U RWANDA MU MAHINA: IMPAMVU ARI NGOMBWA KO TWESE TUBA ABARYANKUNA VUBA NDETSE CYANE! IGICE CYA II





Yanditswe na Kayinamura Lambert

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere muri uyu mwaka twabagejejeho igice cya mbere cy’uru ruhererekane rw’inyandiko idukangurira kuba Abaryankuna twese ntawe usigaye inyuma. Nk’uko twabigarutseho icyo gihe, izi nyandiko ni nka ya mpuruza ka Kavuna ibahamagarira guhaguruka mugakora iyo bwabaga tugatabara igihugu kitaragwa i shyanga.

Ese ubundi “UMURYANKUNA” ni muntu ki? Uretse ibisobanuro twatanze mu gice cya mbere bishingiye ku mateka y’u Rwanda, ariko umuntu agenekereje mu magambo avunaguye burya Umuryankuna bisobanura umuntu wese wanga kurebeera igihugu kirembera. Ubutegetsi bwa FPR buyoboresheje u Rwanda inkoni y’icyuma ntibwigeze bugoheka mu gucurikira igihugu ikuzimu. Amabi bwakoze kuva muri Mutarama kugeza ubu twandika igice cya kabiri arenze ubwenge bwa muntu, yemwe ubanza n’ubw’inyamaswa butabyiyumvisha. Reka turebere hamwe amwe mu makosa akomeye FPR imaze gukorera abanyarwanda muri kuva icyo gihe tubagezaho igice cya mbere cy’iyi mpuruza.

  • KUVUTSA UBUZIMA UMURYANKUNA W’UMUSHUMI KIZITO MIHIGO

Igice cya mbere cy’iyi nyandiko cyasohotse kuri urubuga tariki ya 24 Mutarama mu gihe i Kigali bari bamaze kunoza umugambi mubisha wabo guhitana umwe muri batatu batangije iyi nkundura y’impinduramitekerereze igamije kwimika impinduramatwara gacanzigo. Uwo nta wundi ni intwari, ni umuhanuzi, ni umutagatifu Kizito Mihigo. Nyuma yo kwivugana Niyomugabo Nyamihirwa, na nyuma yo gukatira urwa Pilato Cassien Ntamuhanga, abo bicanyi basanze nta kindi basigaje bumva ko ikizazimya uwo muriro ari ukwica Kizito Mihigo. Bamwishe nyuma y’iminsi mike gusa dusohoye iyi nyandiko. Bari bazi ko bazimije Abaryankuna. Ngira ngo mwabonye ko bahise babona ko bibeshye bakimara gusesa no kwisiga ayo maraso mazirangenge y’intumwa y’amahoro. Iby’uru rupfu rwatubabaje twese ariko ntiruduce integer twabigarutseho cyane.

Ahari wenda uri gusoma igice cya mbere waba warashidikanyije kuba Umuryankuna. Nyamara nyuma y’urupfu rwa Kizito Mihigo ubanza wararaye wibaza uti ese nkore iki? Ngiryo ishingiro ry’iyi mpuruza, Ngiyo mpamvu ituma twese twemera guhara byinshi harimo n’abemera guhara ubuzima ariko abazasigara bakazabaho neza mu gihugu kizira inzigo nk’uko Kizito na Niyomugabo batahwemye kandi badahema kubidukangurira.

  • KWITWIKIRA COVID-19 MU GUKOMEZA GUKENESHA NO GUTINDAHAZA ABANYARWANDA

Nyuma yo kwivugana intumwa y’amahoro Kizito Mihigo, ubutegetsi bwa FPR ntibwatinye kwitwikira icyorezo cyugarije isi cya Coronavirus mu gukomeza gukenesha rubanda cyane cyane abafite intege nke mu rwego rw’ubukungu. Iyi mibare mike kandi yoroshye yadufasha kubyumva: Ubaze amafaranga u Rwanda rwakiriye y’inkunga z’amahanga kuva icyo cyorezo cyatangira, ugateranyaho amafaranga yambuwe abanyarwanda mu kiswe ikigega cy’agaciro ugateranyaho amafaranga asanzwe agenerwa ingingo y’imari yo gufasha abaturage batishoboye, ayo yose ukayagereranya n’inkunga ubutegetsi bwahaye abaturage nibwo wahita ubona isura nyakuri y’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi na Paul Kagame utaratinye gufata Miliyoni y’amadolari mu kigega cya Leta akajya kuyatanga hanze abanyarwanda bicira isazi mu jisho.

Nda mbere ya Covid-19, FPR yakunze kurangwa no gukenesha no gutindahaza Abanyarwanda :abatuye mu “Manegeka”, Bye bye Nyakatsi, n’izindi gahunda nyinshi zihohotera abaturage.

