SEMUHANUKA KAGAME YERUYE AVUGA AHO YAKOMOYE URWANGO N’UBUGOME AKORERA ABANYARWANDA

Spread the love

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Umunyarwanda yaciye umugani ngo “N’iyendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye”, arongera ati: “Nta bihishwe bitazamenyekana”. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2022, Perezida Kagame yashyize arerura avuga aho yakomoye urwango n’ubugome yakoreye kandi akomeje gukorera Abanyarwanda, avuga bikomoka ku mateka mabi yabayemo akiri umwana ndetse no ku rupfu Se yapfuye.

Ibi yabitangaje ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye igitaramo gisoza ihuriro rya 15 rya Unity Club, umuryango washinzwe kandi ukanayoborwa na Jeannette Kagame Nyiramongi, ugamije gukusanyiriza hamwe abashakanye n’abategetsi kugira ngo hatazagira uteshuka akamena ibanga ry’akari mu nda y’ingoma.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo yari mu buhungiro we n’umuryango we banyuze mu bibi byinshi kugeza ubwo nyina yajyaga guhinga kugira ngo babone ibyo kurya ndetse anagaruka ku isomo Se yamwigishije akaba akirigenderaho kugeza uyu munsi, atanga urugero rw’uko yamwigishije ko inyamaswa ihunga iticwa.

Perezida Kagame yabyawe na Asteria Bisinda na Déogratias Rutagambwa. Ubwo yari afite imyaka ine y’amavuko nibwo we n’umuryango we bahunze, gusa ngo ubwo bari mu nzira bahunga baje kwisanga banyuze ukubiri na Se. Avuga ko Se yanyuze i Burundi, akambukira muri Congo bagahurira ahitwa Kamwezi muri Kabale, aho bacumbitse mu nzu ya Se w’uwahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Sam Rugege.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nyuma baje kwimuka bajya kuba mu nkambi ya Nshungerezi muri Ankole nyuma bahava bajya ahitwa Tooro, aho umuryango we wabayeho mu buzima bubi cyane kugeza n’ubwo nyina yajyaga guhinga kugira ngo babone ibibatunga.

Yavuze kandi ko u Rwanda rufite amateka maremere yiganjemo amabi arimo ayo azi yabayeho akiri umwana, ibyabaye mbere ye ndetse n’ibyo yiboneye amaze gukura. Avuga ko Se yitabye Imana mu 1972, ubwo yari afite imyaka mike ariko ngo mu byamwishe n’ubwo yazize uburwayi, bifite ahandi byakomotse. Yari umucuruzi uri mu batangije kompanyi y’ubucuruzi yari izwi cyane mu Rwanda yitwaga TRAFIPRO. Yagize ati: «Burya TRAFIPRO ni iya Data. Niwe wayishinze mu 1955. Amateka ni igitangaza! Mfite n’ibipapuro byayo na sinya ye iriho, ariko baje kuyimwambura muri ayo mateka y’u Rwanda. Bamwe mu bayungukiyemo baracyariho bamwe barahari, hari n’abo nagerageje kwegera ngo mbabaze n’ayo mateka bakampunga ntibashake kuyambwira». Iyi ngingo yabaye urwenya abanyarwanda bose barimo barahererekanya kuko abashinze TRAFIPRO barazwi, abarimu bo mu Kabwayi no mu Byimana mu mwaka w’1950.

Avuga ko Se amaze gutangiza TRAFIPRO yashyizemo abo bafatanya barimo uwitwa Gaposho na Murara n’abandi. Uretse iryo shoramari kandi Se yari n’umucuruzi w’ikawa. Ngo yari Rwiyemezamirimo. Kagame akemeza ko Se yisanze ari impunzi, yisanga mu buzima bubi kandi mu mutwe we yumvaga nta kintu yabukorera kugira ngo abuvemo, ahubwo ahita gupfa, nyina utari umenyereye guhinga afata isuka kugira ngo abana be babashe kubona ibyo kurya.

Kagame yakomeje avuga ko ubwo buzima bubi yanyuzemo ndetse akabona Se yicwa n’umukeno (icyo yise kuba broken), ari byo byatumye agira amahitamo atatu:

  • Hari uguhangana n’ingorane ugakora ibishoboka byose ndetse n’ibyo utari uzi gukora;
  • (2) Hari na none amahitamo ashobora gutuma ukora ibidakwiye kugira ngo urebe ko warenza umunsi;
  • (3) Icya gatatu ni ukwiheba ukavuga uti: «Reka njyewe nipfire kuko n’ubundi ntacyo maze». We rero akavuga ko aticuza amahitamo yagize, yaba meza cyangwa mabi.

Birumvikana rero ko amahitamo yo kwitura buri wese, yaba yaragize uruhare cyangwa ntarwo mu rupfu rwa Se, kuko yemeza ko Se yabaye broken nyuma yo kwamburwa business ye no guhunga, agahitamo gupfa aho kugira ngo ahinge. Ubu buzima bubi bwatumye abaho nta muntu n’umwe yizera ku buryo yamugira inshuti. Kuri we inshuti ye ni imugwiriza umutungo kugira ngo atazajya guhinga nk’uko nyina yagiye guhinga yasumbirijwe kugira ngo abana be babashe kurya, ndetse Se agahitamo kwicwa n’inzara aho guhinga.

