Yanditswe na Ahirwe Karoli
Abanyarwanda baciye umugani ngo «wirukana imbwa kera ukayimara ubwoba». Akarere ka Kicukiro kamaze kumenyerwaho urugomo rukabije no guhonyora uburenganzira bwa muntu. Uyu munsi turi ahitwa mu Gakoki, mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali. Akarengane kagaragara muri aka Karere kose, ariko byagera mu Murenge wa Gatenga bagaca agahigo, noneho Akagari ka Nyanza ko kabaye nko mu muriro utazima aho amashitani y’abategetsi bo mu nzego z’ibanze yirirwa yenyegeza umuriro wakijwe ku baturage na FPR. Aho kubihanirwa barabihemberwa bigatuma bakaza umurego mu gutoteza inzirakarengane, kugeza ubwo zahagarutse zirwanaho kuko zarambiwe ubugome zikorerwa. Abaturage ntibakirebera akarengane. N’ubwo nta kindi bashoboye, bashyira hamwe bakakamaganira ku mugaragaro maze izi nyamabi zabura icyo zikora zigahaguruka zigakizwa n’amaguru.
Kuri uyu wa 22 Mata 2022, twabyutse tubona akavideo gato kashyizwe ku rubuga rwa Instagram y’umunyamakuru ubimazemo igihe witwa Irené Murindahabi, katabarizaga umuturage wo mu Gakoki ku Kicukiro, kavuga ko yatewe n’abashinzwe umutekano, maze umwe mu bagize umuryango ashyirwa ku ngoyi arahondagurwa, yenda gupfa. Aka kavideo karimo ijwi ry’umukobwa ryumvikanaga rivuga ko umupolisi agiye kubarasa, umupolisi arimo kumwirukaho ashaka kumwambura téléphone ngo asibe amajwi n’amashusho.
Ese muri rusange iki kibazo cyatangiye gite?
Uru rugo ni iwabo w’umuhanzi Niyo Bosco, ufite ubumuga bwo kutabona, ariko ufite indirimbo zikunzwe cyane. Kuko ubutegetsi bwa FPR budakunda ibi byamamare, kabone n’ubwo uyu aririmba indirimbo zihimbaza Imana. Aba rero ntabwo ubutegetsi bwa FPR bubarebera izuba kuko twese Abanyarwanda twibuka urupfu rwa Mutagatifu Kizito Mihigo nk’aho rwabaye ejo. Ababyeyi ba Niyo Bosco batangaje ko bamaze iminsi bacungirwa hafi n’abantu batazi bakarara babumviriza ariko ntibamenye ikibagenza.
Augustin Ngayabanyanga ni umubyeyi wa Niyo Bosco. Yagize ati: «Mu gicuku cyo kuri uyu wa 21 Mata 2022 twatewe n’inzego z’umutekano zirimo abambaye impuzankano ya gipolisi n’abandi bambaye gisivili, banteye iwanjye mu rugo. Umuhungu wanjye witwa JMV Nzisungimana yagerageje kubabaza icyo bashaka muri icyo gicuku bamubwira ko akingura bakamubaza ibibazo bikeya, aranga. Bamuciriyeho urugi bararumworosa batangira kurubyinaho, ariko ataka cyane, bigezeho barumukuramo amaboko bayabohera inyuma, bamuboha n’amaguru ariko ataka cyane abaza icyo azira». Yongeyeho ati: «Byatangiye ku mugoroba wo ku wa 21 Mata 2022, ubwo uyu muhungu wanjye yatahaga yahahamutse avuga ko hari abantu atazi barimo kumukurikirana, bamwirutseho arabacika ahungira mu rugo». Ati: «Ibyo kandi byaje hashize icyumweru undi mukuru wabo witwa JMV Nshimiyimana ajyanywe na Polisi na RIB, abazwa ngo ko babona yambara neza atagira akazi, aho ntahabwa amafaranga n’ababa muri diaspora, bitwaje gushyigikira umuhanzi Niyo Bosco kugira ngo ajye aririmba indirimbo zinenga Leta?».
