UBUTABERA BUKOMEJE KUBA UBUTAREBA: UBU AIMABLE KARASIRA ARACYAFUNGIYE IKI?

Spread the love

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo yaryo ya 85 iteganya “Impamvu zituma hatabo uburyozwacyaha”, igira iti: «Nta buryozwacyaha bubaho iyo: (1) Ushinjwa ari umwana utarageza ku myaka cumi n’ine (14) y’amavuko; (2) Ushinjwa yari afite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe yakoraga icyaha; Uwitesheje ubwenge yabishatse mu gihe cyo gukora icyaha aryozwa icyaha yakoze n’ubwo yaba yaritesheje ubwenge atagambiriye gukora icyaha.» Iri ni itegeko rikomeye kuko ryatowe n’Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ku wa 28/06/2018. Iyi Nteko isanzwe yemeza amategeko yose bayizaniye, yemeje iri Tegeko ishingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 29, iya 64, iya 69, iya 70, iya 88, iya 90, iya 91, iya 106, iya 120, iya 168 n’iya 176.

Nyuma y’uko impirimbanyi y’ukuri n’uburenganzira bwa muntu, Aimable Karasira Uzaramba, agaragarije ko arimo kuryozwa ibyaha kandi afite uburwayi bwo mu mutwe, byasabye iminsi 690 kugira ngo ku wa Gatatu, tariki ya 19/04/2023, umuganga wa Leta yemeze ko koko ibyo yavugaga ari ukuri, kuva yafatwa agafungwa, ku wa Mbere, tariki ya 31/05/2021.

Iyi nkuru yasakaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12/05/2023, ubwo hitegurwaga ko Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rukorera i Nyanza ruzatangaza umwanzuro warwo kuri ibi bisubizo bya muganga, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15/05/2023.

Inkuru yasakaye mu binyamakuru byinshi ivuga ko ibitaro byita ku bafite ibibazo byo mu mutwe, CARAES (Caritate Aegrorum Servi)-Ndera, byemeje ko Karasira Aimable Uzaramba afite uburwayi bwo mu mutwe bukomeye kandi akeneye kwitabwaho bya hafi. Aha rero niho hahise hazamura amarangamutima ya benshi, bibaza impamvu hategerejwe imyaka ibiri (2) ibura iminsi mikeya, kugira ngo ubusabe bw’umunyakuri bwakirwe. Hibazwa kandi impamvu bikimara kugaragara ko afite ibibazo byo mu mutwe atahise arekurwa.

Mu ntangirizo za Mata 2023 nibwo urukiko Urukiko Rukuru ruherereye i Nyanza, rwategetse ko Uzaramba Karasira Aimable, ukurikiranyweho ibyaha bihimbano, yoherezwa mu Bitaro bya CARAES-Ndera, agasuzumwa indwara zo mu mutwe. Ni nyuma y’uko bisabwe na Karasira ubwe n’abamwunganira, bavugaga ko afite ibibazo bikomeye byo mu mutwe bikeneye kwemezwa na muganga mbere y’uko akomeza kuburana, akaba atarahwemye kubisaba kuva yafatwa, na cyane ko yerekanaga impapuro yivurije kuva mu 2003.

Nk’uko urukiko rwabisabye, Karasira yakorewe ibizamini by’ubuzima bwe bwo mu mutwe, ku wa Gatatu, tariki ya 19 Mata mu bitaro bya CARAES-Ndera. Isuzuma ryakozwe na muganga, ryasanze Karasira Aimable afite indwara y’agahinda gakabije (dépressif chronique), ibimenyetso agaragaza bikaba birimo kubura ibitotsi, kwigunga no kudaha agaciro ibijyanye no kurya. Ibizamini bya muganga kandi byagaragaje ko Karasira arwaye diabète ituruka kuri ibyo bibazo byo kwigunga n’agahinda gakabije.

Indi ndwara muganga yagaragaje kuri Karasira Aimable, ni izwi nka trouble de personnalité de type paranoïaque, yo kudaha agaciro abandi bantu, gutinya abantu no gushaka kwerekana ko abandi icyo bashaka ari ukumugirira nabi. Ufite iyi ndwara akunze kugaragaza amahane iyo hari abashatse kumwegera, akaba yabatuka kubera impungenge ko icyo bagamije ari ukumuhutaza. Uru ruhurirane rw’indwara rero nta wushobora kuryozwa ibyaha, hakurikijwe Ingingo ya 85 y’Itegeko twavuze haruguru. Hategerejwe iki kugira ngo urubanza ruve mu Rukiko rw’Ibanze, rujye mu Rwisumbuye none rukaba rurinze kugera mu Rukuru?

Muganga Dr. Rukundo Muremangingo Arthur wamukoreye isuzuma, yanzuye ko hakurikijwe ibizamini by’ubuzima bwo mu mutwe bwa Karasira Aimable, akeneye kwitabwaho n’abaganga batandukanye mu kigo cyihariye gikurikirana abafite ibibazo byo mu mutwe. Biteganyijwe ko iyi raporo ya muganga igomba kuba yashyikirijwe Urukiko bitarenze tariki ya 15 Gicurasi 2023, kugira ngo ruyifateho umwanzuro.

