SANTRAFRICA : NUMUNYARWANDAKAZI URI INYUMA YINGENDO ZUMUKURU WIGIHUGU MU RWANDA MU CYITWA “UMUBANO HAGATI YI IBIHUGU BYOMBI”

Ku i tariki ya 29 Nzeli 2021, ikinyamakuru CNC, cyatangaje inkuru ya “scandale – urukozasoni” ivuga kuri Prezida wa Santrafrica, Faustin Archange Touadera uherutse kugurira inzu nziza mu mujyi wa Kigali ihabara rye babyaranye umwana, ibintu biri guteza amakimbirane mu muryango we.

Inkuru ivuga ko byatangiye mu mwaka wa 2019, ubwo igihugu cyateguraga kujya mu matora y’abadepite nayu umukuru wi igihugu yo mu ukuboza 2020. Touadera akaba asanzwe abana ku mugaragaro ku n’abagore babiri kandi kuva yatorwa mu mwaka wa 2016 Touadera akaba yaragiye abaca inyuma, inshuro nyinshi, ariko uko ari babiri bakabyihanganira.

Ibintu bikaba byarahindutse mu mwaka wa 2019 igihe Touadera yatangiye gucudikana nu Umunyarwandakazi warindaga umugore we wa mbere Brigitte Touadera.  Uwo mugore akaba yarahise atangaza ko atwite, bigasakuza cyane mu murwa mukuru, abo muri Santrafrika bagangira kwita Abanyarwanda baramu babo ndetse numugore we wa mbere Brigitte Touadera akabitangariza muburyo buhishe itorero rye.

Brigitte Touadera akaba yaravuze ngo : “Sinshobora kubyemera. Umukobwa yahoraga iruhande rwanjye kuva mu gitondo kugera ngiye kuryama. Sinzi uko Touadera yamugeragaho. Byongeye kandi kuri ubu aratwite bivuze ko babonanaga inshuro nyinshi”.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bagize umuryango, umuntu wa hafi wa Madamu Brigitte Touadera, ingendo zose za Prezida Touadera i Kigali bitangazwa ko ari izo kunoza umubano n’ubucuti hagati y’ibihugu byombi ngo nizo gusura umuryango we nu mwana we. Kandi akaba aherutse kumugurira “villa” mu nkengero za Kigali. Ibi nibyo birimo birateza amakimbirane mu muryango muri Boyrabe, (aho ingoro yu umukuru wi igihugu iherereye).

Amakuru yakusanyijwe ni Ikinyamakuru cya CNC ngo nuko uyu musirikare w’u Rwanda, yoherejwe mu nzego z’umutekano z’umugore mukuru wigihugu Brigitte Touadera mu mwaka wa 2019. Akigerayo, mu kwezi kwa mbere kubutumwa bwe, akaba yarakunze umukuru wigihugu Faustin Archange Touadera. Uyu mugabo bita “chaud lapin” bivuze ko akunda igitsina kurusha urugero, ntibyatinze nawe agwa mu gishuko cyuwo musirikare maze aca inyuma abagore be babiri bemewe aribo Brigitte na Tina ariko nkuko yarasanzwe abikora. Ntibyatinze ibyari umubano ushingiye ku igitsina waje kuvamo umubano ushingiye ku urukundo kuko bombi bageze aho bagakundana. Umukobwa yaje kwasama maze yibaruka umwana nyuma y’amezi make. Ariko abo bagore bombi bemewe b’umukuru w’igihugu ntibishimiye uyu mubano mushya bakaba barakaye.

Nkuko umuryango ubitangaza, umwana amaze kuzuza umwaka wa amavuko urenga. Inzu yaguzwe ni impano ye. Ndetse nubwo aho ibirori byi Isabukuru ye ya kabiri ya amavuko bizabera hataramenyekana, byarangijwe kwemezwa ko umubyeyi we azaba amuri iruhande.

Yashyizwe mu Kinyarwanda na Nema Ange

2 Replies to “SANTRAFRICA : NUMUNYARWANDAKAZI URI INYUMA YINGENDO ZUMUKURU WIGIHUGU MU RWANDA MU CYITWA “UMUBANO HAGATI YI IBIHUGU BYOMBI”

  1. OOH ubu politique murahevye muri mukubara abasambana
    muri injiji
    ese ninde wongera kubaha agaciro mutanguye kuvuga ubusa, ibibera mu ma jipo!!
    ni politike se!

  2. Ndabona ibyagiye bivugwa ko ko u Rwanda rwaba rukoresha diplomatie yo mu buriri bigiye kuba impamo. Gusa iyo aba atari bene ngofero bajyanwa kurwana izi ntambara zifitiye akamaro agatsiko gusa. Centrafrique, Mozambique.

Comments are closed.