Ngayabanyanga akomeza avuga ko ba bantu birukankanaga umuhungu we bageze iwe nka saa mbiri z’ijoro bamufata agiye kwinjira aho arara mu nzu yo hanze (Getho), bahita bamusumira batangira kumuniga no kumukubita, abo mu rugo batangira kuvuza induru ariko banahamagara kuri Police. Ba bandi bambaye gisivili bumvise ko Police yatabajwe bakwirwa imishwaro bariruka. Mu batabaye hajemo Mutwarasibo wabo n’ushinzwe umutekano (policing community) witwa Ndatimana Jean Damascène, babasobanurira ko ntacyo umwana yikeka, izo ngirwabayobozi zivuga ko zitamenya ibyo ari byo, zivuga ko bose baryama ikibazo kikazakurikiranwa bukeye. Gusa abo muri uyu muryango bibajije impamvu byibuza aba bagizi ba nabi batakurikiranywe, ariko nta gisubizo bari bafitiye iki kibazo, bahitamio kuryama bagategereza bukeye.
Byageze saa yine na 37 z’ijoro, haza ikindi gitero kirimo abantu umunani bambaye gisivili, bahondagura urugi bavuga ngo «nibabahe amafaranga barabizi aba-diaspora bayohereje». Na none abagize umuryango batabaje cyane abaturage basaga n’abaryamiye amajanja barahurura, batatanya ba babisha baragenda.
Byaje kuba bibi mu gicuku…
Nyuma bigeze mu gicuku hagati nka saa saba z’ijoro noneho haje igitero simusiga kigizwe n’abantu 12 barimo babiri bambaye impuzankano ya gipolisi, banafite imbunda, noneho nta kuzuyaza baca urugi rw’aho JMV Nzisungimana yari aryamye, barumutura hejuru batangira kurubyina hejuru arimo hasi ataka cyane, abaturage barahurura ariko batinya kuhegera kuko babonye imbunda bashya ubwoba. Bamukubise agira aho ahera umwuka, hafi kumwica. Abo muri uyu muryango n’abandi baturage bari hafi aho bagerageje guhamagara bamwe bari baje kubatabara mbere barimo Mutwarasibo n’ushinzwe umutekano, ariko ntibitaba kandi téléphones zabo ziri ku murongo. Bibayobeye bahamagaye ku Mudugudu, ku Kagari no ku Murenge biba iby’ubusa ntibatabarwa, babona ko izi nzego zose zibiri inyuma. Mu baturage batabaye harimo umukobwa umwe atangira gufotora no gufata video, umwe muri ba bapolisi amutunga imbunda ngo nazane iyo telephone cyangwa amurase, umukobwa aranga, umupolisi amwirukaho, téléphone ayihereza undi musore, nawe ariruka, umukobwa yitura hasi, umupolisi amugezeho ashaka téléphone arayibura, atangira kumukubita, amuzana amukurubana hasi, kugeza amugejeje aho wa musore noneho bari bamukuye munsi y’urugi, bamuzirikiye amaboko inyuma, n’amaguru aboshye, batangira kubakubitira hamwe, batazi icyo bazira.
Abaturage bakomeje kuvuza induru basakuza cyane ariko batangajwe n’uko nta muyobozi n’umwe wahageze ngo arebe icyabaye, mu gihe aho byabereye ari hafi y’Akagari, Umurenge n’Ibiro bya Polisi ya Gatenga. Urusaku rwakomeje kuba rwinshi wa mukobwa arahaguruka arababwira ati: «Aho kugira ngo munyince numva, nimundase», umwe muri ba bapolisi amukubita ikibuno cy’imbunda mu gatuza agwa agaramye, ahera umwuka bakeka ko apfuye, bamuvaho batangira gukubita JMV mu nda no mu mbavu, nawe yahise azahara ahita ata ubwenge ntiyongera gutaka, noneho abapolisi bategeka ba bandi bambaye gisivili kubahambura bose babajugunya mu murima w’ibirayi uri hepfo y’urugo bazi ko bapfuye, babonye ko bahise bicara babazanya niba bakiri bazima, babasangayo bagenda babakurura hasi, abaturage babirukaho basakuza cyane, ari nako bavuza induru, ariko bajya kubegera, abapolisi bakabatunga imbunda, bagasubira inyuma. Bikomeza bityo abakururwaga bagenda baca umuhora aho babakururaga ku buryo hagaragara kugeza bageze ku muhanda wo hepfo ujya ku Murenge. Abaturage bageze ku muhanda, abapolisi batunganya imbunda ngo bitegure kurasa, babwira abaturage ko uwongera kubakurikira bamurasa. Mu by’ukuri ntibashakaga ko abaturage bamenya aho abo bana bajyanywe. Abaturage babaye nk’abaterana amagambo n’abapolisi bavuga ngo nibashaka babarase ariko bababwire aho bajyanye abo bana.
