U BURUNDI MURI GAHUNDA YO GUCYURA IMPUNZI, U RWANDA KUZIRIMBURA.





Yanditswe na Kalisa Christopher

Tariki ya 20 Kamena buri mwaka, ni umunsi ngarukamwaka isi yose ihuriraho mu gutekereza no gushakira ibisubizo icyateye ubuhunzi ku mpunzi zitandukanye zuzuye isi. Ni igihe cyo gushakira ibisubizo ibibazo byibasiye impunzi. Mu ijambo yafashe ubwo yarahiraga ku tariki ya 18 Kamena 2020, Perezida mushya w’u Burundi Bwana Ndayishimiye Evariste, yavuzeko agiye gushaka uko impunzi zose z’Abarundi zataha mu gihugu maze bagasangira ibyiza by’u Burundi. Kagame we yakomeje kugaragaza ko uwo batavuga rumwe n’umuhunze, ntakindi bavugana kitari ukutamwica. Aba bayobozi babiri mu miyoborere y’ibihugu by’ibituranyi hari aho bateze kuzahurira ?

Nyuma y’uko kurahira kuba umuperezida wa 9 w’u Burundi, ibitangaza makuru bya Kagame n’abambari biwe batangiye gusizora ngo ijambo rya Ndayishimiye nta cyizere ritanga ku mpunzi z’Abarundi. None se ibyo bitangaza makuru bibivuga bishingiye kuki ? Umugabo ubwe yarabyivugiye kandi yiyemeza kubikemura vuba bidatinze, akazicyura mu mahoro n’umutekano. Kuki bibarya ? Ntabwo ari nka Kagame utifuza kuganira n’uwa muhunze cyangwa uwahunze imiyoborere ye ifutamye, tutirengagije n’abo yahekuye. Kuki Kagame atiga ngo afate ? Muri politiki ya FPR mu kurwanira ubutegetsi, bari bashyize imbere gucyura impunzi. Ariko imaze gufata ubutegetsi yoretse imbaga y’abanyarwanda abayirokotse barahunga, ibyo ntawe utabizi. Ndetse bamwe mubari muri iyo FPR icyo gihe, ubu barayihunze. None Kagame n’agatsiko ke bazakomeza gusanga impunzi imahanga bazice, amahanga akomeze arebere ? Impunzi z’abanyarwanda se zizakomeza gutegereza ko Kagame abagezaho agafuni buri gihe ?

Impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Congo Brazaville

Ijambo rya perezida Ndayishimiye, ni ijambo ry’umuyobozi ushaka gusangira ibyiza by’igihugu n’abo ayobora bose. Kandi ntawe utazi ko impunzi zose zo muri kariya karere zagiye zihunga intambara za Kagame na FPR ye, igamije gusahura ibihugu by’ibituranyi no kwifashisha izo mpunzi mu nyungu zabo. Nihe mwabonye impunzi zishaka gutaha mu bihugu zivukamo mu mahoro, Leta bahungiyeho ikabakumira ndetse abandi ikabica ! Ariko Leta ya Kagame ni abasazi bakwiriye kuryanwa i Ndera, muri Caraes.

Nk’uko tubikesha BBC, tariki ya 1 Mutarama 2014, mu masengesho yo gusengera igihugu , Perezida Paul Kagame yabaye nk’ukomoza ku byari bimaze kuba ku rupfu rwa Col Karegeya, yagize ati: “Ntuzagambanira u Rwanda ngo ubikire. Uwo ari we wese, n’ukiriho, bizamugaruka. Uwo ari we wese, ni [ikibazo cy’] igihe gusa”. Hanyuma zangirwa kwambara amakoti zikoma mu mashyi. Zishimira ko impunzi yishwe.

Impunzi z’abanyarwanda zahungiye muri Zayire, muri 1996 ingabo za FPR zabasanzeyo zirabica, abarokotse bake barataha abandi bakomeza guteragira amahanga barayazenguruka, amahanga arebera.

