RWANDAIR : YAFASHE UMWANZURO WO KUGABANYA UMUSHAHARA W’ABAKOZI BAYO

Yanditswe na Byamukama Christian

Mu gihe icyorezo Covid-19 cyugarije isi, ingendo z’indege zikaba zaragabanutse hirya no hino ku isi, ibigo by’indege nkaza  Air France bikaba byaratangaje ko byiteguye ingaruka zihagarikwa z’ingendo harimo nko kwirukana bamwe mu bakozi babyo, Rwandair yatangaje ko igabanyirije abakozi imishahara ku kigero cy’ 8 % na 65%, inatangaza ko amasezerano  abapiloti n’abandi bakozi batari ab’ ingenzi bazakomeza guhagarikwa ku kazi.

Ibi bikaba byagaraye mu ibaruwa umuyobozi w’iyi sosiyete Yvonne Manzi Makolo yandikiye abakozi bayo bose, aho agaragaza ko byanatumye ubuyobozi bwa RwandAir bufata ingamba zirimo kudahemba abayobozi bakuru umushahara mbumbe w’uku kwezi kwa Mata, yanatangaje ko yongereye igihe cy’ihagarikwa rya kontara z’abapilote n’iz’abakozi yita ko atari ingenzi, guhagarika amakarita ya telefone n’ubundi buryo bwo kuborohereza mu itumanaho abo bakozi bari bemerewe gufata uyu mwaka muri iki gihe cy’icyorezo.

Abakozi bakaba bazagabanyirizwa  umushahara mbumbe ku kigero kiri hagati 65% (kumukozi uhembwa umushahara wo hejuru cyane), na 8% (ku mukozi uhembwa umushahara wo hasi cyane).

Imishahara y’abakozi bayo bakorera mu mahanga nayo iri mu igomba kugabanywa igashyirwa ku rwego rumwe rw’umushahara w’abakorera mu Rwanda.

Mu Kiganiro Kagame yakoranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 27 Mata 2020, abajijwe uburyo Rwandair aricyo kigo cy’ubucuruzi cyiri mo kwitabwaho cyane yacabiranyije avuga ko n’ibindi biri gutekerezwa ho, aha twakwibaza izo mpuhwe ? Agirango tuyobewe ko arimwe mu mishinga igejeje igihugu aharindimuka kubera gutwikiramo amafaranga y’imisoro yabaturage atagira uko angana.

Twabibutsa ko  nubundi iyi sosiyete yahombye kugeza ubwo Kagame ayigurisha ku kigero  cya 60% na Quatar Airways, n’ubwo Leta y’u Rwanda isigaranye mo 40%, ntawakwizera ko imisoro y’Abanyarwanda itazahahombera. Nta soni imbere mu nama yagiranye n’abanyamakuru ati : « nzakubita hirya no hino, nzasabiriza ndetse naguze mu izina ry’abanyarwanda nzayinzamura ».

Bazivamo ni umwana w’umunyarwanda koko ! Ese Kaga ? Niba ari Soyiyete ya Leta kuki  itajya igera imbere ya komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ?

Abanyarwanda  Kagame ahora atwereka ko arajwe ishinga n’inyungu ze ariko ntitubona, amatwi nayo tuvuniramo ibiti ! Nitwe bo Kubaka ubukungu bw’u Rwanda bwazahajwe n’igenamigambi ricuritse mu gushora imari mu mishinga iba itizwe bihagije, harebwe inyugu za Kagame n’ agatsiko ke.

Byamukama Christian