UBUNDI BUDASA BW’U RWANDA, NICYO GIHUGU CYA AFURICA GIHIGA ABATAVUGARUMWE NA LETA HANZE Y’IGIHUGU

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Raporo y’umuryango utegamiye kuri Leta w’Abanyamerika witwa Freedom House, yashyizwe hanze ku itariki ya 4 Gashyantare 2021, ku bijyanye n’ubwiyongere bw’igitutu ku isi ishyira u Rwanda hamwe n’Ubushinwa, Uburusiya, Irani na  Arabiya Sawudite kurutonde rw’ibihugu byongera igitugu, no gukoresha iterabwoba ku isi.

Iterabwoba rikoreshejwe ikoranabuhanga, gukoresha software zineka abantu (aha ni porogaramu bashyira muri telefone cyangwa Murandasi y’umuntu ikajya ineka ibyo akora byose), kwibasira imiryango y’abatavuga rumwe na Leta bari mu gihugu bagahsyirwaho iterabwoba ndetse nubwicanyi ni bimwe mu bikorwa u Rwanda rukoresha muri iryo terabwoba.

Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Freedom House uremeza ko Amafaranga n’ingufu Kigali ikoresha mu kuniga ijambo rya Diaspora y’u Rwanda no kwibasira abenegihugu ishyiraho icyasha cy’iterabwoba  ni  “menshi cyane ku gihugu gituwe na miliyoni 13 aho hafi kimwe cya gatatu cy’abaturage aba munsi ari abakene cyane”.

Iyo Raporo ishingiye gusa ku biganiro n’ikusanyamakuru rusange, harimo inyandiko za leta hamwe n’ibinyamakuru. Yanzuye ivuga ko guverinoma y’u Rwanda kuva mu 2014  yibasiye mu magambo cyangwa igakorera urugomo Abanyarwanda baba byibuze mu bihugu birindwi kandi igatangiza buri gihe ibikorwa byo gusebanya ku mbuga nkoranyambaga.

Ikinyamakuru RFI dukesha iyi nkuru cyavuganye na guverinoma y’u Rwanda, cyatangaje ko yanze kugira icyo ivuga kuri iyi raporo.

RFI yibukije ko Semuhanuka Kagame, mu kiganiro n’abanyamakuru mu mwaka wa 2019, avuga ku birego byo kuneka ibiganiro bya What’sApp by’abenegihugu be mu mahanga. Paul Kagame yari yijeje ko guverinoma ye itakoresheje porogaramu yo muri Isiraheli Pegasus, bitandukanye n’iperereza ryali ryakozwe na Financial Times.

Nta gishya abanyarwanda badasanzwe bazi iyi raporo yashyize ahagaragara, gusa irerekana ko iminsi y’umujura Kagame na FPR ye ibaze. Abanyarwanda muri mu gihugu ntimuzishinge Abanyarwanda baba hanze babagira inama zo kureka agatsiko kagakomeza kubica buhoro buhoro mu buryo bwose bubaho, kuko nkuko dukomeje kubibabwira iyo umuntu aguzuzuguye ukamwihorera abigira akamenyero! Kandi nkuko mukomeza kubyibonera FPR ntigira umurongo ntarengwa iyo bigeze mu kwibasira Abanyarwanda.

Ahirwe Karoli