Yanditswe na Nema Ange
Bimaze kumenyerwa ko iyo Leta y’u Rwanda ishaka kwica uvuga amabi ikora ibanza kubitegura igihe kirekire ndetse ikanabiteguza abaturage. Ibi rero bihera mu kubanza guhimbira ibyaha uwo ishaka kwikiza, hagakurikiraho kubyumvisha rubanda ikamwakira nk’ikivume, byagera ku ndunduro hagashakwa ibitambo bibanza kwisasirwa kugira ngo abaturage babanze bamenyere urupfu; nta kindi kiba gisigaye rero kuko uwo udashakwa aburirwa irengero bikarangirira aho cyangwa agafungwa bya nyirarureshwa bikavugwa ko yatorotse ntiyongere kugaragara. Iyo rero kumwica mu ibanga byanze hakurikiraho kumwicira muri gereza bikavugwa ko yiyahuye cyangwa mu gitondo umurambo ugasangwa ku gasozi bikavugwa ko yishwe n’abagizi ba nabi. Ubu buryo bumaze gukoreshwa ku bantu benshi babaga bagaragara nk’abavuga ibyo Leta ya FPR Inkotanyi idashaka kumva, kuko ahanini babaga bashyira hanze amabi iyi Leta ikorera abaturage cyangwa bakagaragaza ijwi ry’impinduka no gutabariza rubanda, ubwo bakaba bamaze kurwikatira. Ubu rero muri iyi minsi hagezwe ku ndunduro imyiteguro yo kwica Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umaze imyaka itandatu n’amezi abiri avuye mu gihome, aho yari yarakatiwe gufungwa imyaka 15, akaza kurekurwa ngo ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, nyamara hakirengagizwa ku Urukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu muri Afurika y’Iburasirazuba rwari rwamugize umwere ndetse rukanategeka Leta y’u Rwanda kumuha indishyi ntibyakorwa.
Ababona ko imyiteguro yo kwica Madamu Ingabire igeze ku ndunduro babihera ku ijambo rya Perezida Kagame ubwo yari mu Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri, umuryango washinzwe na Jeannette Kagame, ugahuza abari cyangwa babaye muri guverinoma ndetse n’abo bashakanye, aho yavuze ko “hari umurongo uba ukwiriye kutarengwa”. Abinyujije mu kuzimiza kwinshi, yavuze ko hari abantu babariwe bagafungurwa, ariko ntibaceceka ngo kuko bogezwa n’abantu bo hanze ngo bararwanira demokarasi, anavuga ko agiye kongera uruvire mu isaha ngo kuko iyo umuntu agirwa inama afite mu mutwe arumva. Aha rero n’ubwo atari yatuye ngo avuge izina nk’uko yari asanzwe abigenza, buri wese utekereza yahise yumva ko uvugwa ari nta wundi ari Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, bati “ake kashobotse, yamaze gutangwa”.
Ikindi abavuga ko imyiteguro igeze ku ndunduro bashingiraho ni inzirakarengane zikomeje gupfa hirya hino mu gihugu, wabireba neza ugasanga hicwa abacikacumu ba jenoside kandi mu buryo bumwe, ku buryo kubihuza n’ingengabitekerezo ya jenoside, icyaha Leta ya Kagame ikubitisha abatavuga rumwe nayo, bihita byorohera benshi kubyumva. Dufashe ingero nkeya, mu Murenge wa Murundi umukecuru wacitse ku icumu yarishwe, bizamura amarangamutima ya benshi, bivugwa yishwe n’abafite ingengabitekerezo ya jenoside, maze hakurikiraho kwirukana abagitifu bose b’Utugari n’uw’uwo Murenge, ntibyacira aho Komite Nyobozi y’Akarere ka Karongi uwo Murenge urimo, babiri muri batatu, Mukase Valentine wari Mayor na Niragire Théophile wari Vice-Mayor ushinzwe ubukungu, barirukanywe ku wa 15 Ugushyingo 2024. Kuri uwo munsi kandi hirukanywe uwari Perezida w’Inama Njyanama y’ako Karere, Dusingize Donatha ndetse n’abandi bakozi 12 bo ku rwego rw’Akarere. Icyo gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mugenzi Patrice, yavuze ko nta byacitse ko kuba beguye ku bushake bwabo ari ibisanzwe. Ubwo se kwegura hatarashira umwaka bimitswe byari ibisanzwe?
