SI IGITI NI IKIGABIRO !

Umuvugo Byamukama Christian yahimbiye Kizito Mihigo

Si igiti ni ikigabiro,
Si ishyamba iri batera
Ni kimeza nganzamarumbo,
Ni umwimerere w’inzitane!

Mbese ko mwashatse kuritsinsuza rikabananira?!
Muti :”Reka tugushyire mu kato maze turebe,
Aho uzongera guhumekera uwo mwuka ukurimo,
Ukubuza gukora ibyo tugutegeka,
Ahubwo ngo urashaka impinduka,
Nako si impinduka ngo ni impinduramatwara !

Tega tukunige tugufate ingoto umwuka uhere,
Tukuryoze icyo wita umuhamagaro,
Uguhamagarira ibyo tutazi kandi nawe utazi,
Wenda uzabimenya ugeze i buzimu,
Kuko imizi yawe ikomeje gushora
Isanga abo twabwiye isi ko bahumanye”

Ibyo mwatekereje birabamwaje
Uwo mwuka wishakira inzira uranga urahumekwa,
Ishyamba kimeza si ugushora imizi rirakorana.
Inganzamurumbo yesa imihigo mureba!
Mubonye ko ari ay’ubusa ndetse mumwaye,
2018 muti:”Reka tugukure mu kato,
Ariko ugumane icyasha cyo guhumana”.

Nabyo biranga bifata ubusa.
2020 si ugushibuka
Rishora imizi mu mpande zose.
Rishibukana amashami hirya no hino
Ryera imbuto ibihumbi n’ibihumbagiza.
Maze uko bwije n’uko bucyeye
Duhumeka umwuka w’amahoro
Ubumwe n’ubwiyunge ibi bitaryarya.

Bamwe mu barishyize mu kato
Babonye ko rirushaho gusakaza umwuka w’amahoro
Bafata rutema ikirere bati :
“Ntitugiye kuzasazwa n’umwuka utugurumanamo,
Imbuto ryera zikomeje kuganza
Mubo nabeshye ko ryahumanye
Nge kwigira Malayika iyo batanzi!
Wenda ntawe uzambaza ibyaryo.
Nshake uko nditwika ndi kure yaryo.
Nta n’uzabara inkuru yaryo !

None aho ugeze hose bakubaza ibyaryo,
Ukadidimanga ugata ibitabapfu,
Usubiza nk’uri guhira munzu
Kubera kurwana n’umwuka waryo
Kuko umuntu muzima adatungwa n’ibisahurano,
Ibi by’umuvumo n’ubuhemu mu bandi.

Dore umwuka w’amahoro azira amahano
Ubumwe burambye n’ubwiyunge mwabuze
Ni byo bitumye muzana iminkanyari imburagihe.
Kuko ntaho wahungira umwuka w’ubumuntu
W’ishyamba kimeza Mushikiwabo we!

Uziruka ku musozi aho bukera…
Ramba sagamba Kizito Mihigo
Kandi uruhukire mu mahoro iteka.
Reka tugumye duhumeke umwuka w’amahoro,
Ubumwe n’ubwiyunge bitavangura
Ibyo witangiye kuva na kera,

Ahera mu Rwanda wifuje
Rya Juru rito utahwemye guharanira,
Iryo waraze bene Kanyarwanda,
Urakagira Bikira Mariya w’i kibeho
Ku ivuko iwabo w’imfura nka we!!

Byamukama Christian