RWANDA: KUREKURA BAMPORIKI NA GASANA NTIBIGIRA UMWERE PEREZIDA KAGAME

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Iteka rya Perezida riha imbabazi abagororwa ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 18 Ukwakira 2024 rigaragaza ko hari abagororwa bahawe imbabazi barimo Bamporiki Edouard wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta, CG (Rtd) Gasana Emmanuel wayoboye Polisi y’Igihugu n’abandi bagera kuri 30, naho abagera ku 2017 mu gihugu hose bafungurwa by’agateganyo n’iteka rya Minisitiri w’Ubutabera. Ibi rero byabaye nka bya bindi by’uko mu Kinyarwanda bavuga ngo “umuzimu arira ku munyagasani” kuko Bamporiki na Gasana batari gufungurwa bonyine ngo bigire inyito byitwa, ariko byagaragariraga buri wese ko kubafunga ari ikinamico kuko bombi bafitanye isano yihariye n’ubugome Perezida yakoreye Abanyarwanda, nyamara kubafungura ntibigira Kagame umwere, ahubwo bigaragaza ko agitsambaraye ku gukomeza koreka u Rwanda yagize imbohe.

CG (Rtd) Gasana Emmanuel wamenyekanye ku izina rya Rurayi yavukiye i Mpororo ku mupaka w’u Rwanda na Uganda bituma ubwo FPR-Inkotanyi yiteguraga gutera u Rwanda mu 1990, uyu Gasana waje kwitwa Rurayi yaratoranyijwe mu nsoresore zagombaga gutata u Rwanda zigashaka inzira ibitero bizanyuramo. Nyuma yo kugaba ibitero no gukubitwa inshuro mu gice cy’Umutara, gutakaza abayobozi bo hejuru bose ku ruhande rw’Inkotanyi no gushwiragira muri Pariki y’Akagera, Kagame wari Major yafashe ubuyobozi bwose bw’ingabo kuko abari bamukuriye bari bashize, maze ayobora abarwanyi bose ba APR-Inkotanyi mu Birunga. Icyo gihe nibwo Gasana na bagenzi be binjijwe mu gisirikare ariko we akomeza ka kazi ke k’ubutasi no gucengera, bituma yica abatagira ingano muri za Byumba, Ruhengeri, Kigali Ngari n’ahandi.

Aho FPR-Inkotanyi ifatiye ubutegetsi mu 1994, Gasana Rurayi yagiye agororerwa imyanya myinshi ikomeye yakomeje kumushora mu bwicanyi, kugeza ubwo abaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda maze si ukwica arasara arasizora, kugeza ubwo u Rwanda rwikangaga ibitero bya FLN muri Nyabimata mu Majyepfo y’u Rwanda bituma agirwa Guverineri w’iyo Ntara kugira ngo yice ukekwa wese kuba abangamiwe na Leta y’igitugu ku buryo ashobora kwifatanya n’abashakaga gutera u Rwanda. Abapfuye mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke n’ahandi, bose amaraso yabo azabazwa iki giharamagara cyatojwe kunywa amaraso none ubu kikaba gikomeje gukingirwa ikibaba byeruye, ngo “uhagarikiwe n’ingwe aravoma”.

Ntibyarangiriye aho kuko nyuma yo gukora ibara mu Majyepfo, Gasana Rurayi byavuzwe ko yafunzwe bya nyirarureshwa ariko bigaragara ko arimo guhabwa andi mabwiriza yo kujya kurimbura abitwaga “ibipinga” mu Ntara y’Iburasirazuba, ni nako byagenze akimara kugirwa Guverineri kuko yakoresheje inama y’umutekano yaguye y’Intara yose, ibera ku biro by’Akarere ka Bugesera, maze atangiza ubwicanyi bwibasira inzirakarengane ku buryo bweruye. Ababarirwa mu magana y’abantu barishwe abandi bafungirwa ubusa, abahonotse baratorongera, kugeza n’ubu nta wamenya aho baherereye. Ibi kandi byajyanye no kwigwizaho ibya rubanda, guhuguza ba Rwiyemezamirimo no kubakoresha mu nyungu ze bwite. Ibi bimaze gukabya Gasana Rurayi yarafashwe arafungwa acirwa urubanza huti huti, ibyaha biramuhama ariko ntiyafungwa nk’abandi kuko yanyuzagamo akarekurwa agataha ubukwe cyangwa agasura umuryango we, none kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024 ngo ahawe imbabazi nagende adamarare mu byo yariganyije rubanda. Ibi ni akumiro!

