UBUTABERA: AKARENGANE N’ITOTEZWA BIKORERWA ABAHOZE MURI BANNYAHE NI AKUMIRO

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Imyaka ibaye itandatu (6) ubaze umunsi ku munsi, abari batuye mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro, yo mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo, ahazwi nko muri Bannyahe, batangiye inzira y’umusaraba, yari igamije kubanyaga ubutaka n’amazu bari batuyemo, byose bigashyirwa mu maboko y’umushumba wa FPR witwa Denis Karera, akaba ari mwene nyina wa Busingye Johnson wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, none akaba yaragororewe kuba Ambasaderi mu Bwongereza, nyuma yo kwemerera Al Jazeera ko Leta yavugiraga yagize uruhare rutaziguye mu gushimuta intwari Paul Rusesabagina.

Bijya gutangira, byatangiye abari batuye muri aka gace kiswe Bannyahe babwirwa ko bagiye kugurirwa ubutaka, bagahabwa n’indishyi ikwiye ku bikorwa bari bafite kuri ubwo butaka, hanyuma bagashaka ahandi bimukira kuko aho bari batuye hari hakenewe n’umushoramari ari we Denis Karera. Ibi ngibi abaturage babyakiriye neza kuko nabo icyo bifuzaga ari uko iterambere ry’umujyi rijyana n’inyubako ziteye imbere. Abaturage ntacyo byari bibatwaye kuko mu myumvire yabo bari bamaze imyaka myinshi bigishwa gukunda igihugu kandi bakaba barumvaga ko batabangamira iterambere rusange.

Nyuma y’igihe giteganywa n’Itegeko rigena kwimura abantu ku mpamvu y’inyungu rusange, aho rivuga ko uwabariwe yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 120, bitaba ibyo agasubirana imitungo ye, aba baturage bo muri Bannyahe bo bategereje igihe kirenga umwaka wose, bazi ko bazishyurwa, ariko barategereza baraheba.

Mu by’ukuri, icyakurikiyeho ni uko aba baturage babonye Akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali bashyira ibyapa ku mazu bari batuyemo, bababwira ko ziri mu manegeka, ko bagomba kuzikuriraho, kuko zitagendanye n’Umujyi wa Kigali, ndetse ko uzanga kwisenyera, mu buryo bwihuse cyane, azasenyerwa kandi akishyura ikiguzi cyagiye muri icyo gikorwa cyo gusenya, nyamara igitekerezo nyamukuru nticyari cyahindutse kuko hari hagikenewe na Denis Karera. Biza kurangira icyitwaga umushoramari kibaye umushoramari ariko akomeza kwihishahisha, ahubwo ku ruhembe rw’imbere hakagaragaraho Akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali.

Kumva ikintu nk’iki ngiki mu matwi yabo, abaturage byarabagoye, ndetse batekereza ko Umujyi wa Kigali usa n’uwikinira. Icyizere bari bafitiye Leta cyaje kuyoyoka ubwo Perezida Kagame yajyaga mu Nteko ishinga Amategeko, avugira mu ruhame ko aba baturage, Umujyi wa Kigali wabadebekeye, kuko ngo mu bindi bihugu, bazana ibimashini bya rutura, bikabaterurana n’amazu yabo bakisanga baroshywe mu manga.

Kugeza iki gihe abaturage bari bacyumva ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko (État de droit), bakumva ko amaherezo bazahabwa ubutabera, bakagira uburenganzira ku mitungo yabo, na cyane ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, ariko FPR ntibikozwa.

Aba baturage bakomeje gutegereza ariko icyizere ari hafi ya ntacyo, nyamara biza kugaragara ko gahunda y’Umujyi wa Kigali ari uwo kubasenyera rwose, bakimurwa nta ngurane bahawe. Byaje kuba ngombwa ko batanguranwa bageza ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ariko rubasubiza ko ikirego cyatanzwe nabi, ngo kuko bagitanze muri rusange kandi buri wese afite umutungo we agomba kuregera. Aba baturage bari batanze igarama rimwe, basubiyemo ikirego, buri wese yitangira igarama ringana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000 FRW), ariko nabwo Urukiko ruza kugenda ruhuza imanza ndetse ruzishyira mu matsinda atatu, rutitaye ko amamiliyoni yatanzwe yitwa igarama ry’aba baturage.

