SAMPUTU AZABASHA KURIRA UMUSOZI W’UBUTWARI NKA KIZITO ? AMAHITAMO MU MAYIRA ABIRI





Yanditswe na Kayinamura Lambert

Hari umugani uvuga ngo « Burya ubutwari ni ukuba uwo uri we buri gihe isi igusaba kuba uwo utari we ». Undi mugani witirirwa Winston Churchill wabaye Ministre w’Intebe w’Ubwongereza mu myaka ya za 40 uvuga ko : « kugira ubwoba ari ibisanzwe ku muntu, ariko kugira ubutwari ari icyemezo cy’umuntu ubwe ku giti cye »

Kizito Mihigo na Jean Paul Samputu. Bombi ni abahanzi b’ibyamamare b’impirimbanyi mu Rwanda. Mu gihe tugikomeje kwibuka ubuzima bw’ubutwari bwaranze Kizito Mihigo, dufashe uyu mwanya ngo tuvuge kuri Jean Paul Samputu, umuhanzi nawe w’ikirangirire mu Rwanda, nawe wiyemeje guharanira amahoro, urukundo no kubabarira nyuma yo kugerwaho n’ubusharire bwa Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri 1994 mbese nka Kizito Mihigo.

Samputu arusha Kizito imyaka igera kuri 20 y’amavuko. Yemwe ndetse yanatangiye muzika mbere y’uko Kizito avuka. Abakurikirana umuziki nyarwanda akenshi ntibamutandukanya na Orchestre zakanyujijeho INGELI na NYAMPINGA. Aho hose Samputu yahanyuranye umucyo mbere yo gucuranga ku giti cye.

Mu buryo butangaje hari byinshi Jean Paul Samputu ahuriyeho na Kizito Mihigo nk’uko nawe yabyivugiye.

Bombi bavuka mu majyepfo y’u Rwanda, kamwe mu turere twashegeshwe n’ingaruka z’amakimbirane ashingiye ku turere yavutse nyuma ya kudeta Prezida Habyarimana yakoreye Prezida Kayibanda n’ibyegera bye muri Nyakanga 1973, amakimbirane yamenyekanye ku izina ry’ikibazo cya’Abakiga n’Abanyenduga. Akaba ari amwe mu bibazo byakuruye inzigo mu banyarwanda kugeza uyu munsi. Ni muri uwo mwuka Kizito Mihigo na Jean Paul Samputu bagwiririwe n’akaga ka Jenoside maze imiryango yabo bombi ababyeyi n’abavandimwe barahatikirira. Bombi barokotse hamana.

Ari Samputu, ari Kizito, bose bamenyekanye mu Rwanda no hanze yarwo kubera ubuhanzi bwabo ntashidikanywaho. Ayo mateka arazwi ku buryo burambuye. Baje kunda kuba abemeramana mu buryo butandukanye:  Kizito muri Kiriziya Gatolika naho Jean Paul Samputu aba umurokore ukomeye. Uretse iyo myizerere yabo, bombi batangiye inzira ikomeye yo kwitangira amahoro, ubwiyunge n’imbabazi mu kunga umuryango nyarwanda wari waracitsemo kabiri. Nk’impirimbanyi bafashe bombi icyemezo cyo gukoresha ibikomere byabo ngo bomore abakomeretse mu mitima.

Nyamara urebye neza usanga ibyo bikorwa byo guharanira kunga umuryango nyarwanda n’ubwo bari babihuje usanga barabikoze mu buryo butandukanye. Iryo tandukaniro ni URUGERO RW’UBUTWARI. Ubwo butwari twasobanuye tugitangira iyi nkuru, nibwo bwaranze Kizito Mihigo. Ntitwarya iminwa twemeje ko ibyakozwe na Kizito bikorwa na bake. Yiyemeje gutsinda ubwoba maze ahangara ikinyoma Kagame na FPR bimitse aho basya batanzitse bakora ibishoboka byose ngo baheze igice kimwe cy’abanyarwanda mu ipfunwe ridashira ryo kumva ko ari abicanyi naho abandi bagahozwa mu myumvire y’iteka ko ari abishwe. Iryo cenga rya FPR rikaba ariryo mubare wayo wo kwimakaza burundu Politiki yo gucamo ibice abanyarwanda kugira ngo bakomeze kuyoborwa buhumyi mu gitugu. Kizito yakoresheje ijwi rye kugira ngo arindimure icyo kinyoma FPR yimitse maze ikakita Ndi umunyarwanda maze agikubitira ahakubuye n’ahakoropye umunsi asohora indirimbo ye Igisobanuro cy’urupfu (https://www.youtube.com/watch?v=S2n8hTQl2lI  ) akemera guhara ubuzima bwe.

Yandika iyi ndirimbo, Kizito yumviye umutima we. Yagize ati : « Abo bavandimwe bazize ubundi bwicanyi butiswe Jenoside, Abo bavandimwe nabo ni abantu ndabasabira kandi ndabazirikana ». Ubutumwa bukomeye buvuguruza Ndi umunyarwanda ya Paul Kagame yambuye bamwe mu banyarwanda ubumuntu ibizi kandi ibishaka. Muri iyi ndirimbo, Kizito yerekanye umutima w’ubutwari udasanzwe kandi abivugira mu Rwanda ku butaka bw’urwa Gasabo munsi y’ingoma y’Inkotanyi. Yari azi neza ibishobora kumubaho nyamara ntiyaheranywe n’ubwoba. Bernard Makuza na Ines Mpambara ntibatinze kumugezaho ubutumwa bukakaye bw’umukuru w’igihugu utarashimishijwe no kuvuguruzwa maze nibwo bamenyesheje Kizito ko nadasaba imbabazi azakurwa ku isi. Yarazisabye baranga baramwica.