Bamporiki Edouard nawe wazamutse vuba vuba nyuma y’aho mu mwaka wa 2000 yinjiye mu Mujyi wa Kigali, ahunze iwabo nyuma yo gufungirwa kwiba ibitabo by’ishuri bigatuma adasoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye no gusahura nyina umubyara ngo abone amafaranga y’urugendo, kwisanga mu kazi gaciriritse nko gucukura imisarane no gukora mu rugo, yaje kwinjira mu buhanzi bw’imivugo n’amakinamico, ndetse biramuhira azenguruka mu magereza yerekana ko Abahutu bose bakoze jenoside, bityo bakwiye gupfukama bagasaba imbabazi. Ibi byaramuhiriye kuko mu matora ya 2010 yigaragaje cyane mu kwamamaza Perezida Kagame na we amuhemba kuba umudepite wa FPR, ahava ajya kuyobora Itorero ndetse aza kugirwa Umunyamanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ahavanwa no kwakira indonke anabyiyemerera.

Iyi myanya yose rero Bamporiki yagiye ahabwa yabaga ari igihembo cyo kuba yarashyigikiye bikomeye igitekerezo-shingiro FPR yubakiyeho, kuko nta kindi yigamba uretse kuba yarahagaritse jenoside, nyamara abashakashatsi batandukanye ntibahwemye guhora bagaragaza ko ahubwo Kagame n’agatsiko ke bagize uruhare rukomeye mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa, ndetse nk’uko bamwe muri bo bagiye babyiyemerera, bikaba rero nta kindi byari bigamije uretse kubona impamvu yo gufata ubutegetsi bwose, hatajemo ibyo kubusangira nk’uko byari byaremeranyijwe mu masezerano y’amahoro ya Arusha yo ku wa 04 Kanama 1993, ni nako byagenze kuko bamwe mu Banyarwanda babaye ibitambo bya FPR ifata ubutegetsi.

Birumvikana rero ko yaba Gasana Rurayi wabaye ukuboko kw’iburyo kwa Perezida mu bwicanyi aho FPR-Inkotanyi n’Ingabo zayo (APR) bagiye banyura hose, yaba na Bamporiki Edouard wari uje asigiriza ibyaha byabo, akagira abere abicanyi ruharwa, ndetse akabasha gushimangira ikinyoma cyari cyihishe muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, ni ikimenyetso simusiga ko aba bombi batari kuguma i Mageragere igihe kirekire kuko babitse amabanga y’ingoma atagira ingano, nyamara kubarekura ntibivuze kugira umwere Perezida Kagame kuko Isi yose yamaze guhumuka, amateka mabi ye n’agatsiko ke aranditse, bitinde bitebuke ntazabura kuyaryozwa, na cyane ko Abanyarwanda benshi bagenda bumva intego z’Impirundamatwara Gacanzigo nk’inzira yo kubaka u Rwanda ruzira intambara umunyarwanda arwana n’undi, ahubwo abanyagihugu bakicara mu gacaca, bagasasa inzobe, uwagomye akagororwa, yagororoka agafatanya n’abandi kubaka igihugu cyiza, igihugu kizira amacakubiri na munyangire, igihugu kizira akarengane n’iyicarubozo, igihugu kizira imyiryane, itoneshwa n’icyenewabo, igihugu giha agaciro kangana abanyagihugu bose bagasangira ibyiza byose by’igihugu, nta kwikanyiza cyangwa kwikubira ibya rubanda ku maherere.

