UBUHAMYA BUBABAJE: URUGENDO RWA MUNYANEZA KUVA I TINGI TINGI KUGERA I KIGALI





Yanditswe na Nema Ange

Bisigaye bizwi ko Minisitiri Gasana Alfred, yakoze urugendo ava i Nyakabanda ya Gitarama akanyura i Cyangugu. Akambukira i Bukavu akanyura mu nkambi ya Kashusha, akavuganira impunzi, ariko mu kanya gatoya, yagera i Tingi Tingi, agahindura ibitekerezo, akaza mu Rwanda aho yagizwe Bourgmestre wa Komini Nyakabanda, nyuma akaba umudepite wa FPRuri muri Komisiyo ya Politiki. Nyuma y’imyaka umunani akisanga mu rwego rw’ubutasi, muri 2011, ariko muri 2021 akisanga yabaye Minisitiri w’Umutekano, asigaye nawe yicara kuri high table, akinjira muri Village Urugwiro adakomanze.

Uru rugendo rwamuhiriye siko rwahiriye abo basangiye urugendo niyo mpamvu tugiye kureba urugendo rw’agahinda rwa Munyaneza Jean Claude, wavuye i Kigali, akanyura mu Ruhengeri, akaza kwisanga i Kayove ya Kibuye, mbere yo guhungira i Bukavu, akaza kwisanga ari imfubyi i Tingitingi, bamara kuraswa na FPR akarokoka, akaza kwisanga i Kigali mu ruhuri rw’ibibazo, aho FPR yamwiciye ababyeyi, ikamugira imfubyi, noneho yisanze yamucunze ay’ikoba, igurisha imitungo yasigiwe n’ababyeyi be, ngo akunde yangare.

Munyaneza Jean Claude uzwi ku izina rya Kenny, yavutse mu 1990, avukira i Kigali, mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, icyo gihe yari Komini Nyarugenge. Se umubyara Nganizi Jean Bosco yakoraga muri Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR), naho Nyina Munyarugendo Pélagie, akaba yarakoraga muri Minisiteri y’Imirimo ya Leta n’Ingufu (MINITRAPE) yayoborwaga na Joseph Nzirorera, ndetse amubereye Umunyamabanga mukuru. Ubukungu bwabo nibwo bwabakururiye urwango rwa Habyarimana.

Mu 1992, Leta yariho mu Rwanda yafunze Se mu byitso ndetse aza gupfa urupfu rw’amarabira, mu gihe Munyaneza yari afite imyaka 2 gusa, ndetse na nyina ahita yirukanwa ku kazi, bazira kwitwa ibyitso by’Inyenzi. Ubuzima bwo muri gereza bwo kunywera igikoma mu nkweto no gukubitwa buri munsi nibyo byamuviyemo gupfa, ntiyabona n’amahirwe yo gushyingurwa n’umuryango. Umuryango usigaye wahise wimukira mu Ruhengeri aho Nganizi Jean Bosco yavukaga, ariko naho ntibahabonera amahoro, kuko bitwaga ibyitso, maze Munyarugendo Pélagie ahitamo kwimurira umuryango wose aho yavukaga muri Komini Kayove, mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ariko bakomeza gukurikiranwa n’ubutegetsi bwa Habyarimana kugeza ubwo bahungiye muri Congo, mbere ya Jenoside yo mu 1994, bahunze mu 1993.

Umuryango wose wari ufite uko ubayeho wisanze watatanye, maze nyirarume wa Munyaneza wakoraga muri CEPGL afasha umuryango gutura i Bukavu kuko yari ahazi neza. Birumvikana ko Jenoside yakorewe mu Rwanda muw’1994 yabaye nta n’umwe wo muri uyu muryango ukiri mu Rwanda, kuko Nganizi Jean Bosco yari yarapfuye, abasigaye bo mu muryango we bibereye i Bukavu, ndetse nyina yarongeye kubona akazi kubera musaza we.

Mu 1994, FPR yafashe ubutegetsi, impunzi z’Abanyarwanda zahungiye muri Zaïre ku bwinshi, maze umuryango wa Munyarugendo Pélagie, ukurikira abandi mu nkambi ya Katana, kuko yiyumvagamo kuba mu bwoko bw’Abahutu. Uyu muryango wageze i Katana mu gihe Munyaneza yari afite imyaka ine (4) gusa.

Ubujyahabi no kutagira akazi bwatumye, mu 1996, igihe FPR yasenyaga inkambi ya Katana, Munyarugendo Pélagie na mwisengeneza we bananiwe guhunga, maze FPR ihita ibazana mu Rwanda, basubira muri Kayove, aho yavuye aje i Kigali gusaba imitungo ye yari yarabohojwe n’abasirikare, urugendo ntirwamuhira akubitwa na Afande Turagara n’abamurindaga kugeza anegekaye, bamushyira mu modoka, bamujyana i Kayove, aho yaje kugwa nyuma y’icyumweru kimwe gusa. Umuryango wararize urihanagura ubura ubutabera.

Umuryango wa Pélagie womonganiye mu mashyamba, maze musaza we ajyana abana kugeza bisanze i Tingi Tingi, aho yaje gupfira n’umuryango wose harokoka gusa Munyaneza akikijijwe na Croix Rouge.

