U RWANDA RUKOMEJE KOTSWA IGITUTU N’IBIHUGU BY’IBIHANGANYE KUBERA M23





Yanditswe na Nema Ange

Antony Blinken, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, yagize icyo avuga ku cyatuma umutwe wa M23 ushyira intwaro hasi ndetse ugasubira inyuma uva mu bice wigaruriye. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ejo ku wa 15 Ukuboza 2022, mu nama y’iminsi itatu yahuzaga Abayobozi b’Afurika na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (US-Afrique), Antony Blinken yabajijwe ku birebana n’umutwe wa M23 n’icyatuma wemera gushyira intwaro hasi ukanava mu bice wigaruriye. Yasubije ko kugira ngo ibyo bishoboke, hagomba kubaho uruhare n’ubushake bw’ u Rwanda mu gusaba M23 gushyira intwaro hasi ikanasubira inyuma nk’uko yabisabwe. Yakomeje avuga ko iki cyemezo kitareba umutwe wa M23 wonyine, ahubwo ko n’umutwe wa FDLR ugomba kubanza gushyira intwaro hasi ugataha mu Rwanda, kuko nabyo bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda. Yagize ati: «Amaso yacu yerekeye ku Rwanda kugira ngo rusabe umutwe wa M23 gushyira intwaro hasi no gusubira inyuma ukava mu bice wigaruriye nk’uko biteganywa n’imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda». Antony Blinken, yanongeyeho ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigihagaze ku cyifuzo cy’uko ikibazo Ubutegetsi bwa DRC bufitanye n’umutwe wa M23, cyakemuka binyuze mu biganiro kandi Abayobozi b’Akarere k’Ibiyaga Bigari n’Afurika muri Rusange bakabigiramo uruhare.

Mu kwezi kwa munani, Antony Blinken yagiriye uruzinduko i Kigali, mu ngingo yaganiriyeho na Perezida Kagame harimo n’ikibazo cya M23. Ku itariki ya 06/10/2022, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken avuga ko yari yagiranye ikiganiro kuri téléphone na Perezida Kagame, ku wa 03/10/2022, kirimo no gushishikariza u Rwanda “guhagarika ubufasha kuri M23“. Mu butumwa bwo kuri Twitter, Blinken yagize ati: «Nagiranye ikiganiro gishobora gutanga umusaruro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu rwego rwo gushimangira ko hakenewe amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC». Umutwe wa M23 ukomeza guhakana gufashwa n’u Rwanda, mu gihe gishize umuvugizi wawo wa gisirikare Maj. Willy Ngoma yabwiye BBC Gahuzamiryango ko “nta n’urushinge” uhabwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Leta y’u Rwanda na yo ihakana ivuga ko nta bufasha iha M23. Ariko iki ni ikinyoma amahanga yatahuye, uhereye ku bihugu bikomeye.

Congolese army general and deputy chief of staff Chiko Tshitambwe (R) inspects volunteers who are joining the army to fight on the front against the M23 (March 23 Movement) rebellion, in Goma, November 7, 2022. – Since October 20, fighting has resumed between the Congolese army and the M23, allegedly backed by the Rwandan army. In the past two weeks, the M23 has doubled the size of the territory under its control, approaching 30 kilometers from Goma, the provincial capital of more than one million people that sits on the border with Rwanda. (Photo by ALEXIS HUGUET / AFP)

Iki kiganiro kibaye mu gihe mu minsi ya vuba aha ishize Perezida Kagame na Perezida wa RD Congo, Félix Tshisekedi bateranye amagambo akarishye. Mu gusubiza Blinken, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta yavuze ko mugenzi we w’Amerika yagiranye “ibiganiro byiza” na Kagame, ariko ko hakiriho “kudahuza mu kumva ikibazo“. Mu rukurikirane rw’ubutumwa bwo Twitter, Biruta yagize ati: «Uburyo bw’amahanga ntibushyira mu gaciro kandi burimo kuyoba bukomeje guhuhura ikibazo». Yavuze ko “umuti urambye” ukeneye ko igisubizo gishakirwa ku bateza ikibazo, ariko akirengagiza ko u Rwanda ruri ku isonga mu gutera ibibazo. Mu kwezi kwa Cyenda, Perezida Tshisekedi yabwiye inteko rusange ya ONU ko imikoranire ivugwa ko yaba iri hagati y’abategetsi bamwe ba Congo n’umutwe wa FDLR ari “urwitwazo” rwa Leta y’u Rwanda rudafitiwe gihamya rwo gutuma ikomeza gushotora Congo. Yavuze ko FDLR yaciwe umutwe ihinduka ubusa binyuze mu bikorwa abasirikare ba Congo (FARDC) bagiye bakorana n’ab’u Rwanda (RDF) mu myaka ishize. Nyuma yaho, Ned Price, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika, yasohoye itangazo ku kiganiro Blinken yagiranye na Kagame, avuga ko yasobanuye neza ko “ubufasha ubwo ari bwo bwose ku mitwe yitwaje intwaro itari iya Leta muri DRC bugomba guhagarara, harimo n’ubufasha bw’u Rwanda kuri M23 (…)“. Iryo tangazo rivuga ko Blinken yavuze ko ahangayikishijwe bikomeye n’ingaruka imirwano irimo kugira ku baturage b’abasivile b’Abanyekongo, barimo abishwe, abakomeretse n’abataye ingo zabo. ONU ivuga ko abantu barenga 300,000 bamaze guhunga bagata ingo zabo kuva imirwano yakongera kubura hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 mu mpera y’ukwezi kwa Gatatu uyu mwaka.

