Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice
Muri iyi minsi u Rwanda rwa Kagame rukomeje kuba ihwa rimunga Akarere k’Ibiyaga Bigari by’umwihariko n’Afurika muri rusange, aho ingabo ze zikomeje guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, zitwikiriye umutaka wa M23, none abatari bakeya bakaba bari hagati y’urupfu n’umupfumu, bamwe barapfuye, abandi bataye izabo, abandi barabara ubukeye, byose kubera umuntu umwe wigize imungu rutura ibangamiye amahoro muri Afurika mu gihe gito cyane, hatabayeho gukanguka ngo amahanga amenye akaga isi ifite.
Mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo ku cyakorwa, abasesenguzi n’abanditsi batandukanye, bagiye bavuga uko babona iki cyago cyakomwa mu nkokora, ariko Umuryango Mpuzamahanga urasa n’uwahombetse amaso kuko ugifite inyungu mu kudahandura ivunja rizengereje umutekano w’Akarere kose, bikaba byototera n’utundi duce tw’Afurika, ndetse n’isi yose muri rusange. Niba rero nta gikozwe inyoko muntu iri mu kaga gakomeye. Umwe mu basesenguzi akaba n’umwanditsi w’umuhanga, Emmanuel Neretse, yagerageje kwerekana ukuntu igitekerezo cya Paul Kagame cyo kwiha uburenganzira bwo gutabara aho «Abavuga Ikinyarwanda » babangamiwe mu isi, kidasobanutse kandi kikaba cyateza impanuka isaha iyo ari yo yose.
- Ni iki dukwiye kumva ku gisobanuro cy’ijambo « Abavuga Ikinyarwanda » ?
Muri iki gihe iyo Paul Kagame avuze ngo « Abavuga Ikinyarwanda », mu by’ukuri aba ashaka kuvuga Abatutsi, ntabwo aba ashaka kuvuga abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda bose. Ibi nta kindi abikorera uretse kwivana mu kimwaro cyo kwivuguruza gushobora kuzamurwa n’iteka yaciye rivuga amoko Hutu, Tutsi et Twa atabaho mu Rwanda n’ahandi, ariko na none agakomeza kuvuga ko arwana intambara zo kurengera inyungu z’Abatutsi n’ahandi hose mu karere nk’uko atahwemye kubiririmba kuva mu myaka ya za 1990-1994, ubwo yigaruriraga u Rwanda. Abajyanama be rero bamwemeje ko agomba guhindura inyito akajya avuga « Abavuga Ikinyarwanda » ashaka kuvuga « Abatutsi ». Ariko, mu gihe bimeze bityo, arangiza iyo ntego yihaye, ariyo yo « kurengera ‘‘Abavuga Ikinyarwanda’’ aho ari ho hose ku isi », igiteye isoni kikaba cyanateza ibyago bikomeye nk’uko tugiye kubireba. Ku bw’ibyo, birasaba ko usomye cyangwa wumvise ijambo « Abavuga Ikinyarwanda » risohotse mu mvugo cyangwa mu nyandiko ya Kagame yumva « Abatutsi ».
- Igereranya ry’ishyano Kagame yazanye mu Karere
Mu kugereranya, umusesenguzi Emmanuel Neretse, yazengurutse imigabane yose, maze yerekana ko igikorwa cya Satani Kagame cyo kwiyitirira kurengera « Abavuga Ikinyarwanda », ahandi kidashoboka, ndetse nta n’uwagitekereza, bituma aduhishurira ko ibyo Kagame arimo ari ubujiji n’ubugome ndengakamere, ndetse anerekana uko byagenda biramutse bibaye ahandi. Mu busesenguzi bwe, umusesenguzi Emmanuel Neretse, yabifashe mu buryo bukurikira:
- Mu Burasirazuba bwo Hagati (Proche Orient), ni nk’aho Arabie Saoudite yabyuka mu gitondo igatera Yémen igasobanurira Isi ko yagiye kurengera ba nyamuke « bavuga icyarabu » bari mu byago ; ikavuga ko Abanyayemeni bavuga icyarabu bagize igice cyabo kitwa « Abavuga Icyarabu », bagomba gutabarwa kubera icyo gusa. Byaba ari akumiro!
- Mu Burayi (Europe), ni kimwe n’uko Ubuholandi bwatera Amajyaruguru y’Ububiligi bugatanga ibisobanuro ko bwagiye gutabara « Abavuga Igiholandi » mu gihe abatuye Amajyaruguru y’Ububiligi bose bavuga Igiholandi. Byaba ari akumiro!
- Muri Afurika, ni kimwe n’uko Kenya yakwitora ikagaba ibitero bya gisirikare mu Majyaruguru ya Tanzania, ivuga ko igiye kurwanirira ba nyamuke biganjemo « Abavuga Igiswahili », mu gihe abahatuye bose bakivuga. Byaba ari akumiro !
