Yanditswe na Remezo Rodriguez
Inzego z’umutekano (Polisi) kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11/04/2023, mu masaha ya kare mu gitondo, ahagana saa 4h30, zarashe umusore witwa Dusabe Albert wemeye ko yishe Dr. Muhirwe Karoro Charles wari Umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare. Uyu Dusabe Albert yari amaze igihe gito yemereye RIB ko ari we wishe Dr. Muhirwe nyuma y’uko yemerewe guhabwa 300,000 FRW na Minani Lambert, ariko akaba yari yamuhaye avance ya 70,000 FRW.
Dr. Muhirwe wari utuye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, yishwe mu rukerera rwo ku wa Mbere, taliki ya 03 Mata 2023, yicirwa muri 500 m z’aho yari atuye. Uwaketsweho kumwica, Dusabe Albert yavuze ko uwitwa Minani Lambert, ukora muri Croix Rouge y’u Rwanda, ngo ari we watanze ayo mafaranga kubera ko Dr. Muhirwe ngo yigeze kumutwara isoko rya Pharmacie, biramubabaza, ahigira kuzamuvutsa ubuzima, ariko nabyo nta gihamya bifitiwe. Agahuru kagusabye amaraso ntuyakarenza rero, mu rukerera ahagana saa kumi (4h00) za mu gitondo, kuri uyu wa Kabiri, abapolisi basanze Dusabe Albert muri kasho ya Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, bamusaba gusohoka akajya kubereka aho yiciye Dr. Muhirwe n’ibikoresho yakoresheje birimo umuhini, nk’aho iyo bamujyana izuba riva bari gusanga uwo muhini washonze, ugahinduka inkoni! Ese ubundi ntihari hazwi?
Umunyamakuru w’UMUSEKE yageze aho biriya byabereye, ariho umurambo wa nyakwigendera ukiryamye, cyakora hashyizwe ibimenyetso ndetse babuza abantu kuhegera kugira ngo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ruze rukore iperereza. Aha rero niho abantu benshi bibajije icyo Dusabe yari agiye kwerekana muri urwo rukerera, atari kwerekana ku manywa cyangwa kitari kizwi, kuko bivugwa ko yababwiye byose, yemera icyaha.
Gakwerere Eraste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, yavuze ko ahumuriza abaturage ariko akabasaba kwirinda kurwanya inzego z’umutekano. Ese uretse kuba yatangaje ibyo yabwiwe, uyu mu Gitifu yasobanura ate ko umuntu arwanya inzego z’umutekano yambaye amapingu? Yasobanura se ate ko ukekwaho icyaha atarashwe amaguru ngo hategerezwe kuzumva ibyo azavugira mu rukiko, na cyane ko hari abemera ibyaha kubera iyicarubozo bakorerwa muri RIB bagera mu rukiko bakabihakana? Amakuru yizewe neza avuga ko Dusabe Albert agifatwa yajyanywe ahantu hatazwi muri Kigali, akorerwa iyicarubozo riteye ubwoba, harimo kumujomba inshinge ku myanya y’ibanga kugira ngo yemere icyaha, amaze kucyemera agarurwa i Muhanga, ariko abapolisi babonye ko azagera mu rukiko ibyo yemeye akabihindura, bahitamo kumwica, kugira ngo inkuru ye itazagira kibara, bakibagirwa ko abo bari bafunganywe yababwiye byose, ndetse akababereka ibikomere ku dusabo tw’intanga (amabya), aho yajombwe inshinge. Uyu Dusabe Albert yakomokaga mu Karere ka Kamonyi, akaba yaraje gutura muri Muhanga kuko yakoraga akazi k’ubu convoyeur mu Mujyi wa Muhanga. Mu ibazwa rye rya mbere, Dusabe yavuze ko yishe Dr. Muhirwe afatanyije na mukuru wa Minani Lambert witwa Kubwimana Zéphanie, bahimbaga Pilote. Aba bombi ntibarafatwa, ku buryo ukuri Dusabe yapfanye kutazapfa kumenyekanye. Uyu Pilote bivugwa ko yari umushoferi utwara imodoka y’abana biga ku Ishuri ribanza ryigenga mu Mujyi wa Muhanga, ahitwa kwa Laina. Icyo abaturage ba Muhanga bavuga ni uko yaba uyu Kubwimana, yaba na Minani Lambert, bahise baburirwa irengero, ariko umukwabo wa Polisi wafashe abaturage batazi iyo biva n’iyo bijya, abarenga 300 bafungirwa muri Transit Center ya Muhanga, abandi bakaba bakomeje gufatwa.
