RWANDA : NI NDE NYIRABAYAZANA W’INGARUKA Z’UBUKUNGU NO KU BATURAGE ZIZATEZWA NA GUMAMURUGO ?

Isesengura rya Nyangoga Oscar ryanditse mu gifaransa rigashyirwa mu kinyarwanda.

Uko mbibona: Nta wundi gomba kwirengera ingaruka zo gufata ingamba zikarishye zo kugumisha abantu mu ngo zabo uretse Leta y’u Rwanda ubwayo.

Ku itariki ya 21 Werurwe 2020, u Rwanda rwafashe ingamba zo kubuza abantu gusohoka mu mazu, gufunga amashuri (kuva ku ya 14 Werurwe 2020), gufunga utubare, ubucuruzi n’ibindi bikorwa bitari ngombwa. Mu gihugu nk’u Rwanda aho igice kinini cy’abaturage kibaho gitunzwe n’imirimo mito mito bishyurwa buri munsi nta buryo bwi kwizigamira, ingaruka zo gufungiranwa mu nzu zahise zigera kuri benshi ako kanya.

Leta y’u Rwanda imaze kubona ko ikibazo gikomeye kandi ko gishobora gutera intungunda, yahise yihutira gukoresha ibinyoma isanganywe maze ibeshya abanyarwanda n’amahanga ikoresheje amafoto yibye kuri murandasi ko iri guha abaturage bakennye ibiribwa. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Afrika y’i Burasirazuba akaba ari we wiyerakanye cyane akwirakwiza ibyo binyoma. Bimwe mu bitangazamakuru ntibyagize n’isoni zo gutangaza ko Paul Kagame we ubwe yitangiye n’amaboko ye ibyo biribwa ku baturarwanda bose.

Gusa nk’uko bimaze kumenyerwa ku binyoma by’abategetsi b’u Rwanda, ukuri nyako kwahise kwigaragaza guca mu ziko ntikwashya, maze kwambika ubusa icyo kinyoma.

Amashusho y’inkuru zatangajwe binyuze kuri YouTube yahise yerekana uko bimeze mu Rwanda aho inzara ica ibintu, abantu bihebye, batazi uko bazaramuka nyuma yo gutegekwa kuguma mu mazu yabo. Amakuru avugwa akaba ari uko inkunga zipfa kuboneka ari iz’abantu ku giti cyabo bifite ariko inkunga bwite za Leta zo zikaba zigitegerejwe.

Uburyo n’izo nkunga zibonetse ziri gutanga bikaba bibabaje mu buryo bwose.

Usanga ibiribwa bihabwa imiryango itanu gusa ahantu hatuwe n’imiryango kuva kuri 50 kugeza ku 100. Imiryango iba yahiswemo ngo ihabwe imfashanyo ikaba yitwa ko ari imiryango y’abatishoboye, nyamara abaturage bo bakaba bemeza ko bikorwa mu cyenewabo n’ikimenyane bikabije.

Ikindi kibabaje nuko n’abagize amahirwe yo kwakira izo mfashanyo z’ibiribwa usanga bidoga bavuga ko ibyo bahabwa ari bike cyane. Muri make agahinda kari hose.

Usibye iyo nkunga ya Leta itagaragara, abantu benshi bishyiriyeho gahunda zo gukusanya ubwabo inkunga zo gufasha abakenye cyane bagizweho ingaruko n’ibyo byemezo. N’ubwo harimo bimwe biteye kwibaza, ariko ntitwashidikanya kuri gahunda z’abanyarwanda baba mu mahanga biyemeje kugoboka abari mukaga. Buri wese afite uburenganzira bwo kugira icyo akora mu bushobozi bwe.

Ntitwakwibagirwa kandi ko ibyemezo byo kuguma mu rugo biri no mu bihugu byo hanze. Bityo bikaba byaragize ingaruka no ku banyarwanda baba muri ibyo bihugu baba abakora politike cyangwa se abatayikora.

Turenze rero amarangamutima, bikaba bitatuma tutibaza niba ibyo byemezo n’izo gahunda twavuze haruguru ziba zitapanzwe, cyane cyane ko ubona ntacyo zizatanga kubera impamvu twasobanuye.

