UBURENGANZIRA BWA MUNTU : IKINYOMA NGO “U RWANDA RUHAGAZE BWUMA”

Yanditswe na Nema Ange

Leta ya FPR iritegura kuzajya kwerekana aho igeze mu gushyira mu bikorwa imyanzuro 50 ku burenganzira bwa muntu rwahawe mu mwaka wa 2015 mu isuzuma ngarukagihe riba buri myaka itanu. Iryo suzuma rikorwa n’ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku burenganzira bwa muntu, ryikaba ryitwa “Universal Periodic Review”.

Mu gihe mu Rwanda abantu bakomeje kugenda baburirwa irengero, igipolisi cya Kagame kikarasa abantu ku manywa y’ihangu, imfungwa za politiki zikiyongera, imfungwa zikaraswa zambaye amapingu, abatarashwe “bakiyahura”, abasirikare ba Kagame bagafata abagore ku ngufu, Kagame akigamba ko “batasenye n’urugomo rukwiye” amazu y’abaturage mu mugi wa Kigali, mugihe Abanyarwanda tuzi ibyo byose agatsiko k’abicanyi n’amabandi gati “Tuzajya kwerekana iriya myanzuro mui Mutarama 2021 duhagaze bwuma”.

K’urukande rw’ikinyoma, uhagarariye ako gatsiko umutegarugoli Umurungi Providence, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutabera Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yitwaje ko mu myaka itanu ishize : “Hafunguwe by’agateganyo abantu bagera ku 9 440, hanafunguwe abantu 110 bahawe imbabazi”. Mu mboni ye ntacyo yavuze ku uburenganzira bw’imfungwa 74 000 zikiri muri gereza aho mu gihe cya covid-19 twabamensyesheje ko imfungwa zishwe n’inzara, zikabura imiti, ibyo bikaza byiyongera k’umwanya ukomeje kubura mu magereza y’u Rwanda.

Ku bantu baburirwa irengero, umutegarugoli Umurungi yavuze ko : “Muri raporo tuvugamo ko kuva RIB yajyayo, yakiriye ibibazo hafi ku 1 300, muri abo 1 300 abantu 1 110 barabonetse, abandi bagera ku ijana no mirongo ingahe ni bo tutazi iherezo ryabo”. Umuntu yakwibaza niba abo bantu 140 bo atari nta burenganzira bafite ?

Umurungi Providence

Umurungi yasobanuye ko impamvu u Rwanda rudashyira umukono ku masezerano arebana n’ibura ry’abantu ari uko mu karere u Rwanda rurimo, abantu bashobora kwambuka umupaka Leta ntibimenye, uko ni ntako yasobanuye ko abantu baburirwa irengero baba baragiye mu mitwe irwanya Leta ya FPR : “Hari nk’imiryango yagiye igaragaza ko yabuze abantu bayo, twajya kubona tubabonye muri ba bandi bafashwe muri Kinigi, nk’uwo umuryango we waravuze ngo yarabuze ariko ahubwo umuntu yarakase ajya gushaka akazi mu Bugande yarangiza agakata tukumva ngo ari mu mashyamba muri Congo.” Ni agahomamunywa!

Mu gihe agatsiko kari kwigamba kuba karashyize mu bikorwa 95% y’ibikorwa kasabwe, twabibutsa isuzuma ritariho umukungugu risohoka muma raporo y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Nk’umuryango Human Rights Watch  watangaje uyu mwaka ko mu mwaka wa 2019 “FPR iri ku butegetsi na Kagame bakomeje kwiharira urubuga rwa politiki, abayobozi ba politiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bagaterwa ubwoba, amajwi yabo akazimwa, bakibasirwa, bagafungwa cyangwa bikaba ngombwa ko bajya mu buhungiro. FPR yatsinze amatora mu matora y’abadepite muri Nzeri [2019], nyuma y’uko Kagame yongeye gutorwa n’amajwi yatangajwe ya 98.8% mu matora ya perezida wa 2017. Muw’ 2015, referendumu yatumye habaho ubugororangingo bw’itegeko nshinga ry’igihugu ryemerera Kagame kwiyamamariza izindi manda.

Muri Nyakanga [2019], Komite y’umuryango w’abibumbye ishinzwe gukumira iyicarubozo (SPT) yahagaritse uruzinduko rwayo mu Rwanda kubera ubutegetsi bw’u Rwanda bwanze ubufatanye. Bikaba bwari ubwa mbere mu myaka 11 SPT ihagarika uruzinduko. Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ntirashyira ahagaragara raporo ivuga ku iyicwa ry’impunzi z’Abanyekongo ryakozwe n’abapolisi bo mu Ntara y’Uburengerazuba.

Imiryango itegamiye kuri Leta, itangazamakuru ryo mu gihugu niryo mu mahanga, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe na politiki ntibashobora gukora mu bwigenge cyangwa kunenga politiki ya Leta”.

FPR we ntushobora gutwika inzu ngo uhishe umwotsi!

Nema Ange