U RWANDA RUHAGAZE HE KU BITERO BY’UBURUSIYA MURI UKRAINE?





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Kuva ku itariki ya 24 Gashyantare 2022 ubwo Uburusiya bwagabaga ibitero karundura kuri Ukraine, igihugu kigenga kuva mu 1991, byavugwaga ko umurwa mukuru wa Ukraine, Kiev, ugiye gufatwa, ndetse intambara igahita irangira ariko siko byagenze. Ukraine yagerageje kwihagararaho uko bishoboka, inabikesha uko isanzwe yirwanaho, mu gihe ihanganye n’igihugu cy’igihangange ku isi. Ku wa Gatatu tariki ya 2 Werurwe 2022, ingabo z’Uburusiya zari zimaze gufata umujyi uri hafi ya Kiev, ku buryo gufata igihugu byashobokaga.

Gusa ku munsi wakurikiyeho ibintu byahinduye isura kuko OTAN yari yamaze gutanga ibikoresho by’intambara. Ibi rero bisobanuye ko urugamba rukomeye kandi rukomeje, ndetse niko ibihugu bikomeje kugaragaza aho bihagaze muri iyi ntambara ishobora kubyara iya 3 y’isi. Ese u Rwanda ruhagaze he muri iyi ntambara? U Rwanda rwa Kagame rufite icyo rukeneye kuri Amerika ntabwo rwarebera. Ni yo mpamvu dushaka kubakorera isesengura kugira ngo twerekane aho u Rwanda ruhagaze n’icyo Kagame arimo gutegura mu gihe iyi ntambara yaba idahagaze. Ubu se twemere twitegure ko abandi bana b’u Rwanda bagiye gushirira muri Ukraine? Cyangwa tubirwanye twivuye inyuma? Nta yandi mahitamo dufite uretse kubirwanya n’ingufu zose.

Mu kugaragaza aho bihagaze, ibihugu byatoreye ko intambara yahagarara cyangwa yakomeza maze u Rwanda rutora ko ihagarara. Ariko turabizi neza ko icyo Kagame ashaka ari ukoherezayo abacanshuro ngo yibonere amafaranga. Ntabwo Kagame yatora ko ihagarara kuko azi inyungu z’amafaranga ayitegerejemo. Mu bihugu 181 byatoye, 141 byatoye ko iyi ntambara ihagarara, 5 byo byatoye ko ikomeza, harimo n’Uburusiya. Ibihugu 35 birimo n’ibituranye n’u Rwanda byarifashe. Bivuze ko kuba u Rwanda rwaratoye ko ihagarara ari uburyo bwo kuyobya amarari kugira ngo ubwo abasirikare b’u Rwanda bazoherezwa muri kariya gace, bizitwe ko bagiye gushyigikira icyemezo u Rwanda rwatoye ko intambara yahagarara. Ni akaga gakabije!

Inteko rusange idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Werurwe 2022, yanzuye ko intambara ihagarara. Ikibazo nyamukuru cyagiraga kiti “which country is on which side? ” Cyari ikibazo kigamije kugaragaza aho buri gihugu gihagaze muri iyi ntambara iri hagati y’Uburusiya na Ukraine. Ibihugu by’ibihangange birimo Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubutaliyani Ubusuwisi, n’ibindi bihugu bitandukanye byatoye ko iyi ntambara ihagarara. U Rwanda narwo ruriyerurutsa.

Ibihugu 5 birimo n’Uburusiya nibyo gusa byatoye ko iyi ntambara ikomeza. Ibyo bihugu birimo Corea ya ruguru, Biélorussie, Syria, Eritrea n’Ubushinwa. Ibi rero biragaragaza ko intambara ya 3 y’isi itutumba kuko ibihugu byose byamaze kugaragaza uruhande bihagazeho (alignement). Ibihugu byifashe byiganjemo ibyo ku mugabane w’Afurika, birimo n’ibituranye n’u Rwanda. Ibihugu byifashe birimo ibihugu bisanzwe bifitanye umubano wihariye n’Uburusiya ari byo Irak, Ubuhinde, Pakistan, Uganda, Tanzania, Burundi, Zimbabwe, Centrafrique, Congo Brazzaville, Mali, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo n’ibindi.

Uretse kuba uriya mwanzuro usaba guhagarika imirwano unasaba Uburusiya guhita uvana ingabo zabwo muri Ukraine, ibindi bibazo bihari bigakemurwa mu buryo bw’ibiganiro. Uburusiya bwo ntibubikozwa, bukomeje urugendo rwerekeza mu murwa mukuru wa Ukraine ariwo Kiev. Minisiteri y’ingabo mu Burusiya ikomeje kwigamba ko yamaze gufata imijyi myinshi. Abaturage barenga miliyoni bo muri Ukraine bamaze guhungira mu bihugu bituranyi, cyane cyane muri Pologne, ariyo Kagame ashaka kwifashisha mu koherezayo abasirikare. Président Joe Biden w’Amerika akomeje kwibasira Vladimir Putin w’Uburusiya, amushinja ko ari we wenyine wateje iyi ntambara, none abaturage batagira ingano bakaba bari mu kaga. Amusaba kuyihagarika byihuse, bitaba ibyo nawe akayinjiramo ku buryo bweruye. Aha rero niho intambara ya 3 y’isi igiye kuvukira ku mugaragaro. U Rwanda se rurayungukiramo iki uretse kumena amaraso y’abana b’u Rwanda ku maherere?

Mu gihe Amerika yemeye guha Ukraine intwaro zifite agaciro ka $350,000,000, Kagame we arumva abana b’Abanyarwanda bajya gushirirayo? Kaba ari akaga gakomeye hatabayeho kubirwanya twivuye inyuma. Yongeyeho gutanga ibikorwa by’ubutabazi bifite agaciro ka miliyoni 54 y’amadolari y’Amerika, ndetse ikavana banki zose z’Uburusiya muri gahunda zo kwishyurana mu rwego rwo kubukomanyiriza mu bukungu.

Kuri ibi bihano Amerika yafatiye Uburusiya hiyongeraho gufatira imitungo y’abategetsi b’abarusiya muri banques zitandukanye ziri muri Amerika no gufunga ikirere cy’Amerika ku ndege zose z’Abarusiya. Icyagaragaye mu ijambo rya Joe Biden ni uko atiteguye kohereza ingabo z’abanyamerika kurwana muri Ukraine. Aha rero bigaca amarenga ko azashaka ibihugu bifite abasirikare badakunda abaturage babo, bakaba ari bo bajya kurwana muri Ukraine. Kagame akaba abonye ikiraka cyo kumara Abanyarwanda atyo.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wamaganye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka wa Uganda, Lt Gen Kainerugaba Muhoozi, akaba n’umuhungu wa Président Yoweli Kaguta Museveni, umuziza kuba yaranditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko ashyigiye Uburusiya ku bitero bwagabye muri Ukraine. Ese kuki abakunzi b’amahoro twamaze kuvumbura umugambi wa Kagame wo koherezayo ingabo, tutakwandikira Europian Union igakumira hakiri kare, amaraso y’Abanyarwanda ntajye kumenekera mu ntambara u Rwanda rudafitemo inyungu? Byaba bimaze iki Kagame akomeje kumarisha abana b’u Rwanda turebera? Gusa turabizi ko icyo ba Mpatsebihugu baharanira ari inyungu zabo kurusha ko baba abakunzi b’amahoro. Ntibizadutangaza bohereje umunyagitugu, umwicanyi ndengakareme Paul kagame kurwanya undi mwicanyi, umunyagitugu Putin. Nyamara bazaba bamuziza kuba umwicanyi ndetse n’umunyagitugu. Ni akumiro.

Lt Gen Muhoozi yagize ati “abatari abazungu bose bashyigikiye ibikorwa bya gisirikare by’uburusiya muri Ukraine. Putin ari mu kuri ”. Aya magambo yarakaje Uburayi hafi ya bwose, ndetse uhagarariye EU muri Soudan y’Epfo amusubiza arakaye, amubwira ko ibyo yavuze ari amahano adashobora kwihanganirwa. Yagize ati  : “Turamagana ibyatangajwe ndetse turizera ko ibihugu byo muri aka karere byumva uburemere bw’ibintu, ndetse bikaba biri mu murongo umwe na Europian Union, kandi ibihugu bifite umurongo muzima bikwiye gufata umwanzuro wo kwamagana ibitero by’Uburusiya muri Ukraine”. Yanavuze ko iki gihugu cyafatirwa ibihano bikomeye kubera umuntu umwe.

Nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 kigenda gihashywa, intambara yo muri Ukraine nicyo kintu gihanzwe amaso n’isi yose, kubera ingaruka zayo zishobora kubyara intambara y’isi yose. Aha rero niho amakuru aturuka mu Rugwiro yemeza ko ingabo ziteguye koherezwa muri Ukraine zinyuze muri Pologne zirimo gutorezwa mu bigo bitatu ari byo Camp Kami iri mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, Camp Gako iri mu Murenge wa Gashora, mu Karere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba ndetse n’ahitwa kuri PASA haherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo.

Umugabane w’Afurika mu by’ukuri ufitanye umubano n’impande zose zihanganye muri iyi mirwano. Ahanini uyu mubano ushingiye ku bucuruzi, imfashanyo, impano, n’ijambo ibihugu bigira mu ruhando mpuzamahanga. Mu buryo bugaragara abategetsi b’Afurika barimo kwifata bakanga kwerura ngo bagaragaze ko bashyigikiye cyangwa badashyigikiye ibitero by’Uburusiya muri Ukraine. Nyamara ingaruka z’iyi ntambara ntizibura kugaragara ku bihugu byinshi byiganjemo iby’Afurika. Ibihugu byinshi byamaze kugwirwa n’ihungabana ry’ubukungu kubera igiciro cy’ibikomoka kuri pétrole bidahwema kuzamuka. Mu gihe abandi ba perezida bahangayikishijwe no kuzahura ubukungu, Kagame we ararwana no kumarira abana b’igihugu mu mahanga.

Igihe cyose Kagame yakohereza abacanshuro muri Ukraine, nta wundi wabyungukiramo uretse we wenyine, bikaba bigomba kwamaganirwa kure na buri wese ukunda u Rwanda.

FPR, WAMENNYE AMARASO MENSHI Y’INZIRAKARENGANE, CUKA, NTITUZAGUKUMBURA.

Constance Mutimukeye