Byakomeje gutyo abaturage bagiye kubona babona haje imodoka iparika hepfo ku kigega, ab’imbere birukankana wa musore bamujugunya mu modoka ya vigo ifite ibirahure byijimye bapfutse plaque, barayurira baragenda wa mukobwa we bamuta aho mu muhanda, abaturage bamwe bajya kuvuza wa mukobwa, ariko batamenye aho JMV ajyanywe. Birangira abandi bagarutse barara muri urwo rugo, burinda bucya nta muyobozi uhageze. Mudugudu we yavuze ko yavunitse agiye kohereza irondo, ariko naryo ntiryaza. Abandi bayobozi bose na Polisi banze kwitaba, RIB yitabye ibabwira ko bataha bakazamushaka bukeye.
Mu gitondo cyo ku wa 22 Mata 2022, umuryango wabyutse uzenguruka kuri stations za Polisi na RIB ariko byarinze bigera mu ma saa kumi y’igicamunsi bataramenya irengero ry’umuhungu wabo, kugeza na n’ubu. Maman w’aba bana witwa Elevania Mukamwiza yavuze ko yakomeje kubaza ikosa umwana we yakoze ariko yukwa inabi. Yakomeje gutakambira aba bicanyi bamwima amatwi kugeza aho bamubagiye umwana we mu maso kugeza aheze umwuka, babonye ko birangiye baramuterura bamurenza umukingo muremure, bamukurikirayo bakomeza kugenda bamukurubana, ku buryo uyu mubyeyi nta cyizere agifite ko akiriho.
Uyu mubyeyi yazindukiye ku Murenge, Gitifu ahamagara brigades zose bamubwira ko uwo mwana nta wuhari, amugira inama yo kujya gushakira kwa Kabuga. Umukuru w’Umudugudu yaje kujijisha mu ma saa munani ahamagara uyu muryango awumenyesha ko uyu mwana yabonetse, ngo bareke gukomeza kumushakisha, ariko bamubajije aho ari ngo byibuze bajye kumureba ababwira ko bikiri ibanga. Gusa ngo yababwiye ko uyu mwana yagambaniwe, ariko ntiyahishura abamugambaniye abo ari bo. Uyu muryango uracyari mu gihirahiro.
Mutoni ni mushiki w’aba bahungu babiri bamaze kuburirwa irengero mu cyumweru kimwe avuga ko ibyabaye byose yabikurikiye kugeza ubwo abapolisi bashatse kumurasa inshuro ebyiri bashyizemo n’amasasu. Yitabaje inshuti ye yitwa Jay iratabara, ariko ihura na ya vigo itwaye JMV, ariko igendera ku muvuduko wo hejuru. Uyu Jay yakurikiranye ya modoka abona yinjiye kwa Gacinya. Ubu rero icyo bibaza ni icyo aba bana bazira.
Na we rero ntashidikanya ko Leta ibirimo kuko umwana wa mbere yarabuze ntibyamenyekana, ariko uyu we byagaragaye ko yajyanywe na Leta kuko yagiye mu modoka ya Leta kandi akajya gufungirwa mu ibagiro risanzwe rizwi neza. Aho kwa Gacinya biragoye kuhagera ngo usubire mu muryango wawe.