Ese twatinyuka tukavuga ko Samputu we ntacyo yakoze ? Ntibikabeho ! Samputu yakoze byinshi. Nyuma gato ya Jenoside, yanyarukiye iwabo i Butare maze asanganirwa n’inkuru yamushenguye umutima. Yasanze umuntu wamwiciye abe, ari umuntu wahoze ari inshuti ye yo mu bwana. Byamushegeshe umutima. Kuva ubwo Samputu yinjiye mu kwiheba, urwango ndetse n’ubusharirirwe. Nyuma y’igihe kitari gito nibwo yaje gukizwa maze amenya ibyiza byo kubabarira aboneraho nawe gukira. Yiyemeje gusubira iwabo maze ababarira uwamwiciye umuryango. Hanyuma ahita atangira kuzenguruka isi yigisha ukubabarirana n’urukundo nk’inzira yo gukira ibikomere (https://www.youtube.com/watch?v=gRVjfRXt1Mc  ). Iyo mitekerereze ya Samputu ntiyashimishije agatsiko kari ku butegetsi ka FPR maze atangira kurebwa ikijisho. Yari anyuranyije n’ubutegetsi bwiyemeje kugoreka ku bushake amateka ya Jenoside ku nyungu za Politiki kubera impamvu zihabanye n’ubumwe n’ubwiyunge no kubabarira nyakuri Jean Paul Samputu yaharaniraga.

Nyuma y’icyo gitutu, Samputu yacishije make. Aho guhagurakana ubutwari ngo avuge ashize amanga ibyo yemera, ahubwo yahisemo kugabanya ijwi maze yivugira ibyo kubabarira bijyanye n’imyemerere y’idini kandi yadoma urutoki ku by’i Rwanda agahitamo kubivugira mu mahanga aho kubivugira mu rwa Gasabo nk’uko Kizito yatashye akava i Burayi muri 2011 akaza gutangiza umushinga we mu Rwanda kugeza abimeneye amaraso. Mu ngendo nke Samputu yakoreraga mu Rwanda yahitagamo gukomeza kwicishiriza make ngo adakoma rutenderi agakangura ya ntare iryana yo ku kabindi ya Paul Kagame.

Nyamara uko gucisha make kwa Jean Paul Samputu kwaje kugeragezwa ubwo Leta mpotozi ya FPR yahitagamo kongera gukora u Rwanda mu nda maze Intumwa y’Amahoro Kizito Mihigo akatuvamo. Samputu wumvise ameze nk’ubuze umuvandimwe we bwa kabiri yananiwe kwihangana. Abamubonye atanga ikiganiro ku iyicwa rya Kizito babonye umugabo wishwe n’agahinda amarira azenga mumaso, ariko n’andi menshi atemba ajya munda. (https://www.youtube.com/watch?v=n1TFoLdclhs).

Nyuma y’icyo kiganiro, Samputu yongeye kugaragara ntawe ubyiteze ku rutonde rw’abagombaga gutanga ubuhamya mu kiganiro cyahungabanyije Leta ya Kigali kiswe RIBARA UWARIRAYE cyari cyateguwe n’urubyiruko rw’impirimbanyi mu rwego rwo kwibuka jenoside ku nshuro ya 26. Urwo rubyiruko ruturuka mu byerekezo bitandukanye, abahutu n’abatutsi bari bahurijwe hamwe no gukomeza umurage wa Kizito Mihigo, bari batewe iteka no guherekezwa n’umuntu nka Jean Paul Samputu waharaniye imbabazi n’ubwiyunge kandi yararokotse jenoside. Nyamara siko byaje kugenda. Ubutegetsi bwa FPR bwashyize igitutu kuri Jean Paul Samputu maze afata icyemezo cyo ku munota wa nyuma cyatunguye benshi ava mu kiganiro atyo kiraye kiri bube!

Iminsi yarashize indi irataha maze vuba aha Samputu yongera kugaragara ku rutonde rw’abagombaga gutanga amanota mu marushanwa y’indirimbo za Kizito Mihigo mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 39 iyo ntumwa y’amahoro nyakwigendera amaze avutse dore ko yabonye izuba mu mwaka wa 1981. Ako kanya igitutu cya Kigali kikubye inshuro igihumbi maze Samputu ashyirwaho iterabwoba karahava. Intore zimugera amajanja maze amajwi yuje urwango atuka Nyakwigendera Kizito yotsa igitutu mukuru we Samputu acicikana ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp. Izo ntore zimusaba ngo kwitandukanya n’abo zita abanzi b’u Rwanda. Genda Rwanda waragowe.

Ni kuki ngukunda ukanyima amatwi, ukantera kubabara …… Ayo ni amagambo y’imwe mu ndirimbo zo hambere za Jean Paul Samputu aho abaza umukunzi we impamvu amukunda akamwima amatwi ! Iby’iyo ndirimbo nibyo biri kuba kuri Samputu na n’ubu ! Aagarariza urukundo abanyarwanda bakamwima amatwi bakumutera kubabara, akagira intimba ndende rwose ni kuki ni kuki ni kuki ??

Ese Samputu azumvira umutima w’ubutwari ? Cyangwa azumvira amajwi amutera ubwoba y’abahezanguni ?

Tumwifurije amahirwe masa !

Kayinamura Lambert