukwibuka kumwe, ugushyira hamwe no kwiyunga nyako, ahubwo hazahora ubwoba buhora butuma iyo igihe cyo kwibuka kigeze bamwe bahunga igihugu bakazagaruka icyunamo kirangiye, kuko nyine baba batemerewe kwibuka ababo no kubaha icyubahiro bakwiriye, ahubwo hakabaho guhozwa ku nkeke kwa bamwe no gutonesha abandi, nyamara wabireba neza ugasanga n’aba bitwa ngo baratoneshejwe ari iby’igihe gito, kuko igihe kigera nabo akarengane kakabageraho kandi nta handi kaganisha uretse ku ihohoterwa, gufungirwa ubusa, kwamburwa igihugu no kwicwa rubi.

Buri gihe iyo hatangiye igihe cyo kwibuka FPR iba igomba gukora uko ishoboye igashaka ibitambo, hakagira abicwa, abafungwa n’ababurirwa irengero. Urugero rurimo kuvugwaho cyane ni ibura ry’umunyamakuru akaba n’umwarimu, Koffi Niyonkuru, waburiwe irengero kuva ku wa 30 Werurwe 2024, abe bakaba barishwe n’agahinda kuko batazi niba azagaragazwa nyuma yo kwicwa urubozo no kwemezwa ibyaha ku gahato cyangwa niba azicwa ibye bikarangirira aho, mu gihe bitagakwiye mu gihugu kivuga ko kigendera ku mategeko, nyamara wabireba neza ugasanga n’aya mategeko adodeye kuri bamwe abandi akabapyinagaza.

Mu kwanzura rero twavuga ko iki gihe cyo kwibuka ari igihe kitoroshye ku gice kimwe cyiswe Abahutu kuko baba bagomba kugenda bubitse imitwe batemerewe guhingutsa ko nabo babuze ababo, kandi wabireba ugasanga iri pfunwe bahozwamo barishyirwamo n’ubutegetsi buriho kuko ari bwo bwonyine bwungukira mu guteranya Abanyarwanda kuko buzi neza ko umunsi bashyize hamwe ibyabo bizaba birangiriye aho. Gutanya abantu ni intwaro ya FPR muri iyi myaka 30 aho usanga abashakanye banekana, abana n’ababyeyi bakanekana, abavandimwe bakanekana, bagahora babaho mu bwoba ku buryo FPR yamaze kwica burundu indangagaciro z’umuryango kuri ubu ugeze aharindimuka hatagira hasi yaho. Cyaba rero ari igihombo kinini ku butegetsi mu gihe haba habayeho gushyira hamwe kw’Abanyarwanda, ukuri kugashyirwa hanze, uwagomye agahanwa, yagororoka agafatanya n’abandi kubaka igihugu kizira imiryane, akarengane n’intambara umunyarwanda arwana n’undi, ahubwo kigatemba amata n’ubuki nk’uko byahoze. Ibi rero ntibyagerwaho Abanyarwanda bataritabira Impinduramatwara Gacanzingo kuko ari yo yonyine yarenganura abarengana, Abanyarwanda bakongera kubaho batahiriza umugozi umwe mu ituze, ubwisanzure n’ubwuzuzanye busesuye.

Twihanganishije Abanyarwanda bose babuze ababo bakundaga ndetse bakomeje kubabura ku maherere bakaba bari mu gahinda gakabije gaherekejwe n’ihohoterwa, iyicwarubozo n’agahotoro k’indengakamere. Birakwiye ko buri wese yiyumvamo ubushake bwo gushyira ukuri ahagaragara kugira ngo ikinyoma cya FPR gikubitirwe ahakubuye, guhora ivuga ko yahagaritse jenoside bikarangira ahubwo hakagaragazwa uruhare yayigizemo, abanyabyaha bose bagahanwa, abarenganye bakarenganurwa, inzigo zigacika, inzika zikarangira, kuko mu gihe cyose ubutegetsi bwa FPR buzaba bukomeje izakomeza kumarira ku icumu ugerageje wese kuvuga ibitagenda, ahanini hagamijwe gupfuka iminwa abandi no kubahoza mu bwoba bw’indengakamere.

Turasaba buri wese wiyumvamo umutima wa kimuntu guharanira ko akarengane gacika, buri muntu wese agahabwa uburenganzira bwo kwibuka abe no kubaha icyubahiro bakwiye. Ntibikwiye na rimwe ko hari abakwiye guhorana ipfunwe no kugenda bubitse imitwe babuzwa kwibuka ababo kuko n’iyo byaba bidashyizwe mu mategeko y’igihugu, ariko amategeko agenga umuryango w’abantu yo ntiyabuza uwabuze uwe kumwibuka no guhora amwunamira amuha icyubahiro akwiye. Ibi nibyo byonyine byahesha Abanyarwanda bose agaciro, ntihagire uwongera kurenganywa, kunyerezwa, gufungirwa ubusa no kwicwa urw’agashinyaguro.

FPR, WISHE BENSHI WIMARA AGAHINDA, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

Manzi Uwayo Fabrice

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *