Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice
Uyu mwaka wa 2024 ni umwaka waranzwe na byinshi muri politiki y’u Rwanda ndetse no ku ruhando mpuzamuhanga. Ni umwaka u Rwanda rwagaragajemo gukomeza guhungabanya umutekano w’abaturanyi, cyane cyane mu ntambara rwashoye kuri RDC rwitwikiriye umutaka wa M23, ndetse no gutungwa agatoki mu guhungabanya umutekano mu Burundi, ibintu rwo rwakomeje guhakana ariko bikanga bikajya hanze kuko nta wutwika inzu ngo ahishe umwotsi.
Ni n’umwaka kandi waranzwe n’amatora yabaye mu buriganya buhambaye, aho Perezida Paul Kagame yongeye kwiyimika ku ntebe muri manda ya kane (2024-2029), ishobora no kongerwa kugeza mu 2034; ariko na none icyo abasesenguzi muri politiki bavuga ni uko, muri uyu mwaka wose wa 2024, Perezida Kagame yaranzwe no guhuzagurika ndetse no guhangayika, ibintu byagaragaje ko ahorana ubwoba burenze urugero, bukaba ari bwo bwamuherekeje kugeza ku mpera z’uyu mwaka ndetse akaba yiteguye kubwambukana no mu mwaka utaha wa 2025. Ahanini rero yaragaragaje ko abuterwa na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, utarigeze arya indimi mu kumwereka aho bipfira, ariko agatsiko kari ku butegetsi kagakomeza kumufata nk’ushaka kugakura amata mu kanwa, kagahora kamuhimbira ibyaha, ariko ntacike intege, kuko kuri we icyatuma Abanyarwanda bishyira bakizana cyose yacyemera, kabone n’ubwo cyamutwara ubuzima bwe, ndetse imiryango mpuzamahanga ikaba itarahwemye kubimuhera ibikombe, ibintu byashyize ku nkeke Perezida Kagame, agahora arara adasinziriye ashaka uko yamwikiza ariko bikanga bikaba iby’ubusa kuko abacurabinyoma be bagishakisha ibyaha ariko bikaba bigaragara ko bitarafatika ngo yicwe.
Ubwoba Perezida Kagame afitiye Madamu Victoire bwagiye bugaragarira mu mbwirwaruhame zamuranze mu gihe cy’amatora na nyuma yayo, dore ko inkiko ze yari yarazitegetse kwanga kumuhanaguraho ubusembwa ngo azabashe guhangana n’abandi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ya 2024, bikaba ari nako byagendekeye abandi batavuga rumwe nawe nka Diane Nshima Rwigara na Barafinda Sekikubo Fred n’abandi bashatse kwiyamamaza ariko bakangirwa kuko babaga bagaragaza ko bakunzwe n’Abanyarwanda, ahubwo Perezida Kagame n’abambari be bagahitamo kwemerera n’ubundi abasanzwe ari inkomamamashyi z’agatsiko kari ku butegetsi ngo abe ari bo bahatana. Ibi rero byari bitamaje Perezida Kagame nk’umunyabwoba udashaka guhangana mu matora adafifitse ahubwo agahora yiyongeza manda uko abishatse, na cyane ko yabaga yizeye ko ari mu kibuga cya politiki wenyine, mbese yica agakiza.
Ku ikubitiro, ku wa 24 Kamena 2024, mu Karere ka Ngororero, hari ku munsi wa gatatu Perezida Kagame yiyamamaza kuko yari yarabanje i Musanze n’i Rubavu. Imbaga yari yakubise yuzuye dore ko aho yajyaga hose inzego z’ibanze ziherekejwe n’iz’umutekano zabaga zabyukije abaturage mu gicuku, bakarara aho kwiyamamaza bizabera, umukandida wa FPR-Inkotanyi akahagera bamwe batangiye kurabirana, hakabamo n’abahasiga ubuzima. Mu ijambo rye Perezida Kagame yagejeje ku bari bateraniye muri aka Karere ka Ngororero batunguwe no kumva aho kubabwira ibyo azabakorera, dore ko yari yarabemereye byinshi muri manda zabanje ariko ntibikorwe, birimo gusana ibitaro bya Muhororo bimaze imyaka irenga 60 ndetse n’ibya Kabaya birengeje imyaka 50, uruganda rutunganya imyumbati bubakiwe ntirukore kuko nta myumbati ihahingwa, umuhanda uhuza aka Karere n’aka Karongi bituranye n’ibindi bategereje amaso agahera mu kirere, ahubwo bumvise yibasira umunyapolitiki utavuga rumwe na we, avuga ko anahavuka. Icyo gihe yagize ati: “N’abakomoka muri aka Karere, ubanza atari benshi, ni nk’umwe cyangwa babiri, bajya bagana muri iyo nzira, buriya turabihorera ubwabo ngo bazitsinde, utiriwe wangiza imbaraga zawe n’ibindi (…)”, umwe mu baturage yazamuye ijwi ati: “Abo barasaze”, Perezida Kagame arabiseka ati: “Ibyo simbizi”. N’ubwo atigeze avuga izina, abantu bose bahise bumva ubwoba afitiye Madamu Victoire Ingabire kuko ari we uhavuka batavuga rumwe.
Ntabwo ari muri aka Karere gusa, kuko aho yagiye yiyamamaza hose atavugaga ibyo azakorera abazamutora ahubwo yerekanaga ko ahangayikishijwe n’uko Madamu Ingabire Victoire Umuhoza ashobora kumutwara ubutegetsi arebye nabi. Ibi yabihamirije kandi ku Mulindi wa Byumba, ku wa 9 Nyakanga 2024, ubwo yaganiraga na bamwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, iminsi micye mbere yuko haba amatora ya perezida. Icyo gihe bwo yareruye agira ati: “Akagore gato gakomoka ku mujenosideri nka Ingabire, kaba gashaka kumvisha Isi yose ko gahanganye n’ubutegetsi, bakakabwira ko gashobora kuba Perezida w’u Rwanda, nako kakabyemera, ndetse kagahora hirya no hino kigisha mu makaminuza yo mu mahanga…, n’abo banyamakuru banditse ‘forbidden stories’ bavuze ko kuvuga kuri Ingabire bibujijwe, ubu ubwo muvuze nzanengwa, muzabibona. Ku bw’ibyo mwebwe mufite aho muvugira bikumvikana, mukwiye kwamagana ibintu nk’ibyo (…)”. Iki gihe rero Perezida Kagame yari yerekanye ko uretse n’ubwoba ari n’umunyeshyari wo ku rwego rwo hejuru, kuko hatari haciye igihe kinini Madamu Ingabire atumiwe na Kaminuza yo muri Australia ngo atange ikiganiro ku banyeshuri n’abarimu, ibintu bitashimishije agatsiko.
Mu gihe cy’amatora ntabwo Madamu Ingabire yigeze arya indimi, yakomeje kugaragariza Abanyarwanda n’amahanga ko igihe kigeze ngo amatora akorwe mu mucyo, aho guhora hiyimika umuntu umwe nk’aho ari we wenyine ushoboye ndetse akanenga itekinika rihora mu majwi aba yavuye mu matora. Ibi nabyo byatumye Perezida Kagame arara adasinziriye yikanga Madamu Ingabire kugeza ubwo, na nyuma y’amatora, ku wa 16 Ugushyingo 2024, ubwo yari yitabiriye Ihuriro rya 17 rya Unit Club Intwararumuri, ryashinzwe kandi riyobowe na Jeannette Kagame, yongeye kugaragaza ko uyu mudamu amuteye ubwoba ndetse anamuhangayikishije ku kigero cyo hejuru. Icyo gihe yahuje byeruye Madamu Ingabire n’iyicwa ry’abacitse ku icumu rya jenoside, nyamara akirengagiza ko imwe mu miryango y’abacikacumu yerekanye ko abicwa bose baba bahitanywe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ngo ibone uko yikiza cyangwa icecekeshe abayinenga. Perezida Kagame yagize ati: “Abibwira ko ari ibitangaza kubera ko bogezwa n’amahanga bakumva ko bashobora gukomeza kubangamira u Rwanda babeshya ko barwanira demukarasi, cyangwa barwanira ibyo ntazi…bakirengagiza ko twabakuye aho bari bafungiye…abo ni nka ya masaha y’umwuka bashyira ku nkuta. Iyo yashizemo umwuka bagira batya bakawongeramo kugira ngo yongere akore. Turaza kuwongeramo.” Ndetse yongeraho ko iminsi yabo ni mbarwa.
Icyo gihe nabwo buri wese yumvaga ko, n’ubwo atatangaje amazina, yakomozaga kuri Madamu Victoire Ingabire kuko yari amufitiye ubwoba butagira urugero, akumva yamuhitana, na cyane ko yari amaze iminsi ahawe igihembo n’ishyirahamwe “Liberal International”, igihembo gikomeye cyane ubundi gihabwa abaperezida b’ibihugu baharaniye ukwishyira ukizana n’uburenganzira bwa muntu ku baturage babyo. Kuba rero cyari gihawe uyu mudamu, Perezida Kagame yitaga akagore gato, kadashyitse, noneho yabonaga ko ibintu bihinduye isura, kubera bwa bwoba ahita yerekana ko iminsi ye ari mbarwa ubundi akamuhitana.
Ubu bwoba rero Perezida ahorana abuterwa n’uko yakoze amabi menshi ku buryo yuva aramutse atakiri ku butegetsi yasobanura byinshi mu nkiko, bigatuma ahungira kure ikintu cyose cyashaka kubumuvanaho. Mu kwibasira Madamu Ingabire kandi abambari ba Kagame ntibahwemye guhora bamuhimbira ibyaha ndetse bakabinyuza mu mizindaro ivugira Leta, bisa nko guteguza abaturage ngo umunsi azaba yishwe bazumve ari ibisanzwe. Mu byaha yahimbiwe harimo ingengabitekerezo ya jenoside, kuyihakana no kuyipfobya, guhindura uburinganire intwaro y’amacakubiri ngo kuko yavuze ko abagore barenga 60% mu Nteko Ishinga Amategeko ari imitako kuko nta ruhare rufatika bafite mu buyobozi, kudaha agaciro imbabazi yahawe, gukongeza umutekano muke, kwigomeka, kubanganira ubumwe n’iterambere n’ibindi byinshi yagiye ashinjwa ngo abambwe nk’umugome ariko Imana igakomeza kumuhagararaho kuko kuba akiriho si impuhwe z’abamuhiga.
Iri jambo rya Kagame ryo ku wa 16 Ugushyingo 2024 ryakurikiwe n’ibirego byasohotse mu mizindaro ya FPR nka Kigali Today yo ku wa 20 Ugushyingo 2024 na Igihe.com, gusa abanyamategeko ba Madamu Ingabire ntibicaye ngo barebere ahubwo barahagurutse bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’amagambo Perezida Paul Kagame yavugiye mu ruhame, yaje akurikiye andi yamuvuzeho na mbere hose, kuko “ateje inkeke itaziguye ku mutekano we”. Nubwo muri iryo jambo ntaho Kagame yavuze mu izina Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’ubutegetsi, abanyamategeko be batanu b’abanyamahanga basanga ari we yakomozagaho. Abo banyamategeko bavuze ko ayo magambo akurikiye andi magambo “asebanya ndetse ya rutwitsi mu buryo butarimo ubushishozi”, bavuga ko Kagame yavuze ku wa Nyakanga uyu mwaka, avuga ko ibya Ingabire bitazarangira neza kandi ko Leta izamushakira igisubizo gikwiye, ndetse akavuga (mu Cyongereza) ko Ingabire ari “akagore gato kavuka ku mujenosideri”. Abanyamategeko ba Madamu Ingabire bavuze ko amagambo nk’ayo agomba no kureberwa mu mujyo umwe na raporo nyinshi zicukumbuye zivuga kuri bamwe mu bo mu ishyaka rye n’abo bakoranye bibasiwe mu buryo budakurikije amategeko, abatawe muri yombi nta mpamvu, abakorewe iyicarubozo, ababuriwe irengero cyangwa abishwe urw’agashinyaguro.