Bikorimana Jean Pierre ni mukuru w’aba bana. Yavuze ko yahamagawe ninjoro babimubwira kuko we afite urugo rwe. Gusa yemeza ko uyu mwana wajyanywe n’inzego z’umutekano asanzwe azwi nk’umwana witonda, utajya ugirana ibibazo n’umuntu uwo ari we wese. Yahageze mu gitondo atabaye abona kubwirwa uko byagenze. Yagize ati: «Kuri ubu nibaza niba tureshya imbere y’amategeko. Ni gute abantu 12 barimo n’abitwaje imbunda n’ibyuma, baza bagateranira ku mwana w’imyaka 20 bagakubita bakagira intere, mu gihugu kivuga ko gifite inzego z’umutekano, ntihagire utabara?» Yongeyeho ati: «Ko buri kwezi twishyura amafaranga y’irondo, habuze n’umunyerondo n’umwe wumva urwo rusaku ngo byibuze ahagere abaze icyabaye? » Yibaza impamvu byibuza ababyeyi be bari bari mu rugo ariko ntibamenyeshwe icyaha akurikiranyweho, ngo nabo bakimenye, bashire umutima hamwe.
Yakomeje agira ati: «Bagiye kumusenyeraho inzu kubera ko yanze kubitaba? Kuki se batabwiye ababyeyi ngo bamukinguze ku neza niba bo yari yanze kubakingurira?» Bikorimana avuga ko aboneyeho gushinganisha umuryango we kuko barumuna be babiri bamaze gushimutwa mu gihe kitarenze icyumweru kimwe, kandi umuryango utazi icyo bazira. Yagize ati: «Murumuna wanjye JMV Nzisungimana bamujyanye mu gicuku abaturage bose babireba. Undi murumuna wanjye nawe JMV Nshimiyimana bamusanze aho yakoreraga i Nyamata, mu 2020, baramutwara bamufungira ahantu hatazwi amara imyaka ibiri, bamurekura yaranegekaye ku wa 25/03/2020, ahita aza iwacu tujyaho turondora, ariko mu gihe ataragira icyo avuga ngo atubwire aho yari afungiye, kuri Pasika, ku itariki ya 17/04/2022, ubwo yari avuye mu misa kuri Paroisse St Joseph ya Kicukiro, yatangiriwe n’imodoka idafite plaque baramushimuta, kugeza n’ubu ntituzi ahari. Tukibaza rero ikibyihishe inyuma kikatuyobera.» Yongeyeho ati: «Niba batwaye barumuna banjye babiri bankurikira, ubwo sinjye utahiwe? Niberure batubwire icyo tuzira. Niba hari icyaha twakoze batujyane mu nkiko tuburane, aho gukomeza kutwica urubozo.»
Abagore bagaragaje ubutwari bwo guharanira uburenganzira bwabo…Umuturanyi w’uyu muryango witwa Nyiransengimana Claudine avuga ko iyi nkuru yakiriwe nabi n’abaturage. Avuga ko yatabaye mu ba mbere ariko asanze bafite imbunda n’ibyuma agira ubwoba kimwe na bagenzi be. Yagize ati: «uwo muhungu yatakaga cyane ariko ntacyo abaturage bashobora gukora.»
Claudine ashimira abagore batabaye mu ba mbere badatinya kuraswa, mu gihe abagabo bavugiraga mu nzu batinya kuraswa. Avuga ko abagore bamaze gusobanukirwa no kutarebera akarengane ahubwo bakamagana.
Nyiransengimana akomeza avuga ko ijambo rya nyuma JMV yavuze ari ukubaza ngo «Aka karengane ndimo gukorerwa Perezida Kagame yaba akazi?» Icyakurikiyeho ni ukumuterura bakamurenza umugunguzi wa metero zirenga enye agerayo atakibasha kuvuga, ntiyongera gutaka, bamukurikirayo bamukurubana mu birayi, bamujyana mu muhanda. Ashimira rero abagore birukanse kuri uyu mwana mu gihe abagabo bari batinye. Akomeza kandi kwibaza ukuntu igihugu gifite inzego z’umutekano, umuntu ahohoterwa gutya ntihagire utabara, cyangwa atabarize umuryango uri mu kaga. Akumva ari akarengane gakabije.
