UBUKUNGU : IMPAMVU 15 ZIGARAGAZA KO GUSIMBURANYA ABAGENZUZI B’IMARI YA LETA BIDAHAGIJE

Spread the love

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Mu gitondo cyo ku wa 14/10/2021, imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yatangaje ko Obadiah Biraro, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, wari umaze imyaka 10 kuri uwo mwanya yasimbujwe na Alex Kamuhire. Muri iki cyegeranyo tugiye kureba  gusesengura impamvu 15 zigaragaza ko gusimburanya Abagenzuzi b’Imari ya Leta bidahagije ngo bigire icyo bimara ku bukungu bw’u Rwanda, buhora bushirira ku ma comptes ya FPR ari mu mahanga :

  1. Itangwa ry’amasoko: Iyo uganiriye n’abashinzwe gutanga amasoko mu bigo bya Leta no mu Turere, bakubwira ko ikintu ahanini kibateranya na ba Auditeurs ari Igenamigambi rikorwa nabi (Poor Planning). Usanga Iteganyabikorwa (Plan d’Actions) z’ibigo byose zitagira Igenamigambi (Planning). Ibi ahanini bigaterwa n’uko mu Rwanda tutagira Minisiteri y’Igenamigambi (Ministère du Plan-MINIPLAN). Nyamara mbere y’1994 yarahahoze ariko FPR yayikuyeho maze inshingano zayo zijyanwa muri MINECOF (Ministère de l’Economie et des Finances). Aha rero ugahita wibaza ukuntu igihugu gishaka gutera imbere kitagira Planning bikakuyobera. Ingaruka ni uko haza ibikorwa bitateganyijwe kandi byihutirwa, hakagira ibiburiramo. Ubu se wasobanura gute uburyo MINALOC yabwiye Uturere mu 2019 ngo bakoreshe Itorero ry’abanyeshuri barangije Secondaire kandi nta mafaranga yateganyijwe yo guhemba abatoza, gutunga abatozwa, imipira, kubavana no kubageza iwabo?
  2. Imikoranire y’Inzego: Usanga abantu bashinzwe kugenzura imari ya Leta mu bigo cyangwa mu Turere (Auditeurs Internes) batanga raporo kwa Auditeur Général nyamara bahembwa n’aho bashinzwe kugenzura. Ubu se Auditeur Interne yavuga nabi Boss we akazongera kumusinyira inguzanyo? Nimutekereze Directeur w’ishuri uri muri Njyanama uri buze kugira ibyo abaza Mayor kandi ariwe aha raporo mu kazi gasanzwe. Biragaragara ko nta bwisanzure azakorana azacungana gusa na jéton de présence bamugenera ubundi yicecekere rubanda rukomeze rugoke we yakuyemo aye.
  3. Igitutu cy’Abakuriye abandi: Usanga buri gihe abayobozi bo ku rwego rwo hejuru bahora bereka abo hasi ko ibintu byose byaturutse kwa Perezida Kagame, bakabashyiraho igitutu kugeza bakoze ibidakorwa. Dufashe urugero ubwo Guverineri Gasana Rurayi yategekaga Intara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza kabonye umushoramari wo kubaka ahari gushyirwa uruganda rwo gukora insinga. Guverineri yokeje igitutu Njyanama ya Nyanza kugeza ubwo isinyiye umushoramari ubutaka yishyura expropriation ya 70,000,000 FRW, nyamara muri ubwo butaka harimo inzu ya Musée ifite agaciro ka 120,000,000 FRW, udashyizemo igiciro cy’ubutaka. Ubwo se Banyarwanda, mukeka ko Auditeur Général yari gukora iki i Nyanza? Uru ruganda si igikorwa cy’inyungu rusange ahubwo ni icy’umucuruzi ku giti cye.
  4. Société Civile idakora n’Itangazamakuru ridafite ubwisanzure: Mu bihugu byose bigendera kuri capitalisme, iyo Leta ifatanyije n’abashoramari kuko aribo bazayiha impapuro mvujwafaranga (Treasure bonds), abaturage bavugirwa na société civile ndetse n’itangazamakuru. None FPR yabipfutse umunwa, ugize ngo aravuze ashinjwa Jenoside cyangwa kwangisha ubutegetsi abaturage.