Si aha honyine kuko mu minsi ikurikiyeho Pauline Nduwamungu wo mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma, na we wacitse ku icumu yishwe aciwe umutwe, nabwo bizamura amarangamutima y’abaturage, ariko binakurikirwa no gufunga agasozi kose gashinjwa kugira ingengabitekerezo ya jenoside no kudatabara uwo mukecuru wishwe atabaza. Gusa abaturage bo muri aka gace bacitse ku muco wo gutabarana kuko mbere bataramenya umwicanyi baratabaraga bakaraswa none ubu bamaze kumenya ko iyo ari abasirikare ba FPR bagose agace bafite uwo bashaka kwica, buri wese avugira mu rugo asakuza ngo “Komera! Komera!”; ariko kuba yasohoka bigahinduka umuziro kuko baba bavuga bati “Aho kuraswa mu gicuku nk’uko byagendekeye abandi bazanjyane habona. Bikarangira uwicwa yishwe urw’agashinyaguro atagira gitabara mu gihugu gifite abashinzwe umutekano baba bajagata nk’intozi, ariko byagera ku mipangu yo kwica abo FPR ishaka kugira ibitambo, abo bitwa ko bashinzwe umutekano bakahagera nyuma nka polisi yo muri filime, hagakurikiraho gufunga abitwa “Abahutu” bose bo muri ako gace bashinjwa kugira ingengabitekerezo ya jenoside”.
Mu Karere ka Nyanza naho umucikacumu Ntihabose François yahawe umuti wica udukoko apfa urupfu rubi, naho muri Gereza ya Huye, mu gitondo cyo ku wa 20 Ugushyingo, umucungagereza witwaga Fabrice asangwa aho yabaga yapfuye, nta gikomere nta n’igicurane yatakaga. Nta warondora izi mfu z’amayobera ariko ababirebera hafi basanga byose biri mu mujyo wo gutegura abaturage mu mutwe bakumva ko uwavugwaho ingengabitekerezo ya jenoside wese aba akwiye gupfa, bigafatwa nk’ibisanzwe, wabirebera hafi ugahita ubona ko bifite ikindi bitegura kandi nta kindi ni ukwica Madamu Ingabire nk’uko Perezida kagame aherutse kubicamo amarenga, nyamara buri wese utari umwana agahita abona ko bishya bishyira bishyito mu gihe cya vuba.
Ikimenyetso cya nyuma cyo kwica Madamu Ingabire: Gutegura abaturage mu mutwe
Bimaze kumenyerwa ko uwo Leta ya Kagame ishaka kwikiza imuhimbira ibyaha ikabikwirakwiza mu mizindaro yayo kugira ngo itegure abaturage mu mutwe, uwo udashakwa napfa bizafatwe nk’ibisanzwe. Ni muri urwo rwego rero umuzindaro wa FPR ukorera kuri murandasi, igihe.com, kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2024, watangaje uruhuri rw’ibyaha ushinja Madamu Ingabire, ku buryo uzumva ko yapfuye wese azumva ahubwo yaratinze kwicwa. Ikitaratunguye abantu ni uko iyi nkuru IGIHE cyatangaje idafite uwayanditse, bigatuma bikekwa ko yaba yaranditswe na Tom Ndahiro, kuko amagambo yose akubiyemo atahwemye guhora ayasubiramo muri iyi myaka yose ishize, ariko bigakabirizwa n’uko abenshi bamaze kuvumbura iki kinyoma.
Uyu muzindaro ushinja ibyaha byinshi Madamu Ingabire aho utangira umushinja ko mu minsi ishize kaminuza yitwa James Cook yo muri Australia yamutumiye mu bagombaga gutanga ikiganiro ku biga mu ishami ry’amategeko cyari cyahawe umutwe ugira uti “Amavugurura y’ubutabera na Politiki mu Rwanda”. Icyo ashinjwa kikaba ko ngo iyi kaminuza yamwise “uharanira demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda”, kandi mu mboni za FPR imufata nk’uyirwanya udakwiye kubaho. Aha rero niho Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri uyu muzindaro, ivuga ko iyi kaminuza yayobeje abanyeshuri bayo bagakurikira umuntu udakwiriye, kuko yo imushinja kuba yarabaswe n’ingengabitekerezo ya jenoside, ngo kuko ubwo yageraga i Kigali mu 2010 yagiye ku rwibutso rwa jenoside ku Gisozi ngo agasaba ko yerekwa urw’Abahutu, amagambo atarakiriwe neza akitwa gupfobya kuko Leta iba idashaka ko havugwa ko n’Abahutu bapfuye kugira ngo hatagira ubaza uwabishe maze uruhare rwa FPR mu bwicanyi yakoze rukajya hanze.