Undi mubyeyi witwa Mujawimana Elina, utuye muri uyu Mudugudu, avuga ko ahamaze imyaka itanu. Abajijwe ku mibanire y’ubuyobozi bwo muri ako gace n’abaturage, yavuze ko ari mibi cyane kuko babaho batarigera batorwa n’abaturage. Babahabwa n’inzego zo hejuru, ku buryo bababona gusa iyo baje kubaka amafaranga y’imisanzu ya FPR, ay’irondo, ay’isuku, umusanzu w’uburezi, ibishingwe n’ibindi bidahoraho ariko bisaba amafaranga nk’amatora n’ibindi. Yagize ati: «Iyo baje kudusaba amafaranga turababona ariko iyo tubatabaje ntibabura impamvu. Hari igihe abantu tutazi baza kuduhohotera, ariko twakwitabaza inzego z’ibanze cyangwa iz’umutekano, zikahagera abapfa bapfuye.» Yongeyeho ati:
«Irondo rya ku manywa turaribona kuko riba rije kutwaka amafaranga, ariko irya ninjoro ntituribona. Iyo ubatabaje bakubwira ko bagiye ahandi kandi biryamiye. Hari n’abo tuba duturanye tubazi neza».
Mujawimana yibaza icyo amafaranga y’umutekano amara mu gihe muri aka Kagari ka Nyanza badahwema kuhasanga imirambo batazi abayishe. Akomeza avuga uku uyu JMV wasagariwe yari umuturage usanzwe wari utunzwe no gukora ibiraka byo kwikorera imicanga yo kubakisha. Ntiyigeze ahinduka kuva yamubona.
Undi mudamu witwa Ilizabimbuto Providence, nawe amaze imyaka 10 mu Mudugudu wa Juru wabereyemo aya mahano. Abajijwe niba hajya habaho ko inzego z’ubuyobozi zitumvikana n’inzego z’umutekano, yavuze ko inzego z’ubuyobozi zisa n’izidafite ijambo, ahubwo zigendera ku mategeko yatanzwe n’inzego z’umutekano. Yagize ati: «Iyo inzego z’umutekano zigonganye n’umuturage, biba birangiye kuko inzego z’ubuyobozi zidashobora kuvugira umuturage. Kandi birumvikana kuko inzego z’umutekano nizo zishyiraho zikanakuraho inzego z’ubuyobozi.» Yongeyeho ati: «umuturage uherutse gupfa bahimbaga demob, inzego z’ubuyobozi zirimo Mutwarasibo, Mudugudu na Gitifu w’Akagari babujijwe kuhagera nk’abandi baturage bose, ahubwo Polisi ifatanya na RIB n’abaganga, bamutwara nta wemerewe kuhagera kuko umurambo ukivumburwa mu ishyamba, aho bari bawujugunye wambaye ubusa, wahise utangira kurindwa cyane, no kuhareba gusa abapolisi bagutungaga imbunda; yagiye atyo, ntituzi n’aho yashyinguwe». Kandi niko bigenda hose!
Providence yibaza impamvu batanga amafaranga y’umutekano, ariko baterwa irondo ntiribatabare. Avuga ko iyo haza kugaragara inzego z’ubuyobozi, ziba zabajije icyo inzego z’umutekano zijyaniye JMV, ariko inzego zose azigaya ko zamushimutiye mu maso y’ababyeyi badasobanuriwe impamvu. Yagize ati: «Iyo baza kuza bakabwira ababyeyi be bati ‘akurikiranyweho ibyaha bikomeye, tumujyanye kumubaza, turi aba n’aba’, nta kibazo kiba cyavutse. Ariko ubu abaturage bose barakaye, babaye ibihahamuke, nta rwego rwa Leta na rumwe bakizera. Niba induru ivuga ijoro ryose hakabura n’umwe utabara, ntibyabura kudutera ubwoba».Ikigaragara cyo ni uko aba baturage babaye kandi bihebye bikomeye.