Mu gihe ntacyo Urukiko ruranzura, aba baturage baje gutungurwa no kubwirwa ko bubakiwe amazu bagomba kwimukiramo, batangira kwibaza impamvu uyu mushoramari abubakira amazu batabanje kubiganiraho, ndetse akabagenera aho gutura, nyamara Itegeko Nshinga ryemerera umuturage gutura aho ashaka mu gihugu.

Benshi muri bo basubije bavuga bati: «Ayo mazu ntabwo tuzayajyamo!» Ibi babishingiraga ko umuryango ugizwe n’abantu barindwi wahabwaga icyumba kimwe na salon, bakibaza uko umugabo n’umugore bazajya barara mu cyumba kimwe n’abana, bakumva bidashoboka. Bahisemo rero gusaba ingurane ikwiye bakajya gutura aho bashaka, ariko basaga n’abigiza nkana kuko imbere y’ubutegetsi bw’igitugu, nta burenganzira bwabo bwari kubahirizwa. Aba baturage basabaga ingurane mu mafaranga, abambari ba FPR ntibabikozwe.

 Muri iyi Midugudu ya Kangondo na Kibiraro harimo abaturage, mu by’ukuri, bafite imitungo ihenze cyane, bigaragara neza ko bifite, ukurikije amazu bari batuyemo, bamwe bari bafite imitungo irenga miliyoni 100 FRW. Nyamara ntibyabujije Denis Karera kububakira utuzu tumeze nk’ibiraro by’amatungo, ariko abaturage bakabwirwa ko ari inzu nziza kuko zigerekeranyije, ariko bakibagirwa ko hari abari bafite abana bakuru, badashobora kuryamana n’ababyeyi babo mu cyumba kimwe. Ibibazo bikomeza kubabera urusobe.

Gutekereza ko umuryango w’abantu 10 wahabwa icyumba kimwe na salon, byakabya bikaba ibyumba bibiri na salon, kwari ukwibeshya cyane mu gihe benshi muri aba bari bafite imitungo ifite agaciro ka miliyoni 100 FRW, miliyoni 70 FRW, n’ayandi. Byari biteye isoni rero kumva ko mwene aba bantu bakwimurwa muri ubu buryo, bakajyanwa shishi itabona muri ibyumba, bo bitaga « studios ». Akumiro gakomeza kuba akandare !

Muri aba baturage harimo n’abari bafite amazu ashobora gukodeshwa ibihumbi 500 FRW ku kwezi, ku buryo kuvuga ngo ubimuye nta ngurane ikwiye ubahaye mu mafaranga bitari gukunda. Uyu munsi imyaka itatu irashize aba baturage basenyewe ku ngufu, batangira kwangara, bya bimodoka Perezida Kagame yavugaga byaraje byirara mu mitungo yabo birarimbagura, abanze gutuzwa muri twa tuzu basigara iheruheru.

Aba baturage ntabwo byagarukiye aho ngaho, ahubwo akarengane karakomeje. Ubutegetsi bw’igitugu burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi bwakomeje kubagendaho, maze bamwe batemeye kunyagwa imitungo yabo ku maherere baratotezwa, barakubitwa, barafungwa, na n’uyu munsi bamwe baracyari ku gasozi, abandi bari mu gihome, bahimbiwe ibyaha byabacisha umutwe, nta kindi bazira uretse imitungo yabo.

Abakurikiranira hafi ibikomeje gukorerwa aba baturage bari batuye muri Bannyahe basanga iki ari ikibazo kibabaje kandi giteye agahinda, kumva mu gihugu kigendera ku mategeko, abaturage basenyerwa badahawe ingurane, bikitwa ku mpamvu z’inyungu rusange, nyamara ari ku nyungu z’agatsiko gato ka FPR, ndetse n’umushumba wako Denis Karera. Basanga bitari bikwiye ko ubutegetsi bushinzwe kureberera abaturage aribwo busubira inyuma bukabahohotera. Si uko ikibazo cyaburiwe igisubizo ahubwo ni ubutegetsi bw’igisuti.

