UBUTABERA BW’U RWANDA BUFUNGA ABERE, BWAGIZE UMWERE UWABAZE UMUNTU!

Ku wa 27 Mutarama 2020, igihe urwego rw’umuvunyi rwakiraga ibibazo by’abaturage i Muhanga, Shadrack Ndayisenga uba muri ako karere yabugejejeho akarengane yakorewe, ubwo umusirikare witwa Nyadwi Isaie « yamubagaguye », akamujyana imbere y’ubutabera, bikarangira uwo musirikaye abaye umwere.

Ku mashuho dukesha TV1, Shadrack Nyayisenga yabwiraga umuvunyi Mukuru (Ombudsman) uko mu mwaka wa 2018, yari ari ku kazi ke, aho yarashinzwe kurinda akabari k’uwitwa Vincent. Kuri uwo munsi atavuze i tariki ariko wo muri 2018, hari mu ma saa munani ubwo abasirikare babiri bazanye n’abakobwa babiri mu kabari. Bamubwiye ko bo batari baje kunywa inzoga ahubwo kuryama. Barinjiye, hashize iminota cumi n’itanu (15), umukobwa umwe muri abo witwa Claire, yasohotse yiruka  aza gutabaza nyiri akabari. Nyiri akabari yabwiye Ndayisenga kwihuta akajya gutabara uwo mukobwa ati: “ umukobwa baramwishe twari turi kumwe, tujye gutabara abantu barimo hariya ». 

Bahageze Shadrack Ndayisenga yahagaze imbere yuwo musirikare, undi aramubaza ati « uzi icyo ndicyo?”, nyuma yaho ahita amubagagura kugera aho Ndayisenga abaye indembe, ibyo munda bigasohoka, ubu Ndayisenga yabaye ikimuga. Uwo mukobwa we basanze uwo musirikare yamuvanyemo amenyo abiri yo hasi. Abari aho babwiye Ndayisenga, wari wabaye nk’uwapfuye, ko Coloneli Tadeyo yaje kuhavana Nyandwi Isaie ari kumwe na patrouille z’abapolisi, uwo mu coloneli niwe waje agafata icyuma cya baïonnette cy’abasirikare uwo Nyandwi yari yakoresheje. Ngo ahagera, uwo musirikare yabanje kumubaza ati “wa kigabo we uranshaka ho iki ?”, nyuma uwo mu colonel akamukubita pistolet mu mutwe undi agashyika akicara.

Ndayisenga yereka umuvunyi mukuru i foto yuk’uwo musirikare yamusize

Shadrack Ndayisenga yaburanye n’uwo musirikare mu rukiko rwa gisirikare rw’inyamirambo , aratsinda, Nyandwi bamukatira imyaka itatu, bamuca miliyoni zirindwi n’ibihumbi magana abiri na bitanu z’indishyi y’akababaro z’amanyarwanda, (7 205 000 Frw). Nyuma y’iminsi mirongo itatu bari batanze yo kujurira, Nyandwi Isaie yarajuriye ahita agirwa umwere, urukiko ruvuga ko abatanga buhamya ba Ndayisenga banyuranya!

Uw’umuturage yeretse i foto umuvunyi, amusobanurira ko kuva ku itariki ya 14 Ugushyingo mu wa 2018, yagejeje akarengane ke mu rukiko rw’ikirenga. Kuva icyo gihe akaba yirirwa ajyayo buri munsi bakamubwira ko bazamusubiza. Nkuko yabibuze abantu bose barimo n’abayobozi ba Muhanga, bazi ibyamubayeho ariko kubera uwabikoze ari umusirikare, ntacyo babikoraho. Mu gihe we yirirwa yiruka inyuma y’ubutabera, umusirikare Nyandwi yabwiye mukuru wa Ndayisenga w’umusirikare nawe, ariko atabizi ko uwo muntu azamwica.

Umuvunyi yasobanuriye Ndayisenga ko ntacyo bamumarira, ureste kwandikira urukiko rw’ikirenga ngo ruzamusubize.

Ubutabera bwo mu Rwanda, bwerekanye ko bukora bukurikije amabwirirwa ya FPR, bukaba bumeze nkaho bwabaye balinga, bumaze kozobera mu gushyira abere muri gereza, bukagira abakoze amahano ku manywa y’ihangu abere!

Nema Ange