Yanditswe na Nema Ange
Ku i tariki ya 18 Gicurasi, igikomangoma Ivan Kagame cyahawe umwanya mu nama y’ubutegetsi bwa Rwanda Development Board (RDB). Nyamara ku rundi ruhande, mu itangazo ryamwimikaga, harimo n’undi mugabo ukomoka mu gihugu cya Gabon, Liban Soleman Abdi, inshuti ya Ivan Kagame, nawe winjiye muri iyo inama y’ubwiru. Ijisho ry’Abaryankuna ryabatohereje uwo mugabo uwo ariwe n’icyatumye umwami Paul kagame amuha umwanya mu butegetsi bwa RDB.
Muri rusange uyu mugabo azwi ku kuba yaramaze imyaka irindwi ari umuyobozi mukuru w’ibiro by’umwami Ali Bongo Ondimba mu gihugu cya Gabon. Aha twabibutsa ko uyu yasimbuye se umubyara Omar Bongo Ondimba amaze ku itaba Imana mu mwaka wa 2009, aho yari amaze k’ubutegetsi imyaka mirongo ine n’umwe (41) akoresha igitugu.
Inkuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Gabon La Libreville kivuga ko uyu mugabo « yateje impaka muri Gabon kubera ko yagendanaga n’uwahoze ari umuyobozi wa guverinoma yo muri Gabon, Maixent Accrombessi ukomoka mu gihugu cya Bénin, bombi bakaba barabonekaga mu cyo muri Gabon bita “Légion étrangère » umuntu yagereranya n’abanyabungo, kubera kudakomoka muri Gabon kandi bagashaka kuyitegeka. Liban Soleman yamenyekanye igihe kirekire nk’umuntu utarageraga ku nshingano ze cyangwa akazigeraho igice (bilan en demi-teinte) . Imyaka ya mbere ya manda ya Perezida Ali Bongo Ondimba, uyu mugabo yagizemo uruhare runini, benshi mu Banya Gaboniya barayinenga kubera babuze amahirwe kubera ko abo yakoranaga nabo batari bitaye ku nyungu rusange ».
Uyu mwanya yawuvuyeho Ali Bongo Ondimba atangiye manda ye ya kabiri nyuma yo kwiba amatora mu mwaka wa 2016. Aho Ali Bongo Ondimba yakoreye impanuka ya AVC, indwara yamugize ikimuga ariko abamukikije bakamuhambira k’ubutegetsi, Liban Soleman Abdi ntiyumvikanye n’uwitwa Brice Laccruche Alihanga wayoboraga ibiro bya Ali Bongo akaba ari nawe wari umeze nk’uyoboye Gabon. Uwo Brice laccruche yasenyuye mu mpera za 2018 ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ishoramari Liban Soleman Abdi yari ayoboye, nuko amwohereza kuba Amassaderi wa Gabon muri Arabiya Sawudite ndetse no muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu. Nkuko tubikesha ikinyamakuru Jeune Afrique, Liban Soleman ntabwo yigeze abasha gufata uyu mwanya kubera abayobozi bo muri ibyo bihugu cyane cyane abategetsi ba Arabiya Sawudite, batari bamenyeshejwe ihinduka n’izina rya Ambassederi mushya mbere yuko ashyirwaho. Bityo ibyo bihugu bimwima ibyangombwa ajya ku gatebe.
Liban Soleman yategereje mu kwezi k’Ugushyingo 2019, ubwo Brice Laccruche yaravanywe k’umwanya w’umuyobozi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Gabon, akemura icyo kibazo cyo kuba yari afite umwanya w’Ambassaderi ariko atanawuriho, asaba kandi yemererwa kujya gukorera ibigo by’igenga (bitari ibya Leta).
Yaramaze iminsi ari Umufatanyabikorwa muri African Initiatives for Development, ikigo ngishwanama gikorera i Dubai, cyoroshya ishoramari n’amafaranga ya Leta zunze ubumwe z’Abarabu ku mugabane wa Afurika. Aherutse gukorera ibikorwa byinshi muri Afurica, cyane cyane mu Rwanda, aho yahise amenyekana.
Ngo Soleman yahuye na Paul Kagame inshuro nyinshi, bigera ubwo Ali Bongo Ondimba amusaba kuguma i Kigali kugira ngo yitegereze urugero rw’u Rwanda (le modèle rwandais).
Liban Soleman Abdi akaba kandi n’inshuti cyane y’igikomangoma Ivan Kagame Cyomoro, bagiye gukorana mu nama y’ubutegetsi bwa RDB. Aboneka kandi nk’umuntu utanga ikizere mu kuzakomera mu bukungu bw’Afurica, akaba n’inshuti n’umuhungu w’umukuru w’igihugu cya Bénin Patrice Talon, Lionel Talon, ndetse n’uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Kameruni, ubu akaba atangiye umwuga wu bucuruzi, Samuel Eto’o. Ibi bigwi tubikesha Jeune Afrique izwi ho kuvuga neza bikabije abanyagitugu bo muri Afurica.
Nta gushidikanya ibisa birasabirana, umuntu utarashoboye gushyira imbere inyungu rusange mu gihugu cye cya Gabon, aguye ahashashe neza aho muri RDB icyo birebera ari inyungu za FPR na Kagame. Ntawabura kwibaza ari igitugu cyo muri Gabon cyangwa icyo mu Rwanda, ari ikihe gikurikiza ikindi ? Ku itariki ya 6 Ukuboza 2019, umwami Ali Bongo Odimba yimitse igikomangoma Noureddin Bongo Valentin k’umwanya w’umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya perezida kugira ngo ajye amufasha mu bikorwa byose bya Leta! Iby’ubwami bw’u Rwanda ni ukubitega amaso n’akataraza kazaza!
Nema Ange