Ivan EGESSA wari waraburiwe irengero mu Rwanda yageze muri Uganda ejo ku wa kane ku i taliki ya 13 Gashyantare 2020. Yacishijwe mu misozi ya Mirama mu karere ka Ntungamo.
Amakuru yageze ku Ijisho ry’Abaryankuna ni uko umuryango wa Ivan Egessa, impuguke mu ikoranabuhanga (IT expert), wamenyeshejwe na Leta ya Kagame ko umuvandimwe wabo yirukanywe ku kazi yari ariho. Nta igisonaburo cy’ibyaha yaba aregwa ubuyobozi gito bwatanze, gusa agatsiko ka FPR kamwise « Impunzi iba mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko » !
Ivan Egessa yakoreraga mu Rwanda kuva mu mwaka w’2015.
Mu kwezi gushize umuryango wa Bwana Egessa wari wamenyesheje ibinyamakuru byo muri Uganda ko umuvandimwe wabo yaburiye irengero mu Rwanda. « Yarabuze kuva ku italiki ya 10 Ukuboza 2019. Inkuru dufite dukesha umukoresha we n’imbuga nkoranyambaga zitweraka ko yaba yarafashwe n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda ». Ibi nibyo Emmanuel Musengeri murumuna wa Egessa yavuze.
« Ubwanyuma twavuganye ku italiki ya 5 Ukuboza 2019, kuri Discord aho tuvugana buri gihe ku mishinga yacu y’ikoranabuhanga. Yanavuganye na mushiki wacu mukuru, Annet Ajambo Kikomeko, ku italiki ya munani Ukuboza 2019 kuri WhatsApp » uko Musengeri yakomeje abwira ikinyamakuru NewVision.
Ikindi umuryango wa Egessa wamenye ni uko umuntu wakoresheje numero itaboneka « private » yahamagaye umukoresha wa Ivan Egessa ashaka kumenya byose umukoresha wa Egessa yari amuziho. Musengeri yakomeje abwira NewVision ko umukoresha wa Bwana Egessa anyuze ku ikigo cya telefone yamenye ko uwo murongo wa telefone waturutse mu nzego zishinzwe kureba abinjira n’abasohoka mu Rwanda (Immigration services). Umukoresha we agiyeyo, izo nzego zimumenyesha ko « batazi aho ari ».
Bwana Ivan Egessa yaherukaga muri Uganda mu kwezi kwa Nzeri mu mwaka w’2019 Akaba yari yarambutse umupaka ku itariki ya 18 y’uko kwezi asubira mu Rwanda ku Kazi. Kwita impunzi umuntu watahaga mu gihugu cye akanyura k’umupaka wa uganda, ni ugushaka guharabika Uganda cyangwa kutamenya amategeko y’Impunzi. Ubutegetsi bw’u Rwanda buhereye ku mpunzi z’Abanyarwanda ziri hirya no hino ku isi yose, zagombye kubimenya!
Ikindi cyageze ku Ijisho ry’Abaryankuna ni uko Ivan Egessa yari afitwe na « Rwanda Security Forces » kugeza ku wa gatatu, ku itariki ya 12 Gashyantare 2020.
Agatsiko gakorera Kagame, kamaze kuzobera mu gushimuta Abanyarwanda n’abanyamahanga mu Rwanda cyangwa mu mahanga. Ariko uwakabaza aho imibereho y’Abanyarwanda igeze byaba ari nko kubasaba kuvuga ururimi rw’ikindi gihugu.
Uwera Sandra