UBUTAREBA BWA KAGAME BUKOMEJE GUCUNDA AY’IKOBA INZIRAKARENGANE AIMABLE KARASIRA

Yanditswe Nema Ange

Ikinamico yo kumvisha Aimable Karasira Uzaramba irakomeje mu Rukiko Rukuru i Nyanza kuko, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17/05/2023, uru rukiko rwategetse ko yongera gusuzumwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse n’ubundi burwayi butandukanye. Nyamara aho iyi kinamico igaragarira ko yanditswe n’abaswa ni uko ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, mu 2021, byari byemeje ko iyi mpirimbanyi y’ukuri ifite uburwayi bwo mu mutwe burimo agahinda gakabije (dépression sévère) ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge runanirwa kumurekura, ahubwo rwiyambura ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, rwoherezwa mu Rukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburikiranya imipaka, kuko byavugwagwa ko ibyaha ashinjwa byakorewe kuri YouTube ikurikirwa n’Isi yose. Hari hakomejwe igikorwa cyo kwiraza i Nyanza!

Akigera mu Rukiko Rukuru rukorera i Nyanza, Karasira n’abamwunganira basabye ko yakongera gusuzumwa, urukiko rurabyemera, ndetse Ibitaro bya CARAES-Ndera byongera gushimangira ibya mbere, nabyo byemeza ko arwaye uburwayi butandukanye, ndetse ko aho kujyanwa mu nkiko akwiye kuvurwa no kwitabwaho birenze. Ku cyicaro cy’uru rukiko Aimable Karasira asanzwe aburaniramo, icyemezo cyasomwe adahari. Byavugwaga ko icyemezo cyari gusomwa Karasira ari mu cyumba cya gereza, akagikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga rya “Video Conference”, ariko ntiyigeze agaragarizwa abitabiriye isomwa ry’iki cyemezo, bivugwa ko aho afungiye mu mwobo i Mageragere yanze kwitabira iri somwa, ariko amakuru yizewe aturuka kuri iyi gereza avuga ko Karasira adashobora kwanga kwitabira isomwa ry’urubanza rwe, kuko iyo agize amahirwe akabona icyamusohora mu mwobo afungiwemo, adashobora kuyitesha. Iki kinyoma rero ntikizweho neza iyo bashaka ikindi gifatika.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15/05/2023, Aimable Karasira yari yongeye kugezwa mu rukiko agiye kumva icyo ruvuga ku isuzuma ryamukorewe, ariko arambiwe ikinamico yabonaga, yikura mu rubanza rw’uwo munsi arisohokera, iburanisha ritarangiye. Nyamara kuri uyu munsi ntihari hateganyijwe kuburana ahubwo hari hateganyijwe gusa kureba niba ibikubiye muri raporo y’umuganga uvura indwara zo mu mutwe, Dr. Muremangingo Rukundo Arthur, yari aherutse gusohora igaragaza ko uyu mugabo afite uburwayi butandukanye burimo ubwo mu mutwe. Benshi bumvaga ko Karasira agiye guhita arekurwa.

Aimable Karasira waje ku rukiko afite Bibiliya Ntagatifu na Bibiliya Yera n’impapuro mu ntoki, yari yunganiwe n’umunyamategeko, Me Evode Kayitana, kuko undi basanzwe bafatanya kumwunganira, Me Gatera Gashabana yari mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu. Me Kayitana yatangiye agaragaza ko raporo yatanzwe na muganga Arthur yemeza ko Karasira afite ikibazo cyo mu mutwe, ndetse anarwaye indwara zitandukanye.

Me Kayitana yavuze ko muganga Arthur yamaranye icyumweru na Karasira amwitaho, nyuma haje abandi baganga babiri nk’uko urukiko rwari rwategetse batatu. Karasira yarabyanze, abifata nko kumukiniraho, asaba ko asubira muri gereza. Me Kayitana ati: “Raporo ya muganga Arthur ni yo kuko n’abo bandi bari baje ngo bafatanye bamwemereye kuyikora, ndetse ni na we ubakuriye, ikwiye guhabwa agaciro.”