Ibi rero bigaragaza na none umugambi wa FPR wo kurangaza abaturage, aho formule ari ukwica umuntu umwe, hagafatwa uwemera ko yamwishe agahita yicwa cyangwa agahungishwa, akajya gutura mu kandi Karere, abahaturiye bose bagaragara nk’abashaka kuvuga ibitagenda, bagahita bafatwa bagashyirwa mu nzererezi, bakicwa urubozo, bagafungurwa barataye ubwenge cyangwa barasaze, abatagira ingano bakicwa, bigatangazwa ko abanyururu barwanye hagati yabo, ntihagire ubibazwa, bikarangira bityo.
Ibi si bishya mu butegetsi bwa FPR, kuko uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Alfred Nsengimana, yishwe arashwe, bivugwa ko yashakaga gutoroka Polisi, nyamara yari yambaye amapingu. Yarashwe mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 16/05/2014.
Icyo gihe, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Spt Emmanuel Hitayezu, yatangarije Kigali Today ko umucungagereza yamurashe ubwo yari agiye kwerekana ibikoresho bya gisirikare yahishe mu Murenge wa Gashaki yayoboye mbere yo kwimurirwa mu Murenge wa Cyuve. Yagize ati: «Umucungagereza yamusohokanye hari iperereza ryakorwaga hari aho yagiye kwerekana ibikoresho bya gisirikare ahageze aho kubyerekana ashaka gucika.»
Gitifu Nsengimana yari afunzwe ashinjwa gukorana na FDLR mu gutegura gutera ibisasu bya gerenade ahantu hatandukanye mu gihugu. Yari yatawe muri yombi hamwe na bagenzi be 14 bagezwa imbere y’ubutabera, ariko ntabwo Gitifu Alfred Nsengimana yahawe amahirwe yo kwiregura ngo abantu bamenye ko koko yagize uruhare mu iterwa rya gerenade zatewe mu Mujyi wa Kigali, nyamara uwahoze ari umupolisi w’inyenyeri ebyiri, IP Simbaburanga yatangaje mu bihe bitandukanye ko ibi bisasu byaterwaga na Special Force ya RDF kugira ngo ubutegetsi bubone uko bwikiza abo budashaka.
Mu kwezi kwa Kane 2014, abandi Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Muko na Gashaki n’ab’Utugari tubiri two mu Murenge wa Gashaki batawe muri yombi na bo bashinjwa gukorana na FDLR. Uretse abo hari na Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Gashaki n’abarimu bane bafashwe bose bakekwa muri ibyo bikorwa byo gukorana na FDLR. Aba bose nta wamenye irengero ryabo.
Indi nkuru yabiciye bigacika ni iraswa ry’uwahoze ari umuganga wihariye wa Perezida Kagame, witwaga Dr. Gasakure Emmanuel, warashwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 25 Gashyantare 2015, ahagana saa 6:30 z’umugoroba, bivugwa ko yarwanyije umupolisi wari umuherekeje mu bwiherero. Abantu batandukanye ntibiyumvishaga ukuntu umuntu arwanya abapolisi yambaye amapingu.
Mu Kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda w’icyo gihe, CSP Twahirwa Celestin yagiranye na IGIHE, yagaragaje intandaro y’ifungwa rya Dr. Gasakure, wari umuganga wa Perezida Kagame, akaba n’Umuyobozi w’Umudugudu w’Umutara wa I mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo ndetse anasobanura byinshi ku kuraswa kwe.
