Yanditswe na Mutimukeye Constance
Ku i tariki ya 18 Ugushyingo 2021, abinyujije mu muzindaro wa FPR, igihe.com, Senateri Mupenzi George yavuze ko nyuma yo gusoma igitabo cyanditswe na Patrick St Exupery, La Traversée, yavuze ko yasesenguye agasanga « mapping report ari icyuka nyamara yirengagije ko MSF yacyamaganiye kure kubera kugoreka inyandiko zayo n’abandi benshi bagiteye ishoti kubera ibinyoma bicyuzuyemo. Cyakora Imana irebera Abanyarwanda ntihumbya kuko bukeye bwaho Senateri Pierre Laurent, wo mu Ubufaransa, yatangaje k’urubuga rwe pierrelaurent.org ko yacyebuye « Minisitiri w’Uburayi n’ububanyi n’amahanga ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ».
Mu magambo ye yibukije ko RDC ari kimwe mu bihugu bikennye cyane mu gihe ubutaka bwacyo bukize cyane kandi m’uburyo bwinshi butandukanye. Abona ko mu myaka makumyabiri n’itanu ishize, amarorerwa yagiye agaragara cyane cyane mu burasirazuba bw’iki gihugu mubikwiye kwitwa intambara ebyiri zo muri Kongo, mu by’ukuri akaba ari intambara zo gusahura mu nyungu z’ibigo mpuzamahanga (multinationales) binyuze mu bihugu bituranye na Kongo. Kuri we, ingaruka z’izi ntambara ni abantu babarirwa muri za miliyoni zahitanye, bituma izi ntambara zo muri Kongo ari zo zahitanye abantu benshi kuva nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.
Yakomeje avuga ko ay’amahano yagiye yandikwa buri mwaka kuva 2003 n’itsinda ryinzobere z’umuryango w’abibumbye (UN), naryo ritanga raporo kuri ibyo bigo mpuzamahanga bifitemo urahare. Hakaba kandi raporo ya Mapping Report yasohotse mu Kwakira 2010. Mapping Report yasabwe na Komisiyo nkuru y’umuryango w’abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu, yakoze urutonde rw’ibyaha byinshi by’intambara, ibyaha byibasiye inyoko muntu ni ibishobora kuba ibya Jenoside, byakozwe hagati ya 1993 na 2003 muri RDC kandi ikanasaba ko ibyo byaha ko byakurikiranwa.
Agendeye kur’iyi ntego, ufite igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 2018, akaba ari n’umunyekongo, yasabye ko hashyirwaho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ndetse ko hashyirwaho ibyumba bivanze, bigizwe na abacamanza b’Abanyekongo hamwe n’abacamanza mpuzamahanga mu nkiko zo muri Kongo kugira ngo bakurikirane abatarubahirje uburenganzira bwa muntu.
Senateri Pierre Laurent akaba yabajije Jean Yves Le Drian, icyo, Ubufaransa buteganya gukora ngo bushyigikire iki gikorwa.
Yongeye kwibutsa kandi ko amatora yabaye muri RD Congo, mu mwaka wa 2018, atemewe na benshi harimo n’ Ubufaransa bwabanje kuyanga abonera ho kubwira Guverinoma y’Ubufaransa ko ntagikozwe ubu aho abatavuga rumwe na Leta, bamwe mu bagize société civile n’ amatorero batemera uko komisiyo ishinzwe amatora yakozwe n’ ubutegetsi buriho nk’uko babivuga, ishobora kuba irimo gukorwa kubufatanye n’ubutegetsi bwo mu mahanga harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi. Abo bakaba bafite impungenge ko amateka yakwisubiramo nk’uko byagenze muri 2018 hatabayeho gufata ingamba mu buryo bwihuta zo gukemura amakimbirane no kongera icyizere rusange cy’ abaturage kandi bizahungabanya umutekano.
Asoza inyandiko ye avuga ngo «Ndifuza rero kumenya ibikorwa diplomasi y’Ubufaransa iteganya gukora kur’ izo ngingo zose. ».
Biratangaje kubona intumwa yitwa ko ari iy’Abanyarwanda ishyira imbaraga mu gupfobya Amateka yabo yakagombeye kuvugira ndetse nay’abaturanyi mu gihe intumwa y’Abafaransa iriyo bigwa irimo iraharanira ukuri kwashyirwa ahagaragara kandi amahoro agasesekara mu biyaga biyaga bigari. Iri n’isomo ko tubaye abaturanyi beza tugaharanira ukuri n’ubutabera kubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu muri Kongo yemwe bamwe bemeza ko ari Jenoside, abanyamahanga benshi biteguye gufatana urunana natwe. Ese turanze tubaye bamusonga w’undi utatubuza gusinzira?Abazungu si bayobewe inkozi z’ibibi ahubwo tubaha amahitamo yo kuzishyigikira kuko abenshi muri twe twatereye agati mu ryinyo!igihe n’iki tukava mugutegereza akavuye imuhana, tugahaguruka.
Constance Mutimukeye