Si ubwa mbere Karasira akorerwa isuzuma ry’ubuzima bwo mu mutwe bisabwe n’Urukiko kuko raporo yakozwe n’umuganga wo mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK mu 2021, yagaragaje ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi ko hari ubwo avuga ibintu atabitekerejeho. Iyi raporo yasabaga ko uyu mugabo yajya akorerwa isuzuma ry’ubuzima bwo mu mutwe buri mezi atatu (3) ariko kuva icyo gihe yari atarongera gusuzumwa, kubera gahunda yo kumucecekesha byanzuwe ko agomba kumvishirizwa mu mwobo.

Mu iburanisha riherutse, Karasira yaratakambye avuga ko igihe amaze muri gereza cyamwongereye uburwayi bwo mu mutwe afite kuva mu 2003. Nyamara ubutegetsi bw’igisuti bwa FPR bwahisemo kumukanda kugira ngo adakomeza kuvuga ko ingabo za FPR zamwiciye ababyeyi, Claver Karasira na Goretti Mukaruzamba, ndetse n’abavandimwe be bose bishwe urw’agashinyaguro, akabaho ubuzima bwose atemerewe kubibuka.

FPR inkotanyi ntiyishe ababyeyi ba Aimable Karasira gusa ahubwo yamwiciye n’abavandimwe batatu: Ingabire Goretti yarushaga imyaka ibiri, Tuyisenge Emmanuel yarushaga imyaka ine na bucura bwabo, Uyisenga Aimé, wari wavutse mu mwaka w’1990, intambara itangiye, yicwa afite imyaka ine gusa.

Abasesenguzi batandukanye bakomeje kwerekana ko Aimable Karasira afungiye ubusa ku mpamvu ebyiri: Iya mbere ni uko ibyaha ashinjwa ari ibihimbano bigamije kumucecekesha; iya kabiri ni uko itegeko rimushyira mu batagomba kuryozwa ibyaha byose yakora kubera kubera uburwayi atahwemye kugaragaza.

Ubu se abambari ba FPR bazibagiza bate Aimable Karasira ko murumuna we, Emmanuel Tuyisenge, wari ufite imyaka 13 gusa, yishwe na FPR, ku wa Gatandatu, tariki ya 21/05/1994? Arabyibuka nk’ibyabaye ejo hashize, n’iyo wamuca umutwe yakomeza akabyibuka. FPR se imuretse akibuka byayitwara iki?

Bimaze kumenyerwa ko abandi FPR yiciye ababyeyi, uhereye kuri Minisitiri w’Intebe n’abandi, yagiye ibagororera imyanya ikomeye nk’impozamarira, ariko wakwibaza icyo Karasira yazize kikakuyobera. Iyo bajyana akazi kabo ko kwigisha muri Kaminuza, bakamureka akabaho nk’abandi Banyarwanda.

Nk’Abaryankuna rero biyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye, turasaba ngo buri wese ufite uruvugiro ahagaruke ahagarare, maze amajwi yose abaze ubu butabera bwabaye ubutareba, ikibura ngo Aimable Karasira arekurwe ajye gukurikiranwa n’abaganga, na cyane ko twagaragaje ko Itegeko rimwemerera kutaryozwa ibyaha ibyo ari byo byose, kabone n’ubwo yaba yarabikoze, iyo yabikoze arwaye bikemezwa na muganga, nta kindi gikurikiraho uretse kuvuzwa kandi akihitiramo abamuvuza, kugira ngo abagome batazamumugaza nk’uko bagize Barafinda Sekikubo Fred, wamaze kugirwa igisenzegeri, ariko uko biri kose akamuga karuta agaturo; ubonye iyo abo FPR yishe bose ibagira ibimuga ariko ababo bakababona?

Imana y’u Rwanda nirurengere irukure mu makuba rwashyizwemo n’agatsiko kiyemeje kurandurana n’imizi buri wese ushaka impinduka. U Rwanda rukeneye ukuri no kubana mu mahoro azira umwiryane n’amacakubiri, kwimakaza uburenganzira bwa muntu na Demokarasi isesuye iha buri wese uruvugiro rwo kugaragaza ibitekerezo bye nk’uko abyemererwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 38.

Byaba biteye agahinda abambari ba FPR barekuye Aimable Karasira agahita aburirwa irengero nk’uko Nsabimana Callixte Sankara byiswe ngo ararekuwe, abandi bari kumwe bakajya i Mutobo, ariko we kugeza n’uyu munsi akaba atagaragara hamwe n’abandi. Ubu mu minsi mikeya Abanyarwanda bazabwirwa ko yiyahuye cyangwa yahungiye muri Uganda, kandi ari ibinyoma, nk’icyo FPR yahimbiye Innocent Bahati.

Manzi Uwayo Fabrice