Croix Rouge yaje kuvana abana b’imfubyi i Tingi Tingi ibajyana i Kisangani, na Munyaneza yisangayo, nyuma bagarurwa mu Rwanda ku ngufu, abenshi bashyirwa mu bigo by’imfubyi, we ashyirwa mu cya Ruhengeri, aho yaje guhurira n’inshuti ya Se, imuhuza na Sekuru, amujyana mu muryango, anamusubiza mu ishuri, ariko ntiyarimaramo igihe kuko Inkotanyi zahise zimugira umusirikare muto bitaga “Kadogo”.

Mu minsi yakurikiyeho Munyaneza yabaririje amakuru, ubwo yari ageze mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, amenya ko ababyeyi bari bafite amazu n’indi mitungo i Kigali, abifashwamo na mubyara wa nyina, waje kwicwa anizwe, ntiyagira gikurikirana. Kenny yari yongeye kuba imfubyi bwa kabiri bitewe na FPR.

Mu 2002, Munyaneza yaje gusubizwa imitungo y’ababyeyi be ariko kuko yari akiri umwana, imitungo ikomeza gucungwa n’umuntu yahawe n’Akarere ka Kicukiro, kandi ntacyo bapfana. Muri 2005, ku myaka ye 15, Munyaneza yaje gutsinda ikizami cya primaire, ariko abura amafaranga y’ishuri kandi imitungo yasigiwe n’ababyeyi be icungwa n’umukada (cadre/cader) wa FPR, witwa Ndayambaje Emmanuel, utaragiraga icyo amuha na kimwe. Yahisemo kwiga muri Nine-Years-Basic-Education (9YBE), agatungwa no guca incuro.

Mu 2008, haje Nyirarume ababazwa n’uko mwishywa we abayeho nabi, akurikirana imitungo y’ababyeyi be ndetse Akarere ka Kicukiro kabasha kumusubiza imitungo ye, ariko wa mu kada witwa Ndayambaje Emmanuel ntiyanyurwa kuko yari yaramaze gushakiramo umugore. Haba hatangiye urugamba rushyashya. Munyaneza abifashijwemo na ba nyirarume babiri, umwe wabaga ku Gisenyi, babonye ko ashobora kubura ubuzima kubera abashakaga imitungo yasigiwe n’ababyeyi be, batahiriwe ku ngoma ya MRND none na FPR ikaba yari ibageze ku buce, umwana bamwimurira ku Gisenyi, nyuma mu 2010 batsindira imitungo banayimwandikishaho kuko yari amaze kugira imyaka y’ubukure, kandi asigaye ari ikinege mu muryango.

Ndayambaje Emmanuel, mu 2016, yahimbye urubanza rwa Gacaca, ruvuga ko Munyarugendo Pélagie yatwitse inzu y’umututsi witwaga Joseph, arangije asahura ibye, nyamara igihe cyo gutwika cyarabaye muri Jenoside, mu gihe Pélagie n’umuryango we bari bari i Bukavu. Urukiko rwanzuye ko ya nzu ya Kenny igomba gutezwa cyamunara, nyamara urubanza bavuga ko rwabaye mu 2007, nyamara Pélagie yarapfuye mu 1996.

Munyaneza byarangiye ajyanwe Iwawa

Munyaneza yandikiye Mukantaganzwa Domitille wari ushinzwe Inkiko Gacaca, asaba gusobanurirwa uburyo izo nkiko zaburanishije umuntu wapfuye, zikamushinja ibyaha byakorewe mu Rwanda adahari, ntiyabona igisubizo, agiye kubibaza arapfatwa ajyanwa i Ndera, ashinjwa uburwayi bwo mu mutwe, birangira ajyanywe Iwawa, arateseka bikomeye. Biteye agahinda kubona Kenny yarazize imitungo isi yose irebera.

Ubu uyu munsi Munyaneza Jean Claude asigaye ari nyakamwe, yaba umuryango wo kwa Se n’uwo kwa Nyina, bose bapfuye urusorongo kugeza barangiye, nta kindi bazira uretse imitungo yasizwe na Nganizi Jean Bosco na Munyarugendo Pélagie. Arababaje kuko arara aho bwije ageze, nyuma yo gucikiza amashuri ye.

Twanzura twasaba inzego zose ndetse n’imiryango yita ku burenganzira bwa muntu ko yasaba gusubirishamo urubanza rwa Munyarugendo Pélagie rwamushinjaga ibyaha byabaye adahari, ndetse rukamushinja adahari, kandi amategeko yo mu Rwanda avuga ko iyo upfuye urubanza ruba rurangiye. Atari ibyo abakada ba FPR bazakomeza bacure Abanyarwanda bufuni na buhoro, bazira imitungo yabo. Byaragaragaye ko FPR itoranya ku butoni kuko umwe wavuye i Tingi Tingi yinjira mu Rugwiro adakomanze, undi mugenzi we akaba abara ubwije n’ubukeye, atazi amaherezo ye n’uko azamera ejo hazaza.

Nema Ange