  5. Gukora ibintu ku munota wa nyuma: Iyo mu nzego bireba bumvise ko Kagame azasura ahantu barara bakora umuhanda. Niko byagenze i Karembure muri Kicukiro, ku Gisagara, i Rongi muri Muhanga, n’ahandi. Ubwo se amafaranga akora iyo mihanda avahe ko aba atarateganyijwe? Ni mu kirere se?
  6. Uburyo abategetsi bajyaho: Buri mutegetsi ugiyeho aba asanzwe afite ubushobozi buciriritse agahita azamurwa mu buzima buhenze cyane: V8, inzu zihenze, amashuri ahenze, abo basurana barahinduka, ku buryo byose bimutwara amafaranga adashobora guhembwa, bigatuma ashyiraho abashinzwe amafaranga bazamufasha kwiba. Urugero ni Dr Ntawukuriryayo wabaye Perezida wa Sénat ahita yirukana abakozi bose kugeza ku bakora amasuku, azana abe yizeye ko bazamufasha kwiba, uretse ko byamugarutse arabizira. N’abitwa ngo baratorwa mu badepite bashyirwa ku rutonde n’amashyaka ku buryo nta nshingano baba bafite ku baturage ahubwo bakorera amashyaka yabazanye, nta ngufu nta nke bagira kuri Guverinoma.
  7. Abashoramari barusha imbaraga inzego z’ubutegetsi: Usanga hari abikorera ku giti cyabo baba bafite ijambo rikomeye muri FPR ku buryo izo nzego ntacyo zabatwara icyo bakora cyose. Ingero ni nyinshi ariko reka tuvugemo nkeya. Niba NPD Cotraco iri mu bigize Crystal Venture, ihawe isoko ryo gukora umuhanda ikawusiga utarangiye. Niba Reserve Force ihawe isoko ryo gusana imiyoboro y’amazi muri WASAC, bikayinanira yarishyuwe Auditeur Général azajya mu Nteko avuge ngo Inkeragutabara nizo zateje ikibazo muri WASAC? Cyangwa bazakuraho Umuyobozi Mukuru wa WASAC, abandi baze bahangane n’ibihombo n’ubutaha byongere?
  8. Ubwoba bwo kuva mu mwanya: Abategetsi baba barahoze ari Abanyarwanda nk’abandi. Iyo bamaze kugera mu myanya, bahorana ubwoba bukabije bwo kuzabaho mu buzima bubi. Ubwoba ahanini buba bushingiye ku buryo bazaba réintégrés muri société baba baritandukanyije nayo. Ni gute umuntu yaba umudepite asanzwe ari Directeur wa Secondaire ahembwa 213,000 FRW noneho akajya ahembwa 2,500,000 FRW, birumvikana ko azatinya kuvuganira rubanda kugira ngo yigumire muri uwo mwanya.
  9. Abategetsi baba mu Rwanda batarukunda ariko kubera ko bahafite akazi: Ibi bintu Niyomugabo Nyamihirwa yarabisobanuye bihagije, bitsindagirwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi, bukorerwa mu badepite, mu basenateri no baminisitiri gusa, aho basanze 70% by’aba bategetsi badafite imiryango mu Rwanda. Imiryango yabo yibereye mu Burayi, Canada n’Amerika. Bivuze ko baba bari mu Rwanda umutima uri ahandi. Aba se nibo bazatekereza gucunga neza ibya rubanda?
  10. Amategeko atareba abantu bose kimwe: Niba abacuruzi basanzwe bahatirwa gutanga Factures za EBM ariko ababogamiye kuri FPR ntibazitange, murumva bazacuruza kimwe? Ubu inzu Urukiko rw’Ikirenga rukodesha ku kwezi 120,000,000 FRW hari uyobewe ko ari iy’Umunyamabanga Uhoraho muri Ministère izwi neza? Niba se REB ikodesha ku kwezi inzu ya 26,000,000 FRW i Gahanga yo kubikamo ibitabo byakwirwa muri Camionnette, Auditeur Général yatinyuka kugaragaza ny’ir’iyo nzu? Hanahwihwiswa ko aba auditeurs nabo atari shyashya kuko nabo niba bakozi bakeneye gukira vuba.
