Yanditswe na Uwamwezi Cécile
Imipaka y’u Rwanda imaze igihe ifunze, rimwe narimwe hitwajwe ingamba zo gukumira icyorezo Covid-19. Iyo mipaka ifunze yabaye urwitwazo rwo kurasa abaturage polisi ikavuga ko bari bashatse kwambuka umupaka mu buryo butemewe. Ejo ku i tariki ya 02 Ugushyingo 2020, Ikiganiro cyahuje Munyantwari Alphonse guverineri w’Intara y’uburasirazuba na guverineri wa Kivu y’Amajyaryguru Carly Nzanzu Kasivita cyemeje ko umupaka uhuza u Rwanda na Repubulica iharanira Demokarasi ya Kongo,uri mu karere ka Rubavu, ukomeza gufungwa.
Munyantwari Alphonse yatangarije ikinyamakuru Igihe.com ko yaganiriye na mugenzi we k’uburyo bwo gufatanya mu guhangana na Covid-19, bemeje ko abacuruzi banini bazakomeza kwambutsa ibicuruzwa byabo ariko ko abacuruzi bato batemerewe kwambuka umwe umwe umupaka : “Twaganiriye ku bijyanye n’uburyo twafatanya kurwanya COVID-19, muri uko kubiganira, hagaragaramo n’ubundi ko nubwo ku ruhande rwacu umupaka ugifunze ubuzima bw’abaturage cyane cyane guhahirana twakomeza kubishyigikira twese.’’
“N’uyu munsi barahahirana ariko uburyo twafashe ni bwa bundi bwo gushyira ibintu hamwe bikagenda ari byinshi, ariko twumvikanye ko twakomeza gufasha n’abacuruzi bato kugira ngo bambutse ibintu ariko bigiye mu buryo bwo gushyira hamwe mu makoperative ku buryo batagenda umwe umwe.’’ Nkuko tubikesha Igihe.com.
Abanyeshuri ku mpamde zombi bazashobora kujya kwiga mu Rwanda cyangwa muri RDC igihe bazajya baguma mu gihugu bigamo (kwiga badataha). Ibyo kandi bizasabwa abambuka imipaka bagiye kwivuza cyangwa gukorera mu kindi gihugu.
Guverineri Munyantwari Alphonse yasobanuye kandi ko ibyemezo byafashwe ejo bitavuze ko umupaka ufunguwe. Uwo mupaka ufunze k’uruhande rw’u Rwanda.
Abaturiye umupaka bakomeze kugendera kure ya polisi y’u Rwanda cyane cyane igihe bazajya baba bari hafi y’umupaka kuko amasasu ya polisi asohoka mu mpunda zayo nk’imirabyo.
Uwamwezi Cécile