SANTRAFRIKA : UMUSIRIKARE W’UMUNYARWANDA YITABYE IMANA MU MIRWANO YAHABEREYE

Yanditswe na Nema Ange

Kuri iki gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki ya 13 Mutarama 2021, haravugwa ko Umunyarwanda umwe wari mu ngabo za LONI zo kubungabunga amahoro mu gihugu cya SANTRAFRIKA yitabye Imana.

Iyo nkuru turayikesha ikinyamakuru Deutsche Welle Afrique cyabinyujije k’urubuga rwacyo rwa Twitter.

Nkuko byatangwajwe mu binyamakuru, Inyeshyamba zageze uyu munsi mu marembo y’umurwa mukuru wa Santrafrika ariwo Bangui. Ingabo za LONI zikaba zabashije kunesha izo nyeshyamba. Muri iyo mirwano umusirikare w’umunyarwanda yahapfiriye.

Izindi nkuru wasoma : U Rwanda muri CENTRAFRIQUE : IKIHISHE INYUMA NI IKI ?

Igice cya mbere

Igice cya kabiri

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Nema Ange