TURATABARIZA VENANT MADIBA ABAYISENGA NA GANZA GRATIEN UWITONZE BAKOMEJE KUBURIRWA IRENGERO.





Yanditswe na Byamukama Christian

Kuri uy’uwa gatandatu taliki ya 6 Kamena 2020   saa kumi zuzuye (16h00) nibwo Venant Madiba Abayisenga w’imyaka 32 y’amavuko, akaba n’umurwanashyaka wa DALFA UMULINZI  Ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya FPR ritaremerwa mu Rwanda riyobowe na Madamu  Victoire Ingabire yavuye mu rugo agiye kugura unites (mituyu) za telefoni ye ngendanwa ahitwa ku gisima hakoreshwa ubusanzwe iminota itarenze itanu uvuye aho yaratuye birangira  abo yasize mu rugo batongeye kumuca iryera. Uyu murwanashyaka wa DALFA UMULINZI  kuva yafungurwa ku wa 23 Mutarama 2020 yabaga mu rugo kwa Madamu Victoire Ingabire mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Remera, Akagali ka  Rukiri ya mbere, umudugudu wa majyambere. Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi batabarizaga Venant Maiba Bayisenga, hari uwashyizeho indi nkuru y’undi musore, Ganza Gratien Uwitonze, umaze ukwezi nawe abuze.

Ganza Gratien Uwitonze

Ganza Gratien Uwitonze ngo yabuze « ku tarikki ya 06 Gicurasi 2020, aho yavuye mu rugo iwe i Kagugu i Kigali, agiye kubikuza ku mu agent wa Equity Bank. Kuva kuri uwo munsi kugeza nanubu yarabuze kandi ngo telefoni ye yavuye k’umurongo ». Nkuko uwitwa cyangwa wiyise ELLA Helene, yabitangaje kuri Twitter.

Uku kuburirwa Irengero kwa Abayisenga kubaye nyuma yaho afunguriwe  Kuwa 23 Mutarama 2020  amaze gutera ishoti ibyaha bihimbano bya FPR birimo : kurema umutwe w’ingabo utemewe, gukorana n’imitwe y’iterabwoba no kugirira nabi ubutegetsi buriho, nyuma yitotezwa n’igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi ane azira akamama. Ir’ishimutwa rya Venant Madiba Abayisenga rije rikurikira ifungwa rya Theophile NTIRUSHWA umwe mubayoboke ba DALFA UMULINZI uherutse gusimbuka urupfu nyuma y’uko I biremwa by’umwijima by’ingoma mpotozi ya FPR bimwibeshye ho.

Théophile Ntirutwa (ibumoso) na Venant Abayisenga (iburyo)

Ubutegetsi Bubi bwa FPR bumaze gushimangira ko u Rwanda rwose ari gereza nk’uko Kizito yabyanditse ! Yemwe Nyakwigendera  we yivugiye ko mu gihome ari naho hari ubwisanzure.

Biratangaje kubona umuntu abura mu Rwanda n’inzego Leta ya FPR iyobowe na Kagame yashyize ho kuva mu mudugudu kugera mu Rugwiro zigenza kuva kucyo umuntu yaganiriye n’undi kugeza kucyo yarariye nyamara zikinumira ! Ariko kandi ntakabuza uwakabaye arinda abaturage niwe ubashimuta !? Leta ya FPR izumva ryari ko ntawica Gitera yica ikibimutera maze ifungure urubuga rwa Politiki aho guhora igenza abifuza gutanga umusanzu wabo muri politiki mu Kubaka urwababyaye nk’aho baciye inka amabere.

Uwububa abonwa n’uhagaze ! Venant Madiba Abayisenge ni mumurekure siwe wababwiye ngo musinde intsinzi mwubakire ku binyoma, ibihe FPR irimo n’ingaruka z’ibyishimo bibi.

Buri muryankuna ati : Ndi Venant Madiba Abayisenga, Ndi Uwitonze Gratien, Ndi buri nzirakarengane

Twebwe Abaryankuna Twifatanyije na DALFA UMULINZI ! Twese hamwe duti : « Je suis Venant Madiba Abayisenga, ubwisanzure n’uburenganzira byanjye mu Rwanda byubahirizwe ».

Byamukama Christian