Ikindi ashinjwa rero ngo ni uko yafunguwe ku mbabazi za Perezida ngo yagera hanze akavuga ko ntazo yasabye, ibintu byatumye ahita ashinjwa ibitero byabaye mu Kinigi ku wa 04 Ugushyingo 2019 bigahitana abagera kuri 14, bikegekwa ku mpuzamashyaka ya P5, yari irimo na FDU-Inkingi, ihuzwa na FDLR, ifatwa nk’umwanzi nomero ya mbere kuri Leta ya FPR, nyamara Madamu Ingabire yari yarayivuyemo kera ndetse yarashinze DALFA-Umurinzi, ishyaka ritigeze ryemerwa na magingo aya, kandi inama yo kurishinga yarabaye ku wa 11 Gicurasi 2019. Ku ikubitiro rijya kwangirwa kwandikwa hakwirakwijwe ikinyoma cy’uko ngo Madamu Ingabire yagiye gukoresha inama i Kirehe ngo asaba ko bamushakira abayoboke b’Abahutu badafite akazi, ibyo byiswe gukurura amacakubiri ashingiye ku bwoko no gushishikariza abantu bo mu bwoko bw’Abahutu kujya mu mitwe y’iterabwoba, ariko biburirwa ibimenyetso biguma mu mitwe y’abatekereza nka Dr Bizimana Jean Damascène cyangwa Tom Ndahiro n’abandi babaswe n’urwango utamenya aho barukomora.
Yashinjwe kandi ko ngo kuva yafungurwa, Madamu Ingabire yakoresheje itangazamakuru mpuzamahanga n’imiryango mpuzamahanga mu guharabika u Rwanda, agaragaza ko ubutabera bwarwo n’urubuga bya politiki ari baringa, Leta ikavuga ko ibyo byose yabikoze mu kugaragaza ko ari intangarugero, akwiriye gutegwa amatwi, agashyigikirwa mu mugambi we wa politiki, kandi yo imushinja ivangura n’ingengabitekerezo, ibintu kugeza na n’ubu byananiwe kugaragazwa n’inzego zose ahubwo bikavugwa n’abantu kandi bizwi neza ko bavugira Leta iba yarabashinze gucecekesha uwo idashaka uwo ari we wese. Leta ya Kagame kandi ishinja Madamu Ingabire kuba indashima no kwishongora ngo kuko yafunguwe agakomeza kuvuga ibitagenda.
Uyu muzindaro wa FPR ukomeza ushinja Madamu Ingabire kunga ijwi n’abasebya u Rwanda, aho uvuga ko mu kiganiro yatanze ku muyoboro wa YouTube mu Ukwakira 2024, yavuze ko u Rwanda ari igihugu kitagendera ku mategeko kandi ko ngo aribyo byatume u Bwongereza butohereza abimukira mu gihugu. Madamu Ingabire ashinjwa kandi ko yise imvugo ya ba “gashozantambara”, ibyo Perezida Kagame yavugiye i Musanze ubwo yiyamazaga, aho yavuze ko abatavuga rumwe na we “azabavuna”, ashimangira imvugo yari ivuzwe n’umwe mu rubyiruko rw’Intore. Kuba rero Madamu Ingabire yarashize amanga akamagana iyi mvugo byamuviriyemo icyaha gikomeye, ariko habura itegeko rigihana, ariko mu mitwe ya Kagame n’abambari be yari yamaze kwikatira urwo gupfa ndetse mu gihe cya vuba. Byabaye rero ibinyoro byiyongereye mu bibembe kuko Madamu Ingabire yari asanzwe afitiwe umujinya kuko yagiye agaragaza ko abarwanashyaka be bagiye bicwa mu bihe bitandukanye abandi bagafungirwa ubusa. Kubivuga ku mugaragaro rero kuri FPR ni ukwicukurira imva, nyamara ubu butegetsi bwa nyamunsi ntiburabasha gusobanura irengero rya Boniface Twagirimana, Aphrodis Matuje n’abandi cyangwa ngo busobanure urupfu rwa Anselme Mutuyimana n’abandi bayoboke ba DALFA-Umurinzi bagiye bicwa cyangwa bakaburirwa irengero bikarangira bityo.
