Yanditswe na Ahirwe Karoli
Minisitiri w’Ubukungu n’Imari (MINECOFIN), Dr Uzziel Ndagijimana yasabye Inteko Ishinga Amategeko, kwemeza ivugururwa ry’ingengo y’imari y’uyu mwaka ikazamukaho 2.3%, ikava kuri miliyari 4658.4 FRW ikagera kuri miliyari 4764.8 FRW, bingana n’izamuka rya miliyari 106.4 FRW. Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 8 Gashyantare 2023, ubwo Minisitiri Ndagijimana yagezaga ku Mutwe w’Abadepite amavugurura yakozwe mu ngengo y’imari. Mu mafaranga mashya azinjira mu ngengo y’imari, harimo miliyari 115.2 FRW aziyongera aturutse ku misoro n’amahōro, ndetse n’inguzanyo z’imbere mu gihugu ziziyongeraho agera kuri miliyari 39.4 FRW.
Muri rusange, amafaranga akomoka ku misoro ateganyijwe kwiyongeho miliyari 113.2 FRW akava kuri miliyari 2067.7 FRW yari mu ngengo y’imari akagera kuri miliyari 2180.9 FRW, zingana na 45.8% by’ingengo y’imari yose. Andi mafaranga atari imisoro yari ateganyijwe kugera kuri miliyari 304.6 FRW, akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 2 FRW, akagera kuri miliyari 306.7 FRW. Impano z’amahanga zizagabanuka zigere kuri miliyari 728.2 FRW zivuye kuri miliyari 906.9 FRW yari mu ngengo y’imari, biturutse ku igabanuka rya miliyari 178.2 FRW bitewe ahanini n’impinduka zabaye ku ngengabihe y’amafaranga aturuka mu baterankunga mu mwaka wa 2022/2023. Amafaranga akoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe aziyongera agere kuri miliyari 2705.5 FRW, avuye kuri miliyari 2543.2 FRW, bigaragaza inyongera ya miliyari 162.3 FRW. Muri iyi ngengo y’imari nshya harimo inyongera ya miliyari 76.5 FRW, yagenewe Uturere mu kuziba icyuho ku mishara y’abarimu.
Hari kandi inyongera ya miliyari 1997 FRW, yongerewe ibigo bitandukanye hagendewe ku iteka rishya rigena indamunite z’urugendo; inyongera ya miliyari 2.5 FRW yahawe Minisiteri ya Siporo ajyanjye n’ibikorwa byo gutegura, kwakira no kwitabira imikino mpuzamahanga n’inyongera ya miliyari 2.5 FRW yagenewe ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP & & IPRCs) mu kuziba icyuho cy’imishara y’abakozi bashya bashyizwe mu myanya. Ingengo y’imari y’iterambere yari yaratowe ingana na miliyari 1847.3 FRW ikaba izagabanukaho miliyari 66.5 FRW igere kuri miliyari 1780.8 FRW mu ngengo y’imari ivuguruye. Ubusesenguzi kuri iyi ngengo y’imari ni uko bigaragara ko u Rwanda ntaho ruva nta n’aho rujya kuko imisoro n’amahōro u Rwanda rwinjiza ataragera kuri 50% by’ingengo y’imari yose, bivuze ko rukirambirije ku nkunga n’inguzanyo by’amahanga. Ubu se kwa kwigira FPR yirirwa ibeshyabeshya kuri he?
Ikindi ni uko amafaranga yongerewe mu ngengo y’imari atari azashorwa mu mishinga yungukira abaturage ahubwo amenshi ni ayo kwihemba mu ngendo zikorwa n’abategetsi. Ikindi gice kigamije kongera imishahara y’abarimunyamara abana bo barakomeza guta ishuri (drop out) uko bwije n’uko bukeye. Imibare y’abana bata ishuri yavuye mu busesenguzi bwakozwe n’abasenateri igaragaza ko Uturere tugifite abana benshi batari bajya ku ishuri kugeza ubu, ku isonga hakaza Uturere twa Nyanza, Musanze, Burera, Gisagara, Rutsiro na Gatsibo. Ni mu gihe ariko Uturere twa Ruhango, Kicukiro, Huye, Rubavu na Karongi aritwo dufite abana bake bataye ishuri.