Me Kayitana yavuze ko raporo urukiko rwashakaga rwayihawe. Yisunze ingingo z’amategeko yavuze ko umukiliya we akwiye kuba umwere, kuko abaganga barimo n’undi muganga witwa Chantal Murekatete wo muri CHUK babonye ko umukiliya we Aimable Uzaramba Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ahawe ijambo, Aimable Karasira yavuze ko aho yari ari mu bitaro bya CARAES-Ndera yari acunzwe n’umucungagereza ufite imbunda, kandi kuva mu 1994 atinya imbunda kandi agira ubwoba iyo ayibonye. Yagize ati: “Ni njye wisabiye kuva mu bitaro kuko numvaga uburwayi bwanjye buri kwiyongera, kandi ibyo ndegwa n’ibyo ndwaye ni bimwe.” Yongeyeho ko uburwayi bwe burimo no guhangayika bihoraho. Mu magambo ye ati: “Umuntu uhangayitse bihoraho, ntashobora gutekereza neza.” Ubushinjacyaha bwakomeje kumucisha hirya no hino, biza kumurenga ahaguruka mu rukiko yivana mu rubanza ku mugaragaro. Yagize ati: “Ibi mubimbwirire Abanyarwanda harimo na Perezida wa Repubulika. Ibyo mvuga n’ibyo nkora nanjye sinjye, ndarwaye”. Yabwiye kandi abacamanza n’ubushijacyaha ko uwo bakorera ari umwe, ikibatandukanya gusa ari imyenda bambaye.

Mu kuzana amananiza, ubushinjacyaha bwavugaga ko kuba Karasira Aimable yaranze itsinda ry’abaganga akagenda, yabikoze nkana kandi yabigambiriye, bityo bukaba butemera ko iyo raporo yakozwe na Dr. Muremangingo Rukundo Arthur ari yo ngo kuko itujuje ubuziranenge, ngo kubera ko Karasira atasuzumwe n’abaganga batatu nk’uko urukiko rwari rwabitegetse, ariko ntacyo buvuga u kurinndisha imbunda kandi ayitinya.

Ubushinjacyaha bwagize buti: “Iyo raporo yakozwe n’umuganga umwe, birakwiye ko Karasira asuzumwa n’abaganga batatu, baturutse mu bitaro bitandukanye birimo CHUK, CHUB na CARAES-Ndera. Gusa CARAES-Ndera ikaba ariyo ikora raporo, kandi muganga Arthur ntazongere kumusuzuma kuko yagaragaje uruhande rwe.”

Ibi rero byari ukwivanga mu kazi k’abaganga kuko iyo urukiko rwabasabye gukora isuzuma bakarushyikiriza raporo, ubushinjacyaha buba budakwiye gutegeka uko iryo suzuma rikorwa, nk’uko byagiye bigarukwaho n’abanyamategeko batandukanye. Bavugaga ko ubushinjacyaha bukwiye gutuza bukemera ibyavuye mu isuzuma kuko bataba abanyamategeko ngo babe n’abaganga icya rimwe, bigafatwa nko gukomeza gukanda Karasira no kumucunda ay’ikoba, na cyane ko agiye kumara imyaka ibiri afungiye mu mwobo kandi ababazwa mu buryo bukomeye kandi buteye ubwoba n’agahinda. Gufungwa kwe kwatumye aremba aho gutuma atekereza.

Ubushinjacyaha bwakomeje gukina ku mubyimba buvuga ko Karasira atarwaye ari ibyo yigira, Karasira yongera kwicwa n’agahinda ahita ahaguruka abwira umucamanza ati: “Nyakubahwa mucamanza ibiri kuvugirwa hano, ndumva bishobora gutuma nkora ibyaha, ndigendeye!” Umucamanza yavuze ko niba adashaka gukomeza iburanisha yakwigendera, maze iburanisha rirakomeza ariko mu mwanya wa Karasira Uzaramba havuga umunyamategeko we, Me Kayitana Evode, kugeza iburanisha ripfundikiwe, Karasira agaruka aje gusinya.

Iburanisha rirangiye Me Kayitana Evode yabwiye itangazamakuru ko ibyo Aimable Karasira akora atari we ubyikoresha, kandi ko amuzi neza bakiga muri Kaminuza y’u Rwanda, akemeza ko yagiraga ikinyabupfura. Agaheraho yemeza ko hakwiye gukurikizwa ingingo ya 85 ya code pénal, Karasira akarekurwa nta yandi mananiza, kuko iyi ngingo iteganya ko abana bari munsi y’imyaka 14 y’amavuko n’abafite uburwayi bwo mu mutwe batagira uburyozwacyaha, akemeza atazuyaje ko Karasira ari umwe mu buryo budasubirwaho.

Nyakibi rero ntirara bushyitsi ibyari byitezwe, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17/05/2023 si byo byabaye. Abatari bake bemezaga ko nta bindi bitaro biri hejuru ya CARAES-Ndera mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe bityo ko raporo yakozwe na Dr. Muremangingo Rukundo Arthur ikwiye guhabwa agaciro, maze Aimable Karasira agahita arekurwa akajya kwivuza, ariko abumvise iki cyemezo cyasomwe bose bagwa mu kantu.

Mbere y’uko iki cyemezo gisomwa, uruhande rwa Karasira n’ubwunganizi bwe bwemeraga ko iyo raporo yujuje ubuziranenge bityo ikwiye guhabwa agaciro naho uruhande rw’ubushinjacyaha rwasabaga ko iyo raporo yateshwa agaciro ahubwo Karasira Uzaramba Aimable akongera gusuzumwa n’itsinda ry’abaganga batandukanye banaturutse mu bitaro bitandukanye ari batatu. Ibyifuzo byabwo rero nibyo byahawe agaciro.

