Yanditswe na Nema Ange
Ubwo haburaga amasaha abarirwa ku ntoki ngo ibiganiro by’amahoro byagombaga kubera i Luanda muri Angola, bigahuza Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, mugenzi we wa RDC, Félix-Antoine Tshisekedi na Perezida wa Angola, João Lourenço, akaba n’umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, habanje guterana Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba RDC, u Rwanda na Angola, yashojwe mu ma saba z’ijoro ryo ku wa 14 rishyira uwa 15 Ukuboza 2024, maze mu gusoza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe atangaza ingingo nshya ko RDC igomba kubanza kuganira n’Umutwe wa M23, yirengagije ko RDC yavuze ko idashobora kuganira n’umutwe w’iterabwoba, birumvikana ko n’ubu itari kubyemera, ahubwo byari amananiza yo kuburizamo ibi biganiro.
Iki rero ni ikindi gitego cya dipolomasi kuko abagombaga kwitabira iyi nama uko ari batatu, babiri ari bo Perezida Tshisekedi wa RDC n’Umuhuza Perezida Lourenço wa Angola bitabiriye inama uko bisanzwe, ariko uwa gatatu, Perezida Kagame w’u Rwanda, ari nawe Nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano byashinze imizi mu Burasirazuba bwa RDC, arabura maze abambari be basigara babuze ayo bacira n’ayo bamira, barisobanura biba iby’ubusa kuko utari umwana wese yahise abona udashaka ko amahoro agaruka muri kariya karere, na cyane ko icyamujyanyeyo ari ugusahura imitungo kamere kandi ikaba idateze kuhashira.
Perezida Tshisekedi akigera i Luanda akabura uwo baganira, Perezidansi y’igihugu cye yahise isohora itangazo yise: “Report du Sommet du 15 décembre : une nouvelle condition du Rwanda tropille le processus de paix’’. Ni itangazo ryashyizweho umukono na Erik Nyindu Kibambe, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Itumanaho muri Perezidansi ya RDC, avuga ko inama yagombaga guhuza impande zombi ku butumire bw’umuhuza, Angola, mu rwego rw’Ibiganiro by’amahoro bya Luanda, yari ifite intego yo kwemeza umushinga w’amasezerano yateguwe mbere ukanaganirwaho na ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ba RDC, Angola n’u Rwanda, itabaye kuko u Rwanda rwazanye ingingo nshya mbere yo gusinya aya masezerano. Iyo ngingo yavugaga ko hagomba kubanza kubaho ibiganiro bitaziguye hagati ya RDC n’Umutwe w’iterabwoba wa M23, RDC ikabona rero ko uku ari ukubangamira bikomeye ibyakozwe byose kugira ngo Amasezerano ya Luanda yatangijwe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika akanashyigikirwa n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku Isi kuva muri Nyakanga 2022 ashyirwe mu bikorwa.
Perezidansi ya RDC ikomeza ivuga ko kuzana iyi ngingo nshya ku munota wa nyuma, inyuranye cyane n’ibiganiro byabanje, u Rwanda rwerekanye na none ko rushyigikiye bidasubirwaho M23, umutwe w’iterabwoba wijanditse mu guhungabanya bikomeye uburenganzira bwa muntu no guhungabanya umutekano muri RDC. Yakomeje ivuga ko iki gikorwa cyo kudashyira mu gaciro gishyira mu kaga kikanabangamira ibyari bimaze kugerwaho bitari bike mu gusinya umugambi w’ibikorwa byari bigamije, ku ruhande rumwe, kuvana ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo, ku rundi ruhande hagaseswa umutwe wa FDLR. RDC yavuze kandi ko yamaganye yivuye inyuma iyi myitwarire y’ubugome yongeye kugaragaza ko nta bushake bugaragara u Rwanda rufite bwo gukomeza mu nzira nzima igana ku mahoro. Yakomeje ivuga ko iyi myitwarire kandi itabangamiye gusa umutekano w’akarere, ahubwo inaganisha ku kurenga ku mahame yemeranyijweho mu rwego rw’ibikorwa mpuzamahanga n’iby’akarere mu kugarura amahoro. RDC yashimiye uruhare rukomeye rw’umuhuza, Perezida João Lourenço, mu kugarura amahoro, ihamagarira Umuryango Mpuzamahanga kwakira ingaruka z’uku gutsindwa no kugira icyo ukora gifatika kuri iyi myitwarire y’u Rwanda, yongera no kwemeza ubushake bwayo bwo gukomeza gushakisha amahoro nyakuri kandi arambye mu Biyaga Bigari binyuze mu masezerano ya Luanda.