Iki kibazo cyatangiye kugira uburemere budasanzwe ubwo ku itariki ya 08 Werurwe 2020, ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR bwiraraga mu mazu y’abaturage bugasenyagura, abaturage bagahinduka impunzi imbere mu gihugu cyabo. Ibi byarakomeje abaturage bakomeza gusenyerwa nyamara bari bari muri Guma mu Rugo, badafite ahandi ho kwerekeza. Kuri ibi hiyongeragaho ibihe by’itumba, aho wasangaga abagore batwite, abana batoya n’abandi b’intege nkeya banyagirirwa ku gasozi, bamwe bibaviramo kuhasiga ubuzima.

Bamwe muri aba baturage babuze ikindi bakora bemera kujya muri aya mazu atari ku bushake bwabo ahubwo ari ku gitutu cy’ubutegetsi bubi bwari bubari hejuru n’inkoni y’icyuma, abandi bakomeza umutsi biringira kuzarenganurwa n’inkiko, ariko biranga biba iby’ubusa, kuko basanze uwo barega ari we baregera.

Abaturage bahoze batuye muri Kangondo na Kibiraro bakomeje gusiragizwam bigeza n’aho bashyirwa mu buhuza, ariko muri ubwo buhuza bakomeza kwizengurukaho baganira n’Umujyi wa Kigali wamaze gufata uruhande, umushoramari ntiyigera ahakandagiza ikirenge. Ibi rero nabyo byaranze basubira mu nkiko, ariko nazo zigaragaza kubogama gukabije kuko Urukiko rwafashe uruhande rwo kurengera Umujyi wa Kigali.

Aha twanakwibutsa ko iki kibazo kitakoze ku baturage gusa, ahubwo cyanakoze ku banyamakuru kuko abagize ubutwari bwo gutabariza Bannyahe barimo Cyuma Hassan Dieudonné na Nsengimana Théoneste bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge, undi witwa Jean Paul Nkundineza wagaragaye cyane atabariza abaturage basenyewe yabaye nk’urugi ahora afungwa afungurwa, naho Ntwali John Williams yarishwe, muri Gashyantare uyu mwaka, kandi apfa urupfu rw’amayobera.

Muri iyi myaka ishize abaturage bari batuye Kangondo na Kibiraro batangiye gusenyerwa, hagiye haboneka abagabo n’abagore b’intwari, banze guceceka baravuga bati : « Ntabwo imitungo yacu ihenze twayigurana inzu zigizwe n’icyumba kime na salon». Bamwe muri aba baratotejwe bitagira urugero.

Muri bo twavuga nk’uwitwa Shikama Jean de Dieu wageretsweho icyaha cyo gupfobya jenoside, hanyuma akabifungirwa, akaza gusangwa muri gereza, azaniwe impapuro zo gusinyaho ko ahabwe ingurane mu mafaranga. Kugeza uyu munsi aracyafunze, kandi nta wabasha kumenya ko niba koko yarahawe iyi ngurane. Bivugwa ko yahawe indishyi zingana na miliyoni 37 FRW, ariko we akavuga ko umutungo we wari urenze miliyoni 100 FRW, nyamara nta n’uzi niba aya bavuga barayamuhaye, kuko muri gereza batemerewe gutunga amafaranga, nta n’aho bigaragara ko yaba yarashyikirijwe umuryango we, ukomeje gusembera.

Ni kimwe na none na Ihorahabona Jean de Dieu, wahoze ari umushoferi wa Cyuma Hassan Dieudonné nawe washyizweho icyaha cy’inyandiko mpimbano, agafungwa, nyuma akaza gufungurwa none akaba yarongeye gufungwa, mu gihe uwo bavuga bagikoranye, umugore wa Théoneste Nsengimana, yafunguwe bigacira aho. Aba bose rero nta kindi bazira uretse ibifitanye isano n’imitungo yabo yashenywe muri Bannyahe.