Urukiko rwemeje ko Karasira Uzaramba Aimable akwiye kongera gusuzumwa n’abaganga batatu bo mu bitaro bya CARAES-Ndera nk’uko byari bikubiye mu cyemezo cyarwo cyafashwe tariki 06/04/2023, rusanga kuzana abaganga bo mu bitaro bitandukanye nk’uko byasabwaga n’ubushinjacyaha nta shingiro bifite. Ubushinjacyaha bwongeye gukorwa n’isoni urukiko ruvuze ko nta kibazo ko mu basuzuma Karasira hakongera kugaragaramo Dr. Muremangingo Arthur Rukundo wari wamusuzumye, kuko ari umuganga wemewe na Leta, unayoboye abandi.

Urukiko rwategetse ko CARAES-Ndera ariyo izagena abaganga batatu bazongera gusuzuma Karasira, raporo ikazatangwa bitarenze tariki 16/06/2023. Nk’Abaryankuna rero tukaba tubijeje kuzakomeza kubakurikiranira iyi kinamico kugeza igeze ku musozo, na cyane ko byamaze kugaragara ko ubutareba bwa Kagame bwamanjiriwe.

Dusanga kandi igihe kiri hafi ngo ngo Kagame n’agatsiko ke babazwe amabi bakoreye Abanyarwanda, mu gihe ubutabera buzaba bwisubije izina n’agaciro byabwo, umunsi buzaba butakiri ubutareba, tukabona Kagame n’abambari be bagejejwe imbere y’inkiko nk’uko bigenda mu bihugu byakataje mu majyambere.

Muri iyi minsi abakurikira ibitangazamakuru mpuzamahanga basangamo inkuru y’uko Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa yahamijwe n’Urukiko rw’i Paris icyaha cya Ruswa yakoze mu mwaka wa 2014 ubwo yari amaze imyaka ibiri avuye ku butegetsi, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri, aho kuba itatu yari yarakatiwe n’Urukiko mu mwaka w’2021, akaza kukijuririra. Biteganyijwe ko iyi myaka ibiri y’igihano, azayimara yambaye isaha itamwemerera gusohoka iwe mu rugo, bivuze ko yahanishijwe igihano cyo gufungirwa mu rugo mu gihe cy’imyaka ibiri. Ese aya masaha cyangwa ibikomoko byambarwa ku maboko n’abahamijwe ibyaha birahenze cyane ku buryo mu Rwanda bitazanwa ubucucike bumaze kurenga impuzandengo (moyenne ) ya 174%, hakaba n’aho bwarenze 300% bugabanuke? Ariko ubu buryo bukoreshejwe za munyumvishirize na munyangire zazakora ryari? Igihe se kizagera u Rwanda rutere ikirenge mu cy’u Bufaransa mu butabera?

Sarkozy w’imyaka 68 y’amavuko, arashinjwa ibyaha birimo gusesagura umutungo w’igihugu ubwo yari arimo yiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo mu muri 2007, ibifitanye isano na ruswa, gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi, no kwakira inkunga zinyuranyije n’amategeko cyane cyane inkunga u Bufaransa bwagiye bwakira ziturutse kuri Muammar Qadafi wari Prezida wa Libya, wari wunze ubucuti cyane na Sarkozy.

Iki cyaha cyo gukoresha nabi umutungo w’igihugu, Nicolas Sarkozy arakireganwa n’abandi bantu 12 barimo uwahoze ari Minisitiri ushinzwe Ingengo y’Imari, Eric Woerth, Claude Guéant na Brice Hortefeux bahoze ari ba Minisitiri b’Umutekano w’Imbere mu gihugu. Aba bakoranaga na we bya hafi, ariko bo ntiharatangazwa igihe bazitabira urukiko cyangwa ngo baburanishwe, ibyaha nibibafata bahanwe cyangwa nibaba abere bimenyekane.

Abanyarwanda batandukanye rero no kuzabona umunsi umwe Kagame n’agatsiko kamuri hafi nabo bagezwa imbere y’ubutabera bagakanirwa urubakwiye, bakaryozwa amabi bakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda, abiciwe bakabona ubutabera ku babo, ariko ikiruta byose bagahabwa uburenganzira bwo kubashyingura no kuzajya babibuka ku mugaragaro kandi babaha icyubahiro kibakwiye. Aha niho kandi amakuru yashyirwa ahagaragara hakamenyekana aho abagiye baburirwa irengero barengeye, ababo nabo bagahabwa ubutabera butari ubutareba. Byagabanya bikomeye indwara z’agahinda gakabije n’izindi nyinshi zishobora kuzishamikiraho.

Nema Ange