SOBANUKIRWA: WASAC IZIRA IKI? IKIBAZO SI ABAYIYOBORA IKIBAZO NI SYSTEME YA FPR YAMUNZWE





Yanditswe na Kayinamura Lambert

Nyuma yaho izina ryari rimenyerewe n’abanyarwanda ry’ikigo ELECTROGAZ rivaniweho, icyo kigo cyari gishinzwe kugeza amazi meza n’amashanyarazi ku baturage cyagiye gihindurirwa amazina, inshingano n’abayobozi ndetse kugeza ubu ntikirahumeka. RECO/RWASCO; EWSA, cyaje kuvamo WASAC, ni ikigo kugeza ubu imikorere yacyo twavuga ko isigaye yarimukiye muri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo wa Leta, PAC, ndetse no mu kigo gishinzwe kugenzura imari ya Leta. Ese ikibazo kiri muri WASAC gituruka ku bayobozi bacyo nk’uko dukunze kubyumva mu mizindaro y’ubutegetsi bwa Kigali? Ashwi da! Muri iyi nyandiko turabacira ku mayange muri make aho ibyo bibazo byabaye akarande bituruka ndetse twanzure ko niba ubutegetsi bwa FPR bukomeje muri iyo ngendo abenshi mu bitwa abayobozi bazisanga hanze cyangwa i Magerere dore ko abaturage bo batakigira uwo batakira.

Dushingiye ku makuru twakuye ku isooko, reka turebe mu buryo buvunaguye ko ikibazo cya Wasac atari ikibazo cy’ubuyobozi (Management) ahubwo ari ikibazo cya Systeme ya FPR yamunzwe. ( A completely corrupted system)

Number 1. James Sano yatangiranye na WASAC ayisiga mu bibazo.

Uwitwa James Sano ni umugabo w’umuhanga wabanje no kuba umwarimu muri Kaminuza mu Rwanda mbere y’uko agirwa umuyobozi wungirije ushinzwe amazi mu kigo cya EWSA cyari kimaze gushingwa gikomotse kuri RECO-RWASCO nacyo cyakomokaga kuri ELECTROGAZ. Uretse kuba umuhanga mu bijyanye n’ibikorwa remezo uyu mugabo akaba yari afite ubunararibonye bwo kuyobora WASAC nk’umuntu wakurikiranye ku rwego rwo hejuru inyigo n’itangizwa ryayo nk’ikigo kigenga bityo akaba yara akizi umuzi n’umuhamuro.

James Sano gusa akaba yari azwiho ingeso yo kwiremereza, kwiyemera ndetse no kubahuka (gusuzugura) bamwe mu bayobozi b’inzego zimukuriye yishingikirije abari bamushyizeho akibagirwa ko iyo imbeba yototera umuhini iba ishotora isuka. Ibi bikaba ari muri bimwe mu byatumye akurwa ku gatebe akicazwa hasi nabi cyane dore ko ibyo kumurega byo bitari kubura. N’ikimenyimenyi nyuma yo kuburabuzwa mu nkiko, gufungwa no guteshwa agaciro, akaba yaragizwe umwere.

Numero 2. Eng. Aimé Muzola nawe yashidutse umuzimu wa FPR muri WASAC wamutuye hasi

Aimé Muzola ni umu Engineer naawe wari umenyereye cyane ikirere WASAC yakoreragamo. Uyu mugabo wakuye impamyabushobozi ye mu gihugu cy’Ubuholandi akaba yarabaye umwe mu bayobozi bakuru ba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ariyo ikuriye WASAC. Ndetse by’umwihariko akaba yarakoze igihe kitari gito mu Biro bya Minisitiri muri iyo Minisiteri. Ubwo bunararibonye ngo nibwo bwatumye nawe ahabwa iyi nkongoro yananiranye yo kuyobora iki kigo gishinzwe gusakaza amazi muri rubanda. Abatazi ibya WASAC bari bizeye ko Muzola azamara igihe mu buyobozi bwayo kandi akagerageza gukemura ibibazo byayo cyane cyane ko ari umugabo uzwiho gucisha make, kutavuga menshi, kandi akaba yari afitiwe ikizere n’abamushyizeho. Nyamara, nk’uko isooko y’inkuru yacu ibyemeza, abari babizi bya hafi ngo bari bazi neza ko ibyo bitazashobokera Bwana Muzola. Gusa ngo yaragerageje.  Ariko ntibyateye kabiri, umuzimu wa FPR muri WASAC uramushibukana yisanga nawe yarimuriye ibiro muri za nzego twavuze haruguru za PAC mu nteko ishinga amategeko n’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta.

Mu butegetsi bwa FPR iyo utavuga menshi umara kabiri. Nyamara ibi byabereye imbogamizi  Muzola wari utangiye gutinywa n’abakozi muri WASAC ariko abenshi bakaba bari bamuziho ubushobozi bwo kumenya no gukurikirana imishinga nyamara kubera ko icyo kitari cyo kibazo abamushyizeho babaye bamusabye kwegura by’amahirwe baba bamurinze gereza.

Number 3. Alfred Byigero: Ijisho rya Bihehe rinagana ntacyo ryamumariye.

Uyu mugabo wakoze igihe kitari gito mu kigo ngenzuramikorere cya RURA nawe kandi w’inararibonye twavuga ko yari amaze kubona neza aho ikibazo cya WASAC kiri. Nyamara ntiyashoboye kugihangara maze we ntiyamaramo n’iminsi ahita yeguzwa byihuse asimbuzwa Umuhumuza Gisele.

Bivugwa ko Alfred Byigero yakoze mu birwa bya Mauritius. Ndetse ko ariho bamukuye aje gutanga umusanzu we mu Rwanda. Nyamara ngo ihene nziza ntawe uyizirika mu mbi, nawe ari mubo systeme yajugunye azira ibibazo iyo systeme ubwayo itera.

Ukurikije ubunararibonye afite, ndetse n’ibibazo abamubanjirije bagize, abantu bizeraga ko Bwana Byigero wisanzuraga mu bakozi cyane yari agiye gufasha kwivana mu bibazo. Igihe Bakame yavugaga iti inyama y’umuhigo yose ni iyawe Mwami nyirishyamba, byayirinze gukurwamo ijisho nka Bihehe yari yahubutse ikabyibagirwa. N’ubwo Byigero Alfred yagerageje kwiga ubwo bwenge bwa Bakame, nawe umuzimu wa FPR ukunda ifaranga kurusha byose yamujugunye hanze utitaye ku buhanga bwe n’akazoza ke. Amahirwe yagize nawe nuko atajyanywe i Mageragere.

Umuhumuza Gisele: Ese azabisohokamo amahoro?

Madame Umuhumuza Gisele ntabwo nawe ari mushya muri WASAC. Ayimazemo igihe kandi ari mu Buyobozi Bukuru. Yungirije Aime Muzola igihe cyose yari akiri umuyobozi mukuru. Ugenekereje wavuga ko ari aka wa mugani bavuga ngo So ntakwanga akwita nabi cyangwa akuraga ibyamunaniye. Uyu mudame nawe uzwiho ubuhanga, no gucisha make, icyo twakora ni ukumusabira ku Mana y’i Rwanda akazabisobokamo amahoro. Dore ko kuri iyi tariki ya 08 Nzeri 2021, yari yatumijwe imbere ya Komisiyo FPR yagize igikoresho gihahamura abayobozi ya PAC ngo asobanure ukuntu , mwumve namwe, ngo ukuntu:  “abakozi ba WASAC bitambitse Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ageze muri WASAC !! . Madame Umuhumuza Gisele tukaba tumwifurije amahirwe masa!!

Tukaba rero twongera kubishimangira ko dukurikije amakuru ijisho ry’abaryankuna rikura ku isoko ntabwo ikibazo cya WASAC ari ubuyobozi cyangwa abayobozi bayo ahubwo ni ikibazo muzi gishingiye ku mikorere ya FPR yamunze ubukungu bw’igihugu bityo ibigo nka WASAC bikisanga mu bibazo bidashira.

Ubutaha tuzabagezaho aho ikibazo kiri.

Kayinamura Lambert

One Reply to “SOBANUKIRWA: WASAC IZIRA IKI? IKIBAZO SI ABAYIYOBORA IKIBAZO NI SYSTEME YA FPR YAMUNZWE”

Comments are closed.