Ku ruhande rumwe, Perezida Kagame arabizi neza ko kurekura abambari be Bamporiki na Gasana Rurayi bitamugira umwere, ahubwo birushaho kumwambika ubusa. Ibi rero byatumye, yifashishije Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka, yarongeye kugura igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wagaragaje impinduka ziteza imbere ubukungu kuri uyu mugabane, mu bihembo bigenerwa abayobozi mu bya politiki n’ubucuruzi bizwi nka “All Africa Business Leaders Awards, AABLA”, nk’uko na none yari yarabigenje ubwo yagihabwaga bwa mbere mu mwaka wa 2018. Ni ibihembo rero bitegurwa ku bufatanye na CNBC Africa, bikaba byaratanzwe kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024, bitangirwa muri Afurika y’Epfo, maze uyu Emmanuel Hategeka aba ari we ucyakira kuko Kagame yari yibereye mu kurya ubuzima muri Samoa, aho yitabiriye inama ya Commonwealth. Ababisesengura rero basanze guhirimbanira mwene ibi bihembo kuri Kagame, akabikora buri gihe uko amaze kwiyongeza manda, bishingiye ku kujijisha abatuye Isi ndetse n’Abanyarwanda kugira ngo abarangaze boye kureba amabi n’agahotoro ingoma ye y’igisuti ikomeje gushyira ku Banyarwanda.

Ku rundi ruhande, abambari ba Kagame bahimbye ikinyoma kirafata ndetse gishinga imizi, aho bemeje ko muri uyu mwaka wa 2024, ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo gishimishije, dore ko bemeza ko umusaruro mbumbe w’Igihugu uziyongeraho 8.3% bitandukanye na 6.6% nk’uko byari byatangajwe mbere. Iki kinyoma cyageze kuri ba Mpatsibihugu maze Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, kiracyemera ndetse kivuga ko giteganya guha u Rwanda miliyoni 184,9$ azifashishwa mu mishinga itandukanye igamije iterambere ry’igihugu, irimo ijyanye no kurengera ibidukikije, nk’uko byatangajwe na Ruben Atoyan, Umuyobozi w’itsinda ry’iki Kigo rimaze ibyumweru bibiri mu Rwanda ryerekwa imibare y’imitekinikano. Aya mafaranga rero akaba agomba kwemezwa n’Inama y’Ubutegetsi ya IMF izaterana mu mpera z’uyu mwaka, akaba ari mu byiciro bibiri harimo icy’inguzanyo zitangwa ku nyungu nto na IMF (Standby Credit Facility), aho u Rwanda ruzahabwa miliyoni 89,0$; hakanabamo kandi andi miliyoni 95,9$ azifashishwa binyuze muri gahunda ya Resilience and Sustainability Facility (RSF) igamije kurengera ibidukikije n’izindi ngamba zihangana n’imihindagurikire y’ibihe. Ikigaragara rero kikaba ari uko Kagame n’agatsiko ke bagiye gukomeza kuzuza amakonti yabo hirya no hino mu bihugu bifatwa nka “paradis fiscaux”, n’ubwo nabyo bitamugira umwere na busa, ahubwo birushaho kumwambika ubusa kuko icyo amafaranga aba yatangiwe atari cyo akoreshwa.

Gusa na none ubutegetsi bw’igitugu ntibuhwema kwivamo dore ko kuri uyu wa 22/10/2022, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yeretse Inteko Ishinga Amategeko ko abimuwe mu mitungo yabo baberewemo na Leta arenga miliyari 15.8 FRW y’ingurane, kandi muri aya hakaba hatabarirwamo abasenyewe byitwa ko bavanywe mu manegeka cyangwa ko bubatse mu kajagari. Ibi byose rero ni ibimenyetso by’uko ubutegetsi bwa FPR bugeze mu marembera, ibyo Kagame yakora byose, byaba kurekura abambari be barimo Bamporiki na Gasana Rurayi, nta na kimwe kimugira umwere, ahubwo birushaho kumushyira hanze no kumwanika.

Remezo Rodriguez