Leta ikurikirana abayihunze ikabica, Leta yigamba kwica impunzi ku manywa y’ihangu amahanga yumva, Kandi areba ! Leta yica abo ikwiriye kurengera ! Iyo ni Leta ? Ese ayo mahanga n’iyo miryango irengera impunzi, yo ikora iki ? Kagame yishingikirije iki ? Ku munsi mpuza mahanga wo kurengera impunzi, ubabwiye iki, aho Leta yica impunzi murebera ?  Aho Leta ifata impunzi bukware ikabangira gutaha ? Ko yica impunzi zayihungiyeho abandi ikabafunga mureba ntacyo mukora mwabuze iki ? (ibyabaye ku mpunzi z’abakongomana mu nkambi ya Kiziba ku kibuye)

Mu mwaka wa 2015, impunzi z’abarundi zahungiye mu Rwanda ku mvururu Kagame yateje no gushaka gukorera Nkurunziza kudeta (coup d’état). Minisiterti ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) muri Nyakanga 2018 yatangaje  ko imibare y’impunzi ziri mu Rwanda guhera tariki 6 Nyakanga ari 152.428 ugereranyije na 173.419 bari bari mu Rwanda tariki 31 Mutarama 2018, ikaba yaragaragaje ko hari ibihumbi birenze 20 by’impunzi  byabacitse bikitahira mu gihe bari bakomeje gufatirwa ku ngufu. Niba ibihumbi birenze 20 byaratashye mu mezi 6 gusa, ubu haba hamaze gutaha bangahe ?

Perezida Ndayishimiye azemererwa na Kagame guhura n’izi mpunzi ngo bumvikane uko bataha mu mahoro, nk’uko yabyijeje Abarundi ? Ahubwo se kuki izi mpanzi akomeza kuzifatira ?

Tariki ya 20 Kamena 2013, impunzi z’abakongomani ziba mu nkambi ya Kigeme, zasuwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa kongo Kinshansa w’icyo gihe bwana Richard   Muyej, zimugaragariza ko zishaka gutaha ko basobanukiwe n’intambara bari barahunze za M23. Kuki batatashye ? Kuki byahereye aho bimera nkaho ntanicyo bifuje ? Ko babisabye mu maso ya HCR yo kuki yakomeje akagambane na FPR ? Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe impunzi nimuwukureho kuko ntacyo mumariye impunzi, usibye kubakina ku mubyimba.

Muri raporo ya MIDIMAR yo muri 2018, mu Rwanda, inkambi ya Mahama ni yo nini aho ituwemo n’impunzi z’Abarundi 57.719 zagiye zihunga imvururu za politiki guhera muri Mata 2015. Kigeme ni yo iza ku mwanya wa kabiri n’impunzi z’Abanyekongo ibihumbi 20 zahunze igihugu kubera intambara ya M23 yabaye mu 2012. Ahandi hantu hari impunzi nyinshi ni mu bice by’imijyi. Nka Kigali yonyine icumbikiye impunzi 11.460 na ho Umujyi wa Huye ukaba ucumbikiye impunzi 773 ziganjemo Abarundi. Imibare ya MIDIMAR igaragaza ko Abarundi bagize 47% by’impunzi ziri mu Rwanda naho Abakongomani bakangana na 52% by’impunzi ziri mu Rwanda. Umubare wanyuma w’impunzi ziri mu Rwanda watangajwe na Minisitiri Kayisire ejo ku munsi mpuzamahanga w’Impunzi, tariki ya 20 Kamena 2020, aho yavuze ko u Rwanda rucumbikiye impunzi zenda kugera ku bihumbi 149 000. Aho yatangaje ko u Rwanda rwifuza ko impunzi rucumbikiye zataha iwabo nyuma yuko amahora atahutse mu bihugu byabo. Ese yaba atekereza iki ku mpunzi z’Abanyarwanda Leta ya FPR akorera ikomeje kwica, gohohotera no guheza hanze y’u Rwanda? Mbere yo gusaba ko ibihugu U Rwanda rucumbikiye impunzi bishyiraraho ibikorwa by’Amahoro iwabo, yabanje akabisaba Paul Kagame?

Impunzi z’Abarundi zatashye mu mwaka wa 2018 ziturutse muri Tanzaniya

Ni mu gihe kandi nta gihugu ubu na kimwe ku isi utasangamo impunzi y’Umunyarwanda wahunze Kagame n’agatsiko ke ka FPR. Ndetse DMI ikaba ikomeza guhabwa amategeko yo kujya guhiga bamwe muri zo, abandi igashakisha uko bameneshwa.

Abaryankuna mubyo bahisemo ni ukwicara maze Abanyarwanda bagasesa inzobe, uwakosheje wese agasaba imbabazi maze abanyarwanda bakabana mu mahoro. Ntawe ukwiriye kwigisha impunzi yahunze  Kagame uko ubu ikwiye gushakisha icyatuma itaha maze bakabana neza n’abandi baturarwanda mu mahoro. Mpunzi nyarwanda uzakomeza gutegereza ko Kagame yohereza abagukubita agafuni kugeza ryari ?

Kalisa Christopher

Kigali