Mu minsi ya vuba Madamu Ingabire yongeye guhimbirwa ikindi cyaha gishya cy’uko ngo yaba yarahaye ishingiro ndetse akaba yaravuze ko atewe ishema n’umutwe wa Wazalendo ubarizwamo abarwanyi b’imitwe itandukanye yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC, aho ngo yavuze ko ari abaturage bahagurutse kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo, barengere imitungo yabo, kugira ngo badakomeza guhura n’ibibazo. Ibi kuri FPR ni icyaha ndengakamere, kuba yaratinyutse kugaragaza ko hari undi wahaguruka agaharanira uburenganzira bwe. Anashinjwa na none ko ngo hashize imyaka myinshi adatana n’ibikorwa bivuga ibigwi FDLR n’abambari bayo. Leta y’u Rwanda yongeye kandi guhuza Madamu Ingabire n’imitwe nka RDR yaje kubyara ALIR na FDLR yangwa urunuka na Leta ya Kagame. Leta y’u Rwanda ishinja Wazalendo na FDLR gukora ibikorwa by’ubunyamaswa muri RDC. Kuba M23 ari umutaka ingabo z’u Rwanda (RDF) zirwaniramo muri kiriya gihugu, kutayivuga neza, kuri Leta ya Kagame, ni icyaha gihanishwa kwicwa nta zindi nkurikizi.
Nyuma rero yo guhimbahimba ibi byose Leta ya Kagame yita ibyaha, umuzindaro wa FPR ugaragariza abaturage b’u Rwanda ko Madamu Ingabire ari umuntu mubi cyane, kandi ko uwa 2010 wakatiwe imyaka 15 n’uwa 2024 ntaho batandukaniye. Ibi rero nta kindi bigamije uretse gutegura abaturage mu mitwe kugira ngo igihe Kagame azaba amwishe nk’uko yabitangaje bizafatwe nk’ibisanzwe, nk’aho n’ubundi yari akwiye gupfa, ahubwo yari yaratinze kumwica, ibintu bidafite aho biganisha igihugu na hamwe uretse mu Rwabayanga.
Gusa na none n’ubwo Leta ya Kagame ikomeje kwica abatagira ingano, agace gato k’icyizere kagaragaye muri Diyosezi Gatorika ya Cyangugu, aho Musenyeri wayo Edouard Sinayobye yasabye Abanyarwanda kubabarirana, gukundana no kunga ubumwe kugira ngo babashe kugamburuza jenoside ntizasubire kuba ukundi yo gatsindwa. Ibi yabitangarije i Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba mu gikorwa cyo gusaba imbabazi no kuzitanga cyabaye ku wa 17 Ugushyingo 2024, aho abagera ku icumi barangije ibihano bakatiwe kubera uruhare bagize muri jenoside, bahabwaga imbabazi n’abo bahemukiye. Icyo gihe byatangajwe ko binyuze mu nyigisho za Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya Gatolika, abarenga 1900 barimo abahemukiwe n’abahemutse, kuva mu 2008 bamaze gusoza urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa. Ibi kandi byemejwe n’ Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, wavuze ko iyi gahunda y’inyigisho itanga umusanzu munini mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside; kuba yarabishimye bishobora kutamugwa amahoro kuko asa n’aho yanyuranyije n’umurongo mugari FPR yatanze wo kuryanisha abaturage.
Abantu batandukanye rero basanga uku guhuza abahemutse bakagororwa n’abahemukiwe ari wo muti wonyine wo kunga ubumwe hagati y’abana b’u Rwanda, ariko ibi ntabwo Leta ya FPR ibiha agaciro na gato kuko izi neza ko umunsi Abanyarwanda bazaba bunze ubumwe akayo kazaba kashobotse, izahita ihambirizwa itareba inyuma. Ibi rero kuko biyitera ubwoba ikora uko ishoboye kose igakoresha iterabwoba, ikikiza uwo idashaka wese kugira ngo abasigaye bagume kwitsindagira mu bubata bw’ikinyoma cyayo ihora irisha ko yahagaritse jenoside, nyamara wabireba neza ugasanga uruhare rwayo ruri ku isonga mu bwicanyi bwose yagiye ikora hose aho yanyuze kuva yatera u Rwanda mu 1990 kugeza uyu munsi. Ibi rero nta kindi cyabivugutira umuti uretse kwitabira Impinduramatwara Gacanzigo kuko ari yo izatuma Abanyarwanda banywana, bakiyubakira igihugu kizira intambara umunyarwanda arwana n’undi.
Nema Ange