Muri rusange imibare igaragaza ko mu mashuri abanza, abana bata ishuri bavuye kuri 7.8 % mu 2019 bagera ku 9.5 % mu 2020/2021. Umubare munini w’abata ishuri mu mashuri abanza ni abahungu, aho bari kuri 11.3%, mu gihe mu mashuri yisumbuye abakobwa aribo benshi bata ishuri aho bangana na 11.1%. Inteko Rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gusaba Guverinoma gushyiraho uburyo bwo gukurikirana no kugarura mu ishuri abana baritaye by’umwihariko abarangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye batsinzwe ibizami bya Leta bakangirwa gusibira. Yasabye kandi Guverinoma gukurikirana uburere n’uburezi bw’abana bava mu miryango irimo amakimbirane ku buryo amakimbirane y’ababyeyi babo atabagiraho ingaruka zo kuva mu ishuri.
Ibi rero Inteko Rusange ya Sena isaba Guverinoma ni nko kwirebera mu mazi kuko nta ngengo y’imari yagenewe igikorwa cyo kugarura abana bataye ishuri, ikiyishishikaje ni ukongera amafaranga abategetsi bahabwa mu ngendo yiyongera ku mishahara ihanitse baba barigeneye. Ikindi uhita ubona mu ngengo y’imari ivuguruye ni uko nta ngengo y’imari yihariye yageneye ubuhinzi mu gihe ari bwo butunze abarenga 95% by’abaturage. Ibi rero ingaruka yihuse ni uko ibiciro by’ibiribwa bizakomeza gutumbagira ku masoko, abaturage bagakomeza gutakaza ubushobozi bwo guhaha. Imibare igaragaza ko umwaka ushize wa 2022 warangiye ibiciro ku masoko bizamutseho 13.9%, nk’uko byatangajwe na Minisitiri Ndagijimana wa MINECOFIN, ubwo yari mu Nteko kuri uyu wa 08/02/2023. Yatangaje kandi ko ko ibiciro ku masoko byazamutse ku gipimo cya 21.6% mu Ukuboza 2022 ugereranyije na 21.7% mu Ugushyingo 2022.
Iri zamuka Minisitiri Ndagijimana aryegeka ku ngaruka za Covid-19 n’intambara yo muri Ukraine, akirengagiza ko urwego rw’ubuhinzi rwagize umusaruro muke bitewe n’igihembwe cy’ihinga cya 2022A kitagenze neza, kubera ibura ry’imvura mu bice bimwe by’igihugu, nyamara hakaba hadatekerezwa uburyo bwo kongera ingengo y’imari mu ikoranabuhanga ryo kuhira. Guhora abahinzi bacungana n’imvura ntibigezweho na gato kuko hari ibihugu bigusha imvura nke cyane mu mwaka, nka Israël, ariko bikeza cyane, bikagira umusaruro mwinshi ukomoka ku buhinzi, kuko bibyitaho, bigashoramo ingengo y’imari ifatika. Ikindi Minisitiri Ndagijimana yirengagiza ni uko izamuka ry’ibiciro ku masoko rishobora guterwa n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli na gaz byazamutse ku masoko mpuzamahanga. Ibi rero si we ubigena ariko icyo yashobora ni ukongera ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi none ntayo, ahubwo niyashyirwaga mu bikorwa by’iterambere yaragabanyijwe cyane agera kuri miliyari 1780.8 FRW mu ngengo y’imari ivuguruye, angana na 37.4% by’ingengo y’imari yose, bivuze ko 67.6% by’ingengo y’imari ashirira mu mishahara y’abakozi no mu bindi abategetsi bagenerwa. Ibi rero ntaho byageza u Rwanda uretse guhora ruteze amaboko amahanga.
FPR yananiwe guhangana n’ibibazo by’ubukungu, ahubwo ihitamo gukenesha abaturage ngo bahore bayitegeye amaboko. Igitugu no kurigisa uvuze ibitagenda wese nibyo agatsiko kari ku butegetsi kimirije imbere, naho imishinga izamura abaturage iterwa umugongo. Ibi rero nta kundi byakemuka uretse kuba Abanyarwanda bose bakwitabira Impinduramatwara Gacanzigo, kuko niyo yonyine yatuma umuturage abona ibyo agenewe akiteza imbere, ubusumbane bukagabanuka. Yatuma kandi umunyarwanda abaho mu mahoro, akaba mu gihugu kizira intambara umunyarwanda arwana n’undi, nta kabuza iterambere rirambye ryagerwaho mu nkingi zaryo zose.
FPR, WAMUNZE UBUKUNGU BWOSE URABWIKUBIRA, IGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!
Ahirwe Karoli