Ubu buzima rero yashyize hanze nyuma y’imyaka 28 afashe ubutegetsi bwari busanzwe buzwi. Ubuzima bubi yabayemo ni bwo bwatumye aba umugome kugeza ubwo muri Uganda bamwise Pilato. Mu buhamya bwa Kagame yitangiye we ubwe, yerekanye ko na nyuma yo gufata ubutegetsi, atigeze atuza yakomeje inshuro zose kuzirikana urupfu rwa Se n’agahinda Nyina yagize igihe yajyaga guhinga atarabyigeze. Yerekanye ukuntu yageze muri Guverinoma ya mbere agasangamo akarengane ndetse agasohoka yiyemeje kurasa abo batavuga rumwe bose ngo ariko ntiyabikora.

Kagame ubwe yitangarije ko muri Guverinoma ya mbere, yagiyeho ku itariki ya 19/07/1994, yari yuzuyemo ibigeragezo byinshi, byakwivangamo amateka mabi ya kera ashingiye ku moko n’amatwara mashya, bigahindura isura. Yagize ati: «Ndibuka rimwe, hari umuntu wigeze kuntera mu biro byanjye, umuhungu wa Rukeba. Baraza barambwira ngo umuhungu wa Perezida wa UNAR ugomba kumubona, nti “rwose mumuzane kandi nta ntambara nshaka, izo mfite zirahagije ntabwo nshaka kongeraho iya Rukeba”». Uwo muhungu ngo yamubwiye amateka, arangije amubwira ko Ingabo ayobora ari ize [iz’umuhungu wa Rukeba], Kagame amusubiza ko atari abizi undi amwumvisha ko ari ingabo za Rukeba.

Kagame avuga ko uwo muhungu wa Rukeba bashyogoranyije cyane bigera aho yirukana uwamusemuriraga witwa Smaragde kuko yari yemeye kwinjiza umuhungu wa Rukeba mu biro bye.

Ibi rero bigaragaza ko gahunda ya FPR yari itandukanye kure n’iya Rukeba kuko we yavugaga ko arwanira uburenganzira bw’impunzi z’Abatutsi ku gihugu cyabo naho Kagame na FPR bo barwaniraga inyungu zabo no gufata ubutegetsi. Aha yari akuye urujijo ku kinyoma kimaze imyaka myinshi kivuga ko yarwaniraga guhagarika jenoside no kurokora Abatutsi, yerekana ko bitari mu migambi ya FPR na rimwe.

Kagame yakomeje yerekana ko muri Guverinoma ya mbere hajemo akagambane no gushaka gusenya FPR, ariko aritambika, ndetse ashaka kurasa abari bafite ibyo bitekerezo bose.

Mu bo yibuka bari kumwe mu nama y’abaminisitiri yabereye muri Hôtel du 5 Juillet, ubwo yari avuye ku Kibuye mu 1995, harimo Perezida Bizimungu, Twagiramungu Faustin wari Minisitiri w’Intebe, Alexis Kanyarengwe wari wungirije Minisitiri w’Intebe, n’abandi ba minisitiri barimo Seth Sendashonga wari Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Alphonse-Marie Nkubito wari Minisitiri w’Ubutabera n’abandi.

Kagame avuga ko aba bose babyukije dossier ya Rukeba, basaba ko UNAR yahabwa imyanya igakomeza kureberera uburenganzira bw’Abatutsi bari bahungutse n’abari basanzwe mu gihugu, abandi barimo Jacques Bihozagara na Joseph Karemera barabirwanya, ariko babura imbaraga, baracecekeshwa.

Kagame avuga ko yabanje guceceka ariko arebye ukuntu Seth Sendashonga, Twagiramungu, Kanyarengwe, Sendashonga na Nkubito, batinyutse kwerekana “cynism” bavugira Abatutsi kandi bo ari Abahutu, abyibazaho, ariko ababwira ko niba bashaka indi ntambara yiteguye kuyirwana.

Kagame yeruye avuga icyo yahoye Seth Sendashonga. Yagize ati: «Mu 1996, hari mu gihe cy’abacengezi, navuye ku Kibuye, mpitira mu nama y’abaminisitiri, nkimara kwicara, abantu batangira gucirana amarenga, Seth Sendashonga afata ijambo aravuga ati “Ingabo za Kagame zamaze abantu”. Nabanje kugira ngo mbyumvise nabi, mbaza Sendashonga nti “uvuze ngo iki?” Abisubiramo ati “ingabo zawe zamaze abantu!” Avuga kandi ko yakomeje gutekereza aho ibyo byavuye yibuka ko ubwo yari iwabo wa Sendashonga yahuye n’abaturage bamubwira ko abahungiye hakurya muri Congo baza bakica abantu, abasubiza ko bazagera aho bakagaruka bakabibazwa cyangwa bitashoboka akabasangayo, yumva ko ari icyo cyatumye yitwa umwicanyi biramubabaza.