Abo banyamategeko kandi bavuga ko ayo magambo ya Perezida Kagame ashishikariza ndetse agatuma Abanyarwanda bakomeye bashirika ubwoba bwo “gushyira inkeke z’urugomo kuri Madamu Ingabire”. Bagize bati: “Umukiliya wacu ahangayikishijwe cyane n’umutekano we kubera ibyo, by’umwihariko kuko amategeko amubuza kuva mu Rwanda, ndetse akaba agomba kuba mu rugo, mu Rwanda aho aherereye n’ingendo ze zizwi kandi zikurikiranwa.” Bongeyeho kandi ko ubusabe bwe bwose bwo kuva mu Rwanda akajya gusura umuryango we i Burayi, akanamarana igihe n’umugabo we urwaye cyane bwirengagijwe. Bibukije Leta y’u Rwanda ko Madamu Ingabire naramuka agiriwe nabi izabiryozwa, banasaba Kagame kwamagana ku mugaragaro amagerageza ayo ari yo yose yo gushyira ubuzima bwa Madamu Ingabire ku nkeke, akizeza umutekano we, no kwemera ubusabe bwe bwo kuva mu Rwanda akajya gusura umuryango we amaze imyaka 14 yaratandukanyijwe na wo. Ibi ntacyo Leta ya Kagame yabivuzeho yararuciye irarumira kubera ubwoba.
Hari ku wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza 2024 ubwo Perezida yakiraga indahiro ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, w’imyaka 60, na Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Alphonse Hitiyaremye, w’imyaka 57, bari bamaze iminsi icyenda bashyizwe muri iyo myanya. Icyo gihe nabwo Perezida Kagame yongeye kugaragaza ubugome buterwa n’ubwoba bwo gutakaza intebe y’ubutegetsi maze agira ati: “Muri rusange abantu ntibabonye ubutabera bifuza bose, ariko hari ababubuze kurusha abandi, ni ho havuyemo amateka yacu twibuka buri gihe ababaje. Kuba rero n’uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bafite ibitekerezo byo kudusubiza aho ngaho, icyo gihe amategeko, ubutabera, bugomba gukoreshwa, nibudakoreshwa n’ibindi bizakoreshwa.” Na none humvikanye ko yiteguye kurimbura abantu ariko abari bamukikije bamukomera amashyi, batitaye ko abo bicwa ari Abanyarwanda b’inzirakarengane kimwe n’izo yitegura kurimbura. Ibi byose rero bikagaragaza ko umwaka wa 2024 umusize mu bwoba butagira urugero.
Ibimuteye ubwoba si iby’imbere mu gihugu gusa kuko n’intambara yashoje muri RDC itamworoheye, na cyane ko, ku wa 15 Ukuboza 2024, yanze kwitabira umuhango wagombaga kubera i Luanda muri Angola, wo gusinya amasezerano yo guhagarika intambara no gukura ingabo ze muri icyo gihugu, ndetse ku munota wa nyuma u Rwanda rukazana ingingo nshya y’uko RDC igomba kubanza kuganira n’umutwe wa M23 kandi mu by’ukuri bidakubiye mu masezerano ya Luanda, ahubwo mu by’ukuri ari amananiza ya Perezida Kagame kubera ubwoba bwamugize imbata no gutinya gutakaza ibyo yasahuraga muri kiriya gihugu kitawemye kugaragaza neza ko gishaka kubana n’abaturanyi amahoro, ariko u Rwanda rukanga rukaba ibamba. Ku kibazo cya RDC kandi hiyongeraho icy’u Burundi buhora bushyira amajwi u Rwanda mu guhungabanya umutekano wabwo, ndetse n’ingabo z’u Rwanda zatunzwe agatoki mu myigaragambyo irimo kuyogoza Mozambique muri iki gihe. Hakaba rero hitezwe icyo Perezida Kagame na FPR ye biteguye gukora kuko bambukanye ubwoba butagira urugero mu mwaka mushya wa 2025, bukaba bushobora kubyara amabi atangira ingano amahanga arebera.
FPR, UBWOBA BWA KAGAME BURAGUHENUYE, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!
Manzi Uwayo Fabrice