U RWANDA MU BIHUGU BIKENNYE CYANE BIGIYE GUFASHWA KWISHYURA INYUNGU KU MYENDA

Yanditswe na Nema Ange

Ejo ku i tariki ya 15 Mata 2020, ibihugu bigize G20 byafashe ingamba yo guhagarika ukwishyirwurwa rw’imyenda y’ibiguhugu bikennye mu mezi atandatu, ashobora kongerwaho andi mezi atandatu. Icyo cyemezo kireba ibihugu 76, harimo n’u Rwanda, k’ubyumwihariko ku Rwanda kije kiyongera ku ngamba yafashwe ka wa kabiri tariki ya tariki ya 14 Mata 2020 na IMF. Kuri uwo munsi ubuyobozi Nshingwabikorwa bwa IMF bwemeje kugoboka imyenda mu bihugu 25. Nkuko byatangajwe na madame Kristalina Georgieva, umuyobozi mukuru wa IMF, uwo muryango wemeye ivugururwa rw’ikigega Catastrophe Containment and Relief Trust (CCRT) kugira ngo kibe igisubizo ku ngaruka z’icyorezo Covid-19. Yanongeyo ko “Ibi bitanga inkunga ku banyamuryango bacu bakennye cyane kandi batishoboye kugira ngo bishyure inshingano zabo z’imyenda ya IMF mu cyiciro cya mbere mu mezi atandatu ari imbere kandi bizabafasha gukoresha amafaranga yabo make mu bijyanye n’ubuvuzi bwihutirwa ndetse n’ibindi bikorwa by’ubutabazi”.

Muri ibyo bihugu bikennye cyane harimo u Rwanda, Malawi, Mali, Togo na Yemen n’ibindi bihugu byose bikagera kuri 25.
Inzobere mu mategeko Professor Charles Kambanda, yasesenguye iyi nkuru agira ati : “U Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku rutonde rw’ibihugu byugarijwe n’ubukene ku isi. Iyamamaza rya Kagame ryarashize, mumaso ye!”.

Kubaba batumva neza iby’ubukungu, Professor Charles Kambanda yasobanuye ko atari umwenda uhanaguwe, ahubwo ibi bihugu bizakomeza ku ishyura umwenda w’ingenzi noneho mu mezi atandatu ikigega cya IMF kikabishyurira inyungu z’umwenda. Mu yandi magambo iyo umuntu cyangwa igihugu gifashe umwenda, mu mafaranga yo kuwishyura haba harimo ayishyura umwenda (ariyo menshi), hakiyongeramo n’ayishyura inyungu z’umwenda. Ayo niyo u Rwanda rugiye gufashwa kwishyura mu mezi atandatu.

Ubundi umuryango nka IMF ntago uzwi nk’umunyampuhwe, ahubwo uri mu bimunga ubukungu bw’ibihugu buba bwarahaye imyenda kubera amananiza ubishyiraho. Ibyo Professor Charles Kambanda yabisonabuye agira ati : “Ariko, ibihugu bigiye kugobokwa, bizasabwa kubahiriza gahunda ziharuwe za IMF mugihe cyamezi 6 na nyuma. Ni ukuvuga ngo hari politiki (umurongo) y’umusoro n’iyifaranga (fiscal na monetary policies) u Rwanda ruzategekwa gushyira mu bikorwa, byanze bikunze”.

Kungendana n’Abakire cyangwa gutumirwa kuri “high table” siko gukira, kandi ngo akaboko gasabiriza kaba kari munsi y’akaboko gatanga!

Yibukije ubwirasi bw’umukuru w’igihugu aho yavuze ngo “Bwana Kagame, ngo “ubuzungu ntabwo bufite uburenganzira bwo kutubwira icyo tugombye gukora”? Tegereza noneho. Genda Kagame uramwaye!!!”

Uwaba yibaza niba izi mpuhwe za IMF zizafasha u Rwanda mu kibazo cy’imyenda Kagame na FPR bafashe mu izina ry’Abanyarwanda, nkuko twabibagejejeho mu buryo burambuye, yaba yibeshya. Kubera umwenda w’u Rwanda ufitwe n’ibihugu bitandukanye cyangwa imiryango myinshi, imwe ikorera mu icuraburindi k’uburyo umuntu ntakizere yabigirira.

Urugero umuntu aha yatanga ni ubusesenguzi bwatanzwe na Andrea Ngombet, ukomoka mu gihugu cya Congo, aho yibazaga ku cyifuzo cy’umukuru wigihugu cy’ubufaransa Macron wasabye ko imyenda y’ibihugu bya Afurica ihanagurwa. Agasesengura agira ati : “Uyu munsi, 40% by’amadeni ya Afurika, afitwe n’Ubushinwa. Ni gute Macron ashobora gusaba guhagarika umwenda adafite?”

Kandi yongeyeho ko : “Iyo tuvuze imyenda yo muri Afurika, tuba tuvuze iki? Mu byukuri, ahanini bijyanye n’imiyoborere mibi. Kuva mu myaka ya za 1990, buri myaka icumi, havutse ingamba zo gukuraho imyenda nyafurika, kandi igihe cyose tuba muri icyo gihirahiro. Kubera ko, mu bihugu bwunguka, buri gihe haba hari ubutegetsi bumwe bwiba umutungo w’ibihugu byo muri Afurica ”.

Mu gusoza iyi nkuru, tugarutse ku cyemezo cyafashwe n’ibihugu bya G20, nkuko tubikesha BBC ni amafaranga angana na miliyari 12 z’amadolari yagombaga kwishyurwa gusa muri uyu mwaka nibyo bihugu bikennye. Bivuze ko icyo cyemezo kizaba nko kuvana agatonyanga mu inyanja y’amadeni ibihugu bya Afurica bifite. U Rwanda rubarizwa muri byo bihugu ariko ntagushidikanya icyo cyemezo cyizaha ibyo bihungu agahenge. Ikindi cyavuzwe mu cyemezo cy’ibihugu bigize G20, cyaje gishimangira isesengura rya Professor Charles Kambanda ni uko iyo nkunga yatanzwe kugira ngo ibyo bihugu bikennye bishobore guhangana n’ingaruka byatewe na Covid-19 (ubuzima, imibereho y’abaturage, ibibazo by’ubukungu), ibyo bihugu by’abagenabikorwa birasabwa gukoresha ayo mafaranga gutyo kandi no mu bikorwa byihutirwa, urugero rwatanzwe ni uko bitashobora kuyakoresha nko kwishyura abandi bibereyemo imyenda. Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) na Banki y’Isi bagomba bizagenzura iyi nshingano! Nka Leta ya FPR yongeye gushora intambara mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, za ntambara Umunyarwanda ahora arwana n’undi Munyarwanda zikampunga ubukungu bw’u Rwanda, ntawayigirira ikizere ko yaba yumvishe inshingano isabwe ariko nkuko bisanzwe ishobora kuzakoresha ikinyoma mu kunyereza iyo nkunga ihawe, gutyo abaturage bagakomeza kubihomberamo.

Nema Ange