Yongeyeho ati: «Nabajije Sendashonga nti “ubu wampinduye umwicanyi?” Mbisubiramo gatatu, Nabwo naratekereje nti aba bantu bose mbahambire, mpereye kuri aba ngende mbashyire […], mbonye atari byiza mva mu nama y’abaminisitiri, ngenda n’amaguru, nsiga imodoka, ndataha. Nibaza ukuntu maze iminsi iwabo wa Sendashonga ntarya, ntaryama, nshaka icyagarura umutekano, ariko Sendashonga akanshinja ko nari nagiye kwica abantu, ndetse ndi umwicanyi».

Kagame avuga ko muri ako kanya yumvaga abo bose bashaka gusenya FPR bayizanamo amacakubiri yabarasa cyangwa akabafunga, ariko arigarura ntiyabikora. Icyo atavuze ni uko aba bose mu minsi yakurikiyeho yabishe arabamara, kugeza ubwo Seth Sendashonga amuhungiye i Nairobi amusangayo, aramwica, harokoka gusa Faustin Twagiramungu wamuhungiye i Burayi abura uko amusangayo.

Mu kwishongora kwinshi yavuze ko uyu munsi ibyo byose byakemutse, ko nta kintu na kimwe cyatera umuntu uwo ari we wese ubwoba kuko bamwe bwashize kera bakiri abana.

Aha rero abasesenguzi babigarutseho cyane kuko bamwe baraye ku mbuga nkoranyambaga bavuga bati:

«Ntihazagire uwongera kubaza ku rupfu rwa Sendashonga kimwe n’abandi banyepolitiki bakoranye na Kagame nyuma bakicwa, kuko icyo bazize yari amaze kugishyira ahagaragara, gutinyuka ukamureba mu maso, ukamuhamiriza ko akarengane akorera abaturage kazwi, bihanishwa igihano cyo gupfa». Abandi bati: «Kuki abitangaje uyu munsi, arikeka iki?» Abandi bati :

«Arimo kwigira mwiza kuko azi ko ibyo yakoze byose byamaze kumenyekana, akaba nta kindi agihisha, ahubwo yerekana ibyabaye akabyigiramo umwere». Akaga karagwira rwose!

Kagame asoza ijambo rye yifatira ku gahanga umudepite avuga ko yabaswe n’ubusinzi, ku buryo amaze gufatwa inshuro esheshatu zose na Polisi ariko ikamurekura kuko afite ubudahangarwa (immunité ), asaba inzego za Polisi gukurikirana icyo kibazo kuko immunité idakuraho kwamburwa driving license cyangwa gucibwa amande. Yagize ati: «Hari raporo naraye nsomye ariko abapolisi nabo nari mbamereye nabi. Bakoze raporo y’umuntu bafashe, ni umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko yacu. Bamufashe yanyoye, bamupimye igipimo cyari kigiye guturika kubera inzoga yanyoye hanyuma baza no gusanga mu makuru bafite bamufashe nk’inshuro eshanu, ubwo bwari ubwa gatandatu, babona imodoka igenda mu nzira ikubita hirya no hino, amahirwe agira ngira ngo nta muntu arica ariko ni yo maherezo, aziyica cyangwa yice undi muntu».

Yongeyeho ati :«Nkimara kubona ayo makuru nahamagaye umuyobozi wa Polisi kugira ngo ndusheho kugira ishusho y’icyo kibazo. Kimwe mu bintu byantunguye ni uko uwo muntu nta bihano yigeze afatirwa. Nagize ikibazo kuri izo raporo batanga, bakavuga ko bamufashe ibipimo biri hejuru, ndetse ubanza atari yazinyoye gusa, ahubwo yari yaziguyemo. Barangiza bakavuga ngo afite ubudahangarwa ? Ubudahangarwa bwo kwica amategeko se bubaho ? Mu logique yanjye numva akwiye kwamburwa ubudahangarwa kugira ngo aryozwe amakosa ye

Aha rero naho abasesenguzi bahagarutseho bibaza impamvu Polisi yitwikira ijoro igafata umusinzi ikamureka akagenda, kugeza ubwo bigeze kwa Perezida. Bamwe bakemeza ko iki ari ikinyoma, ahubwo ko uwo mudepite afite ibindi azira badashaka kuvuga, bakabitwerera gutwara imodoka yasinze. Abandi bati :«Ko abadepite barindwa n’abapolisi, kuki umurinda yamwemereye gutwara abona ko yataye contrôle ?»

Mu kwanzura rero twavuga ko aya magambo yose Kagame yashyize hanze nta kindi agamije uretse kwigira umwere ku mabi yose FPR imaze imyaka 32 ikorera Abanyarwanda, kuva yatangiza intambara mu 1990.

FPR, WISHE INZIRAKARENGANE, URABYIGAMBA, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

Ahirwe Karoli