Mu busesenguzi bwacu twashatse kumenya inyungu Leta ifite muri aka karengane n’iri totezwa, dusanga aba bose barazize ubutwari bagize bwo kutemera kuripfana hejuru y’imitungo yabo baruhiye ubuzima bwabo bwose. Dusanga kandi kuba baragiye ku mugaragaro bakamagana aka karengane aribyo byateye isoni n’ikimwaro ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR, maze mu kwirengera ihitamo kubafungira ubusa ku maherere gusa.

Nk’aho bitari bihagije aba baturage ba Kangondo na Kibiraro bakomeje guhimbirwa ibyaha no gufungwa kugira ngo Leta ya FPR ibacecekeshe, icyo twise akarengane n’itotezwa byarenze bihinduka akumiro. Biteye agahinda rero muri Leta ya FPR ihora ivuga ko yateje imbere umugore ndetse abana bakagira uburenganzira, ariko ikumva ituje mu gihe abagore bashowe mu ngeso zigayitse nk’uburaya ngo babone icyo batungisha abana babo, nabo barenga bakishora mu mihanda, aho ubasanga barya imyanda yo mu iyarara, bakarara mu biraro.

Ese iyo ubutegetsi bw’agatsiko bufata abagabo bukabafunga abandi bagatorongera, ni ubuhe burenganzira buba buhaye umwana n’umugore ? Ese ni uko ubu butegetsi bw’igisuti budabona ko bubangamiye uburenganzira bw’umuryango bwo kubaho utekanye ? Amaherezo se ni ayahe ko Leta ikomeje kurenganya ?

Ibi bibazo ndetse n’ibindi bikomeza kwibazwa n’abasesenguzi batandukanye kuko ibyakorewe Kangondo na Kibiraro atari umwihariko wabo, kuko abandi baturage bo mu bice bitandukanye nka Kiruhura, Kimicanga, Gahanga n’ahandi mu Mujyi wa Kigali basenyewe, barangazwa ntibahabwa indishyi ikwiye ku mitungo yabo.

Si aba bonyine kandi kuko mu Turere twose abaturage bagenda bahura n’aka karengane ko kwamburwa imitungo nk’uko bikorerwa abatuye ku Kirwa cya Nkombo n’icya Gihaya mu Kiyaga cya Kivu, aho umushoramari agambana na FPR, abaturage bakamburwa ubutaka barazwe n’ababyeyi babo bakajya kwangara, bagahinduka impunzi mu gihugu cyabo, nyamara Leta ikirirwa ibabeshya ngo bari ku isonga.

Mu kwanzura rero turasaba abaturarwanda bose guhaguruka bakamagana aka karengane gakorerwa bagenzi babo. Umusonga aba baturage bariho ugomba kuvuga buri muturage wese akawumva, akawamagana kuko ibirimo gukorerwa bamwe ejo bishobora kugera no ku bandi kuko ubutegetsi bwa FPR bwabigize intego.

Abanyarwanda babivuze neza baca umugani ngo « Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo », kuko inkoni zirimo gukubitwa abahoze batuye Kangondo na Kibiraro, abatuye ku Birwa bya Nkombo na Gihaya, ejo yakubita undi, akamburwa imitungo yaruhiye ikigarurirwa n’abambari ba FPR. Iki kibazo kidakemutse cyakomeza gufata indi ntera, ugasanga umunyarwanda n’ubundi arushijeho gushorwa mu bukene, kuko ubona ari cyo ubutegetsi bwa FPR bwimakaje imbere, kugira ngo abaturage bakennye bazahore babupfukamiye.

Abanyarwanda bakeneye abanyapolitiki bashyira imbere inyungu z’abaturage, bagomba guhaguruka bakumvikanisha aka karengane n’iyi nkoni y’icyuma FPR iragije igihugu, kugira ngo abaturage bose baharanire kwimakaza amatwara y’Impinduramatwara Gacanzigo, kuko niyo yonyine yatuma umunyarwanda atura mu gihugu umunyarwanda atarwana n’undi. Akarengane n’urugomo FPR ikorera abaturage bigomba kugenda nk’ifuni iheze kandi nta munyamahanga witezweho kuzabohora abaturage bakiboshye, nibo ubwabo bagomba guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo. Niyo mpamvu rero duhamagarira buri wese kuburwanirira.

Remezo Rodriguez