Mu kuvuga aya ndongo, Minisitiri Nduhungirehe yagiye ku rubuga rwe rwa X (Twitter) maze ahurutura ingingo umunani zo gupfundikapfundikanya, agaragaza ko kuba uruhande rw’u Rwanda rwazanye ingingo y’uko RDC igomba kubanza kuganira na M23 atari nshya, kuko ngo yatekerejwe n’umuhuza maze ishyikirizwa aba Perezida ba RDC n’u Rwanda ku matariki ya 11 n’iya 12 Kanama 2024, ariko ntiyagaragaje niba uruhande rwa RDC rwarayemeye kuko rwahakanye igihe cyose kuganira n’umutwe w’iterabwoba wa M23 nk’uko u Rwanda narwo rwanze kuganira na FDLR bitajya imbizi. Nduhungireye yakomeje avuga ko umuhuza yatumiye M23 i Luanda kuva ku itariki ya 31 Kanama kugeza ku ya 3 Nzeri 2024, maze yohereza Umunyamabanga Mukuru wayo, Benjamin Mbonimpa, agaragaza ibyo barwanira. Aha naho Nduhungirehe ntiyari yakabasha gusobanura impamvu iyi ngingo yazanywe ku munota wa nyuma abaperezida bagiye gusinya amasezerano yaganiriweho n’abaminisitiri iyo M23 itatumiwe. Nduhungirehe yakomeje avuga ko, mu nama ya kane y’abaminisitiri yabaye ku wa 14 Nzeri 2024, u Rwanda rwifuje ko RDC yaganira na M23, ariko ntiyigeze yerekana niba RDC yarabyemeye. Yavuze kandi ko mu nama y’abaminisitiri yo ku wa 26 Ugushyingo 2024 yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, u Rwanda rwongeye kuzamura iki kibazo maze umuhuza asaba u Rwanda kwandika rubisaba, ariko ntirwabikoze kuko nyine atari rwo rugenera RDC uko ikemura ibibazo rwayiteje.
Mu gukomeza gupfundikanya, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko, ku wa 27 Ugushyingo 2024, u Rwanda rwasabye mu magambo ko ingingo y’uko RDC yakwemera kuganira na M23 yakongerwa mu nyandiko ya nyuma y’amasezerano yagombaga gusinywa n’abaperezida, ariko ntagaragaza ko byakozwe, ahubwo arata ibitabapfu gusa. Yavuze kandi ko mu ibaruwa yo ku wa 28 Ugushyingo 2024, umuhuza yandikiye abaminisitiri ba RDC n’u Rwanda, yababwiye ko ikibazo cya M23 cyari kitarasobanuka kandi gifite icyo kivuze muri aya masezerano ; yongeraho ko ku wa 29 Ugushyingo 2024, u Rwanda rwasubije umuhuza ko ingingo irebana na M23 ikwiye guhinduka, aho kuba ‘‘kwiga ku kibazo cya M23’’ ikaba ‘‘ibiganiro hagati ya RDC na M23 mu gihe cyizwi, ndetse asoza avuga ko, mu ibaruwa yo ku wa 30 Ugushyingo 2024, umuhuza yamenyesheje u Rwanda ko ‘‘uruhande rwa RDC rwemeye kugirana ibiganiro na M23 mu rwego rw’Amasezerano ya Nairobi’’.
Ukwisobanura ibidafatika kwa Minisitiri Nduhungirehe yagusoje ashinja RDC kubeshya Isi yose mu cyo yise ‘‘mensonge étatique’’, ariko mu by’ukuri ubireba wese arabona ko ntacyo RDC yabeshye kuko u Rwanda ari rwo rwazanye ingingo nshya, mu nama y’abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2024, y’ibiganiro hagati ya RDC na M23, mu gihe itigeze iganirwaho mbere n’ubwo itahwemye kwifuzwa n’u Rwanda, rugaragaza ko rwaremye M23 kandi rukaba ruyiri inyuma muri byose, mu mugambi wo guhungabanya akarere kose rugamije kwisahurira imitungo kamere, ariko ikamaganirwa kure na RDC ivuga ko idashobora kuganira n’umutwe w’iterabwoba wa M23. Kuba rero Perezida Tshisekedi yaritabiriye gusinya amasezerano ya Luanda, mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, we yari atabyitayeho yibereye mu bucuruzi, bigaragaza neza muri bo ushishikajwe no kugaruka kw’amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari, kuko byanze bikunze ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana.
FPR, WAKOMEJE KURUMA UHUHA, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!
Nema Ange