Muri make, uko u Rwanda ruhagaze ubu, byose byatewe n’abayobozi barwo. Ntabwo ari ikiza cyaje gitunguranye. Kuko mu Rwanda buri muntu na buri gahunda biba bicungishijwe ijisho. Dore zimwe mu ngingo twarebera hamwe :

Kubuza abantu ku va mu mazu kubera icyorezo

Iyo hari icyorezo, abantu babuzwa gusohoka mu mazu iyo virusi igitera iri gukwirakwira ku buryo bugoye kugenzura. Icyo gihe inzego z’ubuzima nta bubasha ziba zigifite bwo guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo. Siko bimeze mu Rwanda. Kubera ko kuva mu byumweru bitatu bishize, u Rwanda rufite gusa umubare w’abantu 84 banduye Coronavirus, kandi abenshi muri bo banduriye hanze y’igihugu kandi bashyizwe mu kato bakigera ku kibuga cy’indege cya Kigali. Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko abenshi bari bavuye i Dubai.

Usanga ahanini n’abaturage batumva impamvu babuzwa gusohoka mu ngo zabo mu gihe kuri bo iyo ndwara ikunda gufata abakire bagenda mu ndege. Uretse ko ayo makuru bafite atari yo, bikaba ubwa byo biteye impugenge.

Kubuza abantu kuva mu mazu kubera impamvu za Politiki zizwi neza cyangwa zihubukiwe

Icyemezo cyo kubuza abantu gusohoka mu ngo, ni icyemezo cya Politiki. Gouvernoma igifashe igomba kumenya neza ingaruka z’icyemezo nk’icyo. No kwirengera ingaruka zose cyatera.

Dufashe urugero nko mu gihugu cy’Ubufaransa, icyemezo cyo kubuza abaturage ku va mu mazu cyafashwe tariki ya 17 Werurwe 2020 cyagize ingaruka ku bukungu bw’igihugu. Leta y’icyo gihugu yiyemeje kurekura zimwe mu nkingi z’ingengo y’imari yari irambarayeho kuva mu myaka makumyabiri ishize. Zavuyeho mu munsi umwe gusa !

Nibura miliyari 300 z’ama euro zashyizwe ku meza kugira ngo iremezo ry’ubukungu ritagwa. (Urugero nk’amafaranga ahabwa ababuze akazi, ayishyurwa kubera kwita ku bana bato, korohereza ba rwiyemezamirimo bato, cyangwa se gufasha ba rwiyemezamirimo koroherezwa imyenda mu mabanki).

Uko kwigora kwa Leta kudasanzwe, kungana na 80% z’ingengo y’imari y’ubwiteganyirize bw’abafaransa, cyangwa se 100% z’ingengo y’imari yose y’igihugu. Nta muntu n’umwe wumvise amashyaka ya Politike cyangwa se imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko hari ibikorwa by’ubutabazi izakora nk’uko byajyaga kumera mu bihe biruhije nk’ibi.

Tugarutse ku Rwanda, Let aya Paul Kagame nta ngamba n’imwe ihamye yigeze itangaza yo kuzahura ubukungu. Kereka ikigo cy’imisoro n’amahoro cyatangaje ko cyongereye iminsi 15 yo kumenyekanisha umusoro.

Ahubwo ikigega mpuzamahanga cy’ubukungu kimaze gutangaza inguzanyo ku Rwanda ya Miliyoni 109 z’amadolari ya Amerika, kugira ngo rushobore guhangana n’ingaruka za COVID19 cyane cyane igihombo mu ngengo y’imari y’igihugu. Itangazo ry’icyo kigega rikaba ryaravuze ko : « Ingaruka z’ubukungu za COVID19 mu Rwanda zahise zigaragaza byihuse, imigambi yari iteganyijwe mu gihe cya vuba irahungabana. U Rwanda rwahise rukenera inkunga z’amahanga kubera ko abayobozi bafashe ingamba zo gukumira icyorezo ngo kidakwirakwira mu baturage ».

Ku bigaragara, u Rwanda rwasabye inkunga ikigega mpuzamahanga cy’imari. Ni ngombwa ko ibikorwa byigaragaza mu gihugu, kandi inguzanyo zigafasha abaturage ku buryo bugaragara. Kuki nta gitangazwa ?

Gukenesha abaturage kugira ngo FPR ibone uko ibategeka ?

Hashize igihe Leta y’u Rwanda ikenesha ku bushake abaturage bari barashoboye kwihaza mu bukungu, ikabasubiza ku isuka.

Ufashe nk’urugero rw’abaherutse gusenyerwa mu mujyi wa Kigali, abaturage bari bafite imitunga ibarirwa mu mamiliyoni barasenyewe bagenda amaramasa.

