Ibyaha bibiri bidafite aho bihuriye byaba ubwabyo ndetse n’abo biregwa ubwabo. Ni urwenya cyangwa ikinamico gusa, n’umushinjacyaha uba ubona afite isoni, asa n’utanazi ibyo arimo!
Mu iburana ry’uyu munsi kuwa 30 Gicurasi 2019, ubushinjacyaha mu rukiko rw’Ibanze rwa Ruhango, Rwashinjije Umusaza Munyentwari Germain,Umuhungu we Nzabandora William n’umukazana we Uwiragiye Jeanne, ibyaha bibiri aribyo : “Gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge hamwe no kurema umutwe w’iterabwoba ugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho !” Ni mugihe Nzayisenga Jean de Dieu bakunda kwita Rasta DJ 50Question watije umukazana wa Mzee telephone,we yarezwe icyaha cyo “Gushing umutwe w’iterabwoba ugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho!”
Bose uko ari bane bahakanye ibyo baregwa basaba urukiko kubagira abere rukabarekura kuko ibyo baregwa nta kuri kurimo na guke, ko byose ari ibihimbano.
Umwe ku wundi, basobanuriye urukiko ko usibye no kunywa urumogi ko n’isigara batayinywa! Mu isoni nke uyu mudamu uri mu kigero cy’imyaka 23 nawe yashinjwe kunywa no gucuruza urumogi. Asobanurira umucamanza, yavuze ko ubwo polisi yamubwiraga gukora mu mufuka warimo urwo rumogi,bakamubaza ibyo ari byo, ko yabasubije ko yumva ari utuntu tumeze nk’imbuto y’ibirayi ibi bito cyane bita “Gashara”bamutegetse gupfundura, agapfunyika kamwe maze asangamo ibyatsi bamubajije ibyo ari byo ababwira ko atabizi, kuko bwari ubwa mbere abibonye. Abo bapolisi nibo bamusobanuriye ko ari urumogi, ati “Nabasubije ko wenda ari rwo, ko ari urwanyu se nubundi ko ari mwe mwaruzanye…”
Guhuza icyaha cyo gucuruza urumogi no kurunywa ugahita ubihuza no kurema umutwe w’iterabwoba ugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho, ni ikintu gitangaje cyane,usibye n’ababuranyi cyangwa n’undi wese wabyumva wabonaga n’umucamanza atabyumva!
Icyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba buragishingira kuba uwo mugore yarahamagaye umugabo we kuri telephone kandi ngo akaba ari inshuti ya Cassien Ntamuhanga. Bibukije urukiko ko icyo cyaha cyo kuba baramubonye ubwo yatorokaga gereza bakiburanye mu rukiko rwisumbuye kandi ko bakibayeho abere bakarekurwa bagataha.
Umushinjacyaha abuze ikindi abashinja yavuze ko bashakaga guhunga igihugu! Munyumvire icyo cyaha!!! Mu kwiregura, Uwiragiye Jeanne, yabwiye umucamanza ko nta byangombwa afite kuko ubwo polisi yamufatanaga na Sebukwe mu mpera z’umwaka ushize, yamurekuye ariko ikamwima indangamuntu ye kugeza ubu akaba ntayo afite. Akaba yibaza uko yanyura mu mayira nta byangombwa afite. Nzabandora William yabwiye umucamanza ko bamukuye mu buriri aryamye kandi arwaye kuko yaramaze iminsi mike agonzwe n’igara, akaba yarakivuza ndetse akaboka kagihambiriye kugeza n’ubu. Umusaza yavuze ko ntacyatuma ahunga igihugu abona kandi yari yamaze kugirwa umwere n’urukiko.
Rasta 50Question we asanga ibyamubayeho bisa nk’inzozi. Yabwiye urukiko ko usibye gutiza uwo mudamu telephone ntakindi kera kirabura yakoze kandi ko nta nikintu kibi yumvise ayivugiraho. Yasobanuye ko yarasanzwe aziranye n’umugabo we (Pascal Niyitegeka),yamenye amuhujwe nawe n’uwitwa Abel, kugira ngo amwigishe akazi ko gucuruza imiziki no kumugurira ibikoresho! Ikibabaje ni uko ngo, akurikije amakuru yamenye ari nawe wahindukiye akajya kumubeshyera ko ari kurema imitwe y’iterabwoba! Yikomye uwo Abel bikomeye yibaza icyo apfa nawe kikamuyobera!
Umusaza Munyentwari n’Umuhungu we William nabo, bibukije urukiko ko nubwo bagirwaga abere,uwo Abel yari mu rukiko, agatera hejuru abaza umucamanza uko azabona amafaranga ye avuga ko arimwo n’umuhungu wa Mzee wahunze ariwe Pascal. Icyo gihe umucamanza yaramutwamye amubwira ko azajya gukurikirana uwo bafitanye ikibazo kandi ko ibyo atabiregeye.
Ikibabaje kandi kinatangaje ni uburyo uyu mugabo akoresha inzego z’umutekano,akurikije inzika afitiye uyu muryango,akazikoresha amakosa azitesha agaciro ku mwuga wazo,aziha amakuru y’ibihuha ashingiye ku rwango gusa!
Ubushinjacyaha ntacyo bwavuze ku mukecuru wa Munyentwari, Kankindi Perse, nawe wari wafunganywe n’abandi bo mu rugo rwe, bakaba bari banamubariye udupfunyika tw’urumogi 131! Ukuntu ibi byaha bigaragara ko ari ibihimbano, uyu mukecuru we yatsinze, ataburanye!
Uwunganira uyu muryango mu mategeko, yabwiye urukiko ko bitumvikana ukuntu Polisi ijya gufata abantu saa sita z’ijoro ikaba ifite icyemezo cy’uko yabafashe saa yine z’amanywa! Yasabye urukiko kurekura abakiriya be kuko kuvugana n’umuntu kuri telephone atari icyaha kandi ko nta n’ibintu bibi byakwitwa ko ari ibikorwa byo gushinga umutwe w’iterabwoba ubushinjacyaha bwerekanye! Urukiko rwavuze ko ruzatanga umwanzuro warwo kuwa mbere taliki ya 03 Kamena 2019.
Kuri uyu munsi kandi mu masaha ya saa cyenda nibwo Urukiko rwa Muhanga narwo rwagombaga gusomera uyu muryango ku bujurire baburanye baraye batewe na Polisi, dore ko nubundi bari buzinduke bitaba urukiko ku bujurire bwari bwatanzwe n’Ubushinjacyaha, butari bwishimiye ko bagizwe abere. Amakuru twamenye ni uko batasomewe baka bazasomerwa kuwa kabiri taliki ya 04 Kamena 2019, baraye basomewe n’urwa Ruhango.
Abantu benshi biteze uko abacamanza bazitwara muri izi manza zombie z’insha-bana!
REMEZO RODRIGUEZ
Intara y’Amajyepfo.