- Muri Amerika y’Amajyepfo (Amérique Latine), ni nk’uko wakumva ngo Colombie yayogoje Venezuela, ivuga ko igiye kurengera agace gato k’ « Abavuga Igisipanyolo », mu gihe Abanyavenezuela bose ari cyo bavuga. Byaba ari akumiro!
- Muri Aziya (Asie), byaba ari kimwe n’uko imwe muri Koreya zombi yakwigabiza indi ivuga ko igiye gutabara agace gato kagizwe n’ « Abavuga Igikoreya », mu gihe abaturage b’aho bose bavuga Igikoreya. Byaba ari akumiro !
N’ubwo uru rwitwazo rwo gutera ikindi gihugu ari akumiro kandi kagaragarira isi yose, nk’uko tumaze kubibona, umutoni n’umutesi wa ba Mpatsibihugu bo mu Burengerazuba bw’Isi, Paul Kagame akomeje kuvuna umuheha akongeza undi nta wutinyutse kumukoma mu nkokora.
- Akaga Kagame yateje akarere u Rwanda rurimo
Amateka ya Kagame muri aka karere, amugaragaza nk’akaga gakomeye, ndetse yagiye yijandika mu bwicanyi, ariko ntihagire ubimuhanira. Ingero nta wazirondora kuko ni nyinshi cyane zirigaragaza:
- Mu myaka 10 ishize, n’ubwo ari igihugu cyashyigikiye Kagame mu ntambara yo kwigarurira u Rwanda, Tanzania yashatse gukemura ikibazo cy’abanyamahanga bari ku butaka bwayo, barimo Abatutsi b’Abanyarwanda bari bahamaze ibinyacumi by’imyaka kandi batanditse nk’impunzi, batanashaka kubona ubwenegihugu. Ubwo Tanzania yategeka ko basubizwa mu Rwanda, Kagame yakangishije kugabayo ibitero bya gisirikare bibaye ngombwa, kuko kuri we, byitwaga ko birukanywe kuko ari Abatutsi.
- Uganda, igihugu cya mbere yinjiriyemo igisirikare ndetse akakiberamo ofisiye mbere y’uko shebuja Museveni amwimika ngo ategeke u Rwanda mu 1994, Kagame ntabura kugishyiraho igitutu ndetse agakangisha kucana umubano w’ibihugu byombi, iyo hari umututsi ubangamiwe, niyo yaba akurikiranywe n’ubutabera bw’iki gihugu.
Nta myaka itatu irashira, Paul Kagame afunze imipaka yose ihuza u Rwanda na Uganda anatanga itegeko ryo kurasa uwo ari wese, yaba umunyarwanda cyangwa umugande, ugerageje kwinjira cyangwa gusohoka mu gihugu cye. Ibinyacumi by’abantu byahasize ubuzima. Yumvikanye kandi yidogera ko abasirikare bakuru, abapolisi bakuru cyangwa abashinzwe ubutasi birukanywe ku mirimo muri iki gihugu. Aba babaga ari Abatutsi b’Abanyarwanda Kagame yemereye gusigara muri Uganda kugira ngo bacengere mu nzego z’umutekano, bazineke.
Mu gihe Uganda yari itangiye gusanya aka kazu, Paul Kagame yarasakuje ngo ni « ihohoterwa rikorerwa Abatutsi » yitwara uko tumaze kubona haruguru. Kugira ngo umwuka mubi uveho, byasabye ko hitabazwa umuhungu wa Museveni, usa n’umwungirije, Gen. Muhoozi Kainerugaba, udatinya gutangaza ko Kagame ari Se wabo kuko ari umututsi kandi ko hamwe nawe bagomba gutegeka andi moko yose yo mu karere.
U Burundi bugaragara nk’ubunyantegenke mu bihugu bituranye, aho Kagame ahora arota gutanga amabwiriza ye. Muri make, Paul Kagame afata bamwe mu Barundi nk’ « Abavuga Ikinyarwanda » mu rwego rwo kuba yagabayo ibitero akahigarurira kugira ngo atsimbataze ubutegetsi bw’Abatutsi. Byabaye ngombwa ko Kagame asobanurirwa ko u Burundi bwamaze gukemura ikibazo cy’amoko hagati y’Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, ariko ntashaka kubyumva, ahubwo ahora ashaka guhungabanyayo umutekano, kuva mu 1993-1994 ubwo yicaga cyangwa yicishaga abaperezida babiri : Melchior Ndadaye mu kwezi k’Ukwakira 1993 na Cyprien Ntaryamira muri Mata 1994. Ubuheruka, mu 2015, Kagame yateguye Coup d’État irapfuba, ariko ntiyashirwa, akomeza umushinga we wo kurwanira « Abavuga Ikinyarwanda » bo mu Burundi. Ni uko RED Tabara yashingiwe kandi ihabwa icyicaro mu Rwanda n’indi mitwe yitwara gisirikare.