CSP Twahirwa yashimangiye ko Dr. Gasakure wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali, yarashwe amasasu atatu ubwo yageragezaga kurwanya no kwambura imbunda umupolisi wari ku kazi. Yagaragaje ko Dr. Gasakure yatawe muri yombi ku wa Mbere, tariki 23/02/2015, akurikiranyweho gutera no kurwanya umwe mu baturage yari ayoboye, akanasiga yangije bimwe mu bikoresho bya muzika yakoreshaga mu kabare ke (bifite agaciro k’asaga miliyoni ebyiri n’igice), kumufungira iwe mu buryo butemewe n’amategeko, no guteza umutekano muke.
CSP Twahirwa yagize ati: «Nyiri iyi bar (akabare) ntabwo ahamaze igihe kinini; ahakodesheje yagumye kugirana ibibazo na Dr. Gasakure, akaza muri bar akabacecekesha ababwira ngo nibafunge ntabwo ashaka ko abantu bamusakuriza, ubundi akabakubita akabamerera nabi cyane, ukumva ngo yakubise umukozi wabo, hari n’abakiriya babo yigeze kuhasanga arabakubita.» Gusa abaturanyi ba Dr. Gasakure bakomeje kubihakana bakavuga ko yafungiwe ibibazo yari afitanye na Leta yari yaramushyize ku ibere, nyuma ikaza kumuhinduka.
CSP Twahirwa ashimangira ko Dr. Gasakure yasumiye umupolisi nta kintu bavuganye, ariko kuko na we yari mu kazi “agerageza kwirwanaho amurasa amasasu atatu (rimwe ku rutugu, mu gatuza n’irindi mu mbavu), nk’uwari ufite ububasha bwo kwitabara.” Uyu mupolisi yafunzwe ibyumweru bibiri ahita yongezwa ipeti, ndetse yimurirwa mu Karere ka Kayonza, ashimirwa ko yabashije kwica uwo Kagame yabonaga nk’umwanzi we wa mbere, kuko yari azi uko arya n’uko aryama.
Ni uko Dr. Gasakure yishwe urupfu rugayitse nyamara yari umuhanga ukomeye, akaba n’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’umutima, akaba yarigishije no muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho abaganga benshi bamuciye imbere, ageza naho yizerwa aho yari atuye, aho bamwubahaga kuko yari yaragizwe Umukuru w’Umudugu na FPR. Kuba yari umuganga wihariye wa Perezida Kagame yamenyaga amabi yose FPR ikorera abaturage, akaba ari nabyo yazize ureke kubeshya ko yarwanyije umupolisi yambaye amapingu.
Turabwira agatsiko kari ku butegetsi i Kigali ko aya makinamamico akorerwa abacyekwaho ibyaha arambiranye. Igihe ni iki ngo harekwe igikorwa kigayitse cyo kwica abakekwaho ibyaha batagejejwe imbere y’inkiko ngo bagaragaze ukuri kwabo.
Turihanganisha imiryango itandukanye igenda ibura ababo muri izi mfu zidasobanutse, zitwara inzirakarengane ariko zigarukirwa n’abantu banyuranye, bafungirwa mu nzererezi bakazavamo baramugaye cyangwa bakagwamo, ibyo bigakomeza bikareberwa, umunsi ku munsi, FPR ikumva nta kibazo.
Turasaba Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda guhaguruka bagatabari aba bicwa, baba abicwa bihagarikiwe n’abambari ba FPR, kongeraho abapfa babeshyerwa ko babishe ndetse n’abakekwa bitwa suspects, bijarangira batagejejwe mu butabera, ahubwo bakicirwa urubozo mu bigo by’inzererezi aho bashyirwa ku “ndege ” bagakubitwa gatatu ku munsi, nyamara nta kindi bazira uretse ingoma y’agahotoro ya FPR. Abanyarwanda benshi bamaze guhumuka, ntibakiri abo kuyobozwa agafuni n’akandoyi.
Remezo Rodriguez