UBUTUMWA : ICYO NAKWIBARIZA ABANYARWANDA NA LETA Y’AGATSIKO

Spread the love

Naganiriye na bamwe mu barimu bari mu Rwanda, bambwira ko ubu bafashe isuka bakajya guhinga. Bituma nibaza nti: “Ko nta masambu bagira, abandi batuye kure y’aho bakomoka, bazahinga hehe? Ubundi se guhinga  byo barabizi”?  

Nibaza contracts  basinye n’abakoresha babo izarizo bikanyobera!

Ese ayo mafaranga bagombaga kubahemba iyo Covid 19 itaza bayakoresha iki? Niba barabahagarikiye umushahara kandi guhagarikwa kwakazi kabo batarabigizemo uruhare ubwo nta karengane karimo?

Kuki Leta y’agatsiko yungukira kuri Covid 19 yiba imishahara yabakozi?

Iri ni ideni ubuyobozi bw’agatsiko bugomba kuzirikana ko bubereyemo abakozi bose batabona imishahara yabo muri ikigihe cya Covid 19. Ese ubundi aba bakozi ntibagira amashyirahamwe aharanira inyungu zabo?

None kuki ayo mashyirahamwe adashobora kubavuganira? Ubwo se  abamariye iki?

Nisabire abakozi bose bahuye n’ako karengane bibikire ibyemezo byerekana ko agatsiko kabambuye ndahamya ko mu gihe gikwiriye bazasabe kwishyurwa. Kuko ibi ari akarengane, ndetse ari ubujura bakorerwa.

Nimutwegere mwerekane akarengane kanyu.

>> Gushimira  abashinzwe umutekano w’igihugu

Mbanje gushimira bivuye kumutima umwe mu ngabo z’ u Rwanda  wandikiye Abaryankuna, akerekana ibibazo bafite  kandi bashyirwamo na Leta y’agatsiko, mboneyeho kandi kwisabira ingabo kudaheranwa n’ubwoba. Biratangaje kuba watinyuka kujya ku rugamba rw’amasasu, ariko ugatinya kuvuga icyo utekereza. Ese ko mwiyemeje guhaguruka mukarinda Abanyarwanda, mukanarinda ubusugire bw’igihugu cyanyu, kuki mushobora gutinya kuvuga, mugaheranwa n’agahinda no kwitotombera mu mitima yanyu?

Nimuhaguruke muvuge ibibazo byanyu, mutinyure abagitinya

Erega hariho n’abatabona ibyo bibazo, nimwe mugomba kubibereka.

Yemwe abashinzwe umutekano ndabisabira ibi bikurikira:

● Guhaguruka  mukabohoza abaturage mukabakura mu maboko y’abicanyi babatoteza, babafashe bugwate birabareba kandi nimwe abaturage bahanze amaso. Kuko mugihe mwaguma kwitana ba mwabamwana, muzisanga muntambara izabarimburana n’imiryango yanyu nabo mushinzwe kurinda. Ntimuzayitsinda kandi nyuma yayo abazarokoka muzisanga mumanza mutazatsinda.

Nyamara muramutse muhagurutse mwarokora ubuzima bwanyu, n’ubwabo mushinzwe kurinda nta maraso akwiye kongera kumeneka. Rero nimuhaguruke twirukane inkozi z’ibibi.

● Nisabire kandi nkomeje abapolisi, abadaso, abanyerondo. 

Mumenye ko ibyo mukorera abaturage mubikora izubu riva, kandi Abanyarwanda bazabibabaza bitinde bitebuke.

Ndi nkamwe nacisha make mukamenya ko bucyana ayandi kandi ngo nta mvura igwa ntihite kimwe n’uko nta joro ridacya.

Nimureke kwijandika mumaraso atariho urubanza. Ahubwo reka mbamenere ibanga wenda abenshi muri mwe mutazi ko uyu ari umutego FPR ikoresha wo gusiga abantu bose ibyaha kugira ngo batayivaho.

Ariko mwibuke ko ubutunzi bw’abagize agatsiko ndetse n’imiryango yabo byibera hanze, bazasimbuka musigare mwishyura.

● Mwitandukanye, muvuge ibitagenda, mwange gukora ibyo babategeka.

Ndabizi ko ari abicanyi, ariko nibakubwira kurasa ukica, nibura urase uhusha!

Nibakohereza ku rugamba ntiwemere kurwanya abarwanira ibyo wifuza.

Njye ndi nkawe, naba mbonye umwanya wo kwigira mubashaka impinduka kandi nkanabatwerera ibyo natumwe kubarimbuza. Ababicanyi tuzabikura umunsi twanze tugatsemba gukora ibyo badutegeka bibi kuri twe, imiryango yacu no ku gihugu muri rusange.

Murakoze.

Mupenzi Fabrice, Umuryankuna