Mutesikazi Vanessa yavukiye muri uyu mudugudu wa Juru. Avuga ko yabyariye iwabo ariko amakuru y’uyu mudugudu ayakurikiranira hafi. Yatangaje ko ibi byabaye kuri uyu muryango yari afite icyo abiziho kuko mu minsi itatu ishize yagiye guhahira kuri boutique y’ahitwa kwa Papa Honora, ahasanga abagabo batatu batazwi muri ako gace, barimo kugenda babaririza amakuru ku bagize uyu muryango. Yagize ati:
«Nabiyumviye babaririza ngo nibababwire aho ba Jean Marie Vianney babiri bavukana, kwa Ngabayanyanga batandukaniye. Navuye kuri boutique mpura n’abandi babiri ku kiraro, nabo bambaza niba nzi Jean Marie na Mudage mbabwira ko nzi Jean Marie ariko Mudage ntamuzi. Bansabye kubereka iwabo wa Jean Marie ndahabereka, kuko nari nsanzwe nziko ari umwana witonda, nta kibi baba bamushakira. Gusa mu gitondo numvise ibyamubayeho ndababara cyane, ariko nta kundi nari kubigenza, kuko n’iyo mbabeshya ko ntahazi, bari kubaza abandi». Yongeraho ko aba yahaye aya makuru bamusigiye numéro za téléphone, bakajya bamuhamagara, ariko bamaze gukora aya marorerwa zahise zivaho, bigaragaza ko MTN iramutse ibishatse yamenya ababyihishe inyuma.
Vanessa abihurizaho n’undi witwa Ingabire Josiane, nawe atuye muri uyu Mudugudu akaba yarakurikiranye ibyabaye byose kugeza binjije JMV mu modoka. Avuga ko umunsi umwe mbere y’uko biba yahuye n’abagabo babiri atazi, abasanze bicaye kuri ruhurura, bamuhatira kumusuhuza, baganira ho gato, arabasezera ariko bamusigira numéro za téléphone, bukeye bamuhamagara bamubaza niba yabonye Jean Marie, ababajije icyo bamushakira baramukupa, kugeza iri hohoterwa ribaye na nyuma yaryo ntabahamagara ngo bikunde. Nawe akemeza ko MTN ibishatse yagaragaza abanyabyaha, ariko akabona ntacyo byatanga kuko byakozwe na Leta.
Ingabire yasanze atakwihererana amakuru nk’ayo y’abamubazaga umuturanyi kandi atabazi muri ako gace, bituma ashaka nyir’ubwite JMV Nzisungimana amubwira ko hari abantu bari kumubaririza kandi batazwi mu gace, ariko JMV ntiyabiha agaciro, arisekera, birangirira aho. Icyamutangaje ni uko ba bandi babiri bamuhaye numéro za téléphone yababonye mu gitero, aranabivuga cyane asakuza, ariko abapolisi bahita bamucecekesha. Agasanga rero atari ibintu byatunguranye ahubwo byarateguwe igihe kirekire baramugenza, bamenya n’icyumba ararambo kuko nicyo cyatewe gusa, nta handi bigeze bakomanga.
Mu kwanzura iyi nkuru rero turasaba impirimbanyi zose n’abaharanira uburenganzira bwa muntu ko bahaguruka bakabariza uyu muryango, uri mu bwoba bukomeye, kuko mu by’ukuri uyu muryango utazi icyo uzira, uretse gushinjwa gusa ko murumuna wabo utabona yohererezwa amafaranga n’ababa mu mahanga kubera ibihangano bye, ariko kubera ubumuga yavukanye, bakuru be bakayakoresha mu guteza umuryango wose imbere. Ntibisobanutse ukuntu FPR yikanga, ikagera n’aho yikanga umwana muto nka Niyo Bosco wavukanye ubumuga bwo kutabona, ibi bita ubuhumyi. Ubundi se FPR ihomba iki niba uyu muryango witeje imbere? Dusanga rero ari wa mugambi mubisha wo gukenesha abaturage kugira ngo bazahore bayipfukamiye.
Ikiganiro mwagisanga aha : https://youtu.be/uHk2TuEsDwM
Ahirwe Karoli