- Ikibuga cyiza Kagame yahisemo cyo kurwanira « Abavuga Ikinyarwa », nk’uko byumvikana ni RDC. Kuva mu mpera za 2021, yasubiyemo ubugizi bwa nabi ka nshuro ya bihumbi, noneho bisa n’aho bisa n’aho bimuhiriye koko amaze kwigarurira ibice byinshi kandi biruta kure agahugu ke gato kandi gatuwe cyane k’u Rwanda. Nyamara, « Abavuga Ikinyarwanda » yirirwa abunza, ni ukuvuga Abatutsi bake b’Abanyekongo bayobowe n’Abatutsi b’Abanyarwanda bari mu ngabo za Kagame, nibo bake muri Kivu ya Ruguru. Abaturage b’Abahutu n’andi moko y’aba-Bantous, ari nabo « Bavuga Ikinyarwanda » ba nyabo, babona M23 bakayihunga nk’uhunga muryango, kandi byitwa ngo ije kubabohora.
Nyamara igiteye agahinda muri byose ni uko uyu mukino w’urupfu wa Paul Kagame ntiwamaganwa n’urwego mpuzamahanga na rumwe. Ahubwo, ukomeza guterwa inkunga no gushyigikirwa mu ibanga.
- Akaga Kagame yatera Afurika mu minsi iri imbere
Kuva yakwigarurira u Rwanda mu 1994, Paul Kagame, byanze bikunze agendeye ku nama ahabwa n’abamuremye bakamushyira ku butegetsi aribo Amerika n’Ubwongereza, baje no kwiyongeraho Ubufaransa bwa Sarkozy na Macron, akina politiki mpuzamahanga ituma abasha kohereza ingabo mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika uko abishaka. Ibihugu bimwe byakomeje kugenda byakira imiryango y’Abatutsi kandi biracyabacumbikiye. Ibindi byakiriye impunzi z’Abahutu zo mu 1994, byagiye kubona bibona Abatutsi boherejwe na Kagame batangira kubituramo bigize «abacuruzi, abaguze ubutaka, abashinzwe umutekano, abashakaye n’abanyagiguhugu babituye,… » ; nyamara aba bose nta kindi kibagenza uretse gucunga no guhangayikisha impunzi z’Abahutu muri ibyo bihugu. Kuko aba Batutsi bamaze kubaka imiryango igaragara muri ibi bihugu, Paul Kagame aba ashobora kuzamura ko agiye kurengera « Abavuga Ikinyarwanda », aba ashobora isaha iyo ari yo yose kugabayo ibitero bya gisirikare. N’ubwo bitanganya uburemere bw’ikibazo, ibyo bihugu ni Kenya, Congo-Brazzaville, Centrafrique, Gabon, Nigeria, Bénin, Zambia, Malawi, Afurika y’Epfo na Mozambique.
- Hakorwa iki ?
Biragaragara ko Afurika yose ibangamiwe n’uruhuri rw’ibibazo ndetse n’umutekano muke, byose bitewe n’umuntu umwe : Paul Kagame. Gusa na none, umusesenguzi wacu yibaza uko iki cyago kiza cyiyongera ku biza, byaba ibya kamere cyangwa ibyakozwe n’umuntu, byose byugarije umugabane w’Afurika, cyahagarikwa. Asanga igisubizo kuri iki kibazo cyoroshye kandi kizwi, ariko abagomba kugitanga bakomeje kwigira ba ntibindeba no kuvunira ibiti mu matwi. Muri make, birahagije ko ibihugu by’ibihangange, byizeza umunyagitugu Paul Kagame ko atahanwa ndetse ari ndakorwaho,bimubwira biti : « Turakurambiwe ! ». Ibi bihugu byanamubwira ko atagombaga gukomeza kugira Abatutsi urwitwazo no kubafata nk’aho ari ubwoko buri hejuru y’ubundi ndetse bwaremewe kubutegeka, no guhungabanya umutekano w’uyu mugabane. Ariko se ni nde uzahangara kibwira Kagame ko arambiranye, ko atagomba gukomeza kwitwaza Abatutsi ngo ababuze uburyo ? Ese uwabimubwira we Kagame yiteguye kumwumva ? Ni iki ibihugu n’ababituye babangamiwe n’uyu munyagitugu Kagame uhora yitwaje kurengera « Abavuga Ikinyarwanda » mu bihugu byabo ? Umunsi ibi bibazo bizaba byabonewe ibisubizo, iki kibazo kizahita kiba akari aha kajyahe !
Manzi Uwayo Fabrice