  11. Indimi: Raporo ya Auditeur Général iba ikoze ngo hakurikijwe ibipimo mpuzamahanga kandi igakorwa mu Cyongereza, ariko yajya kubwirwa PAC ikavugwa mu Kinyarwanda. Ese tutabeshyanye siho hava kwita “ibyaha” biteganywa n’amategeko “amakosa”, abajura bagahita baba abere?
  12. Ingengabihe y’Ubugenzuzi ikoze nabi cyane: Ntibyumvikana ukuntu Raporo ya Auditeur Général yo ku wa 11/05/2021, yagaragazaga ibikorwa byakozwe kuva ku itariki ya 01/07/2019 kugeza ku ya 30/06/2020, yatangwa nyuma y’igihe kingana gutya barangiza ngo impapuro zasohoreweho amafaranga zarabuze, nyamara iyo hagize abajyanwa mu nkiko zihita ziboneka abajura bakaba abere bakitahira.
  13. Imvugo zipfobya n’izishyushya imitwe y’abazumva: Iyo Auditeur Général agiye muri PAC akavuga ngo muri WASAC cyangwa ahandi ibintu byaradogereye, amafaranga yaburiwe irengero, mu by’ukuri aba yaraburiwe irengero? Amafaranga ntashobora kuburirwa irengero, iyo atari kuri Rwiyemezamirimo watsindiye isoko, aba ari mu bindi bikorwa byakozwe bitateganyijwe mbere cyangwa ari mu mufuka y’umujura. Kuki batayahiga ngo harebwe icyo yakoze niba yaribwe agarurwe bareke gutekinika? Ese igihe bavugiye abajura ko nta na make baragarura? Rwanda waragowe rwose.
  14. Raporo ya Auditeur Général idafite icyo ikiza: Umwe mu ba Gitifu b’Imirenge mu Ntara y’Amajyaruguru yigeze kuvuga iko iyi raporo ari “Autopsie” (Post-mortem exam). Mu by’ukuri iyi raporo imeze nko gukorera ikizami umurambo ushaka icyamwishe kandi udateze kumuzura. Icyagira akamaro ni ugukora iki kizami ariko uwamwishe agakurikiranwa, agahanwa kandi akagarura ibya rubanda. Naho ubundi guhindaguranya ba Auditeurs Généraux ntacyo byungura Abanyarwanda. Raporo ijya gukorwa abariye amafaranga baramaze kugera mu Burayi no muri Amerika baranabyaye. Habeho gutesha hakiri kare, amazi atararenga inkombe, naho ubundi ntaho tuva ntaho tujya rwose.
  15. Abatumizwa gusobanura amafaranga yaburiwe irengero nyamara ntaho bahuriye n’amafaranga: PAC yigiza nkana iyo itumije abaza gusobanura aho amafaranga yarengeye maze igatumiza abayobozi b’ibigo, ba Perezida ba Njyanama z’Uturere na ba Mayors, nyamara aba sibo basinyira amafaranga asohoka. Niyo mpamvu usanga Dr Gahakwa Daphrose afungiye i Mageragere, nyamara PS muri MINAGRI ari aho atuje yibereye mu kazi kuko atari akifuzwa gusa. Ubundi mu Turere, aho gutumira Mayor na Perezida wa Njyanama, hakagombye gutumizwa Gitifu w’Akarere kuko niwe Chief Budget Manager, akazana na Division Manager& Corporate Services, DAF, Budget Officer, Accountant, Procurement Officers na Internal Officers, kuko aba nibo bazi aho amafaranga aba yarengeye. Ninde Munyarwanda uzibagirwa Rwagasana wari Perezida wa Njyanama ya Kirehe abwirira Mayor Muzungu ngo “ntashaka ko azamugarura gusobanura ibyo atazi mu Nteko”? TVR ntiyazuyaje kubitangaza. Ubu se bayobewe ko Mayor na Perezida wa Njyanama bataba muri PFM? FPR ibiri inyuma?

Ahirwe Karoli.