Ariko mu Rwanda imitungo yarabaruwe ubundi Leta irumaho. Abaturage bakomeje gutegereza umuti wa mperezayo. Hagati aho muri uko gutegereza, babujijwe gusana ayo mazu yabo yari yarabaruwe. Nyuma y’amezi amwe mu mazu yagiye yangirika. Abenshi muri bo bari bafite ibyangombwa byuzuye by’iyo mitungo yabo kandi bishyuraga neza imisoro. Abo baturage bose bashyizwe mu nsi y’ibirenge bya FPR ari nayo igena inkunga yose bagenerwa. Ndetse bamwe mu bayobozi ba FPR ntibatinya gusaba abaturage iyo bari kwinubira ubuyobozi babasaba kudasakuza kuko ngo umuryango uzabagoboka ukabafasha.

Gusenya ubukungu bw’ abari barashoboye kwivana mu bukene

Kuva amabwiriza yo kuguma mu ngo yashyirwaho, abakoresha benshi bari gushyira mu bushomeri abakozi babo. Urugero ni nka Compani ya KBS itwara abantu mu mujyi wa Kigali, cyangwa se Seminari nto ya Rwesero.

Urwo rwego rw’abakozi bari batunzwe n’ayo masezerano y’akazi bahembwa buri kwezi, nibo bari bagize igice cy’inini cy’abanyarwanda bashoboraga kwirwanaho muri iki gihe ubukungu butari busanzwe buhagaze neza. Ni nabo yemwe bari bari gufasha bagenzi babo bababaye kubarusha. Kuri bo no ku miryango yabo bigiye kuba imisaraba ibiri : Kubura akazi, no kutabarirwa mu cyiciro cy’abagomba gufashwa na Leta.

Uwakwanzura ko Leta iri gusenya ubukungu bw’abari barashoboye guhangana n’ubukene, ntiyaba akabije.

Birushaho kubabaza iyo bumva ko Leta yabo yakiriye inguzanyo ya miliyoni 109 z’amadolari zigamije guhangana n’ingaruka za COVID19, ariko aho kugira ngo bafashwe akaba aribo bafasha bagenzi babo bababaye kubarusha.

Uruhare rw’amashyaka ya Politike ni ukurenga amarangamutima, bagasaba Leta y’u Rwanda gukoresha iyo nguzanyo yabonye mu gufasha no gutabara abaturage.

Gushyiraho gahunda zo gufasha gusa igice kimwe cy’abaturage biracuramye kandi bizatera ingaruka zikomeye n’isumbanya bizagorana gukemura. Iyo tuvuze igice kimwe cy’abaturage tuba tuvuga ya mahitamo ateye kwibaza bagenderaho bahitamo icyo gice. Leta rero ntigomba kwikuraho uruhare rwayo kuko akari kera abaturage nibo bazongera bagatanga amafaranga yo kubaka amashuri, ibiraro, n’ibindi byose Leta izananirwa gukora.

Mu kwanzura, Leta y’u Rwanda iracyafite uburyo bwo gukora ngo ihangane na COVID-19, no kwirengera ingaruka zatewe n’icyemezo cyo gufungirana abantu mu mazu kandi ku mpamvu z’ikwirakwira ry’icyorezo bitari bikwiye.

Hejuru y’inguzanyo y’Ikigega mpuzamahanga cy’Ubukungu ndetse n’inkunga ya Miliyoni y’amadorari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta y’ U Rwanda yari ikwiye gukora mu mafaranga izigamye ikagoboka abaturage.

Ikigega Agaciro

Mu mwaka wa 2012, hashyizweho Ikigega Agaciro Development Fund cyo kugoboka igihugu mu bihe bikomeye. Icyo gihe inkunga zari zimaze guhagarikwa kubera ko u Rwanda rwaregwaga gutera inkunga umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Ishema ryacu

Ndetse kandi muri 2015, hashyizweho ikindi kigega cyiswe Ishema ryacu.

Abaturage b’u Rwanda batanze amafaranga menshi muri ibyo bigega byombi. Igihe kirageze ngo ayo mafaranga akoreshwe abagoboke. Cyane cyane ko igihugu nta mafaranga kizabona avuye mu bukerarugengo kubera icyorezo cya COVID19.

Abo bose birirwa bavuguruza abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bakagagombye kwibuka ko mu bihe nk’ibi ari Leta ibazwa uruhare rwayo cyane cyane iyo ari yo ifata ibyemezo bitera ibibazo. Leta y’u Rwanda ifite ubwo bushobozi. Muri iki gihe gahunda ya Gumamurugo yashyizweho mu Rwanda mu rwego rwo gukumira COVID19, twakwibutsa ko kwemeza ko gutabara abaturage atari uruhare rw’abantu ku giti cyabo ari ukubura urukundo ku bagirwaho ingaruka zo kubura uko basohoka mu mazu.

Nyangoga Oscar

Byashyizwe mu Kinyarwanda na kayinamura Lambert