Ahari wenda usoma igice cya mbere cy’iyi mpuruza wari warakomeje kwizera ibinyoma bya FPR ihora ibeshya ibinyujije mu bitangazamakuru nk’igihe cyangwa rushyashya. Nyamara inzara niba itarakuriye yakunyuze iruhande cyangwa yateye uwawe cyangwa se umuryango wawe wagize impungenge z’ejo hazaza. Irindi shingiro ry’iyi mpuruza ni iyo kubabwira mwese abanyarwanda ko igihugu cyacu kidakennye na busa, ahubwo cyazize agatsiko kakiyoboye karya akaribwa n’akataribwa maze kagakubira ibya rubanda mu gifu, abana b’abanyarwanda bakicwa n’inzara. Ibi kugira ngo bihinduke nta kindi bisaba bisaba ko twese tuba Abaryankuna tukanga gukomeza kureebera igihugu cyacu kirembera.

  • GUKOMEZA KUBIBA IMBUTO Y’URWANGO, AMACAKUBIRI N’INZIGO MU BANA B’U RWANDA

Agatsiko ka FPR kamaze kwivugana Kizito Mihigo, igikuba cyaracitse. Urubyiruko rw’abanyarwanda uhereye mu Rwanda ukageza ku mpera z’isi rwahagurukiye hamwe maze rushyira mu bikorwa inyigisho shingiro zatangije iyi mpinduramatwara gacanzigo Kizito na Niyomugabo batahwemye kwigisha. Mwese mwabonye ko abana b’Abanyarwanda bahagurukiye hamwe maze bafata urunana bibukira hamwe, barahozanya, barahumurizanya. Ibi bikorwa byateye muzunga ubutegetsi bwa FPR bwubakiye ku kinyoma kigamije kubiba inzigo ihoraho hagati y’abana b’u Rwanda kugirango bukomeze kubayoboresha inkoni y’icyuma. Maze si uguhaguruka ba Bizimana na ba Bamporiki baravugaguzwa karahava. Intore ziratukana ibitutsi birakama. Bati bariya ntibarokotse barabeshya, nk’aho kurokoka ari ishema. Kuva uwo munsi Bizimana asohora ibinyoma bihoraho mu kinyamakuru Igihe, Imvaho nshya ikikiriza, Tom Ndahiro ariko nawe atera inyikirizo z’urwango ziherekejwe n’amatakaragasi yuzuye ubumara bw’urwango abibwa ku mbuga nkoranya mbaga n’intore ziba ziyoberanyijwe amazina.

Aha mutwemerere tugaruke ku magambo yavuzwe na Cassien Ntamuhanga muri ibyo bikorwa byo kwibukira hamwe abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubundi bwicanyi ndengakamere: NIBA NTA RUHARE WAGIZE MURI UBWO BWICANYI, NI IKI KIKUBUZA KWIFATANYA N’ABANDI? NI IKI GITUMA URWANYA ABABIKORA? KO KURIRANA N’ABARIRA ARI INDANGAGACIRO Z’UBUMUNTU N’INDANGAGACIRO Z’UBUKRISTU KU BABWEMERA?

Dore ibanga tubararikira kugana: Urugaga ruharanira Igihango cy’Igihugu ari rwo RANP-ABARYANKUNA rushingiye ku bitekerezo muzi by’abaryankuna b’umushumi rwateguriye abanyarwanda Impinduramatwara Gacanzigo. Iyi mpuruza rero igamije kuguhamagarira wowe ubabajwe n’inzigo yakomeje gutera intambara umunyarwanda arwana n’undi munyarwanda imyaka ikaba ibaye mirongo. Niba koko nawe wumva inkomanga ku mutima ngwino udusange dushyire iherezo kuri iyo nzigo twimike amahoro dusangire amahundo mu rwa Gasabo.

Ubutegetsi bwa FPR ntako butagize ngo buzimye umwuka w’Abaryankuna ariko byaranze. Ntibuzanabishobora tubaye tubuhanuriye. Igice kinini cy’Abanyarwanda kimaze kwibona mu Mpinduramatwara Gacanzigo. Igishimishije ariko kurushaho ari nacyo gikomeje kurwaza umutwe FPR nuko abagize iyo mpinduramatwara ndetse n’abayisanga ku bwinshi abenshi ari urubyiruko. Amarembo y’Urugaga Nyarwanda ruharanira Igihango cy’igihugu arafunguye. Afunguriye Abanyarwanda bo mu ngeri zose. Nk’uko Noa yahamagariye rubanda kuza mu nkuge ngo badatwarwa n’umuhengeri ukaze namwe niko muhamagarirwa kuza mu mpinduramatwara gacanzigo mukinjira inkuge, mugaca ukubiri n’umuhengeri w’ingoma yegamiye guhirima ya FPR Inkotanyi na Kagame ka Rutagambwa.

Mu gice cya gatatu ari nacyo cya nyuma, tuzabagezaho uburyo umuntu anyuramo ngo abe Umuryankuna.

Mugire amahoro.

Kayinamura Lambert

Komiseri ukuriye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubukangurambaga