Yanditswe na Remezo Rodriguez
Tumaze igihe kinini twumva ababaye ba Minisitiri mu Rwanda cyangwa abandi bayobozi bakomeye muri Leta birukanywe cyangwa bashyizwe ku gatebe nk’uko bivugwa, ariko bwacya ukumva batumwe guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu, ku rwego rw’ Ambassadeur. Ese mu buryo buziguye cyangwa butaziguye aba bajya guhagarira u Rwanda bajyana uwuhe mutimanama? Baba se bagifite urukundo rw’u Rwanda?
Iri sesengura rigamije kwereka Abanyarwanda uko abahoze mu myanya ikomeye ya Leta iyo bagiye guhagarira u Rwanda mu mahanga bajyayo n’uko bitwara iyo bagezeyo. Si ihame ko bose bitwara kimwe.
Ku i tariki ya 04/02/2022 twazindutse tubona ku mbuga nkoranyambaga zose ko Dr. Eng. Nsanzimana Ernest yashyizwe mu mwanya wa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo. Hahise hibazwa ngo FPR iciriye Amb. Gatete Claver nka shikarete imaze kumaramo uburyohe? Ese uyu wasimbuye Amb. Musoni James agiye kuba iki?
Dufite ababaye aba minisitiri nka Johnston Busingye yahoze ayobora MINIJUST, ubu yagizwe ambassadeur mu Bwongereza, Olivier Nduhungirehe wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET, ubu ari mu Buholandi, James Musoni ahagarariye u Rwanda muri Zimbabwe, Jean de Dieu Uwahiriwe wabaye Umunyamabanga wa Leta muri MOMONFRA ahagarariye u Rwanda muri Singapour, Prof. Shyaka Anastase wayoboraga MINALOC ahagarariye u Rwanda muri Pologne, n’abandi n’abandi. Ibi rero byatumye twibaza niba za ambassades z’u Rwanda mu mahanga zarabaye poubelles Kagame ajugunyamo abo FPR yarambiwe.
Aba bose basangiye kuba baravanwe ku gatebe, hashira iminsi bagahembwa kujya guhagararira u Rwanda mu mahanga. FPR kugirango iboherezeyo nuko iba ibitse amakosa bakoze gutyo ikaba izi neza ko bazayikorera bagashyigikira amafuti yayo bivuye inyuma.
Ikimenyerewe mu Rwanda ni ukuba “confortable with power”. Ese ikibananira ni ugukora “concept note”? Ku mugani wa Jean Baptiste Byumvuhore, « bibananiza iki ? » Kubeshya bibungura iki ?
Ikibazo gikomeye cyane ni ukwanga « kuvugisha ukuri » ! Usanga abategetsi bo mu Rwanda bose bahugiye muri « solidarité négative », usanga yaragiye ihitana abategetsi benshi b’Afurika. Bisaba iki abategetsi bo mu Rwanda ngo bagire « safe exit »? Ubu u Rwanda rugiye kuba nka Gambia aho bakicuza ubutegetsi bwa Perezida wavuyeho agashaka kujyana ubutunzi bw’igihugu.
Ikindi kiriho ni uko Kagame ategereza ko abambari ba FPR bica ibintu, akazabivuga mu mwiherero. Ibi ni byo bituma abantu bamwe baramba ku myanya, bikazarangira abantu bakomeye kurusha imyanya. Ubundi ni gute umuntu nka Musoni aba minisitiri, akaba na Komiseri wa FPR akongeraho kuba umujyanama mu biro bya FPR yamara kangahe FPR itaramucira nka shikarete yashizemo uburyohe? Nguko uko Ambassades zihinduka poubelles.
Ikibazo ni imikoreshereze y’ubu butegetsi baba bafite. Ese babukoresha mu nyungu za bose cyangwa babukoresha mu nyungu zabo bwite? Ubu butegetsi bugirira nde akamaro mu by’ukuri? Ahari yabitubwira!
Nta ngaruka n’imwe yava mu kuvana mu myanya ibi bikomerezwa kuko uwabihaye “mandate” ariwe ubihekenyaaaa, byamara gushiramo uburyohe ikabicira nka shikarete. Igihe Johnston Busingye yemereraga Al- Jazeera ko Leta ya Kagame ari yo yashimuse Paul Rusesabagina, yari yashizemo uburyohe, yagombaga guhita acirwa akajya muri poubelles ariko yahembwe kuba Ambassadeur w’u Rwanda mu Bwongereza.
Mu kwanzura iri sesengura, tusanga kugira ngo uzarambe muri Leta ya Kagame bisaba ibintu bitatu:
(1) kuba inkomamashyi;
(2) Kwiga system ya Kagame ukemera kugendana na yo;
(3) Kwerekana ko ufite icyo umariye system ya Kagame. Ibi twe dusanga byakurinda abakugira “idebe” kuko iyo wigize idebe na system irakureka.
Ubu mu Rwanda hiteguwe urupapuro rw’umuhondo rugira Minisitiri Bamporiki Edouard, ambassadeur muri Gabon, kuko n’ubundi uwigize “idebe” nta cyabimukuraho uretse kumuca mu gihugu, agasanga bene wabo.
Ni gute waba Minisitiri w’Ibidukukije warize ubutabire (chimie)? Uwize chimie akayobora Minisiteri y’Uburezi? Uwize agronomie akayobora ibikorwa remezo? Icyo bita “méritocratie” Kagame azakimenya ryari? Ntabwo twasoza tudahamagariye Abanyarwanda bose gukanguka bakamenya ibibakorerwa mu mizo ya hafi.
Remezo Rodriguez
Kigali