UBUHINDE (KALPATARU) BWATSINZE U RWANDA (REG) : MILIYONI $32 ZIRAHAGENDEYE.

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Mu gihe Abanyarwanda twamaze kumenyera no kwihanganira ubujura bwa FPR. Siko bimeze ku banyamahanga bakorana nayo kuko mu byumweru byashize ikigo cya Abahinde Kalpataru Power cyajwigirije Rwanda Energy Group aho cyatsindiye amafaranga REG yari yaranze kucyishyura ndetse hakaniyongeraho ni inyungu ku buryo REG yasabwe kwishyura miliyoni 32 za amadolari yo muri America.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Economic Times, Kalpataru Power yatsindiye amafaranga miliyoni 32 z’amadolari y’Amerika  mu urubanza nkemurampaka yari fitanye na REG kuva mu kwezi kwa gatatu ku umwaka wa 2017. Amakimbirane yari ashingiye ku masezerano yo gushyiraho no gutangiza umuyoboro w’amashanyarazi wa KV 220 uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda muri Afurika yo hagati.

Uruganda rukora rukanatwara amashanyarazi rwo mu Buhinde rwagiranye amasezerano yo gutekereza (Design engineering), kugura no gukora (supply), kubaka no gutangiza (installation and commissioning) uwo muyoboro mu kwezi kugushyingo 2013. Ubwubatsi bwatangiye mu  kwezi ku ukwakira 2014 kandi icyemezo cyuko umushinga urangiye no gutangiza ibikorwa gitangwa mu kwezi kwa Gicurasi 2017.

Umuntu uzi ibyu uwo mushinga akaba yabwiye ikinyamakuru The Economic Times ko : “Uyu wari umushinga ugamije iterambere rihuriweho n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Uterwa inkunga n’Ikigega Nyafurika gishinzwe iterambere hamwe na Kreditanstalt für Wiederaufbau“.

Nk’uko uyu muntu abitangaza mu kwezi kwa Gashyantare 2016, Kalpataru yasabye ko yakwishyurwa amadorari agera kuri miliyoni 24 y’amadolari y’Amerika kubera ibiciro byari byahindutse kandi nkuko amasezerano abiteganya. Cyakora REG yasabye iyi sosiyete ikorera mu mujyi wa Mumbai kuzatanga fagitire aruko umushinga urangiye.

Nyuma gato yuko umushinga urangiye, mu kwezi kwa Werurwe 2017,Kalpataru yagaruye fagitire ariko ihura na abanyakinyoma bo muri REG banga kwishyura.

Nkuko bivugwa mu masezerano, ikibazo cyoherejwe mu kanama gashinzwe guca amakimbirane. Mu Kuboza 2019, inama y’ubutegetsi yanzuye iha ishingiro ikirego cya Kalpataru kuko yavuze ko Kalpataru ifite uburenganzira bwo gutanga iyo fagitire ya miliyoni 24 z’amadolari y’Amerika, inongeraho amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 35, hamwe n’inyungu za miliyoni 3.6 z’amadolari n’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 5.3.

REG yamaganye iki cyemezo itangiza urundi rubanza nyemurampaka mu Urukiko rugizwe na abantu batatu, rumaze kumva impande zombi, rwemeje icyemezo cy’inama y’ubutegetsi ishyigikira Kalpataru. Ku i tariki ya 28 Kanama, urukiko rwategetse REG kwishyura miliyoni zisaga 32.25 z’amadolari, agizwe na amafaranga yo kuzamura ibiciro ndetse n’amafaranga Kalpataru yakoresheje muri izo mpamza kandi REG ikagomba kwishyura ayo mafaranga mu gihe cyitarenze ukwezi nyuma yuwo munsi.

Kalpataru yanze kugira icyo atangaza mu gihe yegerewe ni ikinyamakuru. Nu ubutumwa bwanditse mu uburyo bwa email ikinyamakuru cyohereje REG ntibwasubijwe.

Ikinamico kibera mu nyiko za Leta ya FPR kigira umupaka. Byanze bikunze ubu REG yarangije kwishyura amafaranga ya abandi. Ninde uzabyishyura mu Rwanda ? Ninde uzabibazwa?

Constance Mutimukeye