Yanditswe na Ahirwe Karoli
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 09 Ukwakira 2020, UNICEF, Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita k’Uburenganzira bw’Abana, ryamaganye ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufunga amashuri aho ryagaragaje impungenge rifite.
Mu Rwanda rwa FPR, hashize amezi arindwi amashuri afunze. Mu cyumweru cyashize abacanshuro ba Kagame berekanye ko gahunda yabo yo gufungura amashuri icuritse kuko yuzuyemo ubusumbane hagati y’abanyeshuri nk’uko twakomeje kubibagezaho.
Muri Afurika ibindi bihugu nka Benin, Burkina Faso, Cap Verde, Chad, Congo, Guinée Equatoriale na Sierra Leone byafunguye amashuri bigena uburyo abana bazajya barindwa kwandura Covid-19.
Icyorezo FPR gikomeje kwangiza Abanyarwanda mu myaka 26 ishize, gikomeje guteza ibibazo mu gihugu aho kudafungura amashuri biteza bimwe muri ibi bibazo bikurikira :
- Guhohoterwa kw’abana cyane cyane abakobwa. Mu Rwanda abangavu batewe inda bariyongereye mu gihe amashuri afunze.
- Gusubizwa inyuma ku batishoboye : mu gihe aribo bakeneye kwiga kugirango bazashobore kwiteza imbere, iyo amashuri afunze abana ba rubanda rugufi nibo babihomberamo cyane.
- Kuva ku ishuri burundu : iyo umwana amaze igihe kinini atajya mu ishuri, ubushakashatsi bwerekanye ko umwana ashobora kudindira, ubwonko bwe bukibagirwa kwiga.
Nk’uko UNICEF yabivuze : “Nta mwanya wo gutakaza . Buri munsi miliyoni z’abana batakaza uburenganzira bwabo bwo kwiga kandi birashyira ahazaza habo mu kaga”.
Twe turongeraho ko “habwirwa benshi hakumva bene yo”. Dr Uwamariya Valentine na Prof Shyaka Anastase, n’ubwo abana banyu batiga mu mashuli ya rubanda rugufi, iki ni igihe cyo kwerekana ko hari icyo mwakuye mu mashuri mwize, ko impamyabumenyi mufite atari iz’umutako mugakora ibishoboka byose abana bose b’u Rwanda bagasubira mu ishuli. Niba mudashoboye izo nshingano nimwegure!
Ahirwe Karoli