Urubanza rwitiriwe umunyamakuru Phocas Ndayizera n’abagenzi be cumi na babiri rwakomeje kuri uyu wa gatatu taliki ya 05 Gashyantare 2020 rusubikwa nyuma y’aho Eliakim Karangwa yireguye ahakana ibyaha ashinjwa n’ubutegetsi bwa Kagame avuga ko yabyeremeye imbere ya RIB kubera “uburyo” yari arimo kandi ko RIB yari yamusabye gushinja ibyaha umunyamakuru Phocas Ndayizera. RIB yari yaramwijeje kumuhemba kumufungura. Muri batatu bireguye, Patrick Niyihoze, niwe wenyine wemeye kuba yaravuganaga na Cassien Ntamuhanga.
Mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha by’Iterabwoba n’ibyambukirana impipaka rukorera i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, Eliakim Karangwa, umuhanga mu ikoranabuhanga, yerekanye uko ubushinjacyaha bwo mu Rwanda buhimbira kandi bukanomeka ibyaha ku abantu asobanura uko RIB yamusabye guhimbira icyaha umunyamakuru Phocas Ndayizera.
Ku amakuru dukesha BBC, Bwana Karangwa yireguye avuga ko RIB yamusabye gushinja Bwana Phocas Ndayizera “ko atunze ibisasu n’ibindi biturika”, kandi ko yagombaga kumufasha akoresheje ubuhanga bwe guteranya intambi n’ibindi biturika. RIB yari yamwemereye ko izamuhemba kumufungura. Mu guhakana ibyo aregwa byose, yasobanuye ko we na Ndayizera bari bafite umushinga wo “gukora imachini yuhira nikora ifumbire, bikaba ari isoko bari bahawe n’Umunyakenya”. Uwo munyakenya yari yamwohereje amadolari magana atandatu (600$) ku madolari igihumbi maganatanu (1 500$) yari kumugezaho. RIB yari yaravuze ko ayo amafaranga yayoherejwe na Ntamuhanga, akaba yabihakanye kandi akavuga ko yabyemereye RIB kuko yari azi ko afite ikimenyetso cy’uwayohereje azereka urukiko. Ibyo yise “uburyo yararimo” ni uko yabazwaga ari ahantu atazi kandi apfutse igitambaro mu maso. Ijisho ry’Abaryankuna rirabibutsa ko igihe bagenzi ba Phocas Ndayizera bafashwe, bamaze ukwezi imiryango yabo yarabuze aho bari, bakaza kuboneka mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ku i tariki ya 21 Ukuboza 2018.
Umwunganizi mu by’amategeko wa Eliakim Karangwa yamenyesheje urikiko ko ubushinjacyaha nta kimenyetso na kimwe bufite kigaragaza ko Karangwa afitanye umugambi na Ndayizera wo kugirira nabi ubutegetsi ndetse ko nta kimenyetso na kimwe kinagaragaza amasezerano hagati ye na Ntamuhanga.
Mu bireguye batatu, Patrick Niyihoze yemereye urukiko ko yavuganaga na Ntamuhanga Cassien. Yavuze ko Ntamuhanga ari mu buhungiro, yamuhamagaraga kuri telefoni amusaba gukusanya urundi rubyiruko ngo arushakire akazi. Kuri izo mpamvu Ntamuhanga yaje kumuhuza n’undi mugabo w’umugande. Yaje gufatwa n’inzego z’umutekano ubwo yajyaga i Nyagatare guhura n’uwo mugande. Kuri RIB « yari agiye kujyanwa mu barwanyi bo mu mutwe wa RNC » nkuko yamumenyesheje.
Phocas Ndayizera n’abagenzi be bose ni Abaryankuna, akaba ari cyo bazira. Ubuyobozi bwihutiye kubahimbira ibyaha, nkuko bisanzwe bizwi mu Rwanda. Burashaka kujijisha abaturage kandi ahubwo bwikanga ko uwahumutse yabera urumuri abandi banyarwanda, bagatangira guharanira uburenganzira bwabo.
Urabanza ruzasubukurwa mu ntangiriro za Mata 2020.
Andi makuru arambuye mwayasanga ku Abaryankuna TV
Izindi nkuru wasoma kuri urubanza :
UMUCAMANZA YONGEYE UMUYOBOZI W’ABARYANKUNA MU RUBANZA RW’UMUNYAMAKURU PHOCAS NDAYIZERA
UMUNYAMAKURU PHOCAS NDAYIZERA YIRUKANYE ABARI ABAVOKA BE.
MINISITERI Y’INGABO IMAZE UMWAKA ITARABASHA KWEMEZA IBYATWEREWE PHOCAS NDAYIZERA IBYO ARI BYO
Nema Ange