Ibi rero ni urugero rufatika rw’uko Amerika yamaze kurambirwa amacenga ya Kigali, kandi ukuri kose kurazwi. Si n’Amerika yonyine yihanangirije u Rwanda kuko mu buhe bitandukanye ibihugu by’ibihanganye nk’Ubwongereza, Ububiligi, Ubufaransa n’ibindi byagiye bisohora amatangazo yamagana u Rwanda mu gukomeza gufasha M23, cyane cyane ku bwicanyi bwakorewe abasivile i Kishishe muri Rutshuru, ubwicanyi bwahitanye abarenga 300, bigatuma Perezida wa RD Congo atanga icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu hose. Ku itariki ya 03/12/2022, Ubufaransa bwareruye bwemeza ko ubu bwicanyi bwakozwe na M23 ndetse buyisaba gushyira intwaro hasi igasubira mu birindiro yahoranye. Dr. Denis Mukwege, wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Prix Nobel, yakomeje kumvikana anenga ubufasha bwa miliyoni 20 z’amayero, bwahawe u Rwanda bwitirirwa guhashya iterabwoba muri Cabo Delgado, ahubwo we akabifata nko gutera ingabo mu bitugu u Rwanda ngo rukomeze gufatanya na M23 kumara Abanyekongo. Aya ni amayeri ashaje kuko kwica inzirakarengane byagiye byifashishwa na FPR aho yanyuze hose, maze bikitirwa Leta yariho. Mu busesenguzi bwacu dusanga Ubufaransa, bubinyujije muri ambassade yabwo i Kinshasa, butavuze ibyo butazi kuko ubutasi bwabwo bwateye imbere cyane. Kuba RD Congo ikigaragara nk’ifatiye runini ibihugu by’ibihangange bituma idatabarwa, ndetse n’u Rwanda rugakomeza gukora ibyo rwishakiye. Ese tuvuge ko ibi bihugu by’ibihangange byose byanga u Rwanda? Igisubizo ni “OYA”.

Nk’Abaryankuna biyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye, ntidushobora guceceka hejuru y’abasivile bicwa umunsi ku munsi, nyamara ugasanga amahanga arasa n’abirenza amaso. Dukwiye kwigira ku mateka ya Jonas Savimbi wari warogogoje Angola, ariko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zabishatse umunsi umwe ziramwica, ikibazo gihita kirangira. Kuba u Rwanda ruhora rutungwa intoki na RD Congo, ni igihamya cy’uko rukomerewe cyane kuko ibya Perezida Kagame bishobora kurangira nk’ibya Jonas Savimbi vuba cyane.

Ubutegetsi bwa FPR bugomba guhinduka, hakajyaho ubuha agaciro umunyarwanda, kuko nta wundi uhombera mu ntambara zo muri RD Congo uretse bariya bazunguzanyi bicirwaga ku mihanda yo mu Rwanda bakajya kuzunguriza mu baturanyi, bagatunga imiryango yabo.

Ijambo ry’Imana rivuga ko “iyo urugamba rukomeye ruba rugiye kurangira”. Abanyasenegali bongeyeho ko “iyo ingoma zivuze cyane ziba zigiye guhagarara”. Amahoro nyayo arambye ntazava ku munyamahanga azava ku Banyarwanda ubwabo. Gukomeza gukinwa ku mubyimba na FPR yabahejeje ku ngoyi ntibikwiye. Igikwiye ni uko Abanyarwanda bahaguruka bakitabira Impinduramatwara Gacanzigo, kuko niyo yonyine yatuma umunyarwanda azajya yumva intambara nk’amateka mabi.

Twe twizera ko nta wamennye amaraso ngo agire amahoro. Uwayamena uwo ari wese ntiyabura kubiryozwa. Kuba ibihugu nk’Ubufaransa, Ububiligi, Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byerura bikavuga ko ubwicanyi bw’i Kishihe bwarakozwe na M23, bizwi ko ifashwa n’u Rwanda ni igitutu gikomeye kuri Kagame, kandi ntibiri buze gusiga ubusa. Amaraso arakomeza gutabaza kandi igihe cyo